Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigane incuti za Yehova

Twigane incuti za Yehova

“Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze.”​—ZAB 25:14.

INDIRIMBO: 106, 118

1-3. (a) Kuki dushobora kwizera ko twaba incuti z’Imana? (b) Muri iki gice turi busuzume ingero z’abahe bantu?

BIBILIYA ivuga ko Aburahamu yari incuti y’Imana (Yes 41:8; Yak 2:23). Koko rero, uwo mugabo w’indahemuka ni we wenyine Bibiliya ivugaho mu buryo bweruye ko yari incuti y’Imana. Ubwo se twavuga ko Aburahamu ari we wenyine wabaye incuti ya Yehova? Oya. Bibiliya igaragaza ko buri wese ashobora kuba incuti ya Yehova.

2 Ijambo ry’Imana ririmo inkuru nyinshi zivuga iby’abagabo n’abagore bizerwa batinyaga Yehova, bakamwizera, kandi babaye inkoramutima ze. (Soma muri Zaburi ya 25:14.) Intumwa Pawulo yanditse avuga iby’‘igicu kinini cyane cy’abahamya,’ kandi abavugwamo bose bari incuti z’Imana (Heb 12:1). Muri bo harimo abantu b’ingeri zose.

3 Nimucyo dusuzume ibirebana n’abantu batatu bavugwa muri Bibiliya babaye incuti za Yehova. Abo ni Rusi Umumowabukazi w’indahemuka wari umupfakazi ukiri muto, Hezekiya wari umwami w’umukiranutsi w’u Buyuda na Mariya wicishaga bugufi, waje kuba nyina wa Yesu. Uko buri wese muri bo yabaye incuti y’Imana bitwigisha iki?

YAGARAGAJE URUKUNDO RUDAHEMUKA

4, 5. Ni uwuhe mwanzuro utoroshye Rusi yagombaga gufata, kandi kuki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Sa n’ureba Nawomi ari kumwe n’abakazana be, ari bo Rusi na Orupa, bava i Mowabu bajya muri Isirayeli. Bakiri mu nzira, Orupa yafashe umwanzuro wo gusubira iwabo i Mowabu. Nawomi yakomeje urugendo ajya muri Isirayeli. Rusi we yiyemeje gukora iki? Gufata umwanzuro ntibyari bimworoheye. Ese yari gusubira i Mowabu mu muryango we, cyangwa yari kugumana na nyirabukwe Nawomi, bagakomeza urugendo bajya i Betelehemu?​—Rusi 1:1-8, 14.

5 Abari bagize umuryango wa Rusi babaga i Mowabu. Yashoboraga kubasanga bakamwitaho. Yari azi umuco waho, ururimi rwaho n’abantu baho. Nawomi ntiyari kumusezeranya ko ibintu nk’ibyo yari kubisanga i Betelehemu. Mu by’ukuri, yagiriye Rusi inama yo kwigumira i Mowabu. Nawomi yatinyaga ko atari kuzabonera Rusi umugabo n’inzu yo kubamo. Rusi yari gukora iki? Ibyo yakoze bitandukanye n’ibyo Orupa yakoze. Orupa ‘yasanze abo mu bwoko bwe n’imana ze’ (Rusi 1:9-15). Ese Rusi yaba yarashakaga gusanga imana z’ibinyoma abo mu bwoko bwe basengaga? Oya rwose.

6. (a) Ni uwuhe mwanzuro mwiza Rusi yafashe? (b) Kuki Bowazi yavuze ko Rusi yashakiye ubuhungiro mu mababa ya Yehova?

