Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza gukorera Yehova wishimye

Komeza gukorera Yehova wishimye

TEKEREZA umunsi wagushimishije kuruta iyindi. Ese ni umunsi w’ubukwe bwawe cyangwa ni igihe wabyaraga umwana wa mbere? Ese ni igihe wagaragazaga ko wiyeguriye Yehova ubatizwa? Uwo munsi ushobora kuba ari wo w’ingenzi cyane mu buzima bwawe kandi ukaba ari wo waguteye ibyishimo. Kuri uwo munsi, abavandimwe na bashiki bacu bishimiye kubona ukuntu wagaragaje ko ukunda Imana n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose.​—Mar 12:30.

Birashoboka cyane ko nyuma yo kubatizwa ari bwo wishimiye cyane gukorera Yehova. Icyakora, bamwe mu babwiriza b’Ubwami ntibagifite ibyishimo nk’ibyo bari bafite mbere. Byatewe n’iki? Ni iki cyagombye gutuma dukomeza gukorera Yehova twishimye?

IMPAMVU BAMWE BATAKISHIMYE NKA MBERE

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami butuma twishima cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova adusezeranya ko Ubwami bugiye kuvanaho iyi si mbi, bukazana isi nshya y’Imana. Muri Zefaniya 1:14 hagira hati “umunsi ukomeye wa Yehova uregereje. Uregereje kandi urihuta cyane.” Icyakora, gutegereza uwo munsi igihe kirekire kuruta uko twari tubyiteze, bishobora gutuma tudakomeza kugira ibyishimo. Ibyo bishobora kuduca intege mu murimo dukorera Imana.​—Imig 13:12.

Kumara igihe turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bituma dukomeza gukorera Yehova twishimye. Koko rero, imyifatire myiza y’abagaragu ba Yehova ishobora kuba yaratumye tugana ugusenga k’ukuri, kandi ikadufasha gutangira gukorera Yehova twishimye (1 Pet 2:12). Ariko se byagenda bite Umukristo mugenzi wacu aramutse ahanwe bitewe n’uko atumvira amategeko y’Imana? Bishobora guca intege bamwe mu bagize itorero maze bakabura ibyishimo.

Nanone gukunda ubutunzi bishobora gutuma tutagira ibyishimo. Mu buhe buryo? Isi ya Satani idushishikariza kugura ibintu mu by’ukuri tudakeneye. Ariko byaba byiza twibutse inama ya Yesu igira iti “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mat 6:24). Ntidushobora kwiruka inyuma y’ibintu byo muri iyi si ngo dukorere Yehova twishimye.

TUJYE ‘TWISHIMIRA IMANA Y’AGAKIZA KACU’

Abantu bakunda Yehova babona ko kumukorera atari umutwaro (1 Yoh 5:3). Ibuka ko Yesu yavuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Kuba Umukristo w’ukuri biraturuhura, bikanatuma tugira ibyishimo. Kandi dufite impamvu zumvikana zo kugira ibyishimo byinshi mu murimo wa Yehova. Reka dusuzume impamvu eshatu zatuma ‘twishimira Imana y’agakiza kacu.’​—Hab 3:18.

Dukorera Imana yaduhaye ubuzima kandi igira ibyishimo (Ibyak 17:28; 1 Tim 1:11). Tuzi neza ko Umuremyi wacu ari we dukesha ubuzima. Ku bw’ibyo, dukomeza kumukorera twishimye nubwo twaba tumaze imyaka myinshi tubatijwe.

Héctor akomeza kugira ibyishimo kubera ko ashyira imbere ibyiringiro by’Ubwami, kandi agakomeza gukora umurimo wo kubwiriza

Reka dusuzume urugero rwa Héctor wamaze imyaka 40 akorera Yehova ari umugenzuzi usura amatorero. Nubwo ageze mu za bukuru, aracyishimiye gukorera Yehova (Zab 92:12-14). Uburwayi bw’umugore we bwatumye adakomeza gukora byinshi mu murimo w’Imana, ariko ntiyigeze atakaza ibyishimo. Yaravuze ati “nubwo mbabazwa no kubona umugore wanjye agenda arushaho kugira intege nke kandi kumwitaho bikaba bigoye, sinemera ko bimbuza gukorera Imana y’ukuri nishimye. Kumenya ko nkesha ubuzima Yehova, we waremye umuntu afite intego, bituma mbona impamvu yo kumukunda cyane no kumukorera n’umutima wanjye wose. Nihatira gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza, ngakomeza gushyira imbere ibyiringiro by’Ubwami kugira ngo ntabura ibyishimo.”

