Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izere amasezerano ya Yehova

Izere amasezerano ya Yehova

‘Kwizera ni ukuba ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.’​—HEB 11:1.

INDIRIMBO: 54, 125

1. Twagombye kubona dute umuco wo kwizera?

KWIZERA ni umuco Abakristo babona ko ari uw’agaciro kenshi cyane. Ariko ni umuco udafitwe n’abantu bose (2 Tes 3:2). Icyakora Yehova yahaye buri wese mu bamusenga “urugero rwo kwizera” (Rom 12:3; Gal 5:22). Twagombye gushimira Yehova cyane ko dufite ukwizera.

2, 3. (a) Ni iyihe migisha abafite ukwizera bazabona? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Yesu Kristo yavuze ko ari we Se akoresha yireherezaho abantu (Yoh 6:44, 65). Iyo umuntu yizeye Yesu ababarirwa ibyaha. Ibyo bituma agirana na Yehova ubucuti burambye (Rom 6:23). None se hari icyo twakoze kugira ngo tube dukwiriye kubona iyo migisha ihebuje? Kubera ko turi abanyabyaha, nta kindi cyari kidukwiriye uretse urupfu (Zab 103:10). Icyakora Yehova yabonye ko dushobora gukora ibyiza. Ubuntu bwe butagereranywa bwatumye yugurura imitima yacu, twemera ubutumwa bwiza. Twatangiye kwizera Yesu, bituma tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Soma muri 1 Yohana 4:9, 10.

3 Ariko se ubundi, ukwizera ni iki? Ese ni ukuba dusobanukiwe imigisha Imana izaduha? Twagaragaza dute ko dufite ukwizera?

‘IZERE MU MUTIMA WAWE’

4. Sobanura impamvu kwizera atari ugusobanukirwa gusa umugambi w’Imana.

4 Kwizera si ukuba usobanukiwe gusa umugambi w’Imana. Ahubwo ni ukuba ufite icyifuzo gikomeye cyo gukora ibyo Imana ishaka. Iyo twizera uburyo Imana yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza, bituma tugeza ubwo butumwa bwiza ku bandi. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “niba utangariza mu ruhame iryo ‘jambo riri mu kanwa kawe,’ ko Yesu ari Umwami, kandi ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza bikamugeza ku gukiranuka, ariko akanwa akaba ari ko yatuza bikamuhesha agakiza.”—Rom 10:9, 10; 2 Kor 4:13.

5. Kuki ukwizera ari ukw’ingenzi cyane? Twakora iki ngo tugire ukwizera gukomeye? Tanga urugero.

5 Uko bigaragara rero, tugomba kugira ukwizera gukomeye kandi tugakomeza kukubungabunga, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana. Ukwizera ni nk’ikimera. Tugomba gukomeza kubungabunga ukwizera kwacu, nk’uko ikimera na cyo gikenera amazi. Iyo ikimera kibuze amazi kiraraba amaherezo kikuma. Ariko iyo cyitaweho kiri ahantu heza gikomeza gushisha. Turamutse tudakomeje kubungabunga ukwizera kwacu, na ko kwaraba amaherezo kugapfa (Luka 22:32; Heb 3:12). Ariko iyo twitaye ku kwizera kwacu gukomeza kuba kuzima, kugakomeza “kwiyongera,” bityo tukaba “bazima mu byo kwizera.”—2 Tes 1:3; Tito 2:2.

UKO BIBILIYA ISOBANURA UKWIZERA

6. Mu Baheburayo 11:1 hasobanura ko ukwizera gukubiyemo ibihe bintu bibiri?

6 Bibiliya isobanura ukwizera mu Baheburayo 11:1. (Hasome.) Ukwizera gukubiyemo ibintu bibiri bitaboneshwa amaso: (1) “ibintu wiringiye,” bishobora kuba bikubiyemo ibintu wasezeranyijwe ko bizabaho mu gihe kizaza, ariko bitaraba, urugero nk’isi nshya dutegereje n’imperuka y’iyi si mbi. (2) Kuba “ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.” Tuzi ko Yehova, Yesu Kristo n’abamarayika babaho nubwo tudashobora kubabonesha amaso. Nanone tuzi ko Ubwami bwo mu ijuru butegeka (Heb 11:3). None se twagaragaza dute ko ibyiringiro byacu ari bizima kandi ko twizera ibintu bitaboneka bivugwa mu Ijambo ry’Imana? Twabigaragariza mu magambo no mu bikorwa, kuko ibyo bibuze ukwizera kwacu kwaba kutuzuye.

