Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ritanga ibyiringiro by’igihe kizaza
Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ritanga ibyiringiro by’igihe kizaza
ABAKRISTO b’ukuri batekereza ku mibereho yo mu gihe kizaza bafite ukwizera, ibyiringiro n’icyizere bitewe n’uko bafite Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya Yera. Kubera ko babonera umutekano mu mishyikirano bafitanye na Yehova Imana, usanga bategerezanya amatsiko ejo hazaza. Nk’uko disikuru ibimburira Amakoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi” yabisobanuye, Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi biga ubuhanuzi bwa Bibiliya babishishikariye. None se, ni iki Yehova yari ahishiye ubwoko bwe muri ayo makoraniro? Abari bateranye bose bari bashishikariye kukimenya, na za Bibiliya zabo bazikozeho. Umutwe wa porogaramu ya buri munsi w’ikoraniro, wagiye ugaragazwa nk’umutwe muto uri ukwawo.
UMUNSI WA MBERE: Tugendere mu mucyo w’Ijambo ry’Imana
Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana Ryaratuyoboye,” yasobanuye ko ubwoko bwa Yehova bumeze nk’umuntu utangira urugendo mu ijoro ricuze umwijima. Mu gihe izuba ritangiye kurasa akajya abona ibikezikezi, ariko iyo izuba ricanye rigeze hejuru y’umutwe we neza neza, abona buri kintu cyose neza nk’uko giteye. Nk’uko byahanuwe mu Migani 4:18, ubwoko bwa Yehova bwaje kugera ubwo bubona neza inzira bunyuramo, bumurikiwe n’umucyo umurika cyane w’ukuri ko mu ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi. Ntibwatereranywe ngo bugende buhuzagurika mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.
Disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Itondere Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi,” yibukije abari bateze amatwi ko abiringira Yehova barindwa ntibagerweho n’ibyo kumanjirwa no kuzinukwa bigera ku bantu bakurikira ba mesiya n’abahanuzi b’ibinyoma. Mu buryo butandukanye cyane n’uko bimeze kuri abo bantu, ibihamya bigaragaza ko Yesu Kristo ari we Mesiya w’ukuri, ni byinshi cyane! Urugero, igikorwa cyo guhindura isura kwa Yesu mu buryo bw’igitangaza, cyabaye umusogongero ku bihereranye n’uko yari kuzaba ameze igihe yari kuzaba ari Umwami wimitswe w’Ubwami bw’Imana. Nanone kandi, uhereye igihe Yesu yaherewe ububasha bw’Ubwami mu mwaka wa 1914, ni “inyenyeri yo mu ruturuturu” ivugwa muri 2 Petero 1:19. Uwatanze iyo disikuru yagi ze ati “kubera ko ari Inyenyeri yo mu Ruturuturu ya Kimesiya, agaragaza ko hagiye gutangira undi munsi, cyangwa ikindi gihe cy’amateka, kigiye gutangira ku bw’abantu bose bumvira.”
Mu gutangira porogaramu ya nyuma ya saa sita, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Tumurike nk’Amatabaza” ahanini yasobanuraga mu Befeso 5:8, aho intumwa Pawulo itugira inama yo gukomeza ‘kugenda nk’abana b’umucyo.’ Abakristo ni amatabaza, bitanyuriye gusa mu kugeza ku bandi Ijambo ry’Imana, ahubwo nanone binyuriye mu kwigana Yesu bashyira mu bikorwa mu mibereho yabo ibyo Bibiliya ivuga.
Kugira ngo tube itabaza ryo muri ubwo buryo, tugomba ‘Kujya Twishimira Gusoma Ijambo ry’Imana.’ Iyo ngingo yasuzumwe mu mutwe wari ugizwe n’ingingo eshatu z’uruhererekane. Uwatanze disikuru ya mbere amaze gusubiramo amagambo yavuzwe na Abraham Lincoln wise Bibiliya “impano nziza cyane kurusha izindi zose Imana yahaye abantu,” yabajije abari bateze amatwi icyo akamenyero kabo ko gusoma kagaragaje ku birebana n’urugero bagaragazamo ko bishimira Ijambo rya Yehova mu buryo bwimbitse. Abari bateze amatwi batewe inkunga yo kuzajya basoma Bibiliya babigiranye ubwitonzi, bagafata igihe cyo kwiyumvisha neza inkuru z’Ibyanditswe kandi bagahuza ingingo nshya n’ibintu bari basanzwe bazi.
Igice cyakurikiyeho kuri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, cyatsindagirije akamaro ko kwiyigisha, atari ugupfa gusoma, niba twifuza kurya “ibyo kurya bikomeye” (Abaheburayo 5:13, 14). Uwatanze iyo disikuru yavuze ko icyigisho cyubaka mu buryo bwihariye iyo ‘duteguye imitima yacu’ nk’uko umutambyi w’Umwisirayeli witwaga Ezira yabigenje (Ezira 7:10, NW). Ariko se, kuki icyigisho ari icy’ingenzi cyane? Ni ukubera ko gifitanye isano itaziguye n’imishyikirano dufitanye na Yehova. Ku bw’ibyo rero, icyigisho cya Bibiliya kigomba kuba icy’agaciro, gishimishije kandi kigarura ubuyanja, n’ubwo gikubiyemo kwicyaha mu bwenge no gushyiraho imihati. Ni gute tubona igihe cyo kugira icyigisho gifite ireme? Uwatanze disikuru ya nyuma muri uwo mutwe wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yavuze ko tukibona binyuriye mu ‘kugura igihe’ tukivanye mu kigenerwa ibikorwa bitari iby’ingenzi cyane (Abefeso 5:16, NW). Ni koko, urufunguzo rwo kubona igihe, ni ugukoresha neza igihe dufite.
Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Imana Iha Imbaraga Umuntu Unaniwe” yemezaga ko muri iki gihe abantu benshi bumva bananiwe. Kugira ngo tugire “imbaraga zisumba byose” zo gukora umurimo wa Gikristo, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, we ‘uha intege urambiwe’ (2 Abakorinto 4:7; Yesaya 40:29). Ubufasha bukomeza umuntu bukubiyemo Ijambo ry’Imana, isengesho, itorero rya Gikristo, kwifatanya mu murimo buri gihe, abagenzuzi b’Abakristo hamwe n’urugero duhabwa n’abandi bizerwa. Umutwe wavugaga ngo “Mube Abigisha Kuko Mumaze Igihe Kinini Mwiga” watsindagirije ko Abakristo bagomba kuba abigisha kandi bakaba ababwiriza, kandi bagashyiraho imihati kugira ngo bagire “[ubuhanga bwo] kwigisha.”—2 Timoteyo 4:2.
Disikuru yashoje porogaramu y’uwo munsi, ikaba yari ifite umutwe uvuga ngo “Abarwanya Imana Ntibazatsinda,” yagaragaje ukuntu vuba aha mu bihugu bimwe na bimwe hagiye hashyirwaho imihati mibi yabaga igamije gutuma Abahamya ba Yehova bafatwa nk’agatsiko k’ingirwadini gashobora guteza akaga. Ariko ntitugomba kugira ubwoba, kuko muri Yesaya 54:17 hagira hati “ ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.’ Ni ko Uwiteka avuga.”
UMUNSI WA KABIRI: Ibintu byamenyekanye binyuriye ku Byanditswe by’ubuhanuzi
Nyuma yo gusuzuma umurongo wa Bibiliya wari ugenewe uwo munsi, abari bateranye bishimiye umutwe wa kabiri mu mitwe igizwe n’ingingo z’uruhererekane muri iryo koraniro, ukaba waravugaga ngo “Tube Abatanga Umucyo Bahesha Ikuzo Yehova.” Disikuru ya mbere yagaragaje ko intego y’Umukristo ari iyo guhesha ikuzo Yehova binyuriye mu kubwiriza ahantu hose. Igice cyakurikiyeho cyagaragaje ko ari ngombwa kwerekeza abantu bitabira ibyo tubabwira ku muteguro w’Imana. Mu buhe buryo? Binyuriye mu gufata iminota itanu cyangwa icumi mbere cyangwa nyuma ya buri cyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kugira ngo tubereke ukuntu umuteguro w’Imana ukora. Disikuru ya gatatu muri uwo mutwe wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane yatsindagirije akamaro ko guhesha ikuzo Imana binyuriye ku mirimo myiza.
Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kunda Cyane Ibyo Yehova Atwibutsa,” yasuzumye imirongo yari yaratoranyijwe muri Zaburi ya 119. Nta gushidikanya ko dukeneye kwibutswa, kubera ko twese dukunze kwibagirwa. Bityo rero, mbega ukuntu kwihingamo gukunda ibyo Yehova atwibutsa nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenje ari iby’ingenzi!
Hanyuma, hakurikiyeho ikintu cy’ingenzi—ni ukuvuga disikuru y’umubatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Ijambo ry’Ubuhanuzi Biyobora ku Kubatizwa.” Abari biteguye kubatizwa bibukijwe ko batigana Kristo binyuriye mu kubatizwa gusa, ahubwo ko nanone bamwigana binyuriye mu kugera ikirenge mu cye mu buryo bwa bugufi (1 Petero 2:21). Mbega igikundiro abo bashya bafite cyo kwifatanya mu isohozwa ry’ibivugwa muri Yohana 10:16, aho Yesu yahanuye ko yari kuzakoranyiriza hamwe “izindi ntama” kugira ngo zimukorere zifatanyije n’abigishwa be basizwe n’umwuka!
Mu gutangira porogaramu ya nyuma ya saa sita, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umva Ibyo Umwuka Uvuga,” yasobanuye ko umwuka wa Yehova utuvugisha binyuriye kuri Bibiliya, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ hamwe n’umutimanama wacu watojwe na Bibiliya (Matayo 24:45). Ku bw’ibyo, Abakristo ntibakeneye kumva ijwi nyajwi rituruka mu ijuru kugira ngo bamenye uko bashimisha Imana. Ikiganiro cyakurikiyeho, cyari gifite umutwe uvuga ngo “Twizirike Ubutanamuka ku Nyigisho Zihuje no Kubaha Imana,” cyateye Abakristo inkunga yo kudacengera ibitekerezo bica intege bikwirakwizwa n’iyi si. Koko rero, kugira amatsiko mu buryo butagira rutangira, bishobora gutuma dutega amatwi inkuru zonona zateguwe n’abahakanyi hamwe n’ibindi bikoresho bya Satani. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza cyane gusoma Bibiliya buri gihe hamwe n’ingingo zose zo mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous!
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Icyitegererezo cy’Amagambo Mazima,” yatsindagirije akamaro ko kumenya mu buryo bunonosoye ‘icyitegererezo’ cy’ukuri gishingiye ku Byanditswe, cyangwa se imiterere y’ibanze yako (2 Timoteyo 1:13). Gusobanukirwa iby’icyo cyitegererezo, nta bwo ari urufunguzo rwo kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana gusa, ahubwo ni n’urufunguzo rwo kumenya ibintu bidahuza n’ukuri.
Tekereza Yehova abonye ko uri umuntu wifuzwa. Mbega icyubahiro! Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “ ‘Ibyifuzwa’ Birimo Biruzura Inzu ya Yehova,” ikaba yari ishingiye ku buhanuzi bwa Hagayi, yari iteye inkunga cyane bitewe n’uko yizezaga abari bateze amatwi ko buri wese mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” mu by’ukuri ari umuntu wifuzwa imbere ya Yehova (Ibyahishuwe 7:9). Ku bw’ibyo rero, Yehova azabarokora ubwo ‘azahindisha amahanga umushyitsi’ ubwa nyuma mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Hagayi 2:7, 21, 22; Matayo 24:21). Hagati aho ariko, ubwoko bwa Yehova bugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, nk’uko byasobanuwe mu gice cyavugaga ngo “Ibyanditswe by’Ubuhanuzi Bidukangurira Gukomeza Kuba Maso.” Uwatanze iyo disikuru yasubiye mu magambo yavuzwe na Yesu agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Matayo 24:42). Ni gute dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka? Tubikora binyuriye mu guhugira mu murimo wa Yehova, gusenga ubudasiba, kandi tugakomeza gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova.
Disikuru yashoje uwo munsi yari ifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Ubuhanuzi mu Gihe cy’Imperuka.” Izibukwa mu gihe cy’imyaka myinshi izaza. Kubera iki? Kubera ko uwatanze iyo disikuru yatangaje isohoka ry’igitabo gishya—Prêtons attention à la prophétie de Daniel! (Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!) Uwatanze iyo disikuru yagize ati “icyo gitabo cy’amapaji 320 gifite amafoto meza cyane, gisuzuma buri gice cy’igitabo cya Daniyeli.” Mbega igihamya gikomeza ukwizera kigaragaza ko Yehova arimo atanga umucyo ku Ijambo rye ry’ubuhanuzi!
