Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ayobora ubwoko bwe mu nzira y’ubuzima

Yehova ayobora ubwoko bwe mu nzira y’ubuzima

“Iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.”​—YES 30:21.

INDIRIMBO: 65, 48

1, 2. (a) Ni iyihe miburo yakijije abantu benshi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ubuhe buyobozi abagize ubwoko bw’Imana bafite bushobora kurokora ubuzima bwabo?

“HAGARARA, REBA, TEGA AMATWI.” Ayo magambo yakijije abantu batabarika. Hashize imyaka isaga 100 ibyapa binini byanditseho ayo magambo bishyizwe ku muhanda wa gari ya moshi wo muri Amerika ya Ruguru. Kuki byashyizweho? Ni ukugira ngo imodoka zambukiranya uwo muhanda zitagenda mu gihe kibi maze gari ya moshi yihuta cyane ikaba yazigonga. Koko rero, kumvira uwo muburo byakijije abantu benshi.

2 Yehova akora ibirenze kumanika ibyapa biburira. Ayobora abagize ubwoko bwe kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka kandi akabarinda akaga. Yehova ni nk’umwungeri urangwa n’urukundo uyobora intama ze, kandi akaziburira kugira ngo zidahura n’akaga.—Soma muri Yesaya 30:20, 21.

YEHOVA YAGIYE AYOBORA UBWOKO BWE

3. Abantu bayobotse bate inzira iganisha ku rupfu?

3 Kuva abantu batangira kubaho, Yehova yagiye abaha amabwiriza cyangwa ubuyobozi. Urugero, mu busitani bwa Edeni, Yehova yatanze amabwiriza asobanutse neza yashoboraga gutuma abantu bagera ku buzima bw’iteka kandi bakagira ibyishimo (Intang 2:15-17). Iyo Adamu na Eva baza gukurikiza ubuyobozi yabahaye, ntibaba baragezweho n’ingaruka zibabaje, ni ukuvuga ubuzima bwuzuye imibabaro, hanyuma bagapfa batagira ibyiringiro. Ariko aho kugira ngo Eva yumvire Imana, yumviye inama zasaga n’aho zitanzwe n’inzoka. Adamu na we yumviye Eva, yumvira umuntu buntu aho kumvira Imana. Bombi banze kumvira amabwiriza bahawe na Se wabakundaga cyane. Ibyo byatumye umuryango w’abantu uyoboka inzira iganisha ku rupfu.

4. (a) Kuki nyuma y’Umwuzure hari hakenewe amabwiriza mashya? (b) Ibintu byahindutse byagaragaje bite uko Yehova abona ibintu?

4 Mu gihe cya Nowa, Imana yatanze amabwiriza yatumye abantu barokoka. Umwuzure urangiye, Yehova yatanze amabwiriza arebana no kwirinda amaraso. Kuki byari ngombwa ko ayatanga? Hari ibintu byari bigiye guhinduka. Yehova yari agiye kwemerera abantu kurya inyama. Icyo gihe rero hari hakenewe amabwiriza mashya. Yaravuze ati “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni ukuvuga amaraso yayo” (Intang 9:1-4). Iryo tegeko ritwereka ko ubuzima ari ubwa Yehova. Kubera ko ari Umuremyi, akaba ari we ubuzima bukomokaho, afite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko arebana na bwo. Urugero, yavuze ko abantu batari bemerewe kwica bagenzi babo. Imana ibona ko ubuzima n’amaraso ari ibintu byera, kandi umuntu wese ubikoresha nabi izabimuryoza.—Intang 9:5, 6.

5. Ni iki tugiye gusuzuma, kandi kuki?

5 Reka dusuzume ingero nke zigaragaza ukuntu Imana yakomeje kuyobora abagize ubwoko bwayo. Kubisuzuma biri budufasha kurushaho kwiyemeza gukurikiza ubuyobozi Yehova aduha, buzatugeza mu isi nshya.

ISHYANGA RISHYA, AMABWIRIZA MASHYA

6. Kuki byari ngombwa ko abari bagize ubwoko bw’Imana bumvira amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose, kandi se ni iyihe myifatire basabwaga kugira?

