UMUNARA W’UMURINZI No. 4 2016 | Amateka ashishikaje ya Bibiliya
Bibiliya yamaze imyaka ibarirwa mu magana igabwaho ibitero. Ibyo byashoboraga gutuma izimangatana. Kuki kuba ikiriho ari ibintu bitangaje?
INGINGO Y'IBANZE
Amateka utari uzi
Nta gitabo icyo ari cyo cyose cyahwana na Bibiliya, kuko usanga imyizerere y’abantu benshi ari yo ishingiyeho. Ariko se dukwiriye kwiringira Bibiliya?
INGINGO Y'IBANZE
Uko Bibiliya yarinzwe kwangirika
Abanditsi n’abandukuzi ba Bibiliya bandikaga ku mpu no ku mfunzo. Izo nyandiko za kera zarokotse zite?
INGINGO Y'IBANZE
Uko Bibiliya yananiye abanzi bayo
Hari abanyapolitiki benshi n’abayobozi b’amadini bari bafite intego yo kubuza abantu gutunga Bibiliya, kuyicapa no kuyihindura mu zindi ndimi, ariko nta n’umwe wabigezeho.
INGINGO Y'IBANZE
Uko Bibiliya yananiye abashakaga kuyigoreka
Hari abantu bashakaga kugoreka ubutumwa bwa Bibiliya. Uwo mugambi mubisha watahuwe ute kandi waburijwemo ute?
Ese wari ubizi?
Ni ikihe kintu kidasanzwe Yesu yakoreye ababembe? Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashingiraga ku ki bemerera umugabo gutana n’umugore we?
Ese urugomo ruzashira?
Hari abantu bagiye bafashwa kureka urugomo. Icyabafashije guhinduka, gishobora no gufasha abandi.
BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Narageragezaga bikanga
Ni iki cyafashije umuntu gucika kuri porunogarafiya no kubona amahoro yo mu mutima?
Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya
Amadini menshi ya gikristo yigisha inyigisho zivuguruzanya. None se wamenya ute iryigisha ukuri?
Bibiliya ibivugaho iki?
Ese Imana ishobora gukoresha amadini amwe n’amwe kugira abantu bayimenye?
Ibindi wasomera kuri interineti
Ese Bibiliya yakomotse ku Mana?
Abanditsi benshi ba Bibiliya bavuze ko banditse ibyavaga ku Mana. Kuki bavuze batyo?