BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Narageragezaga bikanga
-
IGIHE YAVUKIYE:1953
-
IGIHUGU:OSITARALIYA
-
KERA:NARI NARABASWE NA PORUNOGARAFIYA
IBYAMBAYEHO:
Mu mwaka wa 1949, papa yavuye mu Budage yimukira muri Ositaraliya. Yari agiye gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no mu nganda zitanga amashanyarazi, atura mu gace k’igiturage cya Vigitoriya. Ahageze, yashyingiranywe na mama, maze mvuka mu mwaka wa 1953.
Hashize imyaka mike, Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha mama Bibiliya, kandi kuva nkiri muto nakomeje kuzirikana inyigisho zo muri Bibiliya. Icyakora, papa nta dini na rimwe yakundaga. Yari umunyarugomo, akadutera ubwoba, ku buryo mama yamutinyaga cyane. Mama yakomeje kwiga Bibiliya mu ibanga, kandi rwose yakundaga ibyo yigaga. Iyo papa yabaga atari mu rugo, mama yatwigishaga Bibiliya jye na mushiki wanjye. Yatubwiraga ko isi izahinduka paradizo kandi ko nituramuka dukurikije amahame yo muri Bibiliya tuzagira ibyishimo.—Zaburi 37:10, 29; Yesaya 48:17.
Igihe nari mfite imyaka 18, byabaye ngombwa ko mva mu rugo bitewe n’urugomo rwa papa. Nubwo nemeraga ko ibyo mama yatwigishije ari ukuri, sinigeze mbiha agaciro. Ni yo mpamvu ntigeze mbikurikiza. Naje kujya nkora amashanyarazi mu birombe byacukurwagamo nyiramugengeri. Maze kugira imyaka 20, narashatse. Nyuma y’imyaka itatu, tumaze kubyara umukobwa wacu w’imfura, nongeye gusuzuma intego zanjye. Nari nzi neza ko Bibiliya yashoboraga gufasha umuryango wacu, maze ntangira kwigana Bibiliya n’Umuhamya wa Yehova. Ariko umugore wanjye yarwanyaga cyane Abahamya. Igihe najyaga mu materaniro yabo, yanteye ubwoba arambwira ati “nukomeza kwiga Bibiliya turatana.” Numvise ncitse intege, nubahiriza ibyifuzo bye ndeka kwiga Bibiliya. Nyuma y’igihe naje kubabazwa no kuba naracitse intege sinkomeze kugendera mu nzira nziza.
Igihe kimwe abakozi twakoranaga banyeretse porunogarafiya. Nubwo nabonaga bishishikaje, byari biteye ubwoba ku buryo nyuma yaho numvise mbuze amahwemo. Iyo nibukaga ibyo nari narize muri Bibiliya, numvaga Imana izampana nta kabuza. Ariko kuko nakomezaga kwitegeza amafoto mabi, nageze aho mbatwa no kureba porunogarafiya.
Mu myaka 20 yakurikiyeho, narushijeho gutandukira amahame mama yari yaranyigishije. Amaherezo nabaye aka wa mugani ngo
“akuzuye umutima gasesekara ku munwa.” Natangiye kugira imvugo nyandagazi n’amashyengo mabi. Natangiye kubona imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye. Nubwo nari nkibana n’umugore wanjye, nirukaga mu bandi bagore. Umunsi umwe, nirebye mu ndorerwamo, numva ndiyanze. Numvaga nta gaciro ngifite.Naje gutana n’umugore wanjye, kandi nta cyizere cyo kubaho nari mfite. Natakambiye Yehova n’umutima wanjye wose. Nubwo nari maze imyaka 20 yose ndetse kugendera ku mahame ya Bibiliya, nahisemo kongera kuyiga. Icyo gihe papa yari yarapfuye, kandi mama yari yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:
Uko nari mbayeho byari bihabanye cyane n’ibyo nigaga muri Bibiliya. Ariko nari niyemeje kugira amahoro yo mu mutima, ayo Bibiliya idusezeranya. Niyemeje kureka imvugo nyandagazi kandi nitoza kwifata mu gihe ndakaye. Nanone naretse kwiyandarika, gukina urusimbi, gusinda no kwiba ibintu byo ku kazi.
Abo twakoranaga ntibiyumvishaga impamvu nshaka guhinduka. Bamaze imyaka itatu yose, bagerageza kunsubiza mu ngeso mbi. Iyo nateshukaga na gato, cyangwa nkavuga ijambo ribi bansamiraga hejuru bagira bati “erega akabaye icwende ntikoga!” Ayo magambo yarambabazaga cyane, nkumva nta cyo nshoboye.
Aho nakoreraga habaga amashusho menshi ya porunogarafiya, haba kuri interineti no mu bitabo. Abo twakoranaga bahoraga bohererezanya amashusho mabi kuri orudinateri, mbese nk’uko nanjye nabigenzaga mbere. Nubwo nakoraga uko nshoboye ngo ncike kuri iyo ngeso, wabonaga bafite intego yo guhora bankoma mu nkokora. Niyambaje uwanyigishaga Bibiliya kugira ngo angire inama kandi antere inkunga. Igihe namubwiraga uko merewe, yanteze amatwi yitonze. Yifashishije imirongo yo muri Bibiliya, anyereka uko nacika kuri iyo ngeso kandi ansaba ko nakomeza kujya nsenga Yehova mbimubwira.—Zaburi 119:37.
Umunsi umwe natumije inama y’abo twakoranaga. Bamaze kuhagera, nabasabye guha inzoga abagabo babiri twakoranaga barwanaga no kureka inzoga. Abari aho bose bateye hejuru bati “reka reka! Ubwo se wowe ntubona ko barimo bagerageza kuzicikaho.” Narabashubije nti “nanjye ndifuza gucika kuri porunogarafiya.” Kuva icyo gihe, abo twakoranaga bamenye ko burya ntorohewe n’urwo rugamba rwo gucika kuri porunogarafiya, kandi ntabwo bongeye kunshishikariza kuyireba.
Amaherezo, Yehova yaramfashije ncika kuri iyo ngeso yari yarigize kagarara. Mu mwaka wa 1999, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Nshimishwa no kuba Yehova yaremeye ko nongera kwiga Bibiliya kuko byatumye ngira imibereho myiza n’ibyishimo.
Ubu nsobanukiwe impamvu Yehova yanga ibintu jye nakunze igihe kirekire. Kubera ko ari umubyeyi udukunda, yifuzaga kundinda akaga gaterwa no kureba porunogarafiya. Niboneye ko ibivugwa mu Migani 3:5, 6 ari ukuri. Uwo murongo ugira uti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.” Amahame yo muri Bibiliya yarandinze kandi atuma menya intego y’ubuzima.—Zaburi 1:1-3.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO:
Kera numvaga nariyanze, ariko ubu numva niyubashye kandi mfite amahoro yo mu mutima. Mfite ubuzima bwiza, nzi neza ko Yehova yambabariye kandi ko anyitaho. Mu mwaka wa 2000, nashakanye n’Umukristokazi mwiza cyane witwa Karolin, ukunda Yehova nk’uko mukunda kandi dufite urugo rwiza. Dushimishwa no kuba turi mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bafite imico myiza kandi bakundana.