“Ibyifuzwa” birimo biruzura inzu ya Yehova
“Ibyifuzwa” birimo biruzura inzu ya Yehova
“[Jyewe Yehova] nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.”—HAGAYI 2:7.
1. Mu gihe habayeho imimerere isaba gutabara mu buryo bwihutirwa, kuki abo dukunda ari bo dutekereza mbere na mbere?
NI IBIHE bintu byifuzwa byuzuye mu nzu yawe? Mbese, waba ufite ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, ameza n’utubati bihambaye, orudinateri igezweho, imodoka nshya mu igaraji yawe? N’ubwo se waba ufite ibyo bintu byose, ntiwakwemera ko ibintu by’agaciro kenshi cyane kurusha ibindi byose biri mu rugo rwawe ari abantu—ni ukuvuga abagize umuryango wawe? Tekereza ijoro rimwe uramutse ukanguwe n’umunuko w’imyotsi. Inzu yawe irimo irashya, kandi ufite iminota mike gusa yo guhunga! Ni iki wakwitaho mbere y’ibindi byose? Mbese, wakwita ku bikoresho byo mu nzu nk’intebe, ameza, utubati n’ibindi? Mbese, ni ya orudinateri yawe? Ni imodoka se? mbese, ahubwo ntiwatekereza ku bawe ukunda? Birumvikana ko ari bo watekereza, kuko abantu ari ab’agaciro kuruta ibintu.
2. Ibyo Yehova yaremye bingana iki, kandi se, muri byo ni ibihe Yesu yishimiraga kurusha ibindi?
2 Tekereza noneho ku byerekeye Yehova Imana hamwe n’Umwana we, Yesu Kristo. Yehova ‘ni we waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose’ (Ibyakozwe 4:24). Umwana we, akaba ari “umukozi w’umuhanga,” ni we Yehova yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose (Imigani 8:30, 31; Yohana 1:3; Abakolosayi 1:15-17). Nta gushidikanya, Yehova na Yesu bombi babona ko ibintu byose byaremwe ari iby’agaciro. (Gereranya n’Itangiriro 1:31.) Ariko se, utekereza ko mu byaremwe ari iki gifite agaciro kurusha ibindi byose—ni ibintu cyangwa se ni abantu? Mu gihe Yesu yavugaga mu rwego rw’ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu, yagize ati “ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu,” cyangwa se nk’uko ubuhinduzi bwa William F. Beck buhahindura, Yesu “yishimiraga abantu.”
3. Ni ubuhe buhanuzi Yehova yavuze binyuriye kuri Hagayi?
3 Nta gushidikanya ko Yehova abona ko abantu bafite agaciro gahanitse. Kimwe mu bintu bibigaragaza kiboneka mu magambo y’ubuhanuzi yavuze mu mwaka wa 520 M.I.C. binyuriye ku muhanuzi we Hagayi. Yehova yagize ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. . . . Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere.”—Hagayi 2:7, 9.
4, 5. (a) Kuki bitaba bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko imvugo ngo “ibyifuzwa” yerekeza ku bwiza buhambaye bw’ibintu byo mu buryo bw’umubiri? (b) Ni gute wasobanura ‘ibyifuzwa,’ kandi kuki?
4 “Ibyifuzwa” byari kuzuzura inzu ya Yehova bigatuma igira ubwiza itari yarigeze igira mbere hose ni ibihe? Byaba se ari ibikoresho bihenze cyane n’imitako ihambaye? Yaba se ari zahabu, * Nta gushidikanya, Yehova ntiyari kwitega ko urusengero rwubatswe n’iryo tsinda rito ugereranyije ry’Abayahudi bari baragaruwe mu gihugu cyabo rwasumbya ubwiza urusengero rwubatswe na Salomo mu byerekeranye n’ubwiza bw’ibikoresho!