7. Urugero rwa Nowa rudufasha rute gusobanukirwa icyo kugira ukwizera bisobanura? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Mu Baheburayo 11:7 hagaragaza ko kwizera ari ko kwatumye Nowa, “ubwo yari amaze kuburirwa n’Imana ibintu byari bitaragaragara, agaragaza ko atinya Imana maze yubaka inkuge yo gukirizamo abo mu nzu ye.” Nowa yagaragaje ko yari afite ukwizera yubaka inkuge nini, kandi nta gushidikanya ko abaturanyi bamubazaga impamvu yayubakaga. Ese Nowa yaba yaricecekeye cyangwa akabasubiza ko bagomba kureba ibibareba? Oya! Ukwizera kwe kwatumye ababwiriza ashize amanga kandi ababurira ko urubanza rw’Imana rwari rwegereje. Birashoboka cyane ko Nowa yabasubiriragamo amagambo Yehova yari yaramubwiye, ati “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kubera ko bujuje urugomo mu isi. . . . Ngiye guteza isi umwuzure w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.” Nanone, nta gushidikanya ko Nowa yasobanuriraga abantu uburyo bumwe rukumbi bari bafite bwo kurokoka, akabasubiriramo ibyo Imana yamutegetse igira iti “uzinjire mu nkuge.” Nguko uko Nowa yabaye “umubwiriza wo gukiranuka,” bikaba byaragaragaje ko yari afite ukwizera.—Intang 6:13, 17, 18; 2 Pet 2:5.

8. Umwigishwa Yakobo yasobanuye ate ukwizera nyakuri?

8 Birashoboka ko Yakobo yanditse urwandiko rwe nyuma gato y’uko intumwa Pawulo yandika asobanura ukwizera. Yakobo na we yasobanuye ko Abakristo b’ukuri batavuga ko bizera gusa, ahubwo babigaragariza mu bikorwa. Yaranditse ati “nyereka ukwizera kwawe kutagira imirimo nanjye ndakwereka ukwizera kwanjye binyuze ku mirimo yanjye” (Yak 2:18). Yakobo yakomeje agaragaza ko kugira ukwizera nyakuri bisaba ibirenze kuvuga ko wemera ibintu. Abadayimoni na bo bemera ko Imana ibaho, ariko ntibafite ukwizera nyakuri. Ahubwo barwanya imigambi y’Imana (Yak 2:19, 20). Ariko Yakobo yatanze urugero rw’umuntu wa kera wari ufite ukwizera, maze arabaza ati “mbese sogokuru Aburahamu ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo, ubwo yari amaze gutamba umwana we Isaka ku gicaniro? Urabona rero ko ukwizera kwe kwagendanaga n’imirimo, kandi binyuze ku mirimo ye, ukwizera kwe kwaratunganyijwe.” Hanyuma kugira ngo agaragaze ko ukwizera kugomba kugaragazwa n’imirimo, yongeyeho ati “nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.”—Yak 2:21-23, 26.

9, 10. Intumwa Yohana yadufashije ate gusobanukirwa impamvu tugomba kugira ukwizera?

9 Nyuma y’imyaka isaga 30, intumwa Yohana yanditse Ivanjiri n’inzandiko eshatu. Ese yari asobanukiwe neza icyo ukwizera ari cyo nk’uko n’abandi banditsi ba Bibiliya bari babisobanukiwe? Ni we wakoresheje cyane ijambo ry’ikigiriki rikunze guhindurwamo ‘kwizera’ kurusha abandi banditsi ba Bibiliya.

10 Urugero, Yohana yaravuze ati “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yoh 3:36). Ukwizera nyakuri gukubiyemo kumvira amategeko ya Yesu. Yohana yasubiyemo kenshi amagambo ya Yesu agaragaza ko tugomba gukomeza kugira ukwizera.—Yoh 3:16; 6:29, 40; 11:25, 26; 14:1, 12.

11. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ko yatumye tumenya ukuri?

11 Twagombye rero gushimira Yehova kuko yakoresheje umwuka wera kugira ngo aduhishurire ukuri kandi atume twizera ubutumwa bwiza. (Soma muri Luka 10:21.) Twagombye guhora dushimira Yehova ko yatwireherejeho akoresheje Umwana we, ari we “Mukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya” (Heb 12:2). Kugira ngo tugaragaze ko dushimira ubwo buntu butagereranywa twagiriwe, twagombye gukomeza kubungabunga ukwizera kwacu, dusenga kandi twiga Ijambo ry’Imana.—Efe 6:18; 1 Pet 2:2.

Jya ugaragaza ukwizera ubwiriza ubutumwa bwiza uko ubonye uburyo (Reba paragarafu ya 12)

12. Twagaragaza dute ko dufite ukwizera?

12 Twagombye gukomeza kwizera amasezerano ya Yehova. Kwizera kwacu kwagombye kugaragarira abantu bose. Urugero, dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana no guhindura abantu abigishwa. Nanone dukomeza ‘gukorera bose ibyiza, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera’ (Gal 6:10). Twihatira ‘kwiyambura kamere ya kera n’ibikorwa byayo,’ twirinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kugira ukwizera gukomeye.—Kolo 3:5, 8-10.