UMUNSI WA GATATU: Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ntirihera
Umunsi wa nyuma w’ikoraniro, watangijwe n’umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wavugaga
ngo “Amagambo y’Ubuhanuzi Arebana n’Igihe Cyagenwe.” Ibice bitatu byari bigize uwo mutwe byibanze ku magambo agaragaza imanza eshatu Yehova yaciye, yavuzwe n’umuhanuzi Habakuki. Urwa mbere ni urubanza rwaciriwe u Buyuda bwayobye, naho urwa kabiri ni urwaciriwe Babuloni yarangwaga n’ibikorwa byo gukandamiza. Urwa nyuma, rutarasohozwa, rwerekeza ku irimbuka ryegereje ry’abantu bose babi. Umuvandimwe watanze disikuru ya nyuma muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yavuze ibihereranye na Harimagedoni acengeza mu bari bamuteze amatwi ibyo gutinya Imana mu rugero rugaragara, ubwo yagiraga ati “mu by’ukuri, bizaba biteye ubwoba igihe Yehova azarekura imbaraga zuzuye z’ububasha bwe bukomeye.”Darame ishishikaje ishingiye kuri Bibiliya yakinwe mu ikoraniro, yari ifite umutwe uvuga ngo “Dufatane Uburemere Umurage Wacu w’Ibintu by’Umwuka.” Uwo mukino wateraga kwibaza, wagaragaje itandukaniro ryari hagati y’imyifatire ya Yakobo n’iya Esawu ku birebana n’ibintu by’umwuka. Esawu yafatanye uburemere buke umurage we wo mu buryo bw’umwuka, ku buryo waje guhabwa Yakobo wawuhaga agaciro. Abari mu ikoraniro babajijwe ikibazo kigira kiti “ni [uwuhe murage wo mu buryo bw’umwuka] Yehova yaduhaye?” Uwari uhagarariye darame yarashubije ati “yaduhaye ukuri kw’Ijambo rye, Bibiliya; ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka; n’igikundiro cyo kumuhagararira turi ababwiriza b’ubutumwa bwiza.”
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Iki Umurage Wacu wo mu Buryo bw’Umwuka Usobanura Kuri Wowe?” Tugaragaza imyifatire ikwiriye ku bihereranye n’umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu guha agaciro umurimo wa Yehova n’inshingano z’iby’umwuka kuruta inyungu zacu bwite cyangwa z’ubutunzi bw’iby’umubiri. Muri ubwo buryo dushingira imibereho yacu ku mishyikirano dufitanye na Yehova, mu buryo butandukanye cyane n’uko byari bimeze kuri Adamu, Esawu hamwe n’Abisirayeli b’abahemu.
Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Guhindura Byose Bishya—Nk’Uko Byahanuwe,” yakomatanyirije hamwe ubuhanuzi bune bw’ingenzi bwerekeranye n’“ijuru rishya” hamwe n’“isi nshya” (Yesaya 65:17-25; 66:22-24; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1, 3-5). Uko bigaragara, Yehova yazirikanaga ibihereranye n’isohozwa rikomeye ry’ubwo buhanuzi, kurusha ibyasohoreye ku bwoko bwayo igihe bwongeraga kugarurwa mu mwaka wa 537 M.I.C. Ni koko, yazirikanaga ubutegetsi bw’Ubwami bwe (“ijuru rishya”), hamwe n’abayoboke babwo bo ku isi (“isi nshya”) bazaba batuye muri paradizo ihebuje yo ku isi hose.
Disikuru yashoje ikoraniro mu buryo bushishikaje kandi busunikira abantu kugira icyo bakora, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Twiteze mu Gihe Ijambo ry’Imana Rikomeza Kutuyobora.” Iyo disikuru yibukije bose ko “igihe kigabanutse” cyo kurangiza umurimo wo gutangaza iby’Ubwami (1 Abakorinto 7:29). Ni koko, duhagaze ku irembo rigana ku isohozwa ry’iteka Yehova yaciriyeho Satani hamwe na gahunda ye mbi yose uko yakabaye. Twifuza ko ibyiyumvo byacu byamera nk’iby’umwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “imitima yacu itegereza Uwiteka: ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira” (Zaburi 33:20). Mbega ibyiringiro bihebuje bibikiwe abantu bategereza ibintu bishingiye ku ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi!
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Darame ishishikaje yatumye abagaragu ba Yehova barushaho gufatana uburemere umurage wo mu buryo bw’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abantu benshi bumviye ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi barabatijwe