ifeza n’amabuye y’agaciro? Ibyo rwose nta bwo byaba bisa n’ibihuje n’ubwenge. Wibuke ko urusengero rwa kera rwari rwaratashywe mu binyejana bigera kuri bitanu mbere y’aho, rwari inzu yakubakwa n’amadolari abarirwa muri za miriyari nyinshi!5 None se, “ibyifuzwa” byari kuzuzura inzu ya Yehova ni ibihe? Uko bigaragara, bigomba kuba ari abantu. N’ubundi kandi, igishimisha umutima wa Yehova si ifeza na zahabu, ahubwo ni abantu bamukorera basunitswe n’urukundo (Imigani 27:11; 1 Abakorinto 10:26). Ni koko, Yehova abona ko abagabo, abagore n’abana bose bamusenga mu buryo yemera ari ab’agaciro (Yohana 4:23, 24). Abo bantu ni bo bagize “ibyifuzwa,” kandi bafite agaciro gahanitse cyane kuri Yehova kurusha ibintu by’umurimbo byose byari bitatse urusengero rwa Salomo.
6. Urusengero rw’Imana rwa kera rwari rufite akahe kamaro?
6 N’ubwo habayeho kurwanywa kudatuza, urwo rusengero rwaje kuzura mu mwaka wa 515 M.I.C. Kugeza igihe igitambo cya Yesu cyatambiwe, urusengero rw’i Yerusalemu ni rwo rwakomeje kuba ihuriro ry’ugusenga kutanduye ku ‘byifuzwa’ byinshi, byari bigizwe n’Abayahudi ba kavukire hamwe n’Abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi. Ariko kandi, urusengero rwagereranyaga ikindi kintu gikomeye kurushaho, nk’uko turi buze kubibona.
Isohozwa ryo mu kinyejana cya mbere
7. (a) Urusengero rw’Imana rwa kera rwari i Yerusalemu rwashushanyaga iki? (b) Vuga ibyo umutambyi mukuru yakoraga ku Munsi w’Impongano.
7 Urusengero rw’i Yerusalemu rwashushanyaga gahunda yo gusenga ikomeye kurushaho. Ni urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, urwo Yehova yashyizeho mu mwaka wa 29 I.C., Yesu akaba ari we wari Umutambyi Mukuru muri rwo (Abaheburayo 5:4-10; 9:11, 12). Reka turebe isano yari iri hagati y’imirimo yakorwaga n’umutambyi mukuru wo muri Isirayeli hamwe n’ibikorwa bya Yesu. Buri mwaka ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yegeraga igicaniro cyo mu rugo rw’urusengero maze agatamba ikimasa kugira ngo kibe impongano y’ibyaha by’abatambyi. Nyuma y’aho, yinjiraga mu rusengero afite amaraso y’icyo kimasa, akanyura mu miryango yatandukanyaga urugo n’Ahera, hanyuma akinjira anyuze ku mwenda watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane. Mu gihe uwo mutambyi mukuru yabaga ageze Ahera Cyane, yaminjagiraga amaraso ku isanduku y’isezerano. Hanyuma, akurikije umuhango nk’uwo, yatambaga ihene ho impongano y’ibyaha by’abagize imiryango 12 y’Abisirayeli itari iy’abatambyi (Abalewi 16:5-15). Ni gute ibirori by’uwo munsi mukuru bifitanye isano n’urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka?
8. (a) Ni mu buryo ki Yesu yatambwe uhereye mu mwaka wa 29 I.C.? (b) Ni iyihe mishyikirano yihariye Yesu yari afitanye na Yehova mu gihe cyose cy’umurimo we wo ku isi?
8 Mu by’ukuri, Yesu yatambiwe ku gicaniro cyerekeranye n’ibyo Imana ishaka, igihe yabatizwaga kandi agasigwa umwuka wera w’Imana mu mwaka wa 29 I.C. (Luka 3:21, 22). Koko rero, icyo gikorwa cyaranze intangiriro y’imibereho ya Yesu yo kwitanga mu gihe cy’imyaka itatu n’igice (Abaheburayo 10:5-10). Muri icyo gihe, Yesu yabaye umwana w’Imana wabyawe n’umwuka. Icyo gihagararo cyihariye Yesu yari afite imbere ya Se wo mu ijuru, abandi bantu ntibashoboraga kucyiyumvisha mu buryo bwuzuye. Ni nk’aho umwenda wakingirizaga amaso yabo yo gusobanukirwa, kimwe n’uko umwenda wakingirizaga Ahera bigatuma ababaga bari mu rugo rw’ubuturo batahabona.—Kuva 40:28.
