Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ezekiyeli yemeye gukora igikorwa gisa no kugota umugi wa Yerusalemu

Jya wigana abahanuzi

Jya wigana abahanuzi

ESE hari icyo uhuriyeho n’abahanuzi ba kera? Mu rutonde rw’amagambo amwe n’amwe yasobanuwe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013, ijambo “umuhanuzi” ryasobanuwe ko “ari umuntu Imana ikoresha kugira ngo imenyeshe abantu imigambi yayo. Abahanuzi babaga ari abavugizi b’Imana, ariko ntibavugaga gusa ibizaba ahubwo banagezaga ku bantu inyigisho za Yehova, amategeko ye n’imanza ze.” Nubwo udahanura, uri umuvugizi w’Imana, utangaza ibivugwa mu Ijambo ryayo.—Mat 24:14.

Kuba dufite inshingano yo kubwira abandi ibirebana n’Imana yacu no kubigisha ibyo ishaka, ni ibintu bihebuje rwose. Uwo murimo tuwukora dufatanyije n’‘umumarayika uguruka aringanije ijuru’ (Ibyah 14:6). Icyakora, dushobora guhura n’ingorane zigatuma twibagirwa ukuntu uwo ari umurimo uhebuje. Zimwe mu ngorane dushobora guhura na zo ni izihe? Dushobora kumva tunaniwe, tugahura n’ibintu biduca intege cyangwa tukumva turi abantu badakwiriye. Uko ni ko byari bimeze no ku bahanuzi bo mu bihe bya kera, ariko ntibigeze bagamburura. Nanone kandi, Yehova yabafashije gusohoza inshingano zabo. Reka dusuzume ingero za bamwe muri bo, turebe n’ukuntu twabigana.

BITANGAGA BABIGIRANYE ISHYAKA

Hari igihe twumva tunaniwe bitewe n’imirimo ya buri munsi, kandi wenda tukumva tudafite imbaraga zo kujya kubwiriza. Birumvikana ko tuba dukeneye kuruhuka. Yesu n’intumwa ze na bo barabikeneraga (Mar 6:31). Ariko tekereza kuri Ezekiyeli igihe yari i Babuloni, utekereze no ku murimo yari yarasabwe gukorera Abisirayeli bari barajyanyweyo mu bunyage baturutse i Yerusalemu. Igihe kimwe Imana yamusabye gufata itafari akarishushanyaho umugi wa Yerusalemu. Hanyuma yasabwe kumara iminsi 390 aryamiye urubavu rw’ibumoso nyuma akamara indi 40 aryamiye urubavu rw’iburyo, akamera nk’ugose uwo mugi muto yari yashushanyije ku itafari. Yehova yaramubwiye ati “dore nzakubohesha imigozi kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota” (Ezek 4:1-8). Ibyo bigomba kuba byaratumye Abisirayeli bari mu bunyage batekereza. Ezekiyeli yagombaga kumara igihe kirenga umwaka akora icyo kintu yasabwe kitari cyoroshye. Ni iki cyafashije uwo muhanuzi gusohoza inshingano yahawe?

Ezekiyeli yari asobanukiwe impamvu yoherejwe muri icyo gihugu ari umuhanuzi. Igihe Yehova yamwoherezaga, yaramubwiye ati “nubwo [Abisirayeli] bakumva cyangwa bakanga kumva . . . , ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo” (Ezek 2:5). Ezekiyeli yakomeje kuzirikana icyamujyanye. Ni yo mpamvu yakomeje gukora ibyo bintu byose byashushanyaga igotwa rya Yerusalemu abyishimiye. Yagaragaje rwose ko yari umuhanuzi w’indahemuka. We na bagenzi be bari mu bunyage baje kumva amakuru yavugaga ko ‘umugi washenywe.’ Koko rero, Abisirayeli baje kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.—Ezek 33:21, 33.

Muri iki gihe tuburira abantu tubabwira ko vuba aha iyi si ya Satani yose izarimbuka. No mu gihe twumva tunaniwe, dukoresha imbaraga zacu tubwira abantu Ijambo ry’Imana, tugasubira kubasura kandi tukabigisha Bibiliya. Uko ubuhanuzi buvuga ibirebana n’imperuka y’iyi si bugenda busohora, twishimira cyane ko Yehova ‘adukoresha kugira ngo tumenyeshe abantu imigambi ye.’

BIHANGANIYE IBYABACAGA INTEGE

Yehova adufasha gukorana umurimo we umwete binyuze ku mwuka we. Ariko nubwo bimeze bityo, rimwe na rimwe dushobora gucika intege bitewe n’uko abantu batitabira ubutumwa tubagezaho. Kwibuka urugero rw’umuhanuzi Yeremiya bishobora kudufasha. Kuba yaratangarizaga Abisirayeli ubutumwa bwaturukaga ku Mana, byatumaga bamukoba, bakamutuka kandi bakamugira urw’amenyo. Hari n’aho byageze Yeremiya aravuga ati “sinzongera kumuvuga kandi sinzongera kuvuga mu izina rye.” Yeremiya yari ameze nkatwe. Nyamara yakomeje gutangaza ubutumwa bw’Imana. Kubera iki? Uwo muhanuzi yongeyeho ati “ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yanjye, maze nanizwa no kwiyumanganya; kandi sinari ngishoboye kubyihanganira.”—Yer 20:7-9.

