Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yamwise ‘incuti ye’

Yehova yamwise ‘incuti ye’

“Wowe Isirayeli, uri umugaragu wanjye, wowe Yakobo uwo natoranyije, urubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.”​—YES 41:8.

INDIRIMBO: 91, 22

1, 2. (a) Tubwirwa n’iki ko abantu bashobora kuba incuti z’Imana? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

KUVA tukivuka kugeza dupfuye, twese tuba dukeneye gukundwa. Abantu bose bakenera kugirana ubucuti n’abandi no gukundwa, kandi urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina si rwo rwonyine baba bakeneye. Ariko hari urukundo dukeneye cyane kuruta urundi rwose. Dukeneye gukundwa na Yehova. Abantu benshi bumva ko ntawushobora kugirana ubucuti n’Imana bitewe n’uko itaboneka kandi ikaba Ishoborabyose. Ese natwe ni uko tubibona? Oya rwose.

2 Bibiliya igaragaza ko abantu badatunganye bagiye baba incuti z’Imana. Gusuzuma ingero zabo bidufitiye akamaro, kuko kugirana ubucuti n’Imana ari yo ntego y’ingenzi dushobora kugira mu buzima bwacu. Urugero ruhebuje rw’umuntu wabaye incuti y’Imana ni urwa Aburahamu. (Soma muri Yakobo 2:23.) Ni iki cyatumye Aburahamu aba incuti ya Yehova? Ikintu cy’ibanze cyabiteye ni ukwizera. Bibiliya yita Aburahamu “se w’abafite ukwizera bose” (Rom 4:11). Nimucyo turebe ukuntu ukwizera kwa Aburahamu kwatumye agirana ubucuti bwimbitse n’Imana. Nanone kandi, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “nakora iki ngo nigane ukwizera kwa Aburahamu, bityo ngirane ubucuti bukomeye na Yehova?”

NI IKI CYATUMYE ABURAHAMU ABA INCUTI YA YEHOVA?

3, 4. (a) Ni ikihe kigeragezo gishobora kuba cyarasabye Aburahamu kugaragaza ukwizera gukomeye kurusha ibindi yahuye na byo? (b) Kuki Aburahamu yari yiteguye gutamba Isaka?

3 Gerageza kureba Aburahamu wari ugeze mu za bukuru, azamuka umusozi buhoro buhoro. Birashoboka ko urwo rugendo ari rwo rwamugoye mu buzima bwe. Icyakora, kuba yari ageze mu za bukuru si byo byatumye rumugora. Ashobora kuba yari afite imyaka nka 125, ariko yari agifite imbaraga. [1] Yari akurikiwe n’umuhungu we Isaka, ushobora kuba yari afite imyaka 25. Yari yikoreye inkwi, naho Aburahamu afite icyuma n’ibyo yari bukoreshe acana umuriro. Yehova yari yamusabye gutamba uwo mwana we.​—Intang 22:1-8.

4 Aburahamu yari ahanganye n’ikigeragezo gishobora kuba cyaramusabye kugaragaza ukwizera gukomeye kurusha ibindi bigeragezo yahuye na byo. Hari bamwe bavuga ko kuba Imana yarasabye Aburahamu ikintu nk’icyo byari ubugome, abandi bakavuga ko Aburahamu yumviraga buhumyi kandi ko atakundaga umwana we. Ibyo babiterwa n’uko batagira ukwizera kandi bakaba batazi icyo ukwizera ari cyo (1 Kor 2:14-16). Aburahamu ntiyumviye Imana buhumyi. Ahubwo icyatumye yumvira ni uko yari afite ukwizera nyakuri. Amaso y’ukwizera yatumye abona ko Se wo mu ijuru, Yehova, atajya asaba abagaragu be b’indahemuka gukora ikintu gishobora kubagiraho ingaruka zirambye. Aburahamu yari azi ko kumvira Yehova byari gutuma we n’umwana we yakundaga babona imigisha. None se, uko kwizera yari afite kwari gushingiye ku ki? Kwari gushingiye ku bumenyi yari afite no ku byari byaramubayeho.