9. Kuki Yesu atashoboraga kwinjira mu ijuru afite umubiri wa kimuntu, kandi se, ni gute iyo mimerere yakemutse?
9 N’ubwo umuntu Yesu yari Umwana w’Imana wasizwe n’umwuka, ntiyashoboraga kwinjira mu buzima bwo mu ijuru. Kuki bitashobokaga? Ni ukubera ko umubiri n’amaraso bidashobora kwinjira mu Bwami bw’Imana bwo mu 1 Abakorinto 15:44, 50). Kubera ko umubiri wa kimuntu wa Yesu wamubereye urukuta, wagereranywaga neza n’umwenda watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu rusengero rw’Imana rwa kera (Abaheburayo 10:20). Ariko kandi, Imana yazuye Yesu ari Umwuka hashize iminsi itatu nyuma y’urupfu rwe (1 Petero 3:18). Icyo gihe yashoboraga kwinjira Ahera Cyane ho mu rusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka—mu ijuru ubwaho. Kandi uko ni ko byagenze rwose. Pawulo yaranditse ati ‘Kristo ntiyinjiye Ahera [uko bigaragara yerekezaga ku Hera Cyane] haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.’—Abaheburayo 9:24.
ijuru (10. Ni iki Yesu yakoze akimara gusubira mu ijuru?
10 Mu ijuru, Yesu ‘yaminjagiye amaraso’ y’igitambo cye binyuriye mu gushyikiriza Yehova agaciro k’incungu y’amaraso ye y’ubuzima. Icyakora, Yesu yakoze ibirenze ibyo. Mbere gato y’urupfu rwe, yari yarabwiye abigishwa be ati “ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo” (Yohana 14:2, 3). Bityo rero, mu gihe Yesu yinjiraga Ahera Cyane, cyangwa mu ijuru, yuguruye irembo kugira ngo abandi na bo bazamukurikire (Abaheburayo 6:19, 20). Abo bantu, umubare wabo ukaba wari kuzaba 144.000, bari kuzaba abatambyi bungirije muri gahunda y’urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 7:4; 14:1; 20:6). Nk’uko umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yabanzaga kujyana amaraso y’ikimasa Ahera Cyane kugira ngo abe impongano y’ibyaha by’abatambyi, ni na ko agaciro k’amaraso ya Yesu yamenwe kabanje gukoreshwa kuri abo batambyi bungirije 144.000. *
“Ibyifuzwa” byo muri iki gihe
11. Umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yatambaga ihene ku bw’ibyaha bya bande, kandi se ibyo byashushanyaga iki?
11 Birasa n’aho mu mwaka wa 1935, ikorakoranywa rusange ry’abasizwe ryari rirangiye. * Ariko kandi, Yehova yari atarakarangiza kuzuza ubwiza mu nzu ye. Oya, kuko “ibyifuzwa” byari bikiyinjiramo. Wibuke ko umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yatambaga amatungo abiri—ikimasa cyo guhongerera ibyaha by’abatambyi n’ihene yo guhongerera ibyaha by’imiryango itari iy’abatambyi. Kubera ko abatambyi bashushanyaga abasizwe bari kuzabana na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru, imiryango itari iy’abatambyi yo yashushanyaga bande? Igisubizo kiboneka mu magambo yavuzwe na Yesu yanditswe muri Yohana 10:16, hagira hati “mfite n’izindi ntama, zitari izo muri uru rugo; na zo nkwiriye kuzizana: zizumva ijwi ryanjye, kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.” Ku bw’ibyo rero, amaraso ya Yesu yamenwe yungura amatsinda abiri y’abantu—mbere na mbere, yungura Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru, hanyuma akungura abategerezanyije amatsiko kuzaba ku isi izahinduka paradizo iteka ryose. Uko bigaragara, iryo tsinda rya kabiri ni ryo rishushanywa n’“ibyifuzwa” bivugwa mu buhanuzi bwa Hagayi.—Mika 4:1, 2; 1 Yohana 2:1, 2.
