Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Uko abamarayika badufasha

Uko abamarayika badufasha

Abamarayika b’indahemuka bita ku bantu cyane kandi bakora ibyo Yehova abasabye. Igihe Imana yaremaga isi, abamarayika ‘barangururiye hamwe amajwi y’ibyishimo, n’abana b’Imana bose barangurura amajwi bayisingiza’ (Yobu 38:4, 7). Kuva kera, abamarayika bifuje ‘kurunguruka’ ngo bamenye ibizaba ku isi mu gihe kizaza.—1 Petero 1:11, 12.

Bibiliya igaragaza ko abamarayika bagiye barinda abasenga Imana by’ukuri, kugira ngo umugambi wayo usohore (Zaburi 34:7). Dore ingero:

  • Igihe Yehova yarimburaga imigi ya Sodomu na Gomora, abamarayika bafashije Loti n’umuryango we kuva muri uwo mugi wari wugarijwe n’akaga.—Intangiriro 19:1, 15-26.

  • Igihe Abaheburayo batatu bajugunywaga mu itanura ry’umuriro i Babuloni, Imana ‘yohereje umumarayika wayo akiza abagaragu bayo.’—Daniyeli 3:19-28.

  • Igihe bajugunyaga Daniyeli mu rwobo rw’intare, yasobanuye uko yarokotse agira ati: “Imana yanjye yohereje umumarayika wayo abumba iminwa y’intare.”—Daniyeli 6:16, 22.

Abamarayika bagiye bafasha abantu b’indahemuka

ABAMARAYIKA BAFASHIJE ABAKRISTO BO MU KINYEJANA CYA MBERE

Rimwe na rimwe, abamarayika bafashaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere gukora ibyo Yehova ashaka. Ingero:

  • Umumarayika yakinguye inzugi za gereza kandi ategeka intumwa zari zifunguwe ngo zikomeze kubwiriza mu rusengero.—Ibyakozwe 5:17-21.

  • Umumarayika yabwiye umubwirizabutumwa witwaga Filipo ngo age mu nzira iva i Yerusalemu ijya i Gaza, abwirize Umunyetiyopiya wari ugiye i Yerusalemu gusenga.—Ibyakozwe 8:26-33.

  • Igihe Imana yemeraga ko abatari Abayahudi baba Abakristo, umumarayika yabonekeye umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo, amusaba kujya kureba intumwa Petero.—Ibyakozwe 10:3-5.

  • Igihe intumwa Petero yari afunze, umumarayika yaramubonekeye maze aramufungura.—Ibyakozwe 12:1-11.

UKO ABAMARAYIKA BADUFASHA

Nta kintu kigaragaza ko Imana ikoresha abamarayika muri iki gihe, ngo bafashe abantu mu buryo bw’igitangaza nk’uko bivugwa mu nkuru zo muri Bibiliya. Ariko Yesu yavuze ibyari kuzaba muri iki gihe agira ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ese wari uzi ko abigishwa ba Kristo bakora uwo murimo bayobowe n’abamarayika?

Abamarayika bafasha abantu babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose

Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko abamarayika bari kuzafasha abantu bo hirya no hino ku isi kumenya Yehova n’umugambi afitiye abantu. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Nuko mbona undi mumarayika aguruka aringanije ijuru, kandi yari afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga mu ijwi riranguruye ati ‘mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze, kandi muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi’” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Hari ibintu byinshi bibaho muri iki gihe bigaragaza ko abamarayika bashyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose. Uretse n’ibyo, iyo umunyabyaha umwe yihannye akagarukira Yehova, ‘abamarayika b’Imana barishima.’—Luka 15:10.

Bizagenda bite umurimo wo kubwiriza nurangira? Icyo gihe, “ingabo zo mu ijuru” zigizwe n’abamarayika zizafatanya na Yesu Kristo, Umwami w’abami, barwane ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ ari yo Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14-16; 19:14-16). Abamarayika bazasohoza imanza z’Imana, igihe Umwami Yesu azaba ‘ahora inzigo abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu.’—2 Abatesalonike 1:7, 8.

Jya wizera rero ko abamarayika bakwitaho, wowe ku giti cyawe. Bita cyane ku bantu bashaka gukorera Imana. Ikindi kandi, Yehova yabakoresheje kenshi kugira ngo bakomeze abagaragu be b’indahemuka bo ku isi kandi babarinde.—Abaheburayo 1:14.

Ubwo rero, buri wese agomba kugira icyo akora. Ese uzemera ubutumwa bwiza bubwirizwa ku isi hose kandi ukurikize icyo buvuga? Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazagufasha maze wibonere uko abamarayika b’Imana bagufitiye akamaro.