Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ababi bashigaje igihe kingana iki?

Ababi bashigaje igihe kingana iki?

Ababi bashigaje igihe kingana iki?

‘[Yehova] kuki wihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka’?​—HABAKUKI 1:13c.

1. Ni ryari isi izuzura ubumenyi ku byerekeye ikuzo rya Yehova?

MBESE, hari ubwo Imana izigera irimbura ababi? Niba ari ko biri se, tugomba gutegereza igihe kingana iki? Ku isi hose, abantu babaza bene ibyo bibazo. Ni hehe dushobora kubona ