Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuntu watotezaga abandi abona umucyo mwinshi

Umuntu watotezaga abandi abona umucyo mwinshi

Umuntu watotezaga abandi abona umucyo mwinshi

UBURAKARI Sawuli yari afitiye abigishwa ba Yesu bwaragurumanaga. Kubera ko atanyuzwe n’ibitotezo yari yarabateje i Yerusalemu, hakubiyemo no kwicisha Sitefano amabuye, noneho yashakaga uko yarushaho kubakoma imbere. “Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru, amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo, nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe, abajyane i Yerusalemu.”—Ibyakozwe 9:1, 2.

Ubwo Sawuli yari ari mu nzira ajya i Damasiko, agomba kuba yaribazaga ukuntu yari bukoreshe mu buryo bugira ingaruka nziza ubwo burenganzira yari yahawe. Ububasha yari yahawe n’umutambyi mukuru, nta gushidikanya ko bwari gutuma abayobozi b’Abayahudi benshi bari batuye muri uwo mujyi bafatanya na we. Sawuli yari kubashakiraho ubufasha.

Ibyishimo Sawuli yari afite, bigomba kuba byaragendaga birushaho kwiyongera uko yagendaga arushaho kugera bugufi bw’iyo yari agiye. Urugendo rwo kuva i Yerusalemu ujya i Damasiko—urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 220 umuntu akora mu minsi irindwi cyangwa umunani ku maguru—rwari rwamunanije. Mu buryo butunguranye, ahagana ku manywa y’ihangu, umucyo umurika cyane kurusha izuba wamurikiye Sawuli uramugota, maze yitura hasi. Yumvise ijwi rimubwira mu Giheburayo riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.” Sawuli arabaza ati “uri nde Mwami?” Aramusubiza ati “ndi Yesu uwo urenganya. Ariko haguruka, uhagarare, kuko igitumye nkubonekera, ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana, ngukize ab’ubwoko bwanyu n’abanyamahanga, ni bo ngutumyeho.” Sawuli arabaza ati “ngire nte, Mwami?” “Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.”—Ibyakozwe 9:3-6; 22:6-10; 26:13-17.

Abari bafatanyije urugendo na Sawuli bumvise ijwi, ariko ntibabonye nyiraryo cyangwa ngo basobanukirwe ibyo yavugaga. Kubera ko umucyo wamurikaga cyane, igihe Sawuli yabyukaga ntiyashoboraga kureba kandi byabaye ngombwa ko agenda bamurandase. ‘Amara gatatu, atareba, atarya, kandi atanywa.’—Ibyakozwe 9:7-9; 22:11.

Iminsi itatu abitekerezaho

Sawuli yahawe icumbi mu nzu ya Yuda, wari utuye ku nzira yitwa Igororotse * (Ibyakozwe 9:11). Iyo nzira—yitwa Darb al-Mustaqim mu Cyarabu—iracyari umuhanda w’ingenzi i Damasiko. Tekereza nawe ibintu byaje mu bwenge bwa Sawuli mu gihe yari ari mu nzu ya Yuda. Ibyabaye kuri Sawuli byari byaratumye ahuma kandi bituma yumirwa cyane. Ubwo noneho hari igihe cyo gutekereza ku cyo ibyo byerekezagaho.

Uwo muntu watotezaga abandi, yari ahanganye n’ibyo yari yarahoze asuzugura yibwira ko ari ibisazi. Umwami Yesu Kristo wamanitswe ku giti—wari waraciriwe urwo gupfa n’urwego rw’ikirenga rw’abayobozi bakuru b’Abayahudi, kandi akaba “yarasuzurwaga, akangwa n’abantu”—yari muzima. Ndetse yari anafite igihagararo cyemewe cyo kuba iburyo bw’Imana mu “mucyo utegerwa”! Yesu yari Mesiya. Sitefano n’abandi bavugishaga ukuri (Yesaya 53:3; Ibyakozwe 7:56; 1 Timoteyo 6:16). Sawuli yari yarayobye mu buryo budasubirwaho, kuko Yesu yimenyekanishije avuga ko ari umwe n’abo bandi Sawuli yatotezaga! None se, ni gute Sawuli yari gukomeza “gutera imigeri ku mihunda” kandi afite igihamya kimeze gityo? Ndetse n’ikimasa kitumva, iyo nyiracyo akijombye ikintu gisongoye, bigera aho kikerekera aho ashaka. Bityo rero, mu gihe Sawuli yari kuba yanze gukurikiza ibyo Yesu yamusabaga, ni we ubwe wari kuba yibabaza.

