Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuvane amasomo ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka

Tuvane amasomo ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka

“Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka.”​—ZAB 18:25.

INDIRIMBO: 63, 43

1, 2. Dawidi yagaragaje ate ko yari indahemuka ku Mana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

IGIHE igicuku cyari kinishye, Dawidi na Abishayi binjiye bucece mu nkambi y’ingabo 3.000 zari zisinziriye. Bageze hagati muri iyo nkambi, basanze Umwami Sawuli asinziriye cyane. Yari yakoze urugendo rurerure ajya mu butayu bw’i Yudaya kugira ngo afate Dawidi amwice. Abishayi yongoreye Dawidi ati “reka mutikure icumu incuro imwe gusa mushite ku butaka, sinongera ubwa kabiri.” Igisubizo Dawidi yamuhaye cyari gitangaje. Yaramubwiye ati “ntumwice, kuko nta muntu wabangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta ngo abure kugibwaho n’urubanza. . . . Nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nabangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta.”​—1 Sam 26:8-12.

2 Dawidi yari azi icyo kubera Imana indahemuka bisobanura. Ntiyifuzaga kugirira nabi Sawuli. Kubera iki? Ni ukubera ko Sawuli yari umwami wa Isirayeli Imana yari yarasutseho amavuta. Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bubaha abo yahaye inshingano y’ubuyobozi. Koko rero, Yehova asaba abagaragu be bose kuba indahemuka.​—Soma muri Zaburi ya 18:25.

3. Ni mu buhe buryo Abishayi yabereye Dawidi indahemuka?

3 Abishayi yubahaga Dawidi. Urugero, igihe Dawidi yashakaga guhisha icyaha yakoranye na Batisheba, yasabye Yowabu wavukanaga na Abishayi gushyira Uriya, umugabo wa Batisheba, imbere y’abandi ku rugamba kugira ngo yicwe (2 Sam 11:2-4, 14, 15; 1 Ngoma 2:16). Abishayi ashobora kuba yaramenye ibyabaye, ariko yakomeje kubaha Dawidi kuko yari umwami wasutsweho amavuta n’Imana. Byongeye kandi, Abishayi ntiyigeze agerageza gukoresha ububasha yari afite bwo kuba yarayoboraga ingabo kugira ngo yigarurire ubwami bwa Isirayeli. Ahubwo, yafashije Dawidi kandi amukiza abanzi be.​—2 Sam 10:10; 20:6; 21:15-17.

4. (a) Ni mu buhe buryo Dawidi yabaye intangarugero mu birebana no kubera Imana indahemuka? (b) Ni izihe ngero zindi turi busuzume?

4 Kuba Dawidi yaranze kugirira nabi Umwami Sawuli byagaragaje ko yari umugaragu wa Yehova w’indahemuka. Igihe Dawidi yari akiri muto, yahanganye n’Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati, wari watinyutse ‘gutuka ingabo z’Imana nzima’ (1 Sam 17:23, 26, 48-51). Ubwo yari umwami agakora ibyaha bikomeye, urugero nk’ubusambanyi n’ubwicanyi, yemeye gucyahwa n’umuhanuzi Natani kandi arihana (2 Sam 12:1-5, 13). Ageze mu za bukuru na bwo yakomeje kubera Imana indahemuka. Urugero, yatanze impano nyinshi zo kubaka urusengero rwa Yehova (1 Ngoma 29:1-5). Ni iby’ukuri ko Dawidi yakoze amakosa akomeye, ariko yabereye Imana indahemuka (Zab 51:4, 10; 86:2). Mu gihe dusuzuma izindi nkuru za Dawidi n’iz’abandi bantu babayeho mu gihe cye, nimucyo tujye dushaka ibisubizo by’ibibazo bikurikira: ni iki cyadufasha guhitamo uwo dukwiriye kubera indahemuka hagati ya Yehova n’abantu? Kuba indahemuka bisaba ko tugaragaza iyihe mico?

ESE UZABERA YEHOVA INDAHEMUKA?

5. Ikosa Abishayi yakoze ritwigisha iki?

5 Igihe Abishayi yashakaga kwica Sawuli, yifuzaga kubera Dawidi indahemuka. Ariko kubera ko Dawidi yari azi ko kubangurira ukuboko “uwo Yehova yasutseho amavuta” bitari bikwiriye, ntiyamwemereye ko yica Umwami Sawuli (1 Sam 26:8-11). Ibyo bitwigisha iri somo rikomeye: mu gihe tuba dusabwa guhitamo uwo mbere na mbere tugomba kubera indahemuka, tugomba gutekereza amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha muri iyo mimerere.