6 Rusi ashobora kuba yaramenye ibirebana na Yehova abibwiwe n’umugabo we cyangwa Nawomi. Yehova ntiyari nk’imana z’i Mowabu. Rusi yari azi ko yari akwiriye gukunda Yehova no kumusenga. Ariko kumumenya byonyine ntibyari bihagije. Yagombaga gufata umwanzuro. Ese yari guhitamo ko Yehova aba Imana ye? Rusi yafashe umwanzuro mwiza. Yabwiye Nawomi ati “ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye” (Rusi 1:16). Gutekereza ku rukundo Rusi yakunze Nawomi biradushishikaza cyane, ariko igishishikaje kurushaho ni urukundo yakunze Yehova. Bowazi na we rwaramutangaje cyane, nyuma yaho ashimira Rusi kuba yarashakiye ubuhungiro mu mababa ya Yehova. (Soma muri Rusi 2:12.) Amagambo Bowazi yavuze ashobora kutwibutsa ukuntu akana k’inyoni gahungira mu mababa ya nyina, kugira ngo ikarinde (Zab 36:7; 91:1-4). Yehova yabereye Rusi umubyeyi mwiza. Yaramugororeye kubera ukwizera kwe, kandi Rusi ntiyigeze yicuza umwanzuro yafashe.

7. Ni iki cyafasha abantu batinya kwiyegurira Yehova?

7 Hari abantu benshi biga ibyerekeye Yehova, ariko ntibamuhungireho. Batinya kumwiyegurira ngo babe abagaragu be babatijwe. Ese niba utinya kwiyegurira Yehova, wigeze wibaza impamvu ibigutera? Buri muntu wese aba afite imana akorera (Yos 24:15). Kuki utahitamo gukorera Imana y’ukuri? Kwiyegurira Yehova ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi bwo kugaragaza ko umwizera. Azagufasha kubaho uhuje n’uwo mwanzuro, kandi agufashe guhangana n’ikibazo cyose uzahura na cyo. Ibyo ni byo Imana yakoreye Rusi.

“YOMATANYE NA YEHOVA” NUBWO YAKURIYE MU MIMERERE MIBI

8. Ni iyihe mimerere Hezekiya yakuriyemo?

8 Imimerere Hezekiya yakuriyemo itandukanye cyane n’iyo Rusi yakuriyemo. Yakuriye mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova. Ariko si ko abari bagize iryo shyanga bose bakomeje kubera Yehova indahemuka. Uko ni ko byari bimeze kuri se wa Hezekiya, ari we Mwami Ahazi. Uwo mugabo mubi yatumye abaturage b’u Buyuda basenga ibigirwamana, kandi bahumanya urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu. Hezekiya yakuriye mu mimerere iteye ubwoba, kuko hari bamwe mu bo bavukanaga bishwe urubozo, igihe batwikwaga ari bazima kugira ngo batambirwe ikigirwamana.​—2 Abami 16:2-4, 10-17; 2 Ngoma 28:1-3.

9, 10. (a) Kuki Hezekiya yashoboraga kuba umurakare? (b) Kuki tutagombye kurakarira Imana? (c) Kuki tutagomba gutekereza ko imibereho y’umuryango twakuriyemo ari yo igena abo tuzaba bo?

9 Hezekiya yashoboraga kuba umurakare cyangwa akarakarira Imana. Hari abantu batigeze bahura n’ibibazo bikomeye nk’ibyo yahuye na byo, ariko bakumva ko bafite impamvu zo ‘kurakarira Yehova’ cyangwa se bakarakarira umuryango we (Imig 19:3). Hari n’abumva ko kuba barakuriye mu muryango mubi bituma bagira imyifatire mibi, bakaba banakora amakosa ababyeyi babo bakoze (Ezek 18:2, 3). Ese ibitekerezo nk’ibyo bifite ishingiro?

10 Imibereho ya Hezekiya igaragaza ko bidafite ishingiro. Nta mpamvu yumvikana yo kurakarira Yehova, kuko atari we soko y’ibibi bigera ku bantu muri iyi si yononekaye (Yobu 34:10). Ni iby’ukuri ko ababyeyi bashobora gutuma imyifatire y’abana babo iba myiza cyangwa ikaba mibi (Imig 22:6; Kolo 3:21). Ariko ibyo ntibisobanura ko imibereho y’umuryango umuntu yakuriyemo ari yo igena uko azitwara. Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye impano ihebuje, ni ukuvuga ubushobozi bwo guhitamo gukora icyiza cyangwa ikibi (Guteg 30:19). Hezekiya yakoresheje ate iyo mpano?

Abakiri bato benshi bemera ukuri nubwo bari mu miryango irimo ibibazo (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10)

11. Ni iki cyatumye Hezekiya aba umwami mwiza w’u Buyuda?

11 Nubwo Hezekiya yari umwana w’umwe mu bami b’u Buyuda babaye babi cyane, we yabaye umwami mwiza cyane. (Soma mu 2 Abami 18:5, 6.) Aho kugira ngo akurikize urugero rubi rwa se, hari abandi yahisemo kwigana. Muri icyo gihe, Yesaya, Mika na Hoseya bari abahanuzi. Dushobora gutekereza ko Hezekiya yashishikariraga kwiga ibyo abo bagabo b’indahemuka bavuze, akemera ko inama za Yehova zicengera mu mutima we. Ibyo byatumye akosora amakosa se yari yarakoze. Yejeje urusengero, asaba Imana ko ibabarira abantu ibyaha byabo, kandi avana ibigirwamana mu gihugu hose (2 Ngoma 29:1-11, 18-24; 31:1). Igihe Senakeribu umwami wa Ashuri yakangishaga Hezekiya ko azatera Yerusalemu, yagaragaje ubutwari n’ukwizera gukomeye. Yiringiye ko Imana yari kumukiza kandi akomeza abaturage be, haba mu magambo no mu bikorwa (2 Ngoma 32:7, 8). Nyuma yaho, igihe Yehova yakosoraga Hezekiya bitewe n’uko yari yagaragaje ubwibone, yicishije bugufi arihana (2 Ngoma 32:24-26). Uko bigaragara rero, Hezekiya yatubereye urugero rwiza. Ntiyigeze yemera ko imimerere mibi yo mu muryango we igira ingaruka ku buzima bwe. Ahubwo yagaragaje ko yari incuti ya Yehova.

12. Kimwe na Hezekiya, abantu bamwe bagaragaje bate ko ari incuti za Yehova?

12 Kubera ko tuba mu isi yuzuye ubugome kandi itarangwa n’urukundo, ntibitangaje ko hari ababyeyi benshi batagaragariza abana babo urukundo cyangwa ntibabiteho (2 Tim 3:1-5). Hari Abakristo benshi bakuriye mu miryango yarimo ibibazo, ariko bakaba baragiranye ubucuti na Yehova. Kimwe na Hezekiya, bagaragaza ko ibyo umuntu yahuye na byo atari byo bigena icyo azaba cyo mu gihe kizaza. Yehova yaduhaye impano itagereranywa yo kwihitiramo ibitunogeye, kandi dushobora kuyikoresha neza ikadufasha komatana na Yehova kandi tukamuhesha ikuzo, nk’uko Hezekiya yabigenje.

“DORE NDI UMUJA WA YEHOVA!”

13, 14. Kuki inshingano ya Mariya itari yoroshye, kandi se yashubije iki Gaburiyeli?

13 Nyuma y’ibinyejana byinshi Hezekiya abayeho, hari Umuyahudikazi w’i Nazareti wari ukiri muto, kandi wicishaga bugufi, wabaye incuti ya Yehova mu buryo budasanzwe. Nta wundi muntu wigeze ahabwa inshingano nk’iyo yahawe. Yari gutwita Umwana w’Imana w’ikinege, akamubyara, kandi akamurera. Yehova agomba kuba yariringiraga cyane Mariya umukobwa wa Heli, bikaba ari byo byatumye amuha iyo nshingano. None se, Mariya yakiriye ate iyo nshingano yari ahawe?

“Dore ndi umuja wa Yehova!” (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

14 Dushobora gutekereza gusa ku nshingano ihebuje Mariya yahawe, ariko tukibagirwa gutekereza ku bintu bishobora kuba byari bimuhangayikishije. Marayika Gaburiyeli yamubwiye ko yari gusama inda mu buryo bw’igitangaza, atagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Gaburiyeli ntiyagiye mu muryango wa Mariya no mu baturanyi ngo abasobanurire uko Mariya yari gusama. Bari gutekereza iki bamubonye atwite? Mariya ashobora kuba yari ahangayikishijwe na Yozefu wamurambagizaga. Yari kumwemeza ate ko atamuciye inyuma kandi yari atwite? Nanone, kurera Umwana w’ikinege w’Isumbabyose, kumwitaho no kumwigisha byari inshingano itoroshye. Ntidushobora kwiyumvisha ibintu byose Mariya yibajije igihe yavuganaga na Gaburiyeli. Icyo tuzi gusa ni uko yashubije ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.”​—Luka 1:26-38.