Kubera ko Yesu yari Mesiya, ntiyari gucirwa urubanza n’Imana. Ariko kandi, Imana yararetse apfa urupfu rukojeje isoni kurusha izindi, kandi asohorerwaho n’iteka ry’Amategeko ryagiraga riti ‘umanitswe ku giti ni ikivume ku Mana’ (Gutegeka 21:23). Yesu yapfuye amanitswe ku giti cy’umubabaro. Yaravumwe atari ukubera ibyaha bye bwite, kuko nta cyaha na kimwe yagiraga, ahubwo yavumwe ku bw’ibyaha by’abantu. Nyuma y’aho, Sawuli yaje gusobanura agira ati “abīringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo ‘havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose, ngo abikore.’ Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, . . . Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amatetgeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo ‘havumwe umuntu wese umanitswe ku giti’).”—Abagalatiya 3:10-13.

Igitambo cya Yesu cyari gifite agaciro ko gucungura. Binyuriye mu kwemera icyo gitambo, mu buryo bw’ikigereranyo Yehova yamanitse ku giti Amategeko hamwe n’umuvumo wayo. Sawuli amaze gusobanukirwa ukuri kw’ibyo bintu, yashoboraga gutekereza ko igiti cy’umubabaro cyari ‘ikigusha ku Bayuda,’ ari “ubwenge bw’Imana” (1 Abakorinto 1:18-25; Abakolosayi 2:14). Ku bw’ibyo rero, niba agakiza katari guturuka ku mirimo y’Amategeko, ahubwo kakaba kari kuboneka binyuriye ku buntu butagereranywa Imana yagiriye abanyabyaha nka Sawuli ubwe, kashoboraga no kuzabonwa n’abantu batagengwaga n’Amategeko. Kandi Yesu yari arimo yohereza Sawuli kujya mu Banyamahanga.—Abefeso 3:3-7.

Ntituzi ukuntu urugero Sawuli yasobanukiwemo ibyo bintu igihe yahindukaga rwanganaga. Yesu yagombaga kongera kumuvugisha, wenda incuro zirenze imwe, akamusobanurira ibihereranye no kumwohereza mu banyamahanga. Ikindi kandi, hashize igihe cy’imyaka myinshi mbere y’uko Sawuli yandika ibyo byose ahumekewe n’umwuka wera w’Imana (Ibyakozwe 22:17-21; Abagalatiya 1:15-18; 2:1,2). Nyamara kandi, hashize iminsi mike cyane mbere y’uko Sawuli ahabwa andi mabwiriza y’inyongera aturuka ku Mwami we mushya.

Asurwa na Ananiya

Yesu amaze kubonekera Sawuli, yabonekeye na Ananiya aramubwira ati “haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga. Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza, kugira ngo ahumuke.”—Ibyakozwe 9:11, 12.

Kuba Ananiya yaratangariye amagambo Yesu yavuze, ni bintu byumvikana kuko yari asanzwe azi ibya Sawuli. Yaravuze ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu: kandi n’ino afite ubutware, abuhawe n’abatambyi bakuru, bwo kuboha abāmbaza izina ryawe.” Ariko kandi, Yesu yabwiye Ananiya ati “genda, kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.’’—Ibyakozwe 9:13-15.

Ananiya amaze kugarurirwa icyizere, yagiye aho hantu Yesu yari yamurangiye. Ananiya amaze kubona Sawuli no kumusuhuza yamurambitseho ibiganza. Inkuru igira iti ‘uwo mwanya ibisa n’imboneranyi biva ku maso ya [Sawuli], arahumuka.’ Ubwo noneho Sawuli yari yiteguye gutega amatwi. Amagambo ya Ananiya yemezaga ibyo Sawuli ashobora kuba yarasobanukiwe ku bihereranye n’amagambo Yesu yamubwiye, yagize ati “Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke: kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise. None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.” Ingaruka zabaye izihe? Sawuli “arahaguruka, arabatizwa: amaze gufungura abona intege.”—Ibyakozwe 9:17-19; 22:12-16.