Mu buryo nk’ubwo, mu gihe duciwe intege no kuba abantu batitabira ubutumwa tubagezaho, gutekereza ku butumwa tubwiriza bishobora kudufasha. Ubwo butumwa bushobora kutubera ‘nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yacu.’ Gusoma Bibiliya buri munsi byatuma uwo muriro ukomeza kutugurumanamo.

BANESHEJE IBYIYUMVO BIDAKWIRIYE

Hari Abakristo bagiye bahabwa inshingano runaka bakumva ibaremereye, bitewe n’uko badasobanukiwe ukuntu bayisohoza. Igihe kimwe umuhanuzi Hoseya na we ashobora kuba yarumvise ameze atyo. Yehova yaramubwiye ati “genda ushake umugore uzaba umusambanyi akakubyarira abana bo mu busambanyi bwe” (Hos 1:2). Tekereza ugiye gushaka, ariko Imana ikakubwira ko umugore ugiye gushaka azaba indaya. Hoseya yemeye iyo nshingano. Yashakanye na Gomeri, amubyarira umwana w’umuhungu. Nyuma yaho yabyaye umukobwa aza no kubyara undi muhungu. Birashoboka ko abo bana babiri ba nyuma yababyaranye n’abandi bagabo. Yehova yari yarabwiye Hoseya ko uwo mugore yari gushaka yari ‘kwiruka inyuma y’abakunzi be.’ Uzirikane ko hakoreshejwe ijambo “abakunzi,” bikaba bigaragaza ko yari afite benshi. Hanyuma yari gushaka uko yasubira kwa Hoseya. Ese iyo uza kuba uwo muhanuzi wari kwemera gusubirana na we? Ibyo ni byo Yehova yasabye Hoseya. Uretse n’ibyo kandi, uwo muhanuzi yatanze ikiguzi kitari gito cyo kumucyura.—Hos 2:7; 3:1-5.

Hoseya ashobora kuba yaribazaga icyo gusohoza iyo nshingano byari kumara. Ariko kandi, kuba yaremeye ko ibyo bintu byari bifite icyo bishushanya bimubaho, byatumye dushobora kwiyumvisha umubabaro Imana Ishoborabyose igomba kuba yaragize igihe Abisirayeli bayihemukiraga. Nanone kandi, hari bamwe mu Bisirayeli bari bafite imitima itaryarya bayigarukiye.

Muri iki gihe nta muntu Imana ijya isaba gushakana n’“umugore w’umusambanyi.” Ariko kuba Hoseya yaremeye iyo nshingano abyishimiye hari icyo bitwigisha. Bitwigisha ko tugomba kwemera kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami “mu ruhame no ku nzu n’inzu,” ndetse no mu gihe twaba twumva bitugoye (Ibyak 20:20). Birashoboka ko hari uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami wumva butakorohera. Hari abantu benshi Abahamya ba Yehova bagiye bigisha Bibiliya, bakavuga ko bakunda kwiga ariko ko batazigera babwiriza ku nzu n’inzu. Nyuma yaho, abenshi muri bo bakoze ibyo bumvaga batari kuzigera bakora. Ese ibyo hari icyo bikwigisha?

Hari ikindi kintu twigishwa no kuba Hoseya yaremeye iyo nshingano itoroshye. Yari afite impamvu nyinshi zo kwanga ko ibintu nk’ibyo byari bifite icyo bishushanya bimubaho. Ubundi se hari umuntu wari kumenya iby’iyo nshingano iyo Hoseya ubwe ataza kubyandika? Natwe dushobora kubona uburyo bwo kubwira umuntu ibyerekeye Yehova, igihe nta wundi wari kubona ko bishoboka. Uko ni ko byagendekeye Anna wigaga mu mashuri yisumbuye muri Amerika. Umwarimukazi wabigishaga yasabye abanyeshuri kwandika ingingo bashaka, hanyuma bakagerageza kuyisobanurira bagenzi babo. Anna yashoboraga kubona ko ari ibisanzwe, ntiyumve ko abonye uburyo bwo kubwiriza. Icyakora, yabonye ko Imana yari imuhaye uburyo bwo kubwiriza. Yatekereje icyo byashoboraga kugeraho, asenga Yehova maze atuma agira icyifuzo cyo gukoresha ubwo buryo yari abonye. Yanditse ingingo yari ifite umutwe ugira uti “Ubwihindurize: ese koko bwabayeho?”

Abakiri bato bigana abahanuzi, bakamenyesha abandi bashize amanga ko Yehova ari Umuremyi wacu

Igihe Anna yasobanuraga ibyo yanditse kuri iyo ngingo, umukobwa wemeraga ubwihindurize yamubajije ibibazo byinshi. Anna yashoboye kwisobanura. Umwarimu we yaratangaye cyane kandi amuha igihembo cyari kigenewe umunyeshuri wisobanuye neza kurusha abandi. Kuva icyo gihe Anna yagiye aganira kenshi n’uwo mukobwa ku birebana n’irema. Nyuma y’uko Anna yemera ko Yehova amukoresha, yagize ati “ubu nsigaye mbwiriza ubutumwa bwiza nta bwoba.”

Nubwo tutari abahanuzi, nitwigana abahanuzi nka Ezekiyeli, Yeremiya na Hoseya baranzwe no kwigomwa, natwe tuzasohoza neza ibyo Yehova ashaka muri iki gihe. Byaba byiza muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa mu gihe wiyigisha usomye inkuru zivuga iby’abandi bahanuzi ba kera, kandi ugatekereza uko wabigana.