Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Witekerezaho ute?

Witekerezaho ute?

Witekerezaho ute?

YARI umugabo w’umwibone. Kubera ko yazamuwe mu ntera agahabwa umwanya wo hejuru mu butegetsi, yakundaga gutega amatwi amagambo yo kumushyeshyenga no gukabya kumushimagiza yabwirwaga. Ariko kandi, ikintu cyamubabaje cyane, ni uko undi mukozi mukuru yanze kumuha bene ibyo byubahiro. Kugira ngo yihorere, uwo mutegetsi w’umwibone yacuze umugambi mubisha wo kurimbura abantu bose bo muri ubwo bwami bari bahuje ubwoko n’uwo muntu wamusuzuguye. Mbega imyifatire ikocamye irangwa n’ubwirasi!

Uwo muntu wacuze umugambi mubisha ni Hamani, wari umutegetsi mukuru mu rugo rw’Umwami w’u Buperesi Ahasuwerusi. Naho se uwo yangaga we ni nde? Ni Umuyahudi witwaga Moridekayi. N’ubwo iyo myifatire ya Hamani yo gushaka gukora itsembatsemba yari ikabije, igaragaza akaga hamwe n’ingaruka zibabaje ziterwa n’ubwibone. Umwuka yari afite w’ubwirasi ntiwatumye abandi baba ku nkeke gusa, ahubwo wanatumye akozwa isoni mu ruhame, kandi amaherezo aricwa.—Esiteri 3:1-9; 5:8-14; 6:4-10; 7:1-10.

Abasenga Imana by’ukuri na bo bashobora kugerwaho n’ubwibone

Yehova adusaba ko ‘tugendana n’Imana yacu twicisha bugufi’ (Mika 6:8). Bibiliya ikubiyemo inkuru zinyuranye zivuga iby’abantu bagiye bananirwa kwiyoroshya mu bihereranye n’uko bitekerezagaho. Ibyo byatumye bagira ingorane n’agahinda. Gusuzuma zimwe muri izo ngero bishobora kudufasha kubona ko kugira imitekerereze idashyize mu gaciro ari ubupfapfa, kandi ko bishobora guteza akaga.

Umuhanuzi w’Imana, Yona, yaje kugera ubwo abogama cyane mu mitekerereze, ku buryo yagerageje guhunga igihe Imana yamuhaga ubutumwa bwo kujya kuburira abantu babi bari batuye i Nineve ibihereranye n’urubanza Yehova yari yabaciriye (Yona 1:1-3). Nyuma y’aho, ubwo umurimo we wo kubwiriza wagiraga ingaruka nziza ugatuma abaturage b’i Nineve bihana, Yona yarasubiwe. Yari ahangayikishijwe cyane n’uko yari kumenyekana ko yari umuhanuzi, ku buryo kuri we ubuzima bw’abaturage babarirwa mu bihumbi bari batuye i Nineve nta cyo bwari buvuze cyane, cyangwa nta n’icyo bwari buvuze rwose (Yona 4:1-3). Niba dutekereza ko turi abantu bakomeye cyane mu buryo butarangwa no kwiyoroshya, dushobora gusanga dufite ingorane zo kubona abantu hamwe n’ibintu bidukikije mu buryo buzira kubogama kandi buhuje n’ukuri.

Reka nanone dufate urugero rwa Uziya, wari warabaye umwami mwiza w’u Buyuda. Igihe yagiraga imitekerereze idashyize mu gaciro, yagerageje kwiha inshingano zimwe na zimwe zari zigenewe abatambyi abigiranye ubwirasi. Kubera ibyo bikorwa bye byo kutiyoroshya kandi birangwa no kwiyemera mu rugero ruhanitse, byatumye ubuzima bwe buhazaharira kandi Imana ntiyakomeza kumwemera.—2 Ngoma 26:3, 16-21.

