Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Garagaza ko uri indahemuka kuri Yehova

Garagaza ko uri indahemuka kuri Yehova

“Yehova abe hagati yanjye nawe, no hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe, kugeza ibihe bitarondoreka.”​—1 SAM 20:42.

INDIRIMBO: 125, 62

1, 2. Kuki ubucuti Yonatani yari afitanye na Dawidi ari urugero rutangaje rugaragaza ubudahemuka?

YONATANI agomba kuba yaratangajwe cyane n’ubutwari Dawidi wari ukiri muto yagaragaje. Dawidi yari yishe igihangange Goliyati maze afata ‘igihanga cy’uwo Mufilisitiya mu ntoki,’ agishyira Umwami Sawuli wa Isirayeli, ari we se wa Yonatani (1 Sam 17:57). Yonatani yemeye adashidikanya ko Imana yari kumwe na Dawidi, kandi kuva ubwo ‘ubugingo bwa Yonatani bwabaye agati gakubiranye n’ubwa Dawidi.’ Koko rero, ‘Yonatani na Dawidi bagiranye isezerano, kubera ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda’ (1 Sam 18:1-3). Yabereye Dawidi indahemuka ubuzima bwe bwose.

2 Yonatani yakomeje gukunda Dawidi, nubwo Imana yari yaratoranyirije Dawidi kuzaba umwami wa Isirayeli mu cyimbo cye. Yahangayikiye Dawidi igihe Sawuli yashakaga kumwica. Yagiye aho Dawidi yari yihishe mu butayu bw’i Yudaya bwari i Horeshi, kugira ngo amukomeze. Yonatani yamufashije “gukomeza kwiringira Imana.” Yaramubwiye ati ‘ntutinye, uzaba umwami wa Isirayeli nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe.’​—1 Sam 23:16, 17.

3. Ni iki Yonatani yabonaga ko ari icy’ingenzi cyane kuruta kubera Dawidi indahemuka, kandi se tubibwirwa n’iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Twishimira abantu b’indahemuka. Ariko se twishimira Yonatani bitewe n’uko gusa yabereye Dawidi indahemuka? Oya. Kuba Yonatani yarabereye Imana indahemuka ni cyo cyari ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima bwe. Mu by’ukuri, iyo ni yo mpamvu yatumye abera Dawidi indahemuka aho kumugirira ishyari, nubwo Dawidi yari kuba umwami mu mwanya we. Yonatani yanafashije Dawidi kwishingikiriza kuri Yehova. Bombi bakomeje kubera Imana indahemuka kandi ntibahemukirana. Bakomeje isezerano bari baragiranye rigira riti “Yehova abe hagati yanjye nawe, no hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe, kugeza ibihe bitarondoreka.”​—1 Sam 20:42.

4. (a) Ni iki gituma twishima by’ukuri kandi tukanyurwa? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Natwe tugomba kubera indahemuka imiryango yacu, incuti zacu n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero (1 Tes 2:10, 11). Ariko ikiruta byose, tugomba kubera Yehova indahemuka, kuko ari we waduhaye ubuzima (Ibyah 4:11). Iyo tubereye Yehova indahemuka bituma tugira ibyishimo nyakuri kandi tukanyurwa. Ariko niba dushaka kugaragaza ko turi indahemuka ku Mana, tugomba komatana na yo no mu gihe turi mu bigeragezo bikomeye. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu urugero rwa Yonatani rushobora kudufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka mu mimerere igoranye ikurikira: mu gihe hari umuntu ufite inshingano y’ubuyobozi tubona ko tudakwiriye kubaha, mu gihe tugomba guhitamo uwo twagombye kubera indahemuka, mu gihe hari umuvandimwe ufite inshingano y’ubuyobozi uturenganyije no mu gihe twumva kubahiriza amasezerano bitugoye.