5. Aburahamu ashobora kuba yaramenye Yehova ate, kandi se ibyo byatumye yumva ameze ate?

5 Ubumenyi. Nubwo Aburahamu yakuriye muri Uri, umugi w’Abakaludaya warangwaga cyane no gusenga ibigirwamana, yamenye Yehova. None se yamumenye ate kandi na se witwaga Tera yarasengaga ibigirwamana (Yos 24:2)? Bibiliya ntibisobanura mu buryo burambuye, ariko ivuga ko Aburahamu yari mu gisekuru cya cyenda cy’abakomokaga kuri Shemu, umwe mu bahungu ba Nowa, wari ufite ukwizera gukomeye. Shemu yabayeho kugeza igihe Aburahamu yari afite imyaka nka 150. Ntituzi neza niba Aburahamu yaramenye Yehova abifashijwemo na Shemu. Ariko ntitwabura kuvuga ko Shemu ashobora kuba yaramenyesheje abamukomotseho ibirebana na Yehova. Uko bigaragara Aburahamu yamenye ibya Yehova kandi bimukora ku mutima. Yakunze iyo Mana yari amaze kumenya, kandi ibyo yamenye byatumye agira ukwizera.

6, 7. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Aburahamu byakomeje ukwizera kwe?

6 Ibyamubayeho. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Aburahamu byatumye arushaho kwizera Yehova? Hari bamwe bavuga ko ibyo umuntu atekereza bituma agira ibyiyumvo runaka, ibyiyumvo na byo bigatuma agira icyo akora. Ibyo Aburahamu yamenye kuri Yehova, byatumye amutinya kandi amwubaha abikuye ku mutima, kuko ari “Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi” (Intang 14:22). Ibyiyumvo nk’ibyo ni byo Bibiliya yita ‘gutinya Imana’ kandi ni ngombwa ko tubigira kugira ngo tugirane na yo ubucuti bukomeye (Heb 5:7; Zab 25:14). Gutinya Imana byatumye Aburahamu agira icyo akora.

7 Imana yasabye Aburahamu na Sara bari bageze mu za bukuru kuva muri Uri, bakajya mu gihugu cy’amahanga. Mu minsi bari bashigaje kubaho bari kujya baba mu mahema. Aburahamu yumviye Yehova, bituma na we amuha imigisha kandi aramurinda. Urugero, Aburahamu yatinyaga ko umugore we mwiza cyane Sara bari kumumwambura, hanyuma we bakamwica. Kuba yari afite ubwoba byari bifite ishingiro, ariko ntiyemeye ko ibyo bituma atumvira Yehova. Yehova na we yatabaye Aburahamu na Sara arabarinda mu bihe bitandukanye, ndetse abikora mu buryo bw’igitangaza (Intang 12:10-20; 20:2-7, 10-12, 17, 18). Ibyo bintu byamubayeho byakomeje ukwizera kwe.

8. Ubumenyi n’ibintu byatubayeho bidufasha bite kurushaho kugirana ubucuti na Yehova?

8 Ese dushobora kuba incuti za Yehova? Birashoboka rwose. Muri Bibiliya dusangamo ubumenyi n’inkuru z’ibyabaye bishobora kubidufashamo. Tuzi byinshi kurusha Aburahamu (Dan 12:4; Rom 11:33). Ijambo ry’Imana ririmo ubumenyi bwinshi bwerekeye “Umuremyi w’ijuru n’isi,” bushobora gutuma tumwubaha kandi tukamukunda. Kubaha Imana no kuyikunda bituma tuyumvira, maze tukibonera ukuntu iturinda n’uko iduha imigisha. Twibonera ko gukorera Imana n’umutima wacu wose bituma tunyurwa, tukagira amahoro n’ibyishimo (Zab 34:8; Imig 10:22). Ubwo bumenyi no kubona ibyo Yehova adukorera, bituma turushaho kumwizera kandi ubucuti dufitanye bukiyongera.

ICYATUMYE ABURAHAMU AKOMEZA KUBA INCUTI Y’IMANA

9, 10. (a) Ni iki kiba gikenewe kugira ngo abantu bagirane ubucuti bukomeye? (b) Ni iki kigaragaza ko Aburahamu yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Yehova kandi ko yabubungabungaga?

9 Kugirana ubucuti n’umuntu bishobora kugereranywa n’ubutunzi bw’agaciro. (Soma mu Migani 17:17.) Icyakora, ubucuti si nk’ikintu runaka dushobora kugura, tukakibika ahantu kigatora ivumbi. Ubucuti ni nk’ikintu gifite ubuzima, kigomba kwitabwaho no kubungabungwa kugira ngo kimererwe neza kandi gishishe. Aburahamu yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Yehova kandi akabubungabunga. Yabikoze ate?