Imitekerereze idashyize mu gaciro yaburaga gato ngo igushe intumwa za Yesu mu mutego. Baje kugera ubwo bahangayikishwa cyane n’ikuzo ryabo bwite hamwe n’ububasha bwabo. Igihe bari bahuye n’ikigeragezo gikaze, batereranye Yesu barihungira (Matayo 18:1; 20:20-28; 26:56; Mariko 9:33, 34; Luka 22:24). Kubera ko babuze umuco wo kwiyoroshya, kandi bakaba bari bafite ibitekerezo byo kwiyemera, byasaga n’ibyari bigiye gutuma rwose bibagirwa umugambi wa Yehova hamwe n’uruhare rwabo mu bihereranye n’ibyo ashaka.

Ingaruka zonona zo kwiyemera

Kudashyira mu gaciro mu bihereranye n’uko twitekerezaho bishobora kuduteza imibabaro, kandi bishobora konona imishyikirano tugirana n’abandi. Urugero, dushobora kuba twicaye mu cyumba, maze tukabona abantu babiri barimo bajujura kandi baseka. Niba turi abantu barangwa n’ubwikunde, dushobora gutekereza twibeshya ko barimo baduseka kubera ko barimo bavuga gahoro cyane. Ubwenge bwacu bushobora kutatwemerera gutekereza ko hari indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora kuba yatumye bagira iyo myifatire. N’ubundi kandi se, ni nde wundi baba barimo bavuga? Dushobora kurakara, maze tugafata umwanzuro wo kutazigera twongera kuvugisha abo bantu ukundi. Muri ubwo buryo, imitekerereze idashyize mu gaciro ku bihereranye n’agaciro kacu ubwacu ishobora gutuma habaho ubwumvikane buke, kandi ikonona imishyikirano dufitanye n’incuti, abagize umuryango hamwe n’abandi.

Abantu batekereza ko bakomeye cyane, bishobora kubaviramo kuba abirasi bahora birarira ku bihereranye n’ibyo bita ko ari impano zihambaye bifitiye, ibikorwa cyangwa ibintu batunze by’akataraboneka. Cyangwa se bashobora kwiharira ibiganiro, buri gihe ugasanga bafite ikintu runaka kiberekeyeho bashaka kuvuga. Bene ibyo biganiro bigaragaza ko umuntu adafite urukundo nyakuri, kandi bishobora kurambirana cyane. Ku bw’ibyo rero, abantu biyemera akenshi usanga bitandukanya n’abandi.—1 Abakorinto 13:4.

Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, dushobora guhura n’abadukoba kandi bakanga ibyo tubabwira mu murimo wacu wo mu ruhame. Tugomba kwibuka ko mu by’ukuri bene uko kurwanywa atari twe kuba kugambiriye mu buryo bwa bwite, ahubwo ko kuba kugambiriye Yehova, we Soko y’ubutumwa tubwiriza. Ariko kandi, imitekerereze ikocamye ku birebana n’agaciro kacu bwite ishobora guteza ingaruka mbi zikomeye. Mu myaka myinshi ishize, hari umuvandimwe watekereje ko nyir’inzu ari we yari arimo atuka, maze na we aramusubiza (Abefeso 4:29). Hanyuma y’ibyo, uwo muvandimwe ntiyigeze yongera kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu. Ni koko, ubwibone bushobora kudusunikira gutomboka mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Nimucyo twihatire kutazigera tureka ngo ibyo bitubeho. Ahubwo, nimucyo dushakire ubufasha kuri Yehova twicishije bugufi, kugira ngo dukomeze gufatana uburemere mu buryo bukwiriye igikundiro dufite cyo kwifatanya mu murimo wa Gikristo.—2 Abakorinto 4:1, 7; 10:4, 5.

Nanone kandi, kugira imyifatire yo kwiyemera bishobora gutuma tutemera inama yari ikenewe cyane. Mu gihugu kimwe cyo muri Amerika yo Hagati, mu myaka runaka ishize hari umuhungu w’ingimbi watanze disikuru mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu itorero rya Gikristo. Ubwo umugenzuzi w’ishuri yamuhaga inama adaciye ku ruhande, uwo muhungu ukiri muto yararakaye maze ajugunya Bibiliya ye hasi, nuko arikubura asohoka mu Nzu y’Ubwami, ateganya kutazigera agaruka. Ariko nyuma y’iminsi mike, yaretse ubwibone bwe, yiyunga na wa mugenzuzi w’ishuri, maze yemera inama ye abigiranye ukwicisha bugufi. Nyuma y’igihe runaka, uwo musore yaje kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.