MU GIHE HARI UMUNTU UFITE INSHINGANO Y’UBUYOBOZI TUBONA KO TUDAKWIRIYE KUBAHA

5. Kuki mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli, kubera Imana indahemuka byagoraga Abisirayeli?

5 Nubwo Imana yari yarasutse amavuta kuri Sawuli se wa Yonatani kugira ngo abe umwami wa Isirayeli, ntiyakomeje kumvira Yehova, maze Yehova na we aramuta (1 Sam 15:17-23). Yehova ntiyahise amukura ku ngoma. Ku bw’ibyo, kubera Imana indahemuka ntibyari byoroheye Abisirayeli, kuko Umwami Sawuli wari wicaye “ku ntebe y’ubwami ya Yehova” yari afite imyifatire mibi.​—1 Ngoma 29:23.

6. Ni iki kigaragaza ko Yonatani yakomeje kubera Yehova indahemuka?

6 Igihe Sawuli, se wa Yonatani, yatangiraga kugaragaza umwuka wo kutumvira, Yonatani yabereye Yehova indahemuka (1 Sam 13:13, 14). Umuhanuzi Samweli yari yaravuze ko ‘Yehova atazata ubwoko bwe ku bw’izina rye rikomeye’ (1 Sam 12:22). Yonatani yagaragaje ko yemeraga ayo magambo igihe ingabo nyinshi z’Abafilisitiya zateraga Abisirayeli zifite amagare y’intambara 30.000. Sawuli we yari afite ingabo 600 gusa, kandi we na Yonatani ni bo bonyine bari bafite intwaro. Ariko Yonatani ntiyagize ubwoba. We n’uwari umutwaje intwaro binjiye mu birindiro by’ingabo z’Abafilisitiya. Yonatani yaravuze ati “nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.” Abo bagabo babiri b’Abisirayeli bishe abantu nka 20 mu birindiro by’Abafilisitiya. Hanyuma ‘isi yaratigise,’ Imana ituma bagira ubwoba bwinshi. Abafilisitiya baguye mu rujijo, basubiranamo. Nguko uko ukwizera kwa Yonatani kwatumye Abisirayeli batsinda.​—1 Sam 13:5, 15, 22; 14:1, 2, 6, 14, 15, 20.

7. Yonatani yabonaga ate se?

7 Nubwo imishyikirano Sawuli yari afitanye n’Imana yagendaga yangirika, Yonatani yakomeje kumvira se uko bishoboka kose. Urugero, bajyanye ku rugamba barwanirira ubwoko bw’Imana.​—1 Sam 31:1, 2.

8, 9. Kuki iyo twubaha abafite inshingano z’ubuyobozi tuba tugaragaza ko turi indahemuka ku Mana?

8 Kimwe na Yonatani, natwe dushobora kugaragaza ko tubera Yehova indahemuka tugandukira abategetsi bakuru, nk’uko Imana ibidusaba, niyo bamwe baba basa n’aho badakwiriye kubahwa. Urugero, umutegetsi ashobora kuba atari inyangamugayo, ariko dukomeza kumwubahira umwanya arimo kuko dusabwa kugandukira “abategetsi bakuru.” (Soma mu Baroma 13:1, 2.) Nanone dushobora kugaragaza ko tubera Yehova indahemuka twubaha abo yahaye inshingano z’ubuyobozi.​—1 Kor 11:3; Heb 13:17.

Uburyo bumwe twagaragazamo ko turi indahemuka kuri Yehova ni ukubaha uwo twashakanye utizera (Reba paragarafu ya 9)

9 Olga [1] wo muri Amerika y’Epfo yabereye Imana indahemuka akomeza kubaha umugabo we no mu gihe bitari byoroshye. Uwo mugabo yamaze imyaka myinshi atishimira ko umugore we ari Umuhamya wa Yehova. Yajyaga amubwira nabi, akamutuka, akanga kumuvugisha, kandi akamukangisha ko azafata abana akamuta. Ariko Olga ntiyamwituraga inabi yamugiriraga. Yakoraga ibishoboka byose kugira ngo abe umugore mwiza, akamutegurira amafunguro, imyambaro kandi akita kuri bene wabo b’umugabo (Rom 12:17). Iyo byabaga bishoboka, yamuherekezaga mu minsi mikuru yo mu muryango we cyangwa iy’incuti ze. Urugero, igihe umugabo wa Olga yifuzaga kujya mu wundi mugi gushyingura se, Olga yateguye abana n’ibindi bintu byose bari gukenera mu rugendo. Yategerereje umugabo we hanze y’urusengero, kugeza igihe imihango yose yarangiriye. Hashize imyaka myinshi, imyifatire ye yatangiye guhinduka bitewe n’uko Olga yihanganye kandi akaba yaramwubahaga. Ubu aramutwara akamugeza ku Nzu y’Ubwami, ndetse akamutera inkunga yo kujya mu materaniro, kandi rimwe na rimwe na we ayajyamo.​—1 Pet 3:1.