12. Ni gute “ibyifuzwa” byinshi birimo bireherezwa mu nzu y’Imana muri iki gihe?
12 Ibyo ‘byifuzwa’ biracyuzura inzu ya Yehova. Mu myaka ya vuba aha, amategeko yatumaga umurimo ubuzanywa mu Burayi bw’i Burasirazuba, mu bice bimwe na bimwe byo muri Afurika no mu bindi bihugu yavanyweho, bituma ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwashyizweho busagamba mu mafasi kugeza icyo gihe yari atarabwirizwamo. Mu gihe ibyifuzwa byinjira muri gahunda y’urusengero rw’Imana, na byo byitangira guhatanira guhindura abandi bantu abigishwa, byumvira itegeko ryatanzwe na Yesu (Matayo 28:19, 20). Mu gihe bibigenza bityo, bihura n’abantu benshi, baba abato n’abakuze, baba bashobora kuzaba “ibyifuzwa” bizatuma inzu ya Yehova yuzuramo ubwiza. Nimucyo turebe ingero nke gusa zigaragaza ukuntu ibyo birimo bikorwa.
13. Ni gute umukobwa ukiri muto wo muri Boliviya yagaragaje ishyaka mu bihereranye no gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami?
13 Muri Boliviya, umukobwa w’imyaka itanu urerwa n’ababyeyi b’Abahamya yasabye umwarimukazi we uruhushya rwo kutazaza ku ishuri mu cyumweru cy’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere. Kubera iki? Yifuzaga kwifatanya mu murimo muri icyo cyumweru cyose cyihariye cy’umurimo. Ibyo byatangaje ababyeyi be, ariko bashimishijwe no kuba yari afite iyo myifatire myiza. Ako gakobwa gato ubu kayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bitanu, kandi bamwe muri abo bigishwa baterana amateraniro ya Gikristo. Ndetse yazanye ku Nzu y’Ubwami umwarimu ubigisha ku ishuri. Wenda nyuma y’igihe runaka, bamwe mu bigishwa ba Bibiliya bazagaragara ko ari “ibyifuzwa” bizatuma inzu ya Yehova yuzura ubwiza.
14. Muri Koreya, ni gute mushiki wacu yagororewe bitewe n’uko atarambiwe kubwiriza umuntu wasaga n’utabyishimiye?
14 Mu gihe Umukristo w’umugore wo muri Koreya yari ategerereje aho gari ya moshi zihagarara, yegereye umunyeshuri wari urimo yumva umuzika akoresheje twa mikoro duto bashyira mu matwi. Yaramubajije ati “mbese ufite idini?” Uwo munyeshuri yaramushubije ati “nta dini na rimwe rinshishikaza.” Mushiki wacu ntiyacitse intege. Yakomeje agira ati “uko igihe kigenda gihita, hari ubwo umuntu ashobora kwifuza guhitamo idini runaka. Ariko aramutse adafite ubumenyi ku byerekeye idini, ashobora guhitamo idini ridakwiriye.” Isura y’uwo munyeshuri yarahindutse, maze atangira gutega amatwi mushiki wacu abishishikariye. Uwo mushiki wacu yamuhaye igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? maze avuga ko icyo gitabo cyari kuzamufasha cyane ubwo igihe cye cyo guhitamo idini cyari kuba kigeze. Yacyakiriye atazuyaje. Mu cyumweru cyakurikiyeho, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, none ubu aterana amateraniro yose y’itorero.
15. Ni gute umukobwa umwe ukiri muto wo mu Buyapani atangiza ibyigisho bya Bibiliya, kandi se, ni gute imihati ye yagororewe?
15 Mu Buyapani, umukobwa ufite imyaka 12 witwa Megumi, abona ko ishuri yigaho ari umurima urumbuka mu byerekeranye no kubwiriza no kwigisha. Ndetse yashoboye no gutangiza ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Megumi abigenza ate? Kubera ko asoma Bibiliya cyangwa agategura amateraniro mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita, abo bigana bakunda kumubaza ibyo aba arimo akora. Hari bamwe babaza Megumi impamvu atifatanya mu bintu runaka bikorerwa ku ishuri. Megumi asubiza ibibazo byabo kandi akababwira ko Imana ifite izina. Akenshi, ibyo bishishikaza ababa bamuteze amatwi. Hanyuma, abasaba ko yazajya abayoborera icyigisho cya Bibiliya. Ubu Megumi ayobora ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 20—18 muri byo akaba abiyoborera abanyeshuri bigana.
