Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mube maso”

“Mube maso”

“Mube maso”

“Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.”​—MATAYO 24:42.

1. Ni ibihe byiyumvo abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera bagira ku bihereranye no kuba bamaze imyaka myinshi bakora umurimo w’ubwitange? Tanga urugero.

ABAGARAGU ba Yehova benshi bamaze igihe kirekire bamukorera bize ukuri mu gihe bari bakiri abasore n’inkumi. Kimwe n’umucuruzi wabonye ikirezi cy’igiciro cyinshi maze akagurisha ibyo yari atunze byose kugira ngo akigure, abo bigishwa ba Bibiliya bari bashishikaye bariyanze maze begurira Yehova ubuzima bwabo (Matayo 13:45, 46; Mariko 8:34). Ni ibihe byiyumvo bagira ku bihereranye no kuba byarabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire kurusha uko bashobora kuba bari babyiteze, kugira ngo babone imigambi y’Imana yerekeye isi isohozwa? Nta cyo bicuza rwose! Bemeranya n’Umuvandimwe A. H. Macmillan, we nyuma y’imyaka igera hafi kuri 60 yamaze akorera Imana umurimo w’ubwitange, wavuze amagambo agira ati “ubu ni bwo numva niyemeje maramaje gukomeza gushikama ku kwizera kwanjye kurusha ikindi gihe cyose. Kwatumye imibereho yanjye igira ireme. Na n’ubu kuracyamfasha kwitega iby’igihe kiri imbere nta cyo ntinya.”

2. (a) Ni iyihe nama ihuje n’igihe Yesu yahaye abigishwa be? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

2 Byifashe bite se kuri wowe? Uko imyaka ufite yaba ingana kose, zirikana amagambo ya Yesu agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho” (Matayo 24:42). Ayo magambo yoroheje akubiyemo ukuri kwimbitse. Ntituzi umunsi Umwami azazira gusohoreza urubanza kuri iyi gahunda mbi, kandi si na ngombwa ko tubimenya. Ariko kandi, tugomba kubaho mu buryo buzatuma igihe azaba aje, tutazigera twicuza. Mu birebana n’ibyo se, ni izihe ngero tubona muri Bibiliya zizadufasha gukomeza kuba maso? Ni gute Yesu yagaragaje ko ibyo ari ngombwa? Kandi se, ni ikihe gihamya dufite muri iki gihe kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si itubaha Imana?

Urugero rw’umuburo

3. Ni gute abantu benshi bariho muri iki gihe bameze nk’abo mu gihe cya Nowa?

3 Abantu bo muri iki gihe bafite byinshi bahuriyeho n’abagabo n’abagore babayeho mu gihe cya Nowa. Muri icyo gihe, isi yari yuzuye urugomo, kandi imitekerereze yo mu mitima y’abantu ‘yari mibi gusa iteka ryose’ (Itangiriro 6:5). Abenshi bari barirundumuriye mu bikorwa byabo byo mu mibereho ya buri munsi. Mbere y’uko Yehova azana Umwuzure ukomeye, yahaye abantu uburyo bwo kwihana. Yahaye Nowa inshingano yo kubwiriza, Nowa arumvira—aba “umubwiriza wo gukiranuka” wenda akaba yarabikoze mu myaka igera kuri 40 cyangwa 50, cyangwa se irenga (2 Petero 2:5). Icyakora, abantu birengagije ubutumwa bw’umuburo bwatanzwe na Nowa. Ntibari bari maso. Ku bw’ibyo, amaherezo Nowa n’umuryango we ni bo bonyine barokotse isohozwa ry’urubanza rwa Yehova.—Matayo 24:37-39.

4. Ni mu buryo ki dushobora kuvuga ko umurimo wa Nowa wageze ku ntego yawo, kandi se, ni gute ibyo bishobora no kuvugwa ku murimo dukora wo kubwiriza?

4 Mbese, hari icyo umurimo wa Nowa wagezeho? Ntufate imyanzuro ushingiye ku mubare muto w’abantu bawitabiriye. Mu by’ukuri, umurimo wo kubwiriza wakozwe na Nowa wageze ku ntego yawo, tutitaye ku kuntu witabiriwe. Kubera iki? Kubera ko watumye abantu babona uburyo buhagije bwo guhitamo niba bari gukorera Yehova cyangwa niba batari kumukorera. Byifashe bite se mu ifasi ubwirizamo? N’ubwo haba hari abantu bake bawitabira neza, urimo uragira ingaruka nziza cyane. Kubera iki? Kubera ko binyuriye mu kubwiriza, uba urimo utangaza umuburo w’Imana, bityo ukaba urimo usohoza ubutumwa Yesu yahaye abigishwa be.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

Bagiye birengagiza abahanuzi b’Imana

5. (a) Ni iyihe mimerere yari yiganje i Buyuda mu gihe cya Habakuki, kandi se, ni gute abantu bitabiriye ubutumwa bwe bw’ubuhanuzi? (b) Ni gute abaturage b’u Buyuda barwanyije abahanuzi ba Yehova?

5 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’Umwuzure, ubwami bw’u Buyuda bwagezweho n’imimerere mibi cyane. Gusenga ibigirwamana, akarengane, ibikorwa byo gukandamiza ndetse n’ubwicanyi, byari byogeye. Yehova yahagurukije Habakuki kugira ngo aburire abantu ko baramutse batihannye bari kuzagerwaho n’amakuba batejwe n’Abakaludaya, cyangwa Abanyababuloni (Habakuki 1:5-7). Ariko kandi, abantu banze kumva. Wenda baribwiraga bati ‘dore, hashize imyaka isaga ijana umuhanuzi Yesaya atanze umuburo nk’uwo, ariko nta kintu kirabaho’ (Yesaya 39:6, 7)! Benshi mu batware b’u Buyuda ntibasuzuguye ubutumwa bwari burimo butangwa byonyine, ahubwo nanone barwanyije intumwa zabubagezagaho. Igihe kimwe, bagerageje kwica umuhanuzi Yeremiya, kandi bashoboraga kubigeraho iyo Ahikamu ataza kuhagoboka. Umwami Yehoyakimu ubwe yari yaricishije umuhanuzi Uriya, bitewe n’uburakari yari yatewe n’ubundi butumwa bw’ubuhanuzi.—Yeremiya 26:21-24.

6. Ni gute Yehova yakomeje Habakuki?

6 Kimwe n’ubutumwa bwa Yeremiya wari warahumekewe n’Imana, kugira ngo ahanure ko u Buyuda bwagombaga kumara imyaka 70 bwarahindutse umusaka, ubutumwa bwa Habakuki na bwo bwavugaga ibintu budaciye ku ruhande kandi abantu benshi ntibabwishimiraga (Yeremiya 25:8-11). Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiyumvisha akababaro Habakuki yari afite ubwo yateraga hejuru agira ati “Uwiteka we, nzataka utanyumvira ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho, ntubikize” (Habakuki 1:2)? Yehova yashubije Habakuki mu buryo bushimishije amubwira amagambo akomeza ukwizera, amagambo agira ati “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera” (Habakuki 2:3). Bityo rero, Yehova yari afite ‘igihe yategekeye’ kuzavanaho akarengane no gukandamizwa. N’ubwo ubwo buhanuzi bwasaga n’aho butinze gusohozwa, Habakuki ntiyagombaga gucika intege, kandi nta n’ubwo yagombaga kudohoka mu murimo we. Ahubwo, yagombaga gukomeza ‘gutegereza,’ akabaho buri munsi azirikana ko ibintu byihutirwa. Umunsi wa Yehova ntiwari kuzatinda!

7. Kuki Yerusalemu yongeye gushyirwaho ikimenyetso cyo kurimbuka mu kinyejana cya mbere I.C.?

7 Yerusalemu, umurwa mukuru w’u Buyuda, yaje kurimburwa hashize imyaka igera kuri 20 nyuma y’aho Yehova avuganiye na Habakuki. Nyuma yaho, yaje gusanwa, kandi ibyinshi mu bibi byahangayikishaga Habakuki byarakosowe. Ariko kandi, mu kinyejana cya mbere I.C., uwo murwa wongeye gushyirwaho ikimenyetso cyo kurimbuka, bitewe n’ubuhemu bw’abaturage bawo. Kubera ko Yehova ari Imana igira impuhwe, yateganyije uburyo bwo gutuma abantu bafite imitima itaryarya barokoka. Icyo gihe bwo, yakoresheje umuhanuzi ukomeye kuruta abandi, ari we Yesu Kristo, kugira ngo abwire abantu ubwo butumwa. Mu mwaka wa 33 I.C., Yesu yabwiye abigishwa be ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire.”—Luka 21:20, 21.

8. (a) Ni iki gishobora kuba cyarabaye ku Bakristo bamwe na bamwe uko igihe cyagendaga gihita nyuma y’urupfu rwa Yesu? (b) Ni gute amagambo y’ubuhanuzi ya Yesu ku byerekeye Yerusalemu yasohojwe?

