Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese koko mu bihe bya kera umuntu yashoboraga kubiba urumamfu mu murima wa mugenzi we?

Iyi kopi yo mu mwaka wa 1468 y’igitabo cyanditswe n’Umwami w’Abami Justinien, ni imwe mu nyandiko nyinshi zituma dusobanukirwa amategeko yo mu bihe bya kera

MURI Matayo 13:24-26, Yesu yaravuze ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu mu ngano maze arigendera. Zimaze kuzana amababi no kwera imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara.” Abanditsi batandukanye bagiye bashidikanya ku bivugwa muri uwo mugani, ariko inyandiko za kera z’amategeko y’Abaroma zagaragaje ko ibivugwamo ari ukuri.

Hari igitabo gisobanura amagambo yo muri Bibiliya cyagize kiti “gutera imbuto mbi mu murima wa mugenzi wawe ugamije kwihimura byari icyaha gihanwa n’amategeko y’Abaroma. Kuba iryo tegeko ryarashyizweho, bigaragaza ko icyo cyaha cyari cyogeye.” Impuguke mu by’amategeko yitwa Alastair Kerr yavuze ko mu mwaka wa 533 Umwami w’Abami w’Umuroma witwaga Justinien yasohoye igitabo cyarimo incamake y’amategeko y’Abaroma hamwe n’ibitekerezo by’abacamanza (babayeho hagati y’umwaka wa 100 n’uwa 250). Icyo gitabo kigaragaza ko umucamanza witwaga Ulpian, yaciye urubanza ashingiye ku rwari rwaraciwe mu kinyejana cya kabiri n’umutegetsi mukuru w’Umuroma witwaga Celse. Umuntu yari yarabibye urumamfu mu murima wa mugenzi we bituma urumba. Icyo gitabo gisobanura indishyi uwabibye urumamfu yagombaga guha nyir’umurima cyangwa umuhinzi wawatishije kubera igihombo yamuteje.

Kuba igikorwa nk’icyo cy’ubugizi bwa nabi cyarabagaho mu Bwami bw’Abaroma bwa kera bigaragaza ko ibyo Yesu yavuze ari ibintu byabagaho mu buzima bwa buri munsi.

Mu kinyejana cya mbere, Abaroma bahaga abayobozi b’Abayahudi bayoboraga Yudaya umudendezo ungana iki?

ICYO gihe, Yudaya yategekwaga n’Abaroma, babaga bahagarariwe na guverineri wabaga afite ingabo ayobora. Inshingano ye y’ibanze yari iyo gukusanyiriza Abaroma imisoro kandi akabungabunga amahoro n’umutekano. Ikintu Abaroma bibandagaho cyane ni uguhagarika ibikorwa binyuranyije n’amategeko no guhana umuntu wese watezaga akaduruvayo. Naho ubundi, mu bindi bintu bisanzwe bararekaga abayobozi bo mu ntara zitandukanye akaba ari bo bayobora.

Abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bateranye

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi ni rwo rwakemuraga ibibazo by’Abayahudi, rukaba ari na rwo rufata imyanzuro ku bibazo byabaga bifitanye isano n’amategeko y’Abayahudi. Nanone hirya no hino muri Yudaya hari inkiko z’ibanze. Birashoboka ko ibyinshi mu byaha byakorwaga byashyikirizwaga izo nkiko bitabaye ngombwa ko abategetsi b’Abaroma babyivangamo. Icyakora izo nkiko z’Abayahudi ntizashoboraga gufata umwanzuro wo kwica umunyabyaha. Ubwo burenganzira bwabaga bufitwe n’Abaroma gusa. Igihe kimwe kizwi hakozwe ibinyuranye n’ibyo, ni igihe Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwaciraga Sitefano urubanza, rugategeka ko aterwa amabuye kugeza apfuye.—Ibyak 6:8-15; 7:54-60.

Ibyo rero bigaragaza ko urwo rukiko rwari rufite ububasha bukomeye. Icyakora intiti yitwa Emil Schürer yavuze ko hari igihe abategetsi b’Abaroma bafataga imyanzuro bitabaye ngombwa ko barumenyesha, urugero nko mu gihe babaga bakeka ko hakozwe icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi. Ibintu nk’ibyo byabaye igihe Kalawudiyo Lusiya wari umukuru w’ingabo yafataga intumwa Pawulo wari Umuroma.—Ibyak 23:26-30.