16. Ni gute umuvandimwe wo muri Kameruni yashoboye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bamwe mu bari bari mu itsinda ry’abakobanyi?
16 Muri Kameruni, itsinda ry’abagabo umunani bakoraga ahantu bahamagaye umuvandimwe wari urimo aha abagenzi ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Bamubajije impamvu atemera inyigisho y’Ubutatu, iy’umuriro w’iteka cyangwa iyo kudapfa k’ubugingo bishakira gusa kumuha urw’amenyo. Umuvandimwe wacu yashubije ibibazo byabo yifashishije Bibiliya. Ingaruka zabaye iz’uko hari abagabo batatu muri bo bemeye kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Umwe muri bo witwa Daniel yatangiye kujya mu materaniro ndetse anatsemba ibintu yari atunze byose byari bifitanye isano n’ubupfumu (Ibyahishuwe 21:8). Mu gihe kitagejeje ku mwaka yaje kubatizwa.
17. Ni gute abavandimwe bamwe bo muri El Salvador bakoresheje ubuhanga kugira ngo babwirize umugabo utarashakaga mbere hose kumva ubutumwa bw’Ubwami?
17 Muri El Salvador, hari umugabo wajyaga ashumika imbwa ye iryana imbere y’umuryango, igihe cyose yabonaga Abahamya ba Yehova baje hafi aho. Uwo mugabo yategerezaga ko abo Bahamya bagenda akabona gusubiza imbwa ye mu nzu. Nta na rimwe Abavandimwe bigeze bashobora kuvugana n’uwo mugabo. Noneho umunsi umwe biyemeje kugerageza gukoresha ubundi buryo. Kubera ko bari bazi ko uwo mugabo yashoboraga kumva ibyo bavuga, biyemeje kubwiriza iyo mbwa. Bageze kuri iyo nzu, basuhuza ya mbwa, maze bayibwira ukuntu bari bishimiye kubona umwanya wo kuvugana na yo. Bayibwiye ibihereranye n’igihe isi yari kuzahinduka pa
radizo, igihe nta muntu n’umwe uzongera kugira umujinya—ni koko, ndetse n’inyamaswa zikazaba zirangwa n’amahoro. Hanyuma, basezeye kuri iyo mbwa babigiranye ikinyabupfura, maze barahindukira ngo bagende. Icyabatangaje cyane, ni uko nyir’urugo yasohotse mu nzu maze akabasaba imbabazi ku bwo kuba atarigeze na rimwe yemerera Abahamya kuvugana na we. Yafashe amagazeti maze atangizwa icyigisho cya Bibiliya. Ubu uwo mugabo ni umuvandimwe wacu—umwe mu ‘byifuzwa’!“Ntimutinye”
18. Ni ibihe bibazo Abakristo benshi bahangana na byo, ariko se ni gute Yehova abona abamusenga?
18 Mbese, urimo urifatanya mu murimo w’ingenzi wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa? Niba ari ko biri, mu by’ukuri ufite igikundiro. Koko rero, Yehova arimo ararehereza “ibyifuzwa” mu nzu ye binyuriye kuri uwo murimo (Yohana 6:44). Ni iby’ukuri ko rimwe na rimwe ushobora kumva unaniwe cyangwa ucitse intege mu rugero runaka. Rimwe na rimwe, hari bamwe—ndetse no mu bagaragu ba Yehova bizerwa—usanga bahanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo bamaze. Ariko rero, gira ubutwari! Yehova abona ko buri wese mu bamusenga ari uwifuzwa, kandi ashishikazwa cyane n’uko wazabona agakiza.—2 Petero 3:9.
19. Ni gute Yehova yateye ubwoko bwe inkunga binyuriye kuri Hagayi, kandi se, ni gute ayo magambo ashobora kutubera isoko y’imbaraga?