MU GIHE TUGOMBA GUHITAMO UWO TWABERA INDAHEMUKA

10. Ni iki cyafashije Yonatani kumenya uwo yari akwiriye kubera indahemuka?

10 Kubera ko Sawuli yari yariyemeje kwica Dawidi, Yonatani yagombaga guhitamo uwo yari kubera indahemuka. Nubwo Yonatani yari yaragiranye isezerano na Dawidi, nanone yagandukiraga se. Icyakora, yari azi ko Imana itari hamwe na Sawuli, ahubwo ko yari hamwe na Dawidi. Ku bw’ibyo rero, Yonatani yahisemo kubera indahemuka Dawidi aho kubera indahemuka Sawuli. Yamugiriye inama yo kujya kwihisha kandi amuvuganira kuri se Sawuli.​—Soma muri 1 Samweli 19:1-6.

11, 12. Gukunda Imana bidufasha bite kuyibera indahemuka?

11 Mushiki wacu witwa Alice wo muri Ositaraliya, yagombaga guhitamo uwo yari kubera indahemuka. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yabwiraga abagize umuryango we ibintu byiza yabaga yamenye. Nyuma y’igihe yababwiye ko atazongera gufatanya na bo kwizihiza Noheli. Yabasobanuriye impamvu. Mu mizo ya mbere bumvise abatengushye ariko nyuma yaho baramurakarira cyane. Bumvise ko Alice atari akibitayeho. Yaravuze ati “mama yaje kuvuga ko atanshaka. Numvise bindenze kandi mbabaye, kuko nakundaga umuryango wanjye cyane. Nubwo byari bimeze bityo ariko, niyemeje ko Yehova n’Umwana we ari bo bagomba kuza mu mwanya wa mbere, maze mbatizwa mu ikoraniro ryakurikiyeho.”​—Mat 10:37.

12 Tutabaye maso, kubera indahemuka igihugu, ishuri cyangwa ikipi runaka bishobora gutuma tudakomeza kubera Imana indahemuka. Urugero, Henry yakundaga gukina umukino umeze nka dame. Ishuri rye ryakundaga gutsinda andi mashuri, kandi yumvaga yakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde. Ariko yaravuze ati “kubera indahemuka ishuri ryanjye byagiye buhoro buhoro bimbuza kubera Imana indahemuka. Gukina mu mpera z’icyumweru byatumaga ntakora umurimo wo kubwiriza kandi sinshobore kujya mu materaniro. Bityo nafashe umwanzuro wo kuva mu ikipi y’ikigo.”​—Mat 6:33.

13. Kubera Imana indahemuka bidufasha bite guhangana n’ibibazo byo mu muryango?

13 Hari igihe guhitamo uwo dukwiriye kubera indahemuka mu muryango bitugora. Urugero, Ken yaravuze ati “nifuzaga gusura kenshi mama wari ugeze mu za bukuru, kandi nkifuza ko rimwe na rimwe yaza akamarana natwe igihe. Ariko kandi, mama ntiyumvikanaga n’umugore wanjye. Mu mizo ya mbere byambereye ikibazo gikomeye, kuko iyo nageragezaga gushimisha umwe nababazaga undi. Naje kubona ko mu mimerere nk’iyo, umugore wanjye ari we mbere na mbere ngomba kubera indahemuka. Ku bw’ibyo nashatse umuti w’icyo kibazo, kandi washimishije umugore wanjye.” Kubera Imana indahemuka no kubaha Ijambo ryayo byatumye Ken agira ubutwari bwo gusobanurira umugore we impamvu yagombaga kugaragariza ubugwaneza nyina, kandi asobanurira nyina impamvu yagombaga kubaha umugore we.​—Soma mu Ntangiriro 2:24; 1 Abakorinto 13:4, 5.

