Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, mwakwitegura mute kubatizwa?

Rubyiruko, mwakwitegura mute kubatizwa?

“Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka.”​—ZAB 40:8.

INDIRIMBO: 51, 58

1, 2. (a) Sobanura impamvu kubatizwa byagombye gufatanwa uburemere. (b) Ni ryari umuntu yagombye kubatizwa?

ESE waba ukiri muto kandi ukaba wifuza kubatizwa? Niba ari uko bimeze, ugiye gufata umwanzuro mwiza cyane kuruta indi yose. Ariko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, kubatizwa byagombye gufatanwa uburemere. Bigaragaza ko wiyeguriye Yehova, mbese ko wamusezeranyije ko uzamukorera iteka ryose, ushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Birumvikana ko wagombye kubatizwa ari uko gusa wujuje ibisabwa, ukaba ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubatizwa, kandi ukaba uzi icyo kwiyegurira Yehova bisobanura.

2 Byagenda bite se niba utazi neza ko witeguye kubatizwa? Wakora iki se niba wifuza kubatizwa, ariko ababyeyi bawe bakaba bumva ko wagombye gutegereza kugeza igihe uzaba umaze gukura no kuba inararibonye mu buzima? Uko byaba bimeze kose ntugacike intege. Ahubwo komeza kugira amajyambere kugira ngo mu gihe gito uzabatizwe. Mu gihe utegereje kubatizwa ushobora kwishyiriraho intego mu birebana n’ibyo wemera, ibikorwa byawe n’uburyo ugaragazamo ko ushimira.

IBYO WEMERA

3, 4. Urugero rwa Timoteyo rwakwigisha iki abakiri bato?

3 Tekereza uko wasubiza ibi bibazo: ni iki gituma nemera ko Imana ibaho? Ni iki kinyemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana? Kuki numva ko gukurikiza amahame mbwirizamuco Imana yaduhaye ari byo byiza kuruta kubaho nk’ab’isi? Ibyo bibazo ntibigamije kukubibamo gushidikanya. Ahubwo bishobora gutuma ukurikiza inama intumwa Pawulo yatanze igira iti “mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:2). Ariko se, kuki Abakristo b’i Roma bagombaga kugenzura neza ibintu bari basanzwe bemera?

4 Reka dufate urugero rwo muri Bibiliya. Timoteyo yari azi neza Ibyanditswe. Nyina na nyirakuru bari baramwigishije ‘uhereye mu bwana bwe.’ Ariko kandi, Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri” (2 Tim 3:14, 15). Timoteyo yemeraga adashidikanya ko yabonye ukuri. Ntiyakwemeye bitewe n’uko nyina na nyirakuru babimuhatiye, ahubwo yabitewe n’uko yatekereje ku byo yize akabona ko ari ukuri.—Soma mu Baroma 12:1.

5, 6. Kuki ari iby’ingenzi ko witoza gukoresha ‘ubushobozi bwo gutekereza’ ukiri muto?

5 Wowe se ubyumva ute? Birashoboka ko umaze igihe kirekire umenye ukuri. Niba ari uko biri se, kuki utakwishyiriraho intego yo kugenzura niba ibyo wizera ari ukuri? Ibyo bizatuma urushaho kugira ukwizera gukomeye, bikurinde koshywa n’urungano rwawe, bitume udakurikiza imitekerereze y’isi cyangwa ibyiyumvo byawe.

6 Kwitoza gukoresha ‘ubushobozi bwo gutekereza’ ukiri muto, bizatuma ushobora gusubiza neza ibibazo ab’urungano rwawe bazakubaza. Bashobora kukubaza bati “ni iki kikwemeza ko Imana iriho? Kuki Imana yuje urukundo yemera ko ibibi bibaho? Ni iki cyemeza ko Imana yahozeho?” Mu gihe uzaba witeguye, ibibazo nk’ibyo ntibizahungabanya ukwizera kwawe, ahubwo bizagushishikariza kurushaho gukora ubushakashatsi.

7-9. Sobanura ukuntu ingingo zo ku rubuga rwacu zivuga ngo “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?” zatuma urushaho kubona ko ibyo wizera ari ukuri.

7 Kwiyigisha ubigiranye umwete bizagufasha gusubiza ibibazo abandi bakubaza, bikurinde gushidikanya, kandi bitume ukomera ku byo wizera (Ibyak 17:11). Dufite ibitabo byinshi byagufasha kubigeraho. Abenshi babonye ko gusuzuma ibitabo bisobanura ibirebana n’Umuremyi Mukuru n’ibyo yaremye, bibagirira akamaro. Nanone kandi, abakiri bato benshi bagiye bishimira ingingo ziba ku rubuga rwacu zifite umutwe uvuga ngo “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?” Izo mfashanyigisho ziboneka ku rubuga rwa jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA/URUBYIRUKO. Buri mfashanyigisho izatuma urushaho kwemera ingingo runaka ishingiye kuri Bibiliya.