Kutiyoroshya no gutekereza ko dufite agaciro cyane, bishobora konona imishyikirano dufitanye n’Imana. Mu Migani 16:5 hagira hati “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka.”

Tujye dushyira mu gaciro mu bihereranye n’uko twitekerezaho

Uko bigaragara, ntitwagombye gutekereza ko turi abantu bakomeye cyane. Birumvikana ariko ko ibyo bidashaka kuvuga ko tutagomba kwiha agaciro ku birebana n’ibyo dukora cyangwa tuvuga. Bibiliya igaragaza ko abagenzuzi, abakozi b’imirimo—mu by’ukuri abagize itorero bose—bagombye kwiha agaciro (1 Timoteyo 3:4, 8, 11, NW; Tito 2:2, NW). None se, ni gute Abakristo bagaragaza ko biyoroshya, bashyira mu gaciro kandi ko biha agaciro mu bihereranye n’uko bitekerezaho?

Bibiliya itanga ingero nyinshi zitera inkunga z’abantu bashyiraga mu gaciro mu bihereranye n’uko bitekerezagaho. Urugero ruhebuje izindi ni urwo Yesu Kristo yatanze mu birebana no kwicisha bugufi. Kugira ngo Umwana w’Imana akore ibyo Se ashaka kandi azanire abantu agakiza, yemeye kureka umwanya w’ikuzo yari afite mu ijuru, maze aba umuntu woroheje hano ku isi. N’ubwo yatutswe, akagirirwa nabi kandi akicwa urw’agashinyaguro, yakomeje kugaragaza umuco wo kwifata no kwiyubaha (Matayo 20:28; Abafilipi 2:5-8; 1 Petero 2:23, 24). Ni gute Yesu yashoboye kubigenza atyo? Yishingikirizaga kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kandi yari yariyemeje amaramaje gukora ibyo Imana ishaka. Yesu yigaga Ijambo ry’Imana abigiranye umwete, agasengana umwete, kandi yihatiraga gukora umurimo abigiranye imbaraga (Matayo 4:1-10; 26:36-44; Luka 8:1; Yohana 4:34; 8:28; Abaheburayo 5:7). Gukurikiza urugero rwa Yesu bishobora kudufasha kwihingamo umuco wo gushyira mu gaciro mu bihereranye n’uko twitekerezaho.—1 Petero 2:21.

Nanone zirikana urugero rw’umuhungu w’Umwami Sawuli, ari we Yonatani. Kubera ko se atumviye, Yonatani yatakaje igikundiro yari afite cyo gusimbura Sawuli ku bwami (1 Samweli 15:10-29). Mbese, kuba Yonatani yaratakaje uwo mwanya byatumye ahinduka umurakare? Mbese, yaba yaragiriye Dawidi ishyari, uwo musore wagombaga kuzategeka mu mwanya we? N’ubwo Yonatani yari mukuru kandi bikaba bishoboka ko yari inararibonye kurusha Dawidi, yakurikije gahunda yashyizweho na Yehova yiyoroheje kandi abigiranye ukwicisha bugufi, maze ashyigikira Dawidi mu budahemuka (1 Samweli 23:16-18). Kubona mu buryo busobanutse neza ibyo Imana ishaka, kandi tukaba twiteguye kubigandukira bizadufasha ‘kutifata uko tutari.’—Abaroma 12:3.

Yesu yigishije agaciro ko kugaragaza umuco wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ibyo yabigaragaje neza avuga ko igihe abigishwa be bari kuba bagiye mu birori by’ubukwe, batagombaga gufata “intebe z’icyubahiro,” kubera ko umuntu ubarusha igitinyiro yashoboraga kuza, bityo bakaba bakorwa n’ikimwaro bitewe n’uko byaba bibaye ngombwa ko bajya mu mwanya woroheje hanyuma y’iyindi yose. Kugira ngo Yesu atume isomo rye risobanuka neza cyane, yongeyeho ati “umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi; kandi uwicisha bugufi, azashyirwa hejuru” (Luka 14:7-11). Twaba tugize ubwenge twitaye ku nama ya Yesu, maze ‘tugakenyera kwiyoroshya mu bwenge’—Abakolosayi 3:12, NW; 1 Abakorinto 1:31.

Imigisha ibonerwa mu kugira ibitekerezo bishyize mu gaciro

Kugira umwuka wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi bituma abagaragu ba Yehova bashobora kubonera ibyishimo nyakuri mu murimo wabo. Abasaza barushaho kuba abantu bishyikirwaho iyo baragira ‘umukumbi bawubabarira’ babigiranye ukwicisha bugufi (Ibyakozwe 20:28, 29). Ibyo bituma abagize itorero bose barushaho kumva babisanzeho mu kubavugisha no kubasaba ubufasha. Ku bw’ibyo, itorero rishobora kunga ubumwe mu mwuka w’urukundo, ususurutse kandi urangwa no kwizerana.

Kudatekereza ko turi abantu bakomeye cyane bituma dushobora kubona incuti nyancuti. Kwiyoroshya no kwicisha bugufi bizaturinda kwihingamo umwuka wo kurushanwa no kugerageza gusumba abandi mu bikorwa cyangwa mu bintu by’umubiri. Iyo mico iva ku Mana izatuma turushaho kuba abantu bazirikana abandi, bityo tuzaba dushobora guhumuriza abafite ibyo bakennye no kubashyigikira mu buryo bwiza kurushaho (Abafilipi 2:3, 4). Iyo usanze abantu ukabagaragariza urukundo n’ubugwaneza, ubusanzwe babyakira neza. Kandi se, imishyikirano nk’iyo izira ubwikunde si yo iba urufatiro rw’ubucuti bukomeye? Mbega umugisha ubonerwa mu kudatekereza ko turi abantu bakomeye cyane mu buryo burangwa no kutiyoroshya!—Abaroma 12:10.

Nanone kandi, gushyira mu gaciro mu bihereranye n’uko twitekerezaho bituma kwemera ikosa ryacu mu gihe twahemukiye umuntu birushaho kutworohera (Matayo 5:23, 24). Ibyo bigira ingaruka z’uko habaho imishyikirano myiza kurushaho, bigatuma habaho ubwiyunge no kubahana. Iyo abantu bakora imirimo y’ubugenzuzi, urugero nk’abasaza b’Abakristo, bicisha bugufi kandi bakaba ari abantu biyoroshya, babona uburyo bwo gukorera abandi ibyiza byinshi (Imigani 3:27; Matayo 11:29). Nanone kandi, umuntu wicisha bugufi, kubabarira abandi bamukoshereje bizarushaho kumworohera (Matayo 6:12-15). Ntazakabya kwita ku bikorwa bitesha agaciro abonye, kandi aziringira ko Yehova azakosora ibintu bidashobora gukemurwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.—Zaburi 37:5; Imigani 3:5, 6.

Umugisha uruta iyindi yose ubonerwa mu kwiyoroshya hamwe no kwicisha bugufi mu bihereranye n’uko twitekerezaho, ni uw’uko Yehova adutonesha kandi akatwemera. “Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Ntitukazigere na rimwe tugwa mu mutego wo gutekereza ko turi beza kurusha uko turi mu by’ukuri. Ahubwo, nimucyo twemere tubigiranye ukwicisha bugufi umwanya dufite muri gahunda y’ibintu ya Yehova. Imigisha ihebuje ibikiwe abantu bose bakora ibihuje n’ibyo asaba ‘bagendana n’Imana bicisha bugufi.’

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Yonatani yashyigikiye Dawidi abigiranye ukwicisha bugufi