Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kuba incuti y’Imana mu gihe ukorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga

Komeza kuba incuti y’Imana mu gihe ukorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga

“Nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye.”​—ZAB 119:11.

INDIRIMBO: 142, 92

1-3. (a) Ni iki twese twagombye kwihatira? (b) Ni izihe ngorane abiga urundi rurimi bahura na zo? Ni ibihe bibazo bivuka? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ABAHAMYA BA YEHOVA babarirwa mu bihumbi basohoza iyerekwa ryagaragazaga ko ubutumwa bwiza bwagombaga gutangazwa mu bantu b’“amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyah 14:6). Ese nawe wiga urundi rurimi? Ese waba uri umumisiyonari cyangwa ukorera mu kindi gihugu aho ababwiriza bakenewe cyane, cyangwa uteranira mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga mu gihugu cyawe?

2 Twese tugomba kwihatira kubumbatira ubucuti dufitanye n’Imana kandi tugafasha imiryango yacu (Mat 5:3). Icyakora hari igihe kwiyigisha mu buryo bufite ireme bitugora bitewe na gahunda nyinshi tugira. Ariko abakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga bo bahura n’izindi ngorane.

3 Abakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga baba bagomba kwiga urundi rurimi kandi buri gihe bakigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka (1 Kor 2:10). None se babigeraho bate kandi batumva neza ururimi rukoreshwa mu itorero? Kuki ababyeyi bagombye kureba neza niba Ijambo ry’Imana ricengera mu mutima w’abana babo?

IBINTU BISHOBORA KUBANGAMIRA UBUCUTI DUFITANYE N’IMANA

4. Ni iki gishobora kubangamira ubucuti dufitanye n’Imana? Tanga urugero.

4 Iyo umuntu adasobanukiwe neza Ijambo ry’Imana bitewe n’uko arisoma mu rundi rurimi, bishobora kubangamira ubucuti afitanye n’Imana. Mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, Nehemiya yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’uko hari abana b’Abayahudi bari baravuye mu bunyage i Babuloni batari bazi igiheburayo. (Soma muri Nehemiya 13:23, 24.) Mu by’ukuri abo bana bagendaga bibagirwa ko ari abagaragu b’Imana kuko batashoboraga gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana.—Neh 8:2, 8.

5, 6. Ni ikihe kibazo ababyeyi bakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga babonye, kandi se biterwa n’iki?

5 Hari ababyeyi b’Abakristo bakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga babonye ko abana babo batacyishimira ukuri nka mbere. Inyigisho zitangirwa ku Nzu y’Ubwami ntizikora abana ku mutima kuko baba badasobanukirwa neza ibivugirwa mu materaniro. Pedro [1] wimuriye umuryango we muri Ositaraliya bavuye muri Amerika y’Epfo yaravuze ati “iyo abantu baganira ku bintu by’umwuka, bagombye kubishyiraho umutima.”—Luka 24:32.

6 Iyo dusoma ibintu mu rurimi rw’amahanga, hari ubwo bitadukora ku mutima nk’iyo tubisomye mu rurimi rwacu kavukire. Nanone iyo tudashobora kwisobanura neza mu rurimi bishobora kutunaniza mu bwenge no mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, nubwo twifuza gukomeza gukorera Yehova mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga, tugomba no kubungabunga ubucuti dufitanye n’Imana.—Mat 4:4.

BABUMBATIYE UBUCUTI BAFITANYE N’IMANA

7. Abanyababuloni bagerageje bate gucengeza muri Daniyeli umuco wabo n’idini ryabo?

7 Igihe Daniyeli na bagenzi be bajyanwaga mu bunyage, Abanyababuloni bagerageje kubacengezamo umuco wabo, babigisha ‘ururimi rw’Abakaludaya.’ Nanone umutware wari ubashinzwe yabahaye amazina y’Abanyababuloni (Dan 1:3-7). Daniyeli bamwitiriye imana nkuru y’i Babuloni yitwaga Beli. Umwami Nebukadinezari ashobora kuba yarashakaga kwereka Daniyeli ko Imana ye Yehova yari yaratsinzwe n’imana y’i Babuloni.—Dan 4:8.

8. Ni iki cyafashije Daniyeli kubumbatira ubucuti yari afitanye n’Imana igihe yabaga mu gihugu cy’amahanga?

8 Nubwo Daniyeli yahabwaga ibyokurya byavaga ku meza y’umwami, yari ‘yariyemeje mu mutima we’ ko atari ‘kuzabyiyandurisha’ (Dan 1:8). Yakomeje kwiga ibitabo byera mu rurimi rwe kavukire, bituma abumbatira ubucuti yari afitanye n’Imana igihe yabaga mu gihugu cy’amahanga (Dan 9:2). Ni yo mpamvu nyuma y’imyaka igera kuri 70 ageze i Babuloni, yari acyitwa izina rye ry’igiheburayo.—Dan 5:13.