KWIZERA IMANA NI KIMWE MU BIGIZE URUFATIRO RWACU

13. “Kwizera Imana” ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Bigereranywa n’iki, kandi kuki?

13 Bibiliya igira iti ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana], kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete’ (Heb 11:6). Ijambo ry’Imana rigaragaza ko “kwizera Imana” bigereranywa n’“urufatiro” rukenewe kugira ngo umuntu abe Umukristo w’ukuri kandi akomeze kuba we (Heb 6:1). Uretse ukwizera, Abakristo bagomba kugira n’indi mico y’ingenzi, kugira ngo ‘bagume mu rukundo rw’Imana.’—Soma muri 2 Petero 1:5-7; Yuda 20, 21.

14, 15. Ari ukwizera ari n’urukundo, ni uwuhe muco ufite agaciro kurusha undi?

14 Abanditsi ba Bibiliya b’Abakristo bagaragaje ko ukwizera gufite agaciro kenshi, kuko bakuvuzeho incuro zibarirwa mu magana. Nta wundi muco wa gikristo uvugwa incuro zingana zityo. Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko kwizera ari wo muco w’ingenzi kurusha indi mico ya gikristo?

15 Pawulo yagereranyije ukwizera n’urukundo, arandika ati “niyo nagira ukwizera kose kwatuma nimura imisozi nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo” (1 Kor 13:2). Yesu na we yagaragaje ko gukunda Imana ari wo muco w’ingenzi kuruta indi yose, igihe yasubizaga umuntu wari umubajije ati “itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe” (Mat 22:35-40)? Urukundo rutuma tugira indi mico y’ingenzi iranga Abakristo, hakubiyemo n’ukwizera. Bibiliya ivuga ko ‘urukundo rwizera byose.’ Rwizera ibyo Imana yavuze mu Ijambo ryayo ry’ukuri.—1 Kor 13:4, 7.

16, 17. Ni mu buhe buryo Bibiliya igaragaza ko ukwizera n’urukundo bigendana? Muri iyo mico yombi ni uwuhe ufite agaciro kenshi kurusha undi, kandi kuki?

16 Kubera ko ukwizera n’urukundo, ari imico y’agaciro kenshi, incuro nyinshi abanditsi ba Bibiliya bayivugiraga icyarimwe. Pawulo yashishikarije abavandimwe be ‘kwambara ukwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza’ (1 Tes 5:8.) Petero na we yaranditse ati ‘nubwo mutigeze mubona [Yesu], muramukunda. Nubwo ubu mutamureba, muramwizera’ (1 Pet 1:8). Yakobo yabajije abavandimwe be basutsweho umwuka ati “mbese Imana ntiyatoranyije abakene mu by’iyi si kugira ngo babe abatunzi mu byo kwizera kandi baragwe ubwami, ubwo yasezeranyije abayikunda” (Yak 2:5)? Yohana yaranditse ati ‘iri ni ryo tegeko [ry’Imana]: ko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo kandi tugakundana.’1 Yoh 3:23.

17 Nubwo kwizera ari umuco w’ingenzi, mu gihe kizaza ntibizaba bikiri ngombwa ko twizera amasezerano y’Imana ahereranye n’isi nshya, kuko azaba yamaze gusohora. Ariko tuzakomeza gukunda Imana na bagenzi bacu. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati “icyakora, ubu hasigaye ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta byose muri ibyo ni urukundo.”—1 Kor 13:13.

IKINTU CYIZA CYANE DUKESHA UKWIZERA

18, 19. Kuba abagaragu b’Imana bo muri iki gihe barangwa n’ukwizera byagize akahe kamaro? Ni nde watumye bishoboka?

18 Muri iki gihe, abagize ubwoko bwa Yehova bagaragaje ko bizera Ubwami bwe. Ibyo byatumye ku isi hose haba paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ituwemo n’abaturage basaga miriyoni umunani. Usanga abayirimo bera imbuto z’umwuka (Gal 5:22, 23). Ibyo bigaragaza rwose ko ukwizera n’urukundo ari imico y’ingenzi cyane.

19 Imana ni yo yatumye dushobora kunga ubumwe dutyo. Icyo kintu gitangaje yakoze cyatumye ‘izina ryayo ryamamara, biba n’ikimenyetso kitazakurwaho kugeza ibihe bitarondoreka’ (Yes 55:13). Koko rero, twishimira ko Imana yatumye twunga ubumwe kugira ngo ‘tuzakizwe biturutse ku kwizera’ (Efe 2:8). Iyo paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka izakomeza kwaguka, kugeza igihe isi yose izaba irimo abantu batunganye, bakiranuka kandi bishimye, bazahesha Imana ikuzo iteka ryose. Nimucyo dukomeze kwiringira amasezerano ya Yehova.