Bibiliya ibivugaho iki?
Ese amadini yazanywe n’abantu?
UKO BAMWE BABIBONA. Bamwe babona ko amadini yazanywe n’abantu, abandi bakumva ko Imana ikoresha idini kugira ngo ifashe abantu kuyisenga. Wowe se ubibona ute?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri” (Yakobo 1:27, Bibiliya Yera). Idini ritanduye cyangwa ry’ukuri rikomoka ku Mana.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Kugira ngo idini rishimishe Imana rigomba kuba ryigisha ukuri ko muri Bibiliya.—Yohana 4:23, 24.
Amadini yigisha ibitekerezo by’abantu ntiyemerwa n’Imana.—Mariko 7:7, 8.
Ese ni ngombwa kugira idini?
WASUBIZA NGO IKI?
Yego
Oya
Biterwa
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Imana ishaka ko abayisenga bagira itsinda babarizwamo.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Abasenga Imana bose bagomba kuba bahuje imyizerere.—1 Abakorinto 1:10, 11.
Abari mu idini Imana yemera bagize umuryango w’abavandimwe ku isi hose.—1 Petero 2:17.