Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ufata imyanzuro ute?

Ufata imyanzuro ute?

“Mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.”—EFE 5:17.

INDIRIMBO: 69, 57

1. Amwe mu mategeko ari muri Bibiliya ni ayahe, kandi se kuki kuyumvira bitugirira akamaro?

YEHOVA yaduhaye amategeko asobanutse neza mu Ijambo rye. Urugero, atubuza ubwiyandarike, gusenga ibigirwamana, ubujura n’ubusinzi (1 Kor 6:9, 10). Byongeye kandi, Umwana w’Imana, Yesu Kristo, yahaye abigishwa be itegeko rishishikaje agira ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:19, 20). Amategeko y’Imana yagiye aturinda rwose! Kuyumvira byatumye turushaho kuba abantu biyubashye, tugira amagara mazima kandi turushaho kugira ibyishimo mu muryango. Ariko icy’ingenzi kurushaho, kumvira mu budahemuka amategeko ya Yehova hakubiyemo n’iryo kubwiriza, byatumye atwemera kandi aduha imigisha.

2, 3. (a) Kuki Bibiliya itaduha amategeko kuri buri mimerere yose duhura na yo? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Icyakora, hari ibintu Bibiliya idatangaho amategeko asobanutse neza. Urugero, Bibiliya ntitanga amategeko menshi arebana n’imyambaro Abakristo bakwiriye kwambara. Ibyo bigaragaza bite ubwenge bwa Yehova? Mu bice bitandukanye by’isi abantu bagira imideri n’imico bitandukanye, kandi bigenda bihinduka uko imyaka ihita indi igataha. Iyo Bibiliya iza kuba yaratanze urutonde rw’imyambarire n’imyirimbishirize, kuri iyo ngingo yari kuba yarataye agaciro. Ni na yo mpamvu Ijambo ry’Imana ryahumetswe ridatanga amategeko menshi agomba kuyobora Umukristo mu birebana n’akazi, kwivuza no kwidagadura. Ubwo rero, buri muntu ku giti cye n’abatware b’imiryango ni bo bagomba kwifatira umwanzuro ku birebana n’ibyo.

3 Ku bw’ibyo rero, mu gihe tugomba gufata imyanzuro ikomeye izagira icyo ihindura ku buzima bwacu, kandi nta tegeko rya Bibiliya rihari, twagombye kwibaza tuti “ese Yehova ashishikazwa n’imyanzuro mfata? Ese yakwemera umwanzuro uwo ari wo wose nafata mu gihe ntarenze ku itegeko rya Bibiliya? Nabwirwa n’iki ko yishimira imyanzuro mfata”?

ESE TWAGOMBYE KWITONDERA IMYANZURO DUFATA?

4, 5. Ni mu buhe buryo imyanzuro dufata itugiraho ingaruka ikazigira no ku bandi?

4 Hari abantu bumva ko gufata imyanzuro babonye yose nta cyo bitwaye. Icyakora kugira ngo dufate imyanzuro myiza izashimisha Yehova, tugomba gusuzuma amategeko n’amahame aboneka mu Ijambo rye, tukayakurikiza. Urugero, kugira ngo twemerwe n’Imana, tugomba gukora ibihuje n’itegeko ryayo rirebana n’amaraso (Intang 9:4; Ibyak 15:28, 29). Isengesho rizadufasha gufata imyanzuro ihuje n’amahame ndetse n’amategeko yo mu Byanditswe.

5 Imyanzuro ikomeye dufata iba ishobora kugira icyo ihindura ku mishyikirano dufitanye n’Imana. Buri mwanzuro dufata uba ushobora gushimangira ubucuti dufitanye na Yehova cyangwa ukabuhungabanya. Iyo dufashe umwanzuro mwiza turushaho kugirana n’Imana imishyikirano myiza, twafata umwanzuro mubi ukayangiza. Byongeye kandi, umwanzuro mubi ushobora kugira ingaruka mbi ku bandi, ukaba wabagusha cyangwa se ugahungabanya ubumwe bw’itorero. Koko rero, twagombye kwitondera imyanzuro dufata.—Soma mu Baroma 14:19; Abagalatiya 6:7.