Yehova yatanze igitambo cy’incungu, gituma dushobora kubaho twishimye. Koko rero, “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Iyo twizeye incungu, ari yo mpano igaragaza urukundo rw’Imana, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu kandi tukazabona ubuzima bw’iteka. Iyo ni impamvu ikomeye cyane ituma dushimira Yehova. Kumushimira bizatuma tumukorera twishimye.

Jesús yoroheje ubuzima kandi amaze imyaka myinshi akorera Yehova yishimye

Umuvandimwe witwa Jesús wo muri Megizike yaravuze ati “nari narabaswe n’akazi. Hari n’igihe namaraga iminsi nkora amasaha menshi, nubwo nabaga ntabisabwa. Nabikoraga nshaka kubona amafaranga menshi. Naje kwiga ibyerekeye Yehova, menya ukuntu yatanze umwana we akunda cyane kugira ngo akize abantu. Nifuje cyane kumukorera. Ku bw’ibyo, niyeguriye Yehova, kandi ubwo nari maze imyaka 28 nkora ka kazi, niyemeje kukareka, maze ntangira umurimo w’igihe cyose. Iyo yari intangiriro y’imyaka myinshi namaze nkorera Yehova nishimye.”

Gukurikiza amahame mbwirizamuco biduhesha ibyishimo. Ese wibuka uko wari ubayeho utaramenya Yehova? Intumwa Pawulo yibukije Abakristo b’i Roma ko ‘bahoze ari imbata z’icyaha,’ ariko ko bari barabaye “imbata zo gukiranuka.” Bari basigaye bera imbuto “zihuje no kwera,” zari kuzabahesha ubuzima bw’iteka (Rom 6:17-22). Natwe dukurikiza amahame ya Yehova, bityo bikaturinda imibabaro iterwa no kwiyandarika cyangwa kugira urugomo. Ese iyo si impamvu ituma twishima?

“Imyaka nishimye mu buzima bwanjye ni iyo maze nkorera Yehova.”​—Jaime

Reka turebe urugero rwa Jaime, utaremeraga ko Imana ibaho, akemera ubwihindurize kandi akaba yarakinaga umukino w’iteramakofe. Yatangiye kujya mu materaniro maze atangazwa no kubona ukuntu Abahamya barangwa n’urukundo. Kugira ngo Jaime ahindure imyifatire ye yasabye Yehova ko amufasha akemera ko ariho koko. Yagize ati “buhoro buhoro, nabonye ko hariho Data wuje urukundo, kandi ko ari Imana igira imbabazi. Gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka byarandinze. Iyo ntaza guhinduka, wenda mba narishwe nk’uko byagendekeye bamwe mu ncuti zanjye twakinanaga umukino w’iteramakofe. Imyaka nishimye mu buzima bwanjye ni iyo maze nkorera Yehova.”

NTUKANAMUKE

Twagombye kumva tumeze dute mu gihe dutegereje iherezo ry’iyi si mbi? Wibuke ko ‘tubibira umwuka’ kandi ko ‘tuzasarura ubuzima bw’iteka.’ Bityo rero, “ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa” (Gal 6:8, 9). Nimucyo dusabe Yehova kudufasha kugira ngo dushobore kwihangana, twihatire kwitoza imico ya ngombwa izadufasha kurokoka ‘umubabaro ukomeye,’ kandi dukomeze kumukorera twishimye nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo.​—Ibyah 7:9, 13, 14; Yak 1:2-4.

Dushobora kwiringira ko tuzagororerwa kubera ko twihanganye, kuko Imana izi neza umurimo wacu, urukundo tuyikunda n’urwo dukunda izina ryayo. Nidukomeza gukorera Yehova twishimye, tuzamera nka Dawidi umwanditsi wa zaburi wavuze ati “nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima, icyubahiro cyanjye kigatuma nezerwa. Umubiri wanjye na wo uzagira umutekano.”​—Zab 16:8, 9.