Ese wari ubizi?
Ni ikihe kintu kidasanzwe Yesu yakoreye ababembe?
Abayahudi ba kera batinyaga ubwoko bw’ibibembe bwari bwogeye mu bihe bya Bibiliya. Iyo ndwara yashoboraga gufata imyakura y’umuntu ku buryo imwangiza, kandi ikamuhindanya. Icyo gihe nta muti w’ibibembe wari uzwi. Icyakora, ababaga bayirwaye bashyirwaga mu kato kandi bagombaga kuburira abandi kugira ngo batabegera.—Abalewi 13:45, 46.
Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bari barashyizeho amategeko anyuranyije n’Ibyanditswe areba abarwaye ibibembe, yatumaga ubuzima burushaho kubasharirira. Urugero amategeko ya ba rabi yavugaga ko hagati y’umubembe n’umuntu muzima hagombaga kuba intera ireshya na metero 2. Ariko iyo habaga hari umuyaga, hagombaga gusigaramo intera ireshya na metero 45. Hari intiti zasobanuye icyo ababembe basabwaga n’Ibyanditswe, zivuga ko ababembe bagombaga kuba inyuma y’inkambi, bishatse kuvuga ko batari bemerewe kuba mu migi igoswe n’inkuta. Kubera iyo mpamvu, iyo rabi yabonaga umuntu urwaye ibibembe ari mu mugi, yamuteraga amabuye, akamubwira ati “subira aho uvuye utanduza abandi.”
Yesu yari atandukanye n’abo bantu! Aho kugira ngo yirukane ababembe, yabakoragaho kandi akabakiza.—Matayo 8:3.
Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashingiraga ku ki bemerera umugabo gutana n’umugore we?
Ikibazo cyo gutana cyahoraga kigibwaho impaka n’abayobozi b’amadini bo mu kinyejana cya mbere. Ni yo mpamvu Abafarisayo babajije Yesu bamugerageza bati “mbese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”—Matayo 19:3.
Amategeko ya Mose yemereraga umugabo gutana n’umugore we iyo ‘yamubonagaho ikintu kidakwiriye’ (Gutegeka kwa Kabiri 24:1). Mu gihe cya Yesu iryo tegeko ryasobanurwaga mu buryo bubiri butandukanye. Bumwe muri ubwo buryo bwari buzwi cyane, bwavugaga ko impamvu ifatika yatuma umugabo atana n’umugore we ari “ubwiyandarike,” ni ukuvuga ubusambanyi. Ubundi buryo ryasobanurwagamo, bwumvikanishaga ko umugabo ashobora gutana n’umugore we igihe cyose bagize ikintu batumvikanaho, uko cyaba kiri kose. Dukurikije ubwo buryo bwa nyuma, umugabo yoshoboraga gutana n’umugore we mu gihe yatetse nabi, cyangwa akaba yiboneye undi umurusha uburanga.
None se Yesu yashubije ate icyo kibazo Abafarisayo bari bamubajije? Yarababwiye ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Matayo 19:6, 9.