6. Nubwo kubera indahemuka bene wacu n’incuti zacu ari ibintu bisanzwe, kuki tugomba kuba maso?

6 Ubudahemuka buturuka mu mutima, ariko umutima w’umuntu urashukana (Yer 17:9). Ni yo mpamvu umuntu w’indahemuka ku Mana ashobora mu buryo bworoshye kumva ashaka kubera indahemuka incuti ye cyangwa mwene wabo nubwo yaba akora ibibi. Cyane cyane nko mu gihe umuntu dukunda aretse ukuri, tugomba kwibuka ko Yehova ari we mbere na mbere tugomba kubera indahemuka.​—Soma muri Matayo 22:37.

7. Ni mu buhe buryo mushiki wacu yakomeje kubera Imana indahemuka igihe yahuraga n’ikibazo gikomeye?

7 Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aciwe mu itorero, ushobora kugaragariza Yehova ko uri indahemuka. Urugero, mushiki wacu witwa Anne [1] yagize atya yumva nyina waciwe aramuhamagaye. Nyina yashakaga kuza kumusura kuko yumvaga ababajwe n’uko abagize umuryango bamuhaye akato. Anne yumvise bimubabaje cyane, amusezeranya ko azamuha igisubizo mu ibaruwa. Mbere y’uko amwandikira, yasuzumye amahame yo muri Bibiliya (1 Kor 5:11; 2 Yoh 9-11). Anne yandikiye nyina amwibutsa mu bugwaneza ko ari we ubwe witandukanyije n’umuryango, ubwo yakoraga amakosa, akanga kwihana. Yaramubwiye ati “uburyo bumwe rukumbi wagabanya umubabaro ufite, ni ukugarukira Yehova.”​—Yak 4:8.

8. Ni iyihe mico izadufasha kubera Imana indahemuka?

8 Abantu bo mu gihe cya Dawidi bari indahemuka bagaragaje imico itatu ishobora kudufasha kubera Imana indahemuka. Iyo mico ni ukwicisha bugufi, ubugwaneza n’ubutwari. Reka tuyisuzume.

KUBERA IMANA INDAHEMUKA BISABA KWICISHA BUGUFI

9. Kuki Abuneri yashatse kwica Dawidi?

9 Igihe Dawidi yavuganaga n’Umwami Sawuli anafashe mu ntoki igihanga cya Goliyati, hari nibura abantu babiri babirebaga. Umwe muri bo ni Yonatani umuhungu wa Sawuli, waje kugirana isezerano na Dawidi. Undi yari Abuneri, wari umukuru w’ingabo (1 Sam 17:57–18:3). Nyuma yaho Abuneri yashyigikiye Sawuli igihe yashakaga kwica Dawidi. Dawidi yaranditse ati “abanyagitugu bashaka ubugingo bwanjye” (Zab 54:3; 1 Sam 26:1-5). Kuki Yonatani yitwaye kuri Dawidi mu buryo butandukanye n’uko Abuneri yamwitwayeho? Yonatani na Abuneri bari bazi ko Imana yatoranyije Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli. Sawuli amaze gupfa, Abuneri yagombye kuba yaricishije bugufi, akagaragaza ko yari indahemuka ku Mana ashyigikira Dawidi, aho gushyigikira Ishibosheti umuhungu wa Sawuli. Nyuma yaho, Abuneri ashobora kuba na we ubwe yarifuje kuba umwami, wenda akaba ari yo mpamvu yasambanye n’inshoreke z’Umwami Sawuli.​—2 Sam 2:8-​10; 3:6-11.

10. Kuki Abusalomu atabereye Imana indahemuka?

10 Kuticisha bugufi byatumye Abusalomu umuhungu wa Dawidi atabera Imana indahemuka. Bibiliya igira iti “Abusalomu akoresha igare, ashaka n’amafarashi n’abantu mirongo itanu bo kwiruka imbere ye” (2 Sam 15:1). Nanone yayobeje abantu imitima, baba ari we babera indahemuka. Kimwe na Abuneri, Abusalomu yashatse kwica Dawidi nubwo yari azi ko Yehova yari yaramutoranyije akaba umwami wa Isirayeli.​—2 Sam 15:13, 14; 17:1-4.