8 Kubera ko usanzwe ukoresha Bibiliya, ushobora guhita usubiza bimwe muri ibyo bibazo. Ariko se, ni iki kikwemeza ko ibisubizo utanze ari ukuri? Izo mfashanyigisho zituma usuzuma imirongo y’Ibyanditswe, hanyuma ukandika icyo uyitekerezaho. Zishobora kugufasha kwitegura uko wasobanurira abandi imyizerere yawe ishingiye kuri Bibiliya. Izo ngingo zo ku rubuga rwacu zifite umutwe uvuga ngo “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?” zifasha abakiri bato benshi gukomera ku byo bizera. Niba ushobora kujya kuri urwo rubuga, wazisuzuma mu gihe wiyigisha.

9 Kurushaho kubona ko ibyo wemera ari ukuri ni intambwe y’ingenzi izakugeza ku mubatizo. Hari mushiki wacu ukiri umwangavu wagize ati “mbere yuko mfata umwanzuro wo kubatizwa, nize Bibiliya maze mbona ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’ukuri. Buri munsi ndushaho kwemera ko ari idini ry’ukuri.”

IBIKORWA BYAWE

10. Kuki twakwitega ko Umukristo wabatijwe akora ibihuje n’ibyo yizera?

10 Bibiliya igira iti ‘ukwizera kudafite imirimo kuba gupfuye’ (Yak 2:17). Niba wemera ko ibyo wizera ari ukuri, birumvikana ko bizagaragarira mu byo ukora. Ni ibihe bintu uzakora? Bibiliya ivuga ko uzagira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana.”—Soma muri 2 Petero 3:11.

11. “Imyifatire irangwa n’ibikorwa byera” yerekeza ku ki?

11 Kugira ngo umuntu agire “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera,” agomba kuba atanduye mu by’umuco. Ese wowe byifashe bite? Urugero, tekereza ku mezi atandatu ashize. Ni mu buhe buryo wagaragaje ko ufite “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi (Heb 5:14)? Ese waba wibuka ibihe wagiye unanira ibishuko cyangwa amoshya y’urungano? Ese imyifatire yawe ku ishuri igaragaza ko uri intangarugero? Ese uvuganira ukwizera kwawe cyangwa ugerageza kwigana abo mwigana kugira ngo bataguseka (1 Pet 4:3, 4)? Birumvikana ko twese tudatunganye. Ndetse n’abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera, bajya bagira ubwoba bwo kuvuganira ukwizera kwabo mu ruhame. Icyakora, umuntu wiyeguriye Yehova aterwa ishema no kwitirirwa izina ry’Imana kandi abigaragariza mu myitwarire ye.

12. Bimwe mu bikorwa ‘byo kwiyegurira Imana’ ni ibihe, kandi se ubibona ute?

12 Naho se ibikorwa ‘byo kwiyegurira Imana’ bisobanura iki? Ibyo bikubiyemo ibyo ukora mu itorero ryawe, urugero nko kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Hakubiyemo n’ibindi ukora abandi batakureba, urugero nk’amasengesho utura Yehova uri wenyine, na gahunda yawe yo kwiyigisha. Umuntu wiyeguriye Yehova ntabona ko ibikorwa nk’ibyo ari umutwaro. Ahubwo, agaragaza imitekerereze nk’iy’Umwami Dawidi wagize ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”—Zab 40:8.

13, 14. Ni iyihe myitozo abakiri bato bateguriwe kugira ngo barangwe n’ibikorwa ‘byo kwiyegurira Imana,’ kandi se yafashije ite bamwe muri bo?

13 Kugira ngo tugufashe kwishyiriraho intego, twaguteguriye imyitozo iri mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 308 n’iya 309. Iyo myitozo ituma wandika ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: “uvuga iki mu masengesho yawe kandi se amasengesho yawe agaragaza iki ku rukundo ukunda Yehova? Ni iki wiga mu cyigisho cyawe cya bwite? Ese ujya kubwiriza nubwo ababyeyi bawe baba batagiyeyo?” Nanone muri iyo myitozo hari ahantu ushobora kwandika intego wakwishyiriraho ku birebana no gusenga, kwiyigisha no kubwiriza.

14 Abakiri bato benshi baba bifuza kubatizwa, babona ko iyo myitozo ari ingirakamaro. Mushiki wacu witwa Tilda yaravuze ati “nakoresheje iyo myitozo nishyiriraho intego. Iyo nageraga kuri imwe, nakomerezaga ku yindi, kandi nyuma y’umwaka nari niteguye kubatizwa.” Umuvandimwe ukiri muto witwa Patrick na we yafashijwe n’iyo myitozo. Yaravuze ati “nari nsanzwe nzi neza intego zanjye. Ariko kuzandika byatumye mpatanira kuzigeraho.”