6. Twagombye gufata imyanzuro dushingiye ku ki?

6 Twakora iki mu bintu Bibiliya idatangaho itegeko risobanutse neza? Icyo gihe tuba tugomba kugenzura ibintu byose, maze tugafata umwanzuro udashingiye ku byo twifuza, ahubwo tukareba ibyo Yehova azemera kandi akaduha umugisha.—Soma muri Zaburi ya 37:5.

JYA WIYUMVISHA IBYO YEHOVA ASHAKA

7. Mu gihe nta tegeko rya Bibiliya rivuga ku kibazo runaka, twabwirwa n’iki icyo Yehova ashaka ko dukora?

7 Ushobora kwibaza uti “twabwirwa n’iki icyo Yehova ashaka kandi Ijambo rye nta cyo rivuga mu buryo bweruye ku kibazo runaka?” Mu Befeso 5:17 hagira hati “mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.” Mu gihe nta tegeko rya Bibiliya rihari, twabwirwa n’iki ibyo Imana ishaka? Twayisenga kandi tukemera ko ituyobora binyuze ku mwuka wera.

8. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yiyumvishaga ibyo Yehova ashaka.

8 Reka dusuzume ukuntu Yesu yiyumvishaga icyo Se ashaka ko akora. Incuro ebyiri zose, Yesu yabanje gusenga hanyuma akora igitangaza cyo guha ibyokurya imbaga y’abantu (Mat 14:17-20; 15:34-37). Nyamara igihe yari ashonje kandi arimo ageragezwa na Satani mu butayu, yanze guhindura amabuye imigati. (Soma muri Matayo 4:2-4.) Kubera ko Yesu yari azi imitekerereze ya Se, yiyumvishije ko atari akwiriye guhindura amabuye imigati. Mu by’ukuri, Yesu yabonye ko gukoresha imbaraga nk’izo mu nyungu ze bwite, bitari bihuje n’ibyo Imana ishaka. Kuba yaranze kubikora byagaragaje ko yishingikirizaga kuri Yehova yicishije bugufi, ngo abe ari we umuyobora kandi amuhe ibimutunga.

9, 10. Ni iki kizadufasha gufata imyanzuro myiza? Tanga urugero.

9 Niba dushaka gufata imyanzuro myiza nk’uko Yesu na we yabigenzaga, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo atuyobore. Tugomba gukurikiza aya magambo arangwa n’ubwenge agira ati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe. Ntukigire umunyabwenge, ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi” (Imig 3:5-7). Kwiga Bibiliya tukamenya imitekerereze ya Yehova bishobora kudufasha kwiyumvisha ibyo ashaka mu mimerere runaka. Uko turushaho gusobanukirwa imitekerereze ya Yehova ni na ko umutima wacu uzarushaho kwemera kuyoborwa na we.—Ezek 11:19.

10 Reka dufate urugero: tekereza umugore wagiye guhaha. Abonye inkweto nziza arazikunda, ariko zirahenze cyane. Aribajije ati “ntanze amafaranga angana atya umugabo wanjye yabibona ate?” Uko bigaragara, azi igisubizo nubwo atari kumwe n’umugabo we. Kubera iki akizi? Ni ukubera ko igihe bamaranye cyatumye amenya uko umugabo we acunga amafaranga make babona. Ibyo bitumye amenya uko umugabo we yabibona aramutse aguze izo nkweto. Mu buryo nk’ubwo, uko turushaho kumenya inzira za Yehova n’uko abona ibintu, ni na ko turushaho kumenya icyo Data wo mu ijuru yakwitega ko dukora mu kibazo runaka.

WAMENYA UTE UKO YEHOVA ABONA IBINTU?

11. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza mu gihe dusoma Bibiliya cyangwa twiyigisha? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Mu gihe wiga Ijambo ry’Imana, ibaze ibibazo bikurikira.”)

11 Kwiyigisha ni iby’ingenzi cyane kugira ngo dushobore kumenya uko Yehova abona ibintu. Mu gihe twiyigisha cyangwa dusoma Ijambo ry’Imana, dushobora kwibaza tuti “ni iki ibi bihishura ku birebana na Yehova, inzira ze zikiranuka n’uko abona ibintu?” Dukwiriye kugira imitekerereze nk’iya Dawidi umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “Yehova, menyesha inzira zawe; unyigishe inzira zawe. Umfashe kugendera mu kuri kwawe kandi unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye. Ni wowe niringira umunsi wose” (Zab 25:4, 5). Mu gihe utekereza ku murongo runaka wa Bibiliya, ushobora kwibaza uti “ibi nabikurikiza nte mu mibereho yanjye? Ni hehe nabishyira mu bikorwa? Ese ni mu rugo? Mu kazi? Ku ishuri? Mu murimo wo kubwiriza?” Mu gihe tumaze kumenya aho twabikurikiza, kumenya uko twabikurikiza birushaho kutworohera.

12. Ibitabo byacu n’amateraniro bidufasha bite kumenya uko Yehova abona ibintu?

12 Ikindi kintu cyadufasha kumenya uko Yehova abona ibintu, ni ukwita ku mabwiriza ashingiye kuri Bibiliya duhabwa n’umuryango we. Urugero, Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kidufasha kumenya uko Yehova abona imimerere itandukanye idusaba gufata imyanzuro buri wese ku giti cye. Nanone gutega amatwi twitonze mu materaniro no kuyifatanyamo biradufasha cyane. Gutekereza ku byo tuhigira bizadufasha kurushaho kumenya uko Yehova abona ibintu no kugira imitekerereze nk’iye. Nitwigaburira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova adutegurira, tuzarushaho kumenya inzira ze. Ibyo bizadufasha kujya dufata imyanzuro ishimisha Imana yacu yuje urukundo.

JYA UFATA IMYANZURO IHUJE N’UKO YEHOVA ABONA IBINTU

13. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kumenya uko Yehova abona ibintu bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza.

13 Reka dusuzume urugero rugaragaza ukuntu kumenya uko Yehova abona ibintu byadufasha gufata imyanzuro myiza. Kubera ko turi ababwiriza b’Ubwami, dushobora kumva dushaka kuba abapayiniya b’igihe cyose. Kugira ngo tubigereho, tubanje kureba ukuntu twakoroshya ubuzima. Icyakora dushobora kuba twibaza niba tuzagira ibyishimo kandi tudatunze ibintu byinshi. Birumvikana ko nta tegeko ryo muri Bibiliya ridusaba kuba abapayiniya. Dushobora gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka turi ababwiriza basanzwe. Ariko kandi, Yesu adusezeranya ko abagira ibintu bigomwa ku bw’Ubwami bazabona imigisha itarondoreka. (Soma muri Luka 18:29, 30.) Ikindi kandi, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova yishima cyane iyo tumutuye “amaturo atangwa ku bushake” yo kumusingiza, kandi tugakora ibyo dushoboye byose kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri (Zab 119:108; 2 Kor 9:7). Ese iyo mirongo y’Ibyanditswe hamwe n’amasengesho dutura Yehova tumusaba kutuyobora, ntibyatuma tumenya uko abona ibintu? Gutekereza kuri iyo mirongo bishobora gutuma dufata umwanzuro mwiza, kandi bigatuma na Data wo mu ijuru aduha imigisha.

14. Wabwirwa n’iki ko imyambarire runaka n’uburyo bwo kwirimbisha bishimisha Yehova?

14 Reka dufate urundi rugero. Tuvuge ko hari imyambarire runaka wumva ukunze ariko ikaba ishobora kubangamira bamwe mu bagize itorero. Icyakora, ushobora kuba uzi ko nta tegeko ryo muri Bibiliya riyibuza. Ibintu nk’ibyo Yehova abibona ate? Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti ‘ndifuza ko abagore birimbishisha imyambaro ikwiriye, biyubaha kandi bashyira mu gaciro, batirimbishisha imideri yo kuboha umusatsi, zahabu n’amasaro cyangwa imyenda ihenze cyane, ahubwo birimbishe mu buryo bukwiriye abagore bavuga ko bubaha Imana, ni ukuvuga binyuze ku mirimo myiza’ (1 Tim 2:9, 10). Birumvikana ko iyo nama ireba n’abagabo b’Abakristo. Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, ibyo dukunda si byo dushyira imbere, ahubwo nanone dutekereza ku ngaruka imyambarire yacu n’uburyo twirimbishamo bishobora kugira ku bandi. Kwiyoroshya no gukunda abandi bizatuma tuzirikana uko bagenzi bacu duhuje ukwizera babona ibintu kugira ngo tutababangamira cyangwa ngo tubababaze (1 Kor 10:23, 24; Fili 3:17). Kuzirikana icyo Ibyanditswe bivuga bishobora gutuma tumenya uko Yehova abona ibintu, kandi bigatuma dufata imyanzuro imushimisha.

15, 16. (a) Yehova yumva ameze ate iyo dukomeje gutekereza ibintu by’ubwiyandarike? (b) Mu gihe duhitamo imyidagaduro, twamenya dute ishimisha Yehova? (c) Twafata dute imyanzuro ikomeye?

15 Bibiliya ivuga ko Yehova ababara iyo abantu bakoze ibibi kandi akaba ari byo bahora batekereza. (Soma mu Ntangiriro 6:5, 6.) Dushingiye kuri ibyo, tubona ko gukomeza gutekereza ku bwiyandarike ari bibi, kuko bishobora gutuma dukora icyaha gikomeye Yehova atubuza. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, ntibugira uburyarya” (Yak 3:17). Kumenya ibyo byagombye gutuma twirinda imyidagaduro ituma tugira ibitekerezo byanduye. Abakristo bareba kure ntibaba bakeneye kubaza niba bakwidagadura basoma igitabo cyangwa bareba filimi irimo ibintu Yehova yanga, cyangwa ngo babaze niba bakina umukino ubishyigikira. Ijambo rye riba rigaragaza uko abona ibintu.

16 Hari ibintu byinshi abantu bashobora gufatira imyanzuro itandukanye, ariko yose Yehova akayishimira. Icyakora, mu gihe ugiye gufata imyanzuro ikomeye, hari ubwo byarushaho kuba byiza ugishije inama abasaza cyangwa abandi Bakristo b’inararibonye (Tito 2:3-5; Yak 5:13-15). Birumvikana ariko ko tutasaba abandi ngo badufatire imyanzuro. Abakristo bagomba gutoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu kandi bakabukoresha (Heb 5:14). Twese twagombye kuzirikana amagambo ya Pawulo yahumetswe agira ati “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—Gal 6:5.

17. Iyo dufashe imyanzuro ishimisha Yehova, bitugirira akahe kamaro?

17 Iyo dufashe imyanzuro ihuje n’uko Yehova abona ibintu, turushaho kumwegera (Yak 4:8). Aratwemera kandi akaduha imigisha. Ibyo bituma turushaho kwizera Data wo mu ijuru. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye tuyoborwa n’amategeko n’amahame byo muri Bibiliya, kuko bituma tumenya uko Yehova abona ibintu. Birumvikana ko igihe cyose tuzakenera kwiga ibirebana na Yehova (Yobu 26:14). Icyakora, gushyiraho imihati bishobora gutuma no muri iki gihe tugira ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi bikenewe kugira ngo dufate imyanzuro myiza (Imig 2:1-5). Ibitekerezo n’imigambi by’abantu badatunganye ntibimara kabiri, ariko umwanditsi wa zaburi atwibutsa ko “umugambi wa Yehova uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka; ibyo umutima we utekereza bihoraho uko ibihe biha ibindi” (Zab 33:11). Ibitekerezo n’ibikorwa byacu nibiba bihuje n’uko Yehova Imana yacu irangwa n’ubwenge ibona ibintu, tuzafata imyanzuro myiza cyane.