9. Nk’uko Zaburi ya 119 ibigaragaza, Ijambo ry’Imana ryamariye iki umwanditsi wayo?

9 Umwanditsi wa Zaburi ya 119 yaboneye imbaraga mu Ijambo ry’Imana zatumye atandukana n’abandi. Yagombaga kwihanganira bamwe mu bikomangoma bamuvugaga nabi (Zab 119:23, 61). Nyamara amagambo y’Imana yamukoze ku mutima cyane.—Soma muri Zaburi ya 119:11, 46.

BUNGABUNGA UBUCUTI UFITANYE N’IMANA

10, 11. (a) Twagombye kwiga Ijambo ry’Imana dufite iyihe ntego? (b) Iyo ntego twayigeraho dute? Tanga urugero.

10 Twese tugomba gushaka igihe cyo kwiyigisha no kwigira hamwe mu muryango, niyo twaba dufite inshingano nyinshi mu murimo w’Imana no mu kazi gasanzwe (Efe 5:15, 16). Icyakora intego yacu ntiyagombye kuba iyo kurangiza amapaji runaka cyangwa gutegura ibisubizo tuzatanga mu materaniro. Twifuza ko Ijambo ry’Imana ricengera mu mutima wacu rigakomeza ukwizera kwacu.

11 Kugira ngo tugere kuri iyo ntego, twagombye gushyira mu gaciro ntitwite gusa ku byo abandi bakeneye mu gihe twiyigisha, ahubwo tugatekereza ku byo twe ubwacu dukeneye mu buryo bw’umwuka (Fili 1:9, 10). Tugomba kuzirikana ko iyo dutegura amateraniro na disikuru cyangwa iyo twitegura umurimo wo kubwiriza, atari ko byanze bikunze twiyerekezaho ibyo dusoma. Dufate urugero: nubwo umutetsi abanza kumva uko ibyo yatetse bimeze mbere yo kubigabura, ntashobora gutungwa gusa n’utwo atamira yumva ko biryoshye. Niba yifuza gukomeza kugira amagara mazima, agomba no kwitekera ibyokurya bikungahaye ku ntungamubiri. Natwe rero, twagombye kwihatira kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bihuje n’ibyo dukeneye.

12, 13. Kuki benshi mu bakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga babona ko kwiyigisha buri gihe mu rurimi rwabo kavukire ari ingirakamaro?

12 Benshi mu bakorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga babona ko kwiga Bibiliya buri gihe mu ‘rurimi rwabo kavukire’ ari ingirakamaro (Ibyak 2:8). Abamisiyonari na bo bazi ko utuntu duke bumvira mu materaniro tutatuma bakomeza kugira ukwizera gukomeye mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga.

13 Alain umaze imyaka igera ku munani yiga igiperesi agira ati “iyo ntegura amateraniro mu giperesi, usanga nibanda ku rurimi ubwarwo. Si ko byanze bikunze ibitekerezo byo mu buryo bw’umwuka nsoma binkora ku mutima kuko ubwenge bwanjye buba bushishikajwe gusa no kwiga ibintu bishya mu rurimi. Ni yo mpamvu buri gihe nshaka igihe cyo kwiyigisha Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho mu rurimi rwanjye kavukire.”

GERA ABANA BAWE KU MUTIMA

14. Ni iki ababyeyi bagombye kugenzura, kandi kuki?

14 Ababyeyi b’Abakristo bagomba kugenzura bakareba ko Ijambo ry’Imana ricengera mu mutima n’ubwenge by’abana babo. Igihe Serge n’umugore we Muriel bari bamaze imyaka isaga itatu bakorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga, babonye ko umuhungu wabo w’imyaka 17 atari acyishimira ibikorwa bya gitewokarasi. Muriel agira ati “mbere yakundaga kubwiriza mu rurimi rwe kavukire rw’igifaransa, ariko kubwiriza mu rundi rurimi ntibyamushimishaga.” Serge na we agira ati “tumaze kubona ko ibyo byatumaga umuhungu wacu atagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, twafashe umwanzuro wo gusubira mu itorero ryacu rya mbere.”

Jya ukora ibishoboka byose kugira ngo ukuri kugere ku mutima w’abana bawe (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

15. (a) Ni ibihe bintu bishobora gutuma ababyeyi bafata umwanzuro wo gusubira mu itorero rikoresha ururimi abana babo bumva neza? (b) Ni iyihe nama ababyeyi bagirwa mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7?