6 Mu gihe cya Mose, abantu bari bakeneye guhabwa amabwiriza asobanutse neza arebana n’imyitwarire ndetse n’uburyo bwo gusenga. Kubera iki? Icyo gihe na bwo imimerere yari yahindutse. Abakomokaga kuri Yakobo bari bamaze ibinyejana bisaga bibiri baba muri Egiputa, abaturage baho bakaba barasengaga abapfuye, bagasenga ibigirwamana kandi bari bafite n’indi myizerere n’ibikorwa bitubahisha Imana. Igihe rero abari bagize ubwoko bw’Imana bavaga mu bubata bw’Abanyegiputa, bari bakeneye amabwiriza mashya. Ntibari gukomeza kuba itsinda ry’abantu ryafashwe bunyago, ahubwo bari bagiye kuba ishyanga ryigenga, riyoborwa n’Amategeko ya Yehova. Ibitabo bimwe na bimwe bivuga ko ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “amategeko,” rifitanye isano n’ijambo risobanura “kuyobora cyangwa gutanga amabwiriza.” Amategeko ya Mose yari nk’urukuta rwabarindaga imyifatire y’ubwiyandarike n’ibindi bikorwa bibi bifitanye isano no gusenga byakorwaga n’andi mahanga. Iyo Abisirayeli bumviraga Imana, yabahaga umugisha. Iyo bangaga kuyumvira, bahuraga n’ingorane.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1, 2, 15.

7. (a) Sobanura impamvu Yehova yahaye amabwiriza abari bagize ubwoko bwe. (b) Ni mu buhe buryo Amategeko yabereye Abisirayeli umuherekeza?

7 Hari indi mpamvu abari bagize ubwoko bw’Imana bari bakeneye ubuyobozi. Amategeko ya Mose yateguriraga Abisirayeli ikintu cy’ingenzi mu mugambi wa Yehova, ni ukuvuga kuza kwa Mesiya, ari we Yesu Kristo. Amategeko yagaragaje neza kurusha mbere hose ko Abisirayeli batari batunganye. Yatumye banamenya ko bari bakeneye incungu, ni ukuvuga igitambo gitunganye cyari gutwikira ibyaha byabo (Gal 3:19; Heb 10:1-10). Ikindi kandi, ayo Mategeko yarinze igisekuru Mesiya yari gukomokamo, kandi afasha Abisirayeli kumumenya igihe yazaga. Koko rero, Amategeko yabaye “umuherekeza” wari kuyobora abantu kuri Kristo.—Gal 3:23, 24.

8. Kuki twagombye kuyoborwa n’amahame akubiye mu Mategeko ya Mose?

8 Amategeko yahawe ishyanga rya Isirayeli ashobora kugirira akamaro Abakristo. Mu buhe buryo? Reka duse n’abahagarara gato turebe amahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose. Nubwo tutagengwa n’ayo mategeko, dushobora kubona ko amenshi muri yo akubiyemo ubuyobozi bwiringirwa dukenera mu buzima bwa buri munsi, no muri gahunda yo gusenga Imana yacu yera, ari yo Yehova. Yayandikishije muri Bibiliya kugira ngo tuyavanemo amasomo, tuyoborwe n’amahame ayakubiyemo kandi duhe agaciro amahame yo mu rwego rwo hejuru agenga Abakristo. Yesu yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Bityo rero, ntitugomba kwirinda ubusambanyi gusa, ahubwo tugomba no kwirinda ibitekerezo n’ibyifuzo biganisha ku bwiyandarike.—Mat 5:27, 28.

9. Ni iyihe mimerere yatumye Imana yongera gutanga amabwiriza mashya?

9 Yesu amaze kumenyekana ko ari we Mesiya, byabaye ngombwa ko Yehova aha abari bagize ubwoko bwe amabwiriza mashya, kandi ahishura ibindi bintu byinshi birebana n’umugambi we. Kubera iki? Mu mwaka wa 33 Yehova yanze ishyanga rya Isirayeli atoranya itorero rya gikristo, kugira ngo abari barigize bamubere ubwoko bwe. Ku bw’ibyo, imimerere abari bagize ubwoko bw’Imana barimo yari yongeye guhinduka.

AMABWIRIZA YAHAWE ISIRAYELI YO MU BURYO BW’UMWUKA

10. Kuki itorero rya gikristo ryahawe amategeko mashya, kandi se yari atandukaniye he n’amategeko yahawe Abisirayeli?

10 Yehova yari yarahaye Abisirayeli Amategeko ya Mose kugira ngo abigishe uko bagombaga kubaho no kumusenga. Mu kinyejana cya mbere, abari bagize ubwoko bw’Imana ntibakomokaga mu gihugu kimwe, ahubwo bakomokaga mu bihugu byinshi, barakuriye mu mimerere itandukanye, kandi icyo gihe bitwaga Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Bari bagize itorero rya gikristo, kandi bayoborwaga n’isezerano rishya. Yehova yabahaye amabwiriza mashya arebana n’uko bagombaga kubaho no kumusenga. Koko rero, ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyak 10:34, 35). Abari bagize itorero rya gikristo bakurikizaga “amategeko ya Kristo” ahanini yari ashingiye ku mahame atari yanditse ku mabuye, ahubwo yari yanditse mu mitima yabo. Ayo mategeko yari kuyobora Abakristo kandi akabafasha aho bari kuba bari hose.—Gal 6:2.

11. “Amategeko ya Kristo” yari gufasha Abakristo mu bihe bintu bibiri bigize imibereho yabo?

11 Ubuyobozi Imana yahaga Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka binyuze ku Mwana wayo, bwabagiriraga akamaro cyane. Mbere y’uko Yesu atangiza isezerano rishya, yatanze amategeko abiri y’ingenzi. Rimwe ryarebanaga n’umurimo wo kubwiriza. Irindi ryibandaga ku myitwarire y’abigishwa ba Yesu n’uko bagombaga gufata abo bahuje ukwizera. Ayo mategeko yarebaga Abakristo bose. Bityo rero, areba n’abasenga by’ukuri muri iki gihe, baba bafite ibyiringiro byo kuba mu ijuru cyangwa ibyo kuba ku isi.

12. Ni iki cyari gishya mu birebana n’umurimo wo kubwiriza?

12 Reka dusuzume umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga gukora. Uburyo umurimo wo kubwiriza wari gukorwamo, n’aho wari gukorerwa byari bishya. Kera abanyamahanga babaga bifuza gukorera Yehova, bagombaga kujya muri Isirayeli (1 Abami 8:41-43). Ibyo byakorwaga mbere y’uko Yesu atanga itegeko dusanga muri Matayo 28:19, 20. (Hasome.) Abigishwa ba Yesu basabwe ‘kugenda’ bakabwiriza abantu bose. Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yagaragaje ko yifuzaga ko ubutumwa bwiza bubwirizwa ku isi hose. Umwuka wera watumye abantu bagera ku 120 bari bagize itorero rishya bashobora kuvugana mu ndimi zitandukanye n’Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi (Ibyak 2:4-11). Nyuma yaho babwirije Abasamariya. Hanyuma mu mwaka wa 36, ifasi yabo yaragutse, batangira kubwiriza n’abanyamahanga. Ibyo bisobanura ko Abakristo bagombaga kubwiriza buri muntu wese mu batuye isi.

13, 14. (a) “Itegeko rishya” rikubiyemo iki? (b) Urugero Yesu yatanze rutwigisha iki?

13 Reka noneho dusuzume ibirebana n’uko dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera. Yesu yatanze “itegeko rishya.” (Soma muri Yohana 13:34, 35.) Iryo tegeko ntiridusaba gukundana mu buzima busanzwe gusa, ahubwo rinadusaba ko tuba twiteguye guhara ubugingo bwacu ku bwa bagenzi bacu. Icyo ni ikintu kitavugwaga mu Mategeko ya Mose.—Mat 22:39; 1 Yoh 3:16.

14 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. Yakunze abigishwa be cyane ku buryo yanabapfiriye. Aba yiteze ko abigishwa be, natwe turimo, baba biteguye kubigenza batyo. Twagombye kuba twiteguye kwihanganira ingorane, ndetse tukaba twiteguye no gupfira abavandimwe na bashiki bacu.—1 Tes 2:8.

UBUYOBOZI DUHABWA MURI IKI GIHE N’UBWO TUZAHABWA MU GIHE KIZAZA

15, 16. Turi mu kihe gihe kidasanzwe, kandi se Imana ituyobora ite?

15 Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo ahe abigishwa be ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye (Mat 24:45-47). Biba bikubiyemo amabwiriza abagize ubwoko bw’Imana bahabwa bitewe n’igihe bagezemo.

16 Ubu turi mu “minsi y’imperuka,” kandi vuba aha tuzagerwaho n’umubabaro ukomeye utarigeze kubaho (2 Tim 3:1; Mar 13:19). Ikindi kandi, Satani n’abadayimoni birukanywe mu ijuru bajugunywa ku isi, bituma abatuye isi bagira umubabaro mwinshi (Ibyah 12:9, 12). Nanone twumvira itegeko Yesu yaduhaye ryo kubwiriza ku isi hose, tukagera ku bantu benshi, mu ndimi nyinshi kuruta mbere hose.

17, 18. Twagombye kwitabira dute amabwiriza duhabwa?

17 Mu murimo wo kubwiriza, tugomba kwifashisha ibikoresho duhabwa n’umuryango wa Yehova. Ese witeguye kubikoresha? Ese wumvira amabwiriza duherwa mu materaniro yacu arebana n’uko twakoresha ibyo bikoresho neza? Ese ubona ko ayo aba ari amabwiriza duhawe n’Imana?

18 Mu by’ukuri, kugira ngo dukomeze kubona imigisha y’Imana, tugomba kwita ku buyobozi bwose duhabwa binyuze ku itorero rya gikristo. Nituba abantu biteguye kumvira, bizadufasha kumvira amabwiriza tuzahabwa mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” uzavanaho isi ya Satani yose uko yakabaye (Mat 24:21). Nyuma y’icyo gihe, tuzakenera andi mabwiriza arebana n’uko tuzaba mu isi nshya, aho Satani azaba atagifite ijambo.

Mu isi izaba yahindutse Paradizo, tuzahabwa imizingo izaba irimo amabwiriza arebana n’ubuzima bwo mu isi nshya (Reba paragarafu ya 19 n’iya 20)

19, 20. Imizingo izaramburwa yerekeza ku ki, kandi se izadufasha ite?

19 Igihe ishyanga rya Isirayeli ryayoborwaga na Mose, ryari rikeneye amabwiriza mashya, kandi na nyuma yaho itorero rya gikristo ryagombaga gukurikiza “amategeko ya Kristo.” Nanone, Bibiliya itubwira ko imizingo izaramburwa, ikazaba irimo amabwiriza ahereranye n’ubuzima bwo mu isi nshya. (Soma mu Byahishuwe 20:12.) Uko bigaragara iyo mizingo izaba irimo ibyo Yehova azaba asaba abantu muri icyo gihe. Kwiga ibizaba biri muri iyo mizingo bizatuma abantu bose, hakubiyemo n’abazazuka, bamenya ibyo Imana ibasaba. Iyo mizingo izatuma turushaho kumenya uko Yehova abona ibintu. Kubera ko abazatura ku isi izaba yahindutse Paradizo bazarushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, kandi bagakurikiza ibizaba bivugwa mu mizingo mishya, bazagaragariza urukundo bagenzi babo kandi babubahe (Yes 26:9). Tekereza ukuntu tuziga ibintu byinshi kandi tukigisha abandi tuyobowe n’Umwami Yesu Kristo.

20 Abazakurikiza ‘ibyanditswe muri iyo mizingo’ bazabona ubuzima bw’iteka. Abazakomeza kuba indahemuka bagatsinda ikigeragezo cya nyuma, Yehova azandika amazina yabo mu “muzingo w’ubuzima.” Natwe amazina yacu ashobora kuzandikwamo. Ubwo rero, tugomba gusa n’ABAHAGARARA tukagenzura Ijambo ry’Imana, TUKAREBA kugira ngo tumenye icyo risobanura, hanyuma TUGATEGA AMATWI twumvira ubuyobozi duhabwa n’Imana muri iki gihe. Nitubigenza dutyo, tuzarokoka umubabaro ukomeye, maze twishimire iteka ryose kwiga ibyerekeye Yehova, Imana yacu irangwa n’ubwenge n’urukundo.—Umubw 3:11; Rom 11:33.