10 Aburahamu ntiyigeze yumva ko ibikorwa yakoze kera bigaragaza ko yatinyaga Imana kandi akayumvira, byari bihagije. Igihe we n’abari bagize umuryango we mugari bajyaga i Kanani, yakomeje kwemera ko Yehova amuyobora mu myanzuro yafataga, yaba iyoroheje cyangwa ikomeye. Habura umwaka ngo Isaka avuke, ubwo Aburahamu yari afite imyaka 99, Yehova yamusabye ko abantu bose b’igitsina gabo bo mu rugo rwe bakebwa. Ese yaba yarabonye ko iryo tegeko ridakwiriye cyangwa agashaka impamvu zari gutuma ataryumvira? Oya, yiringiye Imana kandi “kuri uwo munsi” nyir’izina yakoze ibyo yari yamusabye.​—Intang 17:10-14, 23.

11. Kuki Aburahamu yari ahangayikishijwe na Sodomu na Gomora, kandi se Yehova yamufashije ate?

11 Kubera ko Aburahamu yari yaritoje kumvira Yehova no mu bintu byasaga n’aho ari bito, yakomeje kugirana na we ubucuti bukomeye. Yabangukirwaga no kubwira Yehova ibyabaga bimuri ku mutima, akamusaba ubufasha mu gihe yabaga ahanganye n’ibibazo. Urugero, igihe Aburahamu yamenyaga ko Imana yari igiye kurimbura umugi wa Sodomu n’uwa Gomora, yahangayikishijwe n’uko abantu beza bashoboraga kurimbukana n’ababi. Aburahamu ashobora kuba yari ahangayikishijwe na Loti yari abereye se wabo hamwe n’umuryango we, icyo gihe babaga i Sodomu. Aburahamu yabajije Imana ibibazo yicishije bugufi cyane, kandi yiringiye uwo ‘Mucamanza w’isi yose.’ Yehova yihanganiye iyo ncuti ye, kandi ayigaragariza ko ari umunyambabazi. Yayisobanuriye ko no mu gihe aciye urubanza, areba abeza akabakiza.​—Intang 18:22-33.

12, 13. (a) Ubumenyi Aburahamu yari afite n’ibyamubayeho byamufashije bite? (b) Ni iki kigaragaza ko Aburahamu yiringiraga Yehova?

12 Nta gushidikanya ko ubumenyi Aburahamu yari afite n’ibyari byaramubayeho byose byatumye akomeza kuba incuti ya Yehova. Igihe yahuraga n’ikigeragezo gikomeye, ni ukuvuga igihe Yehova yamusabaga gutamba umwana we Isaka, yashubije amaso inyuma yibuka imico iranga iyo Ncuti ye yo mu ijuru. Reka noneho tugaruke kuri Aburahamu igihe yazamukaga gahoro gahoro umusozi wa Moriya. Ese yaba yaratekerezaga ko Yehova yashoboraga guhinduka mu buryo butunguranye, akaba umugome? Ibyo Aburahamu ntiyashoboraga kubitekereza. Tubibwirwa n’iki?

13 Mbere y’uko Aburahamu atandukana n’abagaragu bari babaherekeje, yarababwiye ati “musigarane n’indogobe hano, naho jye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga, hanyuma turagaruka aho muri” (Intang 22:5). Aburahamu yashakaga kuvuga iki? Ese yaba yarabeshyaga abagaragu be ababwira ko Isaka yari kugaruka kandi yari azi ko agiye kumutamba? Oya. Bibiliya idufasha kumenya icyo Aburahamu yatekerezaga. (Soma mu Baheburayo 11:19.) Aburahamu ‘yumvaga ko Imana yashoboraga ndetse no kuzura [Isaka] mu bapfuye.’ Mu by’ukuri yizeraga umuzuko. Yari azi ko Yehova ari we watumye we na Sara bongera kugira ubushobozi bwo kubyara, kandi bari bageze mu za bukuru (Heb 11:11, 12, 18). Aburahamu yari azi ko nta cyananira Yehova. Ku bw’ibyo, yari yiringiye ko icyari kuba cyose kuri uwo munsi, yari kuzongera kubona umwana we kugira ngo amasezerano Yehova yari yaramusezeranyije asohore. Ntibitangaje rero kuba Aburahamu yariswe “se w’abafite ukwizera bose.”

14. Ni izihe ngorane uhanganye na zo mu murimo ukorera Yehova, kandi se urugero rwa Aburahamu rwagufasha rute?

14 Twe se byifashe bite? Muri iki gihe, Imana ntidusaba ibintu nk’ibyo. Ariko idusaba kuyumvira n’iyo amategeko yayo yaba agoye kuyumvira cyangwa tudasobanukiwe impamvu tugomba kuyumvira. Ese hari ikintu Imana igusaba kumvira ariko kikaba kikugora? Kuri bamwe, bishobora kuba ari umurimo wo kubwiriza. Bashobora kuba bagira amasonisoni, maze kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batamenyeranye bikabagora. Abandi bo, bashobora kuba batinya kugaragaza ko batandukanye n’abandi, mu gihe bari ku ishuri cyangwa ku kazi (Kuva 23:2; 1 Tes 2:2). Ese iyo ugiye gukora ikintu wumva kikugoye, wumva umeze nka Aburahamu igihe yazamukaga buhoro buhoro umusozi wa Moriya? Niba bijya bikubaho, jya utekereza ukuntu Aburahamu yagaragaje ukwizera n’ubutwari. Gutekereza ku ngero z’abagabo n’abagore bizerwa bishobora gutuma tubigana, bityo tukarushaho kuba incuti za Yehova.​—Heb 12:1, 2.

KUBA INCUTI Y’IMANA BIHESHA IMIGISHA

15. Tubwirwa n’iki ko Aburahamu atigeze yicuza ko yakomeje kumvira Yehova?

15 Ese utekereza ko Aburahamu yigeze yicuza kuba yarakomeje kumvira Yehova? Bibiliya ivuga ibirebana n’iherezo ry’ubuzima bwe, igira iti “Aburahamu ashiramo umwuka, apfa ashaje neza kandi anyuzwe” (Intang 25:8). Igihe yari afite imyaka 175, ntiyari agifite imbaraga, ariko yashimishwaga n’uko yabayeho neza. Ubuzima bwe bwose bwari bushingiye ku bucuti yari afitanye na Yehova. Icyakora, mu gihe dusomye ko Aburahamu ‘yashaje neza kandi anyuzwe,’ ntitukumve ko kubaho byari byaramurambiye, atifuza kuzongera kubaho.

16. Ni ibihe bintu bizashimisha Aburahamu igihe azaba ari muri Paradizo?

16 Bibiliya ivuga ibirebana na Aburahamu igira iti “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga” (Heb 11:10). Aburahamu yizeraga ko hari igihe yari kubona uwo mugi, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana igihe buzaba butegeka isi, kandi koko azawubona. Tekereza ukuntu Aburahamu azishimira kuba mu isi izahinduka Paradizo maze agakomeza kugirana ubucuti na Yehova! Azashimishwa cyane no kumenya ko ukwizera kwe kwafashije abagaragu ba Yehova imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’urupfu rwe. Nanone muri Paradizo azamenya ko uburyo Isaka yamugaruriwe byari bifite ikintu gikomeye kurushaho ‘byashushanyaga’ (Heb 11:19). Ikindi kandi, azamenya ko akababaro yagize igihe yiteguraga gutamba Isaka, kafashije abantu babarirwa muri za miriyoni bizerwa kumenya akababaro Yehova yagize igihe yatangaga Umwana we Yesu Kristo ho igitambo cy’incungu (Yoh 3:16). Urugero rwa Aburahamu rwadufashije kurushaho guha agaciro incungu, ikaba ari cyo kintu kigaragaza urukundo kurusha ibindi byose.

17. Ni iki wiyemeje, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze kwigana ukwizera kwa Aburahamu. Uko dukomeza kumenya Yehova neza kurushaho no kumwumvira, twibonera ukuntu aduha imigisha kandi akaturinda. (Soma mu Baheburayo 6:10-12.) Nimucyo twemere ko Yehova aba incuti yacu iteka ryose. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma izindi ngero eshatu z’abantu bari indahemuka babaye incuti z’Imana.

^ [1] (paragarafu ya 3) Kera uwo mugabo n’umugore we bitwaga Aburamu na Sarayi, ariko muri iki gice turabita amazina Yehova yabise nyuma yaho, ari yo Aburahamu na Sara.