Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bw’ihumure butangwa mu Butaliyani

Ubutumwa bw’ihumure butangwa mu Butaliyani

Turi abantu bafite ukwizera

Ubutumwa bw’ihumure butangwa mu Butaliyani

YEHOVA ni “Imana nyir’ihumure ryose.” Abagaragu be bashobora ‘guhumuriza abari mu makuba yose,’ bitoza kumwigana (2 Abakorinto 1:3, 4; Abefeso 5:1). Iyo ni imwe mu ntego z’ibanze umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova ugamije.

Uko umugore wari uri mu kangaratete yafashijwe

Mu buryo bwihariye muri iyi myaka ya vuba aha, ubukene, intambara hamwe n’icyifuzo cyo kugira imibereho myiza kurushaho, byagiye bituma abantu benshi bimukira mu bihugu bikize kurushaho. Ariko kandi, guhuza n’imimerere mishya ntibikunze koroha. Uwitwa Manjola yabanaga na bagenzi be b’Abanyalubaniya ahitwa Borgomanero. Kubera ko yabaga mu Butaliyani mu buryo butemewe n’amategeko, yajijinganyije kuvugisha Wanda, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova. Icyakora, amaherezo Wanda yaje gukora gahunda yo guhura na Manjola, wahise agaragaza ko ashimishijwe cyane no kwiga Ijambo ry’Imana, n’ubwo inzitizi y’ururimi yatumye ibyo bigorana. Ariko kandi, nyuma yo kumusura incuro nke, Wanda ntiyashoboye kongera kugira uwo asanga imuhira. Byari byaragenze bite? Wanda yaje kumenya ko abari batuye muri iyo nzu bose bari barahunze kubera ko umwe muri bo—umusore wari incuti ya Manjola—yashakishwaga kubera ubwicanyi!

Hashize amezi ane nyuma y’aho, Wanda yongeye guhura na Manjola. Wanda yagize ati “yari yarahindanye kandi yarananutse, yari ameze nk’umuntu mu by’ukuri wari waragize ibibazo.” Manjola yamubwiye ko wa musore wari warahoze ari incuti ye yari muri gereza, kandi ko incuti yiyambaje ngo zimufashe zari zaramutengushye mu buryo bukomeye. Mu gihe yari amaze kwiheba, yasenze Imana ayisaba ubufasha. Hanyuma yaje kwibuka Wanda, wari warigeze kumubwira ibihereranye na Bibiliya. Mbega ukuntu Manjola yashimishijwe no kuba yari yongeye kumubona!

Bongeye gutangira icyigisho cya Bibiliya, kandi nyuma y’igihe gito Manjola atangira kujya mu materaniro ya Gikristo. Yashoboye kubona uruhushya rwo kuba mu Butaliyani mu buryo bwemewe n’amategeko. Nyuma y’umwaka umwe, Manjola yabaye Umuhamya wabatijwe. Kubera ko yamaze guhumurizwa n’amasezerano y’Imana, yasubiye muri Alubaniya kugira ngo ageze kuri bagenzi be bo mu gihugu cye ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya.

Kubwiriza mu nkambi y’abimukira

Amatorero menshi yo mu Butaliyani yagiye ashyiraho gahunda zo kubwiriza abimukira kimwe na Manjola. Urugero, itorero ryo muri Florence ryashyizeho gahunda zo kujya risura inkambi y’abimukira buri gihe. Abantu baba muri iyo nkambi—benshi bakaba bakomoka mu Burayi bw’i Burasirazuba, Macédoine na Kosovo—bari bafite ingorane nyinshi. Bamwe bari barasabitswe n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Hari benshi babeshwagaho no kwiba utuntu tw’ubusabusa.

Kubwiriza abo bantu byari ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko kandi, umubwirizabutumwa w’igihe cyose witwa Paola amaherezo yaje guhura na Jaklina, akaba ari umugore ukomoka muri Macédoine. Nyuma y’ibiganiro bike, Jaklina yateye incuti ye yitwaga Susanna inkunga yo gusuzuma Bibiliya. Hanyuma, Susanna na we abibwira abandi bene wabo. Nyuma y’igihe gito, abantu batanu bagize uwo muryango bigaga Bibiliya buri gihe, bajyaga mu materaniro ya Gikristo, kandi bashyiraga mu bikorwa ibyo bari barimo biga. N’ubwo bafite ibibazo bagomba guhangana na byo, babonera ihumure kuri Yehova hamwe n’Ijambo rye.

Umubikira yemera ihumure rituruka kuri Yehova

Mu mujyi wa Formia umubwirizabutumwa w’igihe cyose witwa Assunta yavugishije umugore wari urimo agenda asindagira. Uwo mugore yari umubikira wo mu muryango wo mu rwego rw’idini ufasha abarwayi hamwe n’abamugaye, haba mu bitaro no mu ngo zabo.

Assunta yabwiye uwo mubikira ati “urababaye cyane, si byo se? Ikibabaje ni uko twese dufite ibibazo duhanganye na byo.” Uwo mubikira amaze kumva ayo magambo yaraturitse ararira, kandi amusobanurira ko yari afite ibibazo bikomeye by’uburwayi. Assunta yamuteye inkunga amubwira ko Imana ivugwa muri Bibiliya yashoboraga kumuhumuriza. Uwo mubikira yemeye amagazeti ashingiye kuri Bibiliya Assunta yamuhaye.

Mu kiganiro cyabo cyakurikiyeho, uwo mubikira, akaba yaritwaga Palmira, yamubwiye ko yari arimo ababara cyane. Yari yaramaze igihe kirekire aba mu kigo cy’ababikira. Igihe byabaga ngombwa ko ahava by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, ntiyemerewe kugaruka. Icyakora, Palmira yumvaga ko umuhigo yari yarahize wo kuba umubikira wari umurunga umuhuza n’Imana. Yagiye gushaka abavuzi kugira ngo “bamuvure,” ariko yaje guhahamurwa n’ibyari byaramubayeho. Palmira yemeye kwiga Bibiliya, kandi amara umwaka aterana amateraniro ya Gikristo. Hanyuma yaje kwimukira mu kandi karere, maze wa Muhamya ntiyongera kumubona. Hashize imyaka ibiri Assunta atarongera kumubona. Palmira yarwanyijwe cyane n’abagize umuryango we hamwe n’abakuru ba kiliziya. Ariko kandi, yongeye gutangira icyigisho cye cya Bibiliya, agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze arabatizwa aba umwe mu Bahamya ba Yehova.

Ni koko, hari abantu benshi baterwa inkunga n’ubutumwa buturuka ku ‘Mana nyir’uguhumurizwa’ (Abaroma 15:4, 5). Ku bw’ibyo rero, Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani biyemeje gukomeza kwigana Imana binyuriye mu kugeza ku bandi ubutumwa bwayo buhebuje bw’ihumure.