11. Ni irihe somo tuvana kuri Abuneri, Abusalomu na Baruki?

11 Ibyabaye kuri Abuneri na Abusalomu bigaragaza ko iyo umuntu ararikiye kugira ububasha, adakomeza kubera Imana indahemuka. Birumvikana ko dukunda Yehova, kandi ko tutifuza kuba nka Abuneri na Abusalomu barangwaga n’ubwikunde ndetse n’ubugome. Ariko nanone tugomba kuba maso kugira ngo tudatangira kwifuza kugira amafaranga menshi cyangwa kubona akazi katuma twumva ko turi abantu bakomeye. Ibyo byakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Baruki wari umwanditsi wa Yeremiya yigeze kumara igihe runaka yifuza ikintu atari afite kandi ntiyari akishimira gukorera Imana. Yehova yaramubwiye ati “dore icyo nubatse ngiye kugisenya kandi icyo nateye ngiye kukirandura, ni ukuvuga igihugu cyose. Nyamara wowe ukomeza kwishakira ibikomeye. Ntukomeze kubishaka” (Yer 45:4, 5). Baruki yemeye iyo nama. Byaba byiza natwe tuzirikanye ayo magambo Imana yavuze mu gihe dutegereje ko iyi si mbi irimbuka.

12. Sobanura impamvu tudashobora kubera Imana indahemuka niba twikunda.

12 Umuvandimwe wo muri Megizike witwa Daniel yahuye n’ikibazo cyamusabaga guhitamo kubera Imana indahemuka cyangwa akishakira inyungu ze zishingiye ku bwikunde. Yifuzaga gushakana n’umukobwa utari Umuhamya wa Yehova. Daniel yagize ati “na nyuma yo kuba umupayiniya nakomeje kumwandikira. Ariko amaherezo nicishije bugufi mbwira umusaza w’itorero w’inararibonye ko nari narabuze icyo mfata n’icyo ndeka. Yamfashije kubona ko kugira ngo mbere Imana indahemuka nagombaga kureka kwandikira uwo mukobwa. Nyuma yo gusenga cyane no kurira cyane, narabikoze. Bidatinze, narushijeho kugira ibyishimo mu murimo.” Nyuma yaho Daniel yashakanye n’umugore ukunda Yehova, none ubu ni umugenzuzi usura amatorero.

KUBERA IMANA INDAHEMUKA BITUMA TUBA ABAGWANEZA

Ese numenya ko Umukristo mugenzi wawe yakoze icyaha gikomeye, uzagaragaza ubudahemuka umutere inkunga yo gusaba ubufasha? (Reba paragarafu ya 14)

13. Ni mu buhe buryo Natani yakomeje kubera Imana na Dawidi indahemuka, igihe Dawidi yari yakoze icyaha?

13 Iyo turi indahemuka ku Mana, tuba dushobora kubera indahemuka na bagenzi bacu kandi tukabafasha. Umuhanuzi Natani yakomeje kubera Dawidi indahemuka kandi ntibyamubuza kubera Imana indahemuka. Natani yamenye ko Dawidi yari yasambanye kandi ko yari yategetse ko umugabo w’umugore bari basambanye yicirwa ku rugamba. Igihe Yehova yoherezaga Natani kujya gucyaha Dawidi, uwo muhanuzi yarumviye kandi agaragaza ubutwari nubwo yari indahemuka kuri Dawidi. Natani yamucyashye abigiranye ubwenge n’ubugwaneza. Kugira ngo Natani afashe Dawidi kubona ko yari yakoze ibyaha bikomeye, yakoresheje urugero rw’umugabo w’umukire warenganyije uw’umukene amutwarira agatama. Igihe Dawidi yarakazwaga n’ibyo uwo mukire yakoze, Natani yaramubwiye ati “uwo mugabo ni wowe!” Dawidi yahise asobanukirwa icyo yari amubwiye.​—2 Sam 12:1-7, 13.

14. Ni mu buhe buryo wabera indahemuka incuti yawe cyangwa mwene wanyu ari na ko ukomeza kubera Yehova indahemuka?

14 Kuba umugwaneza bishobora gutuma Yehova ari we mbere na mbere ubera indahemuka. Urugero, ushobora kumenya ko Umukristo mugenzi wawe yakoze icyaha gikomeye. Ushobora kumva wakomeza kumubera indahemuka, cyane cyane niba ari incuti yawe cyangwa mwene wanyu. Ariko uramutse uhishiriye icyaha yakoze, ntiwaba uri indahemuka ku Mana. Birumvikana ko Yehova ari we mbere na mbere wagombye kubera indahemuka. Ku bw’ibyo kimwe na Natani, jya uba umugwaneza ariko nanone ntujenjeke. Jya ugira incuti yawe cyangwa mwene wanyu inama yo gushakira ubufasha ku basaza. Niba atinze kubikora, kuba indahemuka ku Mana byagombye gutuma ubibwira abasaza. Nubikora uzaba ubaye indahemuka kuri Yehova kandi uzaba ugaragarije ubugwaneza incuti yawe cyangwa mwene wanyu, kuko abasaza bazagerageza kugorora umuntu nk’uwo babigiranye ubugwaneza.​—Soma mu Balewi 5:1; Abagalatiya 6:1.

KUBERA IMANA INDAHEMUKA BISABA KUGIRA UBUTWARI

15, 16. Kuki Hushayi yari akeneye kugira ubutwari kugira ngo abere Imana indahemuka?

15 Umugabo witwaga Hushayi yari akeneye kugira ubutwari kugira ngo abere Imana indahemuka. Hushayi yari incuti magara y’Umwami Dawidi. Icyakora, ubudahemuka bwe bwarageragejwe igihe Abusalomu umuhungu wa Dawidi yigaruriraga imitima ya benshi, agashaka no kwigarurira Yerusalemu n’ubwami (2 Sam 15:13; 16:15). Dawidi yarahunze ava mu mugi. Ariko se, Hushayi yari gukora iki? Ese yari guhemuka agashyigikira Abusalomu, cyangwa yari gukurikira uwo mwami wari ugeze mu za bukuru wahungaga kugira ngo akize amagara ye? Hushayi yiyemeje kubera indahemuka umwami wari warashyizweho n’Imana, maze asanga Dawidi ku musozi w’Imyelayo.​—2 Sam 15:30, 32.

16 Dawidi yasabye Hushayi gusubira i Yerusalemu akigira incuti ya Abusalomu, maze akaburizamo inama za Ahitofeli. Hushayi yahaze amagara ye, agaragaza ko yari indahemuka kuri Yehova maze akora ibyo Dawidi yari amusabye. Nk’uko Dawidi yari yasenze abisaba, inama yatanzwe na Hushayi wari intwari yaburijemo iya Ahitofeli.​—2 Sam 15:31; 17:14.

17. Kuki dukeneye kugira ubutwari kugira ngo tube indahemuka?

17 Dukeneye kugira ubutwari kugira ngo tubere Yehova indahemuka. Abenshi muri twe bagiye bagira ubutwari bwo kunanira amoshya y’abagize imiryango yabo, abo bakorana cyangwa abayobozi bo muri iyi si, kugira ngo bagaragaze ko ari indahemuka ku Mana. Urugero, kuva Taro wo mu Buyapani akiri muto, yari yariyemeje kubera indahemuka ababyeyi be no kubumvira. Ntiyabikoraga yumva ko ari itegeko. Yifuzaga rwose gushimisha ababyeyi be. Ku bw’ibyo, igihe bamubuzaga kwifatanya n’Abahamya ba Yehova, kubabwira ko yari yarafashe umwanzuro wo kujya mu materaniro byaramugoye cyane. Yaravuze ati “byarabarakaje cyane ku buryo namaze imyaka myinshi ntemerewe kujya mu rugo kubasura. Nasenze Yehova musaba ubutwari kugira ngo nshobore gukomera ku mwanzuro nari narafashe. Ariko ubu baracururutse; nshobora kubasura buri gihe.”​—Soma mu Migani 29:25.

18. Gusuzuma iki gice byakugiriye akahe kamaro?

18 Kimwe na Dawidi, Yonatani, Natani na Hushayi, nimucyo natwe tugire ibyishimo duheshwa no kubera Yehova indahemuka. Nimucyo kandi twirinde kuba nka Abuneri na Abusalomu babaye abahemu. Twifuza rwose kubera Yehova indahemuka kimwe na Dawidi. Kubera ko turi abantu badatunganye, tuzakora amakosa. Icyakora, dushobora kugaragaza ko kubera Yehova indahemuka ari byo bifite umwanya wa mbere mu mutima wacu.

^ [1] (paragarafu ya 7) Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.