19 Mu gihe twaba twumva ducitse intege, byaba bitewe no kurwanywa cyangwa indi mimerere idashimishije, amagambo Yehova yabwiye Abayahudi bari baragaruwe mu gihugu cyabo ashobora kutubera isoko y’imbaraga. Muri Hagayi 2:4-6, dusoma ngo “ ‘ariko rero, komera Zerubabeli we!’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Kandi nawe ukomere, Yosuwa we, mwene Yosadaki, umutambyi mukuru; mukomere namwe, bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore; kuko ndi kumwe namwe,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘nk’uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga mu Egiputa, [u]mwuka wanjye [u]kaba [u]ri muri mwe: ntimutinye.’ Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘hasigaye igihe gito, ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka.’ ” Zirikana ko Yehova atadutera inkunga yo gukomera gusa, ahubwo nanone aduha uburyo bwo kubona imbaraga. Mu buhe buryo? Zirikana amagambo atanga icyizere agira ati “ndi kumwe namwe.” Mbega ukuntu bikomeza ukwizera kumenya ko Yehova ari kumwe natwe uko inzitizi twahura na zo zaba ziri kose!—Abaroma 8:31.
20. Ni mu buryo ki ubwiza burimo bwuzura inzu ya Yehova ubu buruta ubw’ikindi gihe cyose?
20 Nta gushidikanya, Yehova yagaragaje ko ari kumwe n’ubwoko bwe. Koko rero, ni nk’uko yabivuze binyuriye ku muhanuzi Hagayi agira ati “ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere . . . kandi aha hantu nzahatangira amahoro” (Hagayi 2:9). Mu by’ukuri, muri iki gihe ubwiza buhanitse cyane kurusha ubundi buboneka mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. N’ikimenyimenyi, buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bisukiranya bagana ugusenga k’ukuri. Abo bantu barimo baragaburirwa neza mu buryo bw’umwuka, ndetse no muri iyi si ivurunganye, bafite amahoro azarutwa n’ay’abantu bazagira mu isi nshya y’Imana gusa.—Yesaya 9:6, 7; Luka 12:42.
21. Ni iki twagombye kwiyemeza?
21 Igikorwa cya Yehova cyo gutigisa amahanga kuri Harimagedoni kiregereje rwose (Ibyahishuwe 16:14, 16). Nimucyo rero dukoreshe igihe gisigaye mu kugira uruhare mu kurokora ubuzima bw’abandi benshi. Turifuza ko twakomera kandi tukiringira Yehova byimazeyo. Nimucyo twiyemeze tumaramaje gukomeza gusenga mu rusengero rwe rukuru rwo mu buryo bw’umwuka, turwuzuza “ibyifuzwa” byinshi kurushaho kugeza igihe Yehova azavugira ko umurimo wacu warangiye.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Impano zatanzwe zo kubaka urusengero rwa Salomo zari kuba zihwanye n’amadolari y’Amanyamerika agera kuri miriyari 40, ukurikije agaciro ko muri iki gihe. Ibintu byose bitakoreshejwe mu kubaka byashyizwe mu bubiko bw’urusengero.—1 Abami 7:51.
^ par. 10 Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku mutambyi mukuru wo muri Isirayeli, Yesu we nta byaha yari afite byagombaga guhongererwa. Icyakora, abatambyi bafatanyije na we bo bafite ibyaha kubera ko bacunguwe bavanywe mu bantu b’abanyabyaha.—Ibyahishuwe 5:9, 10.
^ par. 11 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1998, ku ipaji ya 17-22.
Mbese, uribuka?
• Ni iki cy’agaciro cyane kuri Yehova kurusha ibintu by’umubiri?
• Amaraso ya Yesu yamenwe yungura ayahe matsinda abiri y’abantu?
• “Ibyifuzwa” byagombaga kuzuza ubwiza mu nzu ya Yehova ni ibihe?
• Ni ikihe gihamya dufite kigaragaza ko ubuhanuzi bwa Hagayi burimo busohozwa muri iki gihe?
[Ibibazo]
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Mbese, waba uzi icyo urusengero rwa Yehova rwa kera rwashushanyaga?
Ahera Cyane
Umwenda
Ahera
Ibaraza
Igicaniro
Urugo
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umutambyi mukuru yatambaga ikimasa cyo guhongerera ibyaha by’Abalewi, agatamba n’ihene yo guhongerera ibyaha by’imiryango y’Abisirayeli itari iy’abatambyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa ku isi hose urimo urarehereza imbaga nyamwinshi kuza mu nzu ya Yehova