Ese wakomeza gukorera Yehova nubwo ababyeyi bawe bareka kumukorera? (Reba paragarafu ya 15)

15. Kuki kwiyegurira Imana ari umwanzuro ugomba gufata ku giti cyawe?

15 Kimwe mu bibazo bikangura ibitekerezo kurusha ibindi kiri muri iyo myitozo, kigira kiti “ese wakomeza gukorera Yehova nubwo ababyeyi bawe cyangwa incuti zawe bareka kumukorera? Wibuke ko numara kwiyegurira Yehova ukabatizwa, uzaba incuti ye ku giti cyawe. Bityo, ibyo ukorera Yehova ntibyagombye gushingira ku muntu uwo ari we wese n’iyo yaba ari ababyeyi bawe. Imyifatire yawe irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana igaragaza ko wemera ko wabonye ukuri, kandi ko urimo ugira amajyambere azakugeza ku mubatizo.

UBURYO UGARAGAZAMO KO USHIMIRA

16, 17. (a) Ni iki cyagombye gutuma umuntu aba Umukristo? (b) Tanga urugero rugaragaza impamvu twagombye gushimira Yehova ku bw’incungu yaduhaye.

16 Umuntu wari umuhanga mu by’Amategeko ya Mose yabajije Yesu ati “itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?” Yesu yaramushubije ati “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Mat 22:35-37). Muri ayo magambo Yesu yagaragaje ko urukundo umuntu akunda Yehova ari rwo rwagombye gutuma abatizwa akaba Umukristo. Kimwe mu bintu byatuma urushaho gukunda Yehova, ni ugutekereza ku mpano iruta izindi zose yaduhaye, ni ukuvuga igitambo cy’incungu cy’Umwana we. (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15; 1 Yohana 4:9, 19.) Gutekereza ku ncungu no ku cyo ikumariye bizatuma ushimira Yehova.

17 Reka dufate urugero rugaragaza impamvu wagombye gushimira ku bw’incungu. Tekereza urohamye, maze umuntu akaza akakurohora. Ese wajya mu rugo, ukiyambura imyenda itose ubundi ukibagirwa ibyo yagukoreye? Oya rwose. Nta gushidikanya ko wakumva ufitiye umwenda uwo muntu wakurohoye. Mu by’ukuri, uwo muntu ni we waba ukesha ubuzima. Yehova na Yesu Kristo badukoreye ibirenze ibyo. Iyo badatanga incungu, ni nk’aho twari kuba twararohamye mu byaha no mu rupfu. Ariko iyo mpano igaragaza urukundo rwinshi ituma tugira ibyiringiro bitagereranywa byo kuzatura iteka ku isi izaba yahindutse paradizo.

18, 19. (a) Kuki utagombye gutinya kwiyegurira Yehova? (b) Ni mu buhe buryo gukorera Yehova bituma ugira ubuzima bwiza?

18 Ese ushimira Yehova bitewe n’ibyo yagukoreye? Niba umushimira wagombye kumwiyegurira ukabatizwa. Wibuke ko iyo wiyeguriye Yehova umusezeranya ko uzakora ibyo ashaka iteka ryose. Ese wagombye gutinya kumusezeranya ibintu nk’ibyo? Oya. Zirikana ko Yehova akwifuriza ibyiza, kandi ko ‘agororera abamushakana umwete’ (Heb 11:6). Kwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa ntibituma ubaho nabi. Ibinyuranye n’ibyo, kumukorera bizatuma ugira ubuzima bwiza. Umuvandimwe ubu ufite imyaka 24 wabatijwe ataraba ingimbi, yagize ati “iyo nza kubatizwa ndi mukuru nari kuba nsobanukiwe ibintu byinshi kurushaho, ariko kuba narafashe umwanzuro wo kwiyegurira Yehova byandinze kwiruka inyuma y’iby’isi.”

19 Yehova atandukanye na Satani wikunda kandi akaba atakwitayeho. Nta kintu cyiza ashobora kuguha. Ubundi se yatanga icyiza adafite? Nta butumwa bwiza afite, nta n’ibyiringiro afite. Satani nta kindi yakumarira uretse gutuma utagira ibyiringiro by’igihe kizaza nk’uko na we nta byo afite.—Ibyah 20:10.

20. Ni iki umuntu ukiri muto yakora kugira ngo agire icyifuzo cyo kwiyegurira Imana no kubatizwa? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ibintu byagufasha gukura mu buryo bw’umwuka.”)

20 Uko bigaragara, kwiyegurira Yehova ni cyo kintu cyiza ukwiriye gukora. Ese witeguye kubikora? Niba ari ko biri, ntutinye. Icyakora, niba wumva utiteguye, jya wifashisha ibitekerezo byatanzwe muri iki gice kugira ngo ukomeze kugira amajyambere. Pawulo yandikiye Abafilipi ati “mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite” (Fili 3:16). Nukurikiza iyo nama, ntuzatinda kugira icyifuzo cyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa.