Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukeneye umuteguro wa Yehova

Dukeneye umuteguro wa Yehova

Dukeneye umuteguro wa Yehova

MBESE, waba warigeze kumva umuntu avuga ati “nemera Imana ariko nta muteguro wo mu rwego rw’idini nemera”? Ibitekerezo nk’ibyo akenshi bikunda kugaragazwa n’abantu bahoze bashishikarira kujya mu nsengero ariko kandi bakaza kuzinukwa bitewe n’uko idini ryabo ryananiwe kubaha ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka. N’ubwo abantu benshi batengushywe n’imiteguro yo mu rwego rw’idini muri rusange, bakomeza kuvuga ko bacyifuza gusenga Imana. Ariko kandi, batekereza ko byaba byiza kurushaho baramutse bayisenze uko babyumva aho kuyisenga bifatanyije n’idini runaka cyangwa undi muteguro.

Bibiliya ibivugaho iki? Mbese, Imana yaba ishaka ko Abakristo bifatanya n’umuteguro runaka?

Abakristo ba mbere bungukirwaga no kuba bari bafite umuteguro

Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yehova ntiyasutse umwuka we wera ku bantu bake bizera, ahubwo yawusutse ku itsinda ry’abagabo n’abagore bari bateraniye hamwe “mu mwanya umwe,” aho hakaba hari mu cyumba cyo hejuru mu mujyi wa Yerusalemu (Ibyakozwe 2:1). Icyo gihe, hashinzwe itorero rya Gikristo, ari na ryo ryaje guhinduka umuteguro wo mu rwego mpuzamahanga. Ibyo byabereye abo bigishwa ba mbere umugisha nyakuri. Kubera iki? Icya mbere, bari barahawe inshingano ikomeye—yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana amaherezo bukazagera “mu isi yose” (Matayo 24:14). Mu itorero, abashya babaga bahindukiriye Ubukristo bashoboraga kwigira kuri bagenzi babo bahuje ukwizera b’inararibonye uburyo bwo gukora umurimo wo kubwiriza.

Bidatinze, ubutumwa bw’Ubwami bwakwirakwijwe kure cyane y’umujyi wa Yerusalemu. Hagati y’umwaka wa 62 n’uwa 64 I.C., intumwa Petero yanditse urwandiko rwayo rwa mbere yandikiye Abakristo bari “batataniye i Ponto n’i Galatiya n’i Kapadokiya no mu Asiya n’i Bituniya,” aho hose hakaba ari muri Turukiya y’ubu (1 Petero 1:1). Nanone kandi, muri Palestina, Libani, Siriya, i Kupuro, mu Bugiriki, i Kirete no mu Butaliyani hari abizera. Nk’uko Pawulo yandikiye Abakolosayi abivuga hagati y’umwaka wa 60 n’uwa 61 I.C., ubutumwa bwiza ‘bwari bwarabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.’—Abakolosayi 1:23.

Inyungu ya kabiri baboneraga mu kwifatanya n’umuteguro, ni uko Abakristo bashoboraga guterana inkunga. Mu gihe Abakristo babaga bifatanyije n’itorero, bashoboraga gutega amatwi za disikuru zishishikaje, bakigira hamwe Ibyanditswe Byera, bakagezanyaho inkuru z’ibyabaye zikomeza ukwizera, kandi bakifatanyiriza hamwe n’abizera mu isengesho(1 Abakorinto, igice cya 14). Kandi abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka ‘baragiraga umukumbi w’Imana.’—1 Petero 5:2.

Nanone kandi, kubera ko Abakristo bari bagize itorero, baramenyanaga kandi bigatuma bakundana. Aho kugira ngo Abakristo ba mbere bumve ko kwifatanya n’itorero ari umutwaro kuri bo, byarabubakaga kandi bikabakomeza.—Ibyakozwe 2:42; 14:27; 1 Abakorinto 14:26; Abakolosayi 4:15, 16.

Indi mpamvu itorero cyangwa umuteguro wunze ubumwe mu rwego rw’isi yose wari ukenewe, kwari ukugira ngo habeho ubumwe. Abakristo bitoje ‘kuvuga kumwe’ (1 Abakorinto 1:10). Ibyo byari iby’ingenzi. Abari bagize itorero bari barize amashuri atandukanye kandi bararerewe mu mimerere itandukanye. Bavugaga indimi zinyuranye, kandi bari bafite kamere zitandukanye mu buryo bugaragara (Ibyakozwe 2:1-11). Rimwe na rimwe, bagiraga ibitekerezo bidahuje mu buryo bugaragara. Icyakora, Abakristo bagiye bafashwa kugira ngo bakemure ibyo bibazo byo kudahuza ibitekerezo byavukaga mu itorero.—Ibyakozwe 15:1, 2; Abafilipi 4:2, 3.

Ibibazo bikomeye bitashoboraga gukemurwa n’abasaza bo mu itorero umuntu yabaga yifatanya na ryo, byashyikirizwaga abagenzuzi basura amatorero bakuze mu buryo bw’umwuka, urugero nka Pawulo. Ibibazo by’ingenzi birebana n’inyigisho byashyikirizwaga inteko nyobozi yagenzuraga ibikorwa byose, ikaba yari ifite icyicaro i Yerusalemu. Mu mizo ya mbere, inteko nyobozi yari igizwe n’intumwa za Yesu Kristo ariko nyuma yaraguwe yongerwamo abakuru b’itorero ry’i Yerusalemu. Buri torero ryemeraga ubutware bwavuye ku Mana bw’inteko nyobozi hamwe n’abari bayihagarariye mu bihereranye no gushyira umurimo kuri gahunda, gushyira abagabo mu myanya y’inshingano no gufata imyanzuro ku byerekeye ibibazo birebana n’inyigisho. Iyo ikibazo cyakemurwaga n’inteko nyobozi, amatorero yemeraga umwanzuro wabaga wafashwe kandi ‘bakishimira uko guhugurwa.’—Ibyakozwe 15:1, 2, 28, 30, 31.

Ni koko, Yehova yakoresheje umuteguro mu kinyejana cya mbere. Ariko se, bimeze bite muri iki gihe?

Muri iki gihe dukeneye umuteguro

Kimwe na bagenzi babo bo mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe Abahamya ba Yehova bafatana uburemere itegeko ribasaba kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Uburyo bumwe bakoramo uwo murimo, ni ugutanga za Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ibyo bikaba bisaba ko habaho umuteguro.

Ibitabo bya Gikristo bigomba guteguranwa ubwitonzi, bikagenzurwa kugira ngo ibikubiyemo bibe ari ibintu by’ukuri, bigacapwa, hanyuma bikoherezwa mu matorero. Iyo ibyo birangiye, Abakristo buri muntu ku giti cye bagomba kwitangira kugeza ibyo bitabo ku bantu bifuza kubisoma. Ubutumwa bw’Ubwami bumaze kugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni binyuriye muri ubwo buryo. Ababwiriza b’ubutumwa bwiza bihatira gusohoza umurimo wabo kuri gahunda, bakareba neza ko nta gace k’ifasi gasubirwamo kenshi cyane mu gihe utundi duce two tuba twirengagijwe. Ibyo byose bisaba ko habaho umuteguro.

Kubera ko “Imana itarobanura ku butoni,” za Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigomba guhindurwa muri izo ndimi (Ibyakozwe 10:34). Ubu iyi gazeti iboneka mu ndimi 132 naho mugenzi wayo, ari yo Réveillez-vous!, yandikwa mu ndimi 83. Ibyo bisaba amatsinda y’abahinduzi akorera kuri gahunda nziza hirya no hino ku isi.

Abagize itorero baterwa inkunga iyo bagiye mu materaniro no mu makoraniro ya Gikristo. Aho ngaho batega amatwi disikuru zishishikaje zishingiye kuri Bibiliya, bakigira hamwe Ibyanditswe, bakagezanyaho inkuru z’ibyabaye zubaka kandi bakifatanya mu isengesho na bagenzi babo bahuje ukwizera. Kandi nk’uko byari bimeze ku bavandimwe babo bo mu kinyejana cya mbere, basurwa n’abagenzuzi basura amatorero buje urukundo babakomeza mu byo kwizera. Bityo rero, Abakristo muri iki gihe bagize “umukumbi umwe” kandi bafite n’“umwungeri umwe.”—Yohana 10:16.

Birumvikana ariko ko Abahamya ba Yehova badatunganye, nk’uko byari bimeze kuri bagenzi babo ba mbere. N’ubwo bimeze bityo ariko, bakorera hamwe mu bumwe. Ingaruka z’ibyo ni uko ubu umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami urimo ukorwa ku isi hose.—Ibyakozwe 15:36-40; Abefeso 4:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abakristo muri iki gihe bagize “umukumbi umwe” kandi bafite n’“umwungeri umwe”