Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugerageza kumenya uko wafasha abavandimwe bawe mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka

Ese ushobora gufasha itorero ryawe?

Ese ushobora gufasha itorero ryawe?

MBERE y’uko Yesu asubira mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari kubishobora bate?

Umwarimu wo muri kaminuza ya Oxford witwa Martin Goodman yaravuze ati “Abakristo bumvaga ko bafite inshingano yo kuva mu karere kamwe bajya mu kandi bagiye kwigisha abantu. Ibyo byabatandukanyaga n’andi matsinda y’amadini yariho igihe ubwami bw’Abaroma bwatangiraga gutegeka, harimo n’iry’Abayahudi.” Yesu na we yavaga mu karere kamwe akajya mu kandi agiye kubwiriza. Abakristo b’ukuri bagombaga kwigana urugero rwe, bakabwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” ahantu hose. Bagombaga gushaka abantu bifuza kumenya ukuri kwa Bibiliya (Luka 4:43). Ni yo mpamvu mu kinyejana cya mbere hariho “intumwa,” iryo jambo rikaba rikoreshwa ku bantu boherezwa ahandi hantu (Mar 3:14). Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”—Mat 28:18-20.

Muri iki gihe, nta n’umwe mu ntumwa 12 za Yesu ukiri ku isi, ariko abenshi mu bagaragu ba Yehova bigana izo ntumwa. Iyo basabwe kwagura umurimo wabo wo kubwiriza, barasubiza bati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Bamwe bagiye bimukira mu bindi bihugu, urugero nk’abamisiyonari babarirwa mu bihumbi bize Ishuri rya Gileyadi. Abandi bimukiye mu tundi turere two mu gihugu cyabo. Abenshi bize urundi rurimi kugira ngo bajye mu matorero n’amatsinda yita ku bantu bakoresha urwo rurimi. Abo bavandimwe na bashiki bacu bimukira ahakenewe ubufasha cyangwa biga urundi rurimi, bashobora kuba baragiye banyura mu mimerere itoroshye. Basabwaga kwigomwa kugira ngo bagaragaze ko bakunda Yehova na bagenzi babo. Babanje gutekereza bitonze icyo bibasaba, maze bitangira gufasha abandi (Luka 14:28-30). Abavandimwe na bashiki bacu bafata imyanzuro nk’iyo, baba bakoze igikorwa cyiza cyane.

Icyakora, imimerere y’abantu igenda itandukana. Buri Muhamya si ko ashobora kwimukira aho ubufasha bukenewe cyangwa ngo yige urundi rurimi. None se, dushobora kwigana abamisiyonari bitabaye ngombwa ko tuva mu itorero ryacu?

JYA UBA UMUMISIYONARI MU ITORERO RYAWE

Jya uhuza n’imimerere urimo, ukore igikorwa cyiza

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bari bameze nk’abamisiyonari, ariko uko bigaragara abenshi bakomeje gukorera mu turere tw’iwabo. Ku bw’ibyo rero, inama Pawulo yagiriye Timoteyo yarabarebaga, kandi ireba n’abagaragu b’Imana bose. Yaramubwiye ati “ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye” (2 Tim 4:5). Itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa rireba Abakristo bose muri iki gihe. Ikindi kandi, hari ibintu byinshi abamisiyonari bakora natwe dushobora gukora mu matorero yacu.

Urugero, umumisiyonari ukorera mu kindi gihugu aba agomba guhuza n’imimerere agezemo. Hari ibintu byinshi biba bitandukanye n’ibyo yari amenyereye. Twe se twabigenza dute niba tudashobora kwimukira ahakenewe ubufasha? Ese hari ubundi buryo twabwirizamo kugira ngo tugere ku bantu benshi kurushaho? Urugero, mu mwaka wa 1940, abavandimwe batewe inkunga yo kugena umunsi umwe mu cyumweru bakabwiriza mu muhanda. Ese nawe ushobora kubwiriza muri ubwo buryo? Bite se ku birebana no kubwiriza ku kagare? Icyo dushaka kuvuga ni iki: ese waba warigeze utekereza kuri ubwo buryo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza, wenda ushobora kuba utamenyereye?

Tera abandi inkunga yo ‘gukora umurimo w’umubwirizabutumwa’

Kurangwa n’icyizere bizatuma tugira ishyaka n’ibyishimo mu murimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi, abantu bitanga bakimukira ahakenewe ababwiriza benshi cyangwa bakajya gukorera mu ifasi ikoresha urundi rurimi, baba ari ababwiriza bujuje ibisabwa. Bityo bashobora kugirira benshi akamaro. Urugero, bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Byongeye kandi, akenshi abamisiyonari bayobora ibikorwa by’itorero kugeza igihe habonekeye abavandimwe bo muri ako gace babishoboye. Ese niba uri umuvandimwe wabatijwe, ugaragaza ko ‘wifuza inshingano’ wemera gukorera bagenzi bawe mu itorero?—1 Tim 3:1.

JYA UBERA ABANDI ‘UBUFASHA BUBAKOMEZA’

Bahe ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri

Uretse kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kuba twiteguye guhabwa inshingano mu itorero, hari ibindi bintu twakora kugira ngo dufashe itorero ryacu. Abantu bose, baba abato n’abakuze, abagabo cyangwa abagore, bashobora kubera bagenzi babo ‘ubufasha bubakomeza.’​—Kolo 4:11.

Kugira ngo dufashe bagenzi bacu duhuje ukwizera, tugomba kubanza kubamenya neza. Bibiliya itugira inama yo ‘kuzirikanana’ mu gihe duteraniye hamwe (Heb 10:24). Ayo magambo yumvikanisha ko nubwo tutagomba kwivanga mu buzima bw’abandi, twagombye kumenya abavandimwe bacu, tukamenya n’ibyo bakeneye kandi tukagerageza kubumva. Bashobora kuba bakeneye gufashwa mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa mu buryo bw’umwuka. Gufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera si inshingano y’abasaza n’abakozi b’itorero gusa. Ni iby’ukuri ko hari igihe bishobora kuba ngombwa ko umwe muri abo bavandimwe atanga ubufasha (Gal 6:1). Ariko twese dushobora gufasha abahanganye n’ibibazo, baba Abakristo bageze mu za bukuru cyangwa abagize imiryango.

Tera inkunga abahanganye n’imihangayiko

Urugero, igihe uwitwa Salvatore yagiraga ikibazo cy’amafaranga cyatumye ahagarika ibyo yakoraga, akagurisha inzu ye n’ibindi bintu byinshi yari atunze, yibazaga uko umuryango we uzabaho. Undi muryango wo mu itorero ryabo wabonye ikibazo yari afite. Babahaye amafaranga ndetse bafasha Salvatore n’umugore we kubona akazi. Nanone bajyaga bamarana imigoroba myinshi n’abagize umuryango wa Salvatore bakabatega amatwi kandi bakabatera inkunga. Hashize imyaka myinshi ari incuti. Nubwo iyo miryango yombi yabaye incuti bitewe n’ibibazo, ubu iyo ishubije amaso inyuma yibuka ibihe byiza yagiranye.

Abakristo b’ukuri ntibihererana inyigisho z’ukuri bamenye. Kimwe na Yesu, tugomba kumenyesha buri wese amasezerano ahebuje yo muri Bibiliya. Twaba turi mu mimerere itwemerera kwimuka cyangwa tukaba tutayirimo, dushobora gukora uko dushoboye kose tugakorera bose ibyiza. Nta gushidikanya kandi ko ibyo twabikorera no mu itorero turimo (Gal 6:10). Nitubigenza dutyo, tuzabona ibyishimo bibonerwa mu gutanga, kandi tuzashobora ‘gukomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose.’​—Kolo 1:10; Ibyak 20:35.