15. Kuki Mariya yari afite ukwizera gukomeye?

15 Mariya yagaragaje ukwizera gukomeye rwose. Yari yiteguye gukora icyo shebuja Yehova yari kumusaba cyose. Yari yiringiye ko yari kumwitaho kandi akamurinda. Ni iki cyatumye Mariya agira ukwizera gukomeye? Ukwizera ntikuvukanwa. Guturuka ku mihati umuntu aba yashyizeho no ku migisha y’Imana (Gal 5:22; Efe 2:8). Ese haba hari ikintu kigaragaza ko Mariya yashyizeho imihati kugira ngo agire ukwizera gukomeye? Kirahari rwose. Reka dusuzume uko yategaga amatwi n’ibyo yavugaga.

16. Ni iki kigaragaza ko Mariya yari azi gutega amatwi yitonze?

16 Uko Mariya yategaga amatwi. Bibiliya itugira inama yo ‘kwihutira kumva ariko tugatinda kuvuga’ (Yak 1:19). Ese Mariya yari azi gutega amatwi? Yari abizi. Bibiliya igaragaza ko Mariya yategaga amatwi yitonze, cyane cyane ibintu byerekeye Yehova. Yafataga igihe cyo kubitekerezaho. Urugero, igihe Yesu yavukaga, abashumba bicishaga bugufi bahishuriye Mariya ubutumwa umumarayika yari yababwiye. Hashize imyaka 12, nubwo Yesu yari akiri muto, yavuze amagambo yatangaje cyane Mariya. Muri ibyo bihe byombi, Mariya yateze amatwi, yibuka ibyo yari yarumvise kandi abitekerezaho yitonze.​—Soma muri Luka 2:16-19, 49, 51.

17. Ibyo Mariya yavugaga byagaragaje ko yari muntu ki?

17 Ibyo Mariya yavugaga. Bibiliya ntirimo amagambo menshi yavuzwe na Mariya. Ibintu byinshi ashobora kuba yaravuze bigaragara muri Luka 1:46-55. Ayo magambo agaragaza ko Mariya yari azi neza Ibyanditswe. Amagambo yavuze ajya gusa n’ayo Hana nyina w’umuhanuzi Samweli yavuze mu isengesho (1 Sam 2:1-10). Ugereranyije, Mariya yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe incuro zigera kuri 20. Uko bigaragara rero, yakundaga kuvuga ibirebana n’ibintu yabwiwe n’Incuti ye ikomeye, ari yo Yehova Imana, hamwe n’inyigisho zo mu Ijambo ryayo.

18. Twakwigana dute ukwizera kwa Mariya?

18 Kimwe na Mariya, hari igihe Yehova ashobora kuduha inshingano, tukabona zisa n’aho zigoranye. Dushobora kumwigana, maze tukicisha bugufi tukemera izo nshingano, twiringiye ko Yehova azadufasha. Nanone dushobora kwigana ukwizera kwa Mariya, dutega amatwi twitonze ibyo twiga ku birebana na Yehova n’imigambi ye, maze tukabibwira abandi twishimye.​—Zab 77:11, 12; Luka 8:18; Rom 10:15.

19. Bizagenda bite nitwigana abantu bagaragaje ukwizera gukomeye bavugwa muri Bibiliya?

19 Ni nde washidikanya ko Rusi, Hezekiya na Mariya bari incuti za Yehova nk’uko Aburahamu na we yabaye incuti ye? Bo hamwe n’abagize ‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ n’abandi benshi bizerwa babayeho mu mateka, babaye incuti z’Imana. Nimucyo twiyemeze gukomeza kubigana (Heb 6:11, 12). Nitubigenza dutyo, tuzabona ingororano ikomeye yo kuba incuti za Yehova iteka ryose.