15 Ni ibihe bintu bishobora gutuma ababyeyi bafata umwanzuro wo gusubira mu itorero rikoresha ururimi abana babo bumva neza? Icya mbere, bagomba kureba niba bafite igihe n’imbaraga bihagije byo gutoza abana babo gukunda Yehova ari na ko babigisha ururimi rw’amahanga. Icya kabiri, bashobora kubona ko abana babo batacyishimira ibikorwa bya gitewokarasi cyangwa ko batishimira ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga bakoreramo umurimo. Icyo gihe ababyeyi b’Abakristo bashobora kureba niba batasubira mu itorero rikoresha ururimi abana babo bumva neza kugeza igihe abo bana bazaba bamaze gushikama mu kuri.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7.

16, 17. Ababyeyi bakorera umurimo mu ifasi y’ururimi rw’amahanga batoza bate abana babo gukunda Imana?

16 Icyakora hari ababyeyi bashoboye kwigisha abana babo mu rurimi rwabo kavukire, ari na ko bateranira mu itorero cyangwa itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga. Charles ufite abakobwa batatu bari hagati y’imyaka 9 na 13, ateranira mu itsinda ry’ilingala. Yaravuze ati “twafashe umwanzuro w’uko mu muryango tuzajya twigana n’abana bacu mu rurimi rwacu kavukire. Ariko nanone twitoza kubwiriza mu rurimi rw’ilingala, tugategura n’udukino muri urwo rurimi kugira ngo barwige babyishimiye.”

Ihatire kumenya ururimi wiga kandi wifatanye mu materaniro (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

17 Kevin afite abakobwa babiri, umwe ufite imyaka itanu n’undi ufite umunani. Asobanura ingamba bafashe zo kwigisha abana babo, kuko batumva neza ibivugirwa mu materaniro yo mu rurimi rw’amahanga. Yaravuze ati “jye n’umugore wanjye twigana n’abakobwa bacu mu gifaransa kuko ari rwo rurimi rwabo kavukire. Nanone twashyizeho intego yo guterana mu gifaransa incuro imwe mu kwezi, kandi dufata ikiruhuko tukajya mu makoraniro aba mu rurimi rwacu kavukire.”

18. (a) Ni irihe hame riboneka mu Baroma 15:1, 2 rishobora kugufasha kumenya ibyagirira akamaro abana bawe? (b) Ni ibihe bitekerezo abandi babyeyi batanze? (Reba ibisobanuro.)

18 Birumvikana ko buri muryango ari wo ugomba kureba icyabera cyiza abana babo mu buryo bw’umwuka [2] (Gal 6:5). Muriel twigeze kuvuga, avuga ko we n’umugabo we bahisemo kwigomwa ibyo bakundaga kugira ngo bafashe umuhungu wabo gukomeza kugirana ubucuti n’Imana. (Soma mu Baroma 15:1, 2.) Serge na we iyo ashubije amaso inyuma abona ko bafashe umwanzuro ukwiriye. Agira ati “tumaze kugaruka mu itorero ry’igifaransa, umuhungu wacu yagize amajyambere mu buryo bw’umwuka kandi arabatizwa. Ubu ni umupayiniya w’igihe cyose. Ndetse ubu arateganya gusubira mu itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga!”

REKA IJAMBO RY’IMANA RIKUGERE KU MUTIMA

19, 20. Twagaragaza dute ko dukunda Ijambo ry’Imana?

19 Kubera ko Yehova akunda “abantu b’ingeri zose,” yatumye Ijambo rye Bibiliya riboneka mu ndimi zibarirwa mu magana kugira ngo ‘bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Tim 2:4). Azi ko iyo abantu basomye ubutumwa bwe mu rurimi rubakora ku mutima, ari bwo bagirana na we ubucuti.

20 Icyakora, uko imimerere turimo yaba iri kose, twagombye kwigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka. Nidukomeza kwiyigisha Ibyanditswe mu rurimi rudukora ku mutima, tuzabumbatira ubucuti twe n’abagize umuryango wacu dufitanye n’Imana kandi tuzaba tugaragaza ko mu by’ukuri twabitse ijambo ry’Imana mu mutima wacu.—Zab 119:11.

^ [1] (paragarafu ya 5) Amazina yarahinduwe.

^ [2] (paragarafu ya 18) Niba wifuza amahame ya Bibiliya yafasha umuryango wawe, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kurerera abana mu mahanga—Ingorane zijyana na byo n’ingororano bihesha,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2002.