8 Uko imyaka yagendaga ihita, Abakristo bamwe na bamwe bari bari i Yerusalemu bashobora kuba baribazaga igihe ubuhanuzi bwa Yesu bwari kuzasohorera. N’ubundi kandi, zirikana ibintu bamwe muri bo bagomba kuba bari barigomwe nta kabuza. Wenda bari baragiye banga kwifatanya mu bikorwa by’ubucuruzi byabareshyaga bitewe n’uko bari bariyemeje bamaramaje gukomeza kuba maso. Mbese, baba bararambiwe uko igihe cyagendaga gihita? Baba se barafashe umwanzuro w’uko bari barimo bata igihe, batekereza ko amagambo ya Yesu yerekezaga ku bantu bo mu kindi gihe cyari kuzaza, atari ku bo mu gihe cyabo? Mu mwaka wa 66 I.C., ubuhanuzi bwa Yesu bwatangiye gusohozwa ubwo ingabo z’Abaroma zagotaga Yerusalemu. Abari barakomeje kuba maso basobanukiwe icyo kimenyetso, maze barahunga bava mu murwa bityo ntibagerwaho n’irimbuka ryageze kuri Yerusalemu.

Agaragaza akamaro ko kuba maso

9, 10. (a) Ni gute wavuga mu magambo ahinnye umugani wa Yesu w’abagaragu bari bategereje ko shebuja agaruka avuye mu bukwe bwe? (b) Kuki kuri abo bagaragu gutegereza shebuja bishobora kuba byari bigoranye? (c) Kuki byari ingirakamaro ko abo bagaragu bihangana?

9 Mu gutsindagiriza akamaro ko kuba maso, Yesu yagereranyije abigishwa be n’abagaragu bari bategereje ko shebuja agaruka avuye mu bukwe bwe. Bari bazi ko yari kuzagaruka mu ijoro runaka—ariko se yari kuzahagera gihe ki? Yaba se yari kuzaza mu masaha abanza y’ijoro? Yaba se yari kuzaza igicuku kinishye? Cyangwa se yari kuzaza mu nkoko? Nta cyo bari babiziho. Yesu yagize ati “[Shebuja] naza mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bameze batyo [bari maso], bazaba bahirwa” (Luka 12:35-38). Tekereza ukuntu abo bagaragu bari bahanze amaso ukugaruka kwa Shebuja. Buri kantu kose gakomye, buri gicucu cyose babonye, nta gushidikanya ko byatumaga barushaho kugira amatsiko menshi, bakibaza bati ‘aho uwo ntiyaba ari databuja uje?’

10 Byari kugenda bite se iyo Shebuja aza kuza mu gicuku, cyatangiraga hafi saa tatu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro? Mbese, abagaragu bose, hakubiyemo ndetse n’abari kuba biriwe bakorana umwete uhereye mu gitondo kare, bari kuba biteguye kumwakira, cyangwa se bamwe bari kuba basinziriye? Bite se iyo shebuja aza kugaruka mu nkoko—icyo gihe kikaba cyaratangiraga saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda z’ijoro? Icyo gihe se, abagaragu be bamwe bari kuba bacitse intege, ndetse wenda barakajwe n’uko shebuja asa n’aho yatinze? * Abo shebuja yari gusanga bari maso igihe yari kuba aje, ni bo bonyine bari kuvugwaho ko bafite ibyishimo. Nta gushidikanya ko abo ari bo bari kwerekezwaho amagambo yo mu Migani 13:12 agira ati “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara; ariko iyo icyifujwe kibonetse, kiba igiti cy’ubugingo.”

11. Ni gute isengesho ryadufasha gukomeza kuba maso?

11 Ni iki cyari gufasha abigishwa ba Yesu gukomeza kuba maso muri icyo gihe yasaga n’aho yatinze? Mu gihe Yesu yari ari mu murima w’i Getsemani mbere gato y’uko afatwa, yabwiye intumwa ze eshatu ati “mube maso, musenge [ubudahwema kugira ngo], mutajya mu moshya” (Matayo 26:41). Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Petero, wari uhari muri icyo gihe, yaje guha bagenzi be b’Abakristo inama nk’iyo. Yaranditse ati “iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge, mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga” (1 Petero 4:7). Uko bigaragara, isengesho rivuganywe umwete ryagombye buri gihe kuba kimwe mu bigize gahunda yacu ya Gikristo. Koko rero, tugomba gusenga ubudahwema, twinginga Yehova kugira ngo adufashe gukomeza kuba maso.—Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:17.

12. Ni irihe tandukaniro riri hagati yo gukekeranya no kuba maso?

12 Zirikana ko nanone Petero yagize ati “iherezo rya byose riri bugufi.” Mu rugero rungana iki? Abantu nta buryo ubwo ari bwo bwose bafite bwo kugaragaza neza umunsi n’isaha nyir’izina (Matayo 24:36). Ariko kandi, hari itandukaniro hagati yo kwirundumurira mu byo gukekeranya, ibyo Bibiliya ikaba itabiduteramo inkunga, hamwe no gukomeza gutegereza imperuka, ibyo akaba ari byo idushishikariza. (Gereranya na 2 Timoteyo 4:3, 4; Tito 3:9.) Ni ubuhe buryo bumwe dushobora gukomeza gutegerezamo imperuka? Ni ukwita cyane ku bihamya bigaragaza ko imperuka yegereje. Nimucyo noneho dusuzume ibihamya bitandatu bituma twemera tudashidikanya ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si itubaha Imana.

Ibihamya bitandatu byemeza

13. Ni gute ubuhanuzi bwa Pawulo bwanditswe muri 2 Timoteyo igice cya 3 bukwemeza ko turi mu “minsi y’imperuka”?

13 Icya mbere, tubona neza isohozwa ry’ubuhanuzi bw’intumwa Pawulo buhereranye n’“[i]minsi y’imperuka.” Pawulo yaranditse ati “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako: abameze batyo ujye ubatera umugongo. Kandi abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Mbese ntitubona ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe cyacu? Abirengagiza ku bushake ibintu by’ukuri bifatika, ni bo bonyine bashobora kubihakana! *

14. Ni gute amagambo aboneka mu Byahishuwe 12:9 yerekeza kuri Diyabule arimo asohozwa muri iki gihe, kandi se, ni gute bizamugendekera vuba aha?

14 Icya kabiri, tubona ingaruka zo kwirukanwa kwa Satani n’abadayimoni be bavanwa mu ijuru, iryo rikaba ari isohozwa ry’ibivugwa mu Byahishuwe 12:9. Aho ngaho, dusoma ngo “cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.” Ibyo byatumye isi igusha ishyano rikomeye. Mu by’ukuri, abantu bagushije ishyano ryinshi cyane cyane kuva mu mwaka wa 1914. Icyakora, ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bwongeraho ko igihe Diyabule yajugunywe mu isi, azi ko “afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Muri icyo gihe, Satani arwanya abigishwa basizwe ba Kristo (Ibyahishuwe 12:17). Nta gushidikanya ko twabonye ingaruka z’igitero cye muri iki gihe. * Vuba aha ariko, Satani azafungirwa mu rwobo kugira ngo ‘atongera kuyobya amahanga.’—Ibyahishuwe 20:1-3.

15. Ni gute ibivugwa mu Byahishuwe 17:9-11 biduha igihamya kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

15 Icya gatatu, turi mu gihe cy’umwami wa munani ari na we ‘mwami’ wa nyuma uvugwa mu buhanuzi bwanditswe mu Byahishuwe 17:9-11. Aha ngaha, intumwa Yohana ivuga abami barindwi, bagereranya ubutegetsi burindwi bw’ibihangange bw’isi—ari bwo Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki, Roma n’ubutegetsi bw’igihangange ku isi bugizwe n’Ubwongereza bufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nanone kandi, yabonye ‘[umwami] wa munani,’ akaba akomoka “muri ba bandi barindwi.” Uwo mwami wa munani—ari we mwami wa nyuma Yohana yabonye mu iyerekwa—ubu agereranya Umuryango w’Abibumbye. Yohana avuga ko uwo mwami wa munani ‘ajya kurimbuka,’ inyuma y’uwo mwami nta bami b’isi bongeye kuvugwa. *

16. Ni gute ibintu by’ukuri bifitanye isano n’isohozwa ry’inzozi z’igishushanyo Nebukadinezari yarose bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

16 Icya kane, ubu turi mu gihe cyashushanywaga n’ibirenge by’igishushanyo cyo mu nzozi za Nebukadinezari. Umuhanuzi Daniyeli yasobanuye izo nzozi zitangaje z’igishushanyo kinini gifite ishusho y’umuntu (Daniyeli 2:36-43). Ibice bine by’ibyuma bigize icyo gishushanyo, bigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bunyuranye, uhereye ku mutwe (ari bwo Bwami bwa Babuloni) ugakomeza kugeza ku birenge no ku mano (ari bwo butegetsi butegeka muri iki gihe). Ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwose bwagaragajwe muri icyo gishushanyo bwamaze kuboneka. Ubu turi mu gihe cyashushanywaga n’ibirenge by’icyo gishushanyo. Nta bundi butegetsi bw’igihangange bwavuzwe ko bugomba kuzaza. *

17. Ni gute umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami utanga ikindi gihamya kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

17 Icya gatanu, tubona umurimo wo kubwiriza urimo ukorwa ku isi hose, umurimo Yesu yavuze ko wari gukorwa mbere gato y’uko iyi gahunda irangira. Yesu yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Muri iki gihe, ubwo buhanuzi burimo burasohozwa mu rugero rwagutse kurusha mbere hose. Ni koko, haracyariho amafasi atarabwirizwamo, kandi birashoboka ko mu gihe cyagenwe na Yehova, hazugururwa irembo rinini rigana mu murimo wagutse kurushaho (1 Abakorinto 16:9). Nyamara kandi, Bibiliya ntaho igaragaza ko Yehova azategereza kugeza ubwo buri muntu wese azaba amaze kubwirizwa mu buryo bwa bwite. Ahubwo, ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa ku buryo Yehova yumva anyuzwe. Hanyuma imperuka ikaza.—Gereranya na Matayo 10:23.

18. Uko bigaragara, bizaba bimeze bite kuri bamwe mu basizwe mu gihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, kandi se ibyo bishobora kumenyekana bite?

18 Icya gatandatu, umubare w’abigishwa nyakuri basizwe ba Kristo urimo uragabanuka, n’ubwo uko bigaragara hari bamwe bazaba bakiri ku isi mu gihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye. Abenshi mu basigaye ubu barashaje cyane, kandi uko imyaka yagiye ihita, umubare w’abasizwe by’ukuri wagendaga ugabanuka. Icyakora, mu gihe Yesu yerekezaga ku mubabaro ukomeye, yagize ati “iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho” (Matayo 24:21, 22). Bityo rero, uko bigaragara bamwe muri izo ‘ntore’ za Kristo bazaba bakiri ku isi igihe umubabaro ukomeye uzatangira. *

Igihe kizaza gihatse iki?

19, 20. Kuki ubu gukomeza kuba maso byihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose?

19 Igihe kizaza kiduhishiye iki? Hari ibihe bishishikaje tugitegereje. Pawulo yatanze umuburo avuga ko “umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW] uzaza nk’uko umujura aza nijoro.” Mu kwerekeza ku bantu bagaragara ko bafite ubwenge bw’isi, yagize ati “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Ni yo mpamvu Pawulo yateye inkunga abasomyi be agira ati “twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” (1 Abatesalonike 5:2, 3, 6). Mu by’ukuri, abantu bahindukirira imiryango yashyizweho n’abantu biringira ko ari yo izazana amahoro n’umutekano, barimo barirengagiza ukuri kw’ibintu. Abo bantu barasinziriye ubuticura!

20 Irimbuka ry’iyi gahunda y’ibintu rizatungurana mu buryo butangaje. Nimucyo rero dukomeze gutegereza umunsi wa Yehova. Imana ubwayo yabwiye Habakuki iti “ntibizahera”! Koko rero, nta kindi gihe byigeze kuba ibyihutirwa cyane ko dukomeza kuba maso kurusha uko bimeze ubu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Shebuja nta gahunda yari yahanye n’abagaragu be. Bityo rero, ntibyari ngombwa ko avuga ibintu byose bihereranye no kugenda hamwe no kugaruka kwe, nta n’ubwo yari ategetswe kugira ibisobanuro aha abagaragu be ku bihereranye n’impamvu iyo ari yo yose yatumye asa n’aho yatinze.

^ par. 13 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba ku ipaji ya 180-186 mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 14 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ubwo buhanuzi, reba igice cya 11 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 15 Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 251-254.

^ par. 16 Reba igice cya 4 mu gitabo Prêtons attention à la prophétie de Daniel!, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 18 Mu mugani w’intama n’ihene, Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo mu gihe cy’umubabaro ukomeye, maze yicare ace imanza. Azacira abantu imanza ashingiye ku kuntu bazaba barashyigikiye abavandimwe ba Kristo basizwe. Iryo hame azashingiraho aca urubanza nta reme ryaba rifite icyo gihe cy’urubanza kiramutse kigeze abavandimwe ba Kristo bose baramaze kuva ku isi kera.—Matayo 25:31-46.

Mbese, uribuka?

• Ni izihe ngero zishingiye ku Byanditswe zishobora kudufasha gukomeza kuba maso?

• Ni gute Yesu yagaragaje akamaro ko kuba maso?

• Ni ibihe bihamya bitandatu bituma twemera ko turi mu minsi y’imperuka?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

A. H. Macmillan yamaze imyaka igera kuri mirongo itandatu akorera Yehova ari uwizerwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Yesu yagereranyije abigishwa be n’abagaragu bakomeza kuba maso