Ananiya wari uwizerwa amaze gusohoza ubutumwa yari yahawe, yahise azimira mu nkuru ya Bibiliya mu buryo bwihuse nk’uko yari yayinjiyemo, kandi nta handi twongera gusanga inkuru y’ibimwerekeyeho. Ariko kandi, Sawuli we yatangaje cyane abamwumvise bose! Uwahoze atoteza, wari waje i Damasiko azanywe no gufata abigishwa ba Yesu, yatangiye kubwiriza mu masinagogi no guhamya ko Yesu ari we Kristo.—Ibyakozwe 9:20-22.

“Intumwa ku Banyamahanga”

Ibyo Sawuli yaboneye mu nzira ijya i Damasiko byamuhatiye kureka imigambi ye yo gutoteza abandi. Sawuli amaze kumenya ibintu biranga Mesiya, yashoboraga kubona ko ibitekerezo hamwe n’ubuhanuzi bwinshi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo byerekezaga kuri Yesu. Kuba yari azi ko Yesu yamubonekeye kandi ‘akamufata’ akamuha inshingano yo kuba “intumwa ku banyamahanga,” byatumye imibereho ya Sawuli ihinduka mu buryo bwimbitse (Abafilipi 3:12; Abaroma 11:13). Kubera ko noneho yari asigaye ari intumwa Pawulo, yari afite igikundiro n’ubutware bitari kuzagira ingaruka mu minsi yari isigaye y’ubuzima bwe ku isi gusa, ahubwo byari no kuzazigira mu mateka yose y’Ubukristo.

Mu myaka runaka nyuma y’aho, igihe igihagararo cya Pawulo cyo kuba intumwa cyashyirwaga mu majwi, yavuganiye ubutware yari afite, yerekeza ku byamubayeho mu nzira ijya i Damasiko. Yarabajije ati “si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu?” Nyuma y’aho Sawuli (Pawulo) amariye kuvuga ibihereranye n’ukuntu Yesu wazutse yagiye abonekera abandi, yagize ati “nyuma ya bose nanjye arambonekera, ndi nk’uwavutse adashyitse” (1 Abakorinto 9:1; 15:8, NW). Ni nk’aho Sawuli yari yarahawe icyubahiro cyo kuvuka cyangwa kuzukira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka mbere y’igihe, binyuriye mu iyerekwa yabonye ry’ikuzo rya Yesu ryo mu ijuru.

Sawuli yemeraga igikundiro cye kandi akihatira kubaho mu buryo buhuje na cyo. Yanditse agira ati “n[d]oroheje hanyuma y’izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa, kuko narenganyaga Itorero ry’Imana. Ariko . . . ubuntu [bw’Imana] nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta [iy’izindi ntumwa zose].”—1 Abakorinto 15:9, 10.

Kimwe na Sawuli, wenda nawe waba wibuka igihe wamenyaga ko kugira ngo wemerwe n’Imana, wagombaga kugira ibyo uhindura ku bihereranye n’ibitekerezo bya kidini wari umaranye igihe kirekire. Nta gushidikanya ko washimiye Yehova ku bwo kuba yaragufashije gusobanukirwa ukuri. Igihe Sawuli yabonaga umucyo kandi akamenya ibyo yasabwaga gukora, ntiyajijinganyije kubikora. Kandi yakomeje kubikora abigiranye umwete kandi amaramaje mu mibereho ye yose akiri ku isi. Mbega urugero ruhebuje ku bantu bose bifuza kwemerwa na Yehova muri iki gihe!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Intiti imwe itekereza ko Yuda yari umuyobozi w’Abayahudi bari batuye muri ako karere cyangwa se akaba yari afite ihoteli yacumbikiraga Abayahudi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Inzira yiswe Igororotse i Damasiko ho muri iki gihe

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto yatanzwe na ROLOC Colour Slides