MU GIHE UMUVANDIMWE UFITE INSHINGANO Y’UBUYOBOZI ATURENGANYIJE

14. Ni mu buhe buryo Sawuli yarenganyije Yonatani?

14 Gukomeza kubera Yehova indahemuka bishobora kutugora mu gihe umuvandimwe ufite inshingano aturenganyije. Yonatani ashobora kuba yarahuye n’ikibazo nk’icyo. Umwami Sawuli, uwo Imana yari yarasutseho amavuta, yari azi ko umuhungu we yari incuti ya Dawidi, ariko ntiyiyumvishaga impamvu. Sawuli yazabiranyijwe n’uburakari amukoza isoni. Icyakora Yonatani ntiyihoreye. Ntiyigeze areka kubera indahemuka Imana cyangwa Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli.​—1 Sam 20:30-41.

15. Mu gihe umuvandimwe aturenganyije, twagombye gukora iki?

15 Ntibisanzwe ko mu matorero y’abagize ubwoko bwa Yehova twarenganywa. Icyakora, kubera ko abafite inshingano zo kutuyobora badatunganye, bashobora kudasobanukirwa impamvu twakoze ibintu runaka (1 Sam 1:13-17). Nidufatwa uko tutari cyangwa tukarenganywa, tujye dukomeza kubera Yehova indahemuka.

MU GIHE TWUMVA KUBAHIRIZA AMASEZERANO BITUGOYE

16. Ni mu yihe mimerere tuba dusabwa kubera Imana indahemuka aho kwikunda?

16 Sawuli yashishikarije Yonatani gushaka inyungu ze bwite (1 Sam 20:31). Ariko kuba Yonatani yari indahemuka ku Mana byatumye aba incuti ya Dawidi aho guharanira ko we yaba umwami. Natwe dushobora kwigana umuco wa Yonatani wo kutagira ubwikunde niba tuzirikana ko umuntu wemerwa na Yehova ‘adahindura icyo yarahiriye, naho cyamubera kibi’ (Zab 15:4). Yonatani ntiyigeze ‘ahindura icyo yari yararahiriye’ Dawidi; natwe twagombye kubahiriza amasezerano. Reka dufate urugero. Mu gihe amasezerano y’ubucuruzi atugoye kuyubahiriza, kuba indahemuka ku Mana no ku byo Bibiliya ivuga byagombye gutuma tudahindura ibyo twavuze. Byagenda bite se mu gihe duhuye n’ibibazo tutari twiteze mu ishyingiranwa? Nta gushidikanya ko gukunda Imana bizatuma tubera indahemuka uwo twashakanye.​—Soma muri Malaki 2:13-16.

Kubahiriza amasezerano twagiranye n’umuntu mu by’ubucuruzi bishobora kugaragaza ko turi indahemuka ku Mana kandi ko twubaha Bibiliya (Reba paragarafu ya 16)

17. Gusuzuma iki gice byakumariye iki?

17 Twifuza kwigana Yonatani, tukabera Imana indahemuka kandi ntitugire ubwikunde. Kimwe na Yonatani, nimucyo tujye tugaragaza ko turi indahemuka ku Mana tubera indahemuka abagize ubwoko bwayo, ndetse n’iyo badutenguha. Iyo tubereye Yehova indahemuka mu bihe bigoye, dushimisha umutima we kandi natwe tukumva twishimye cyane (Imig 27:11). Nidukomeza kubera Yehova indahemuka, tuzibonera ukuntu yita ku bamukunda. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma amasomo dushobora kuvana ku bantu bo mu gihe cya Dawidi babereye Imana indahemuka n’abatarayibereye indahemuka.

^ [1] (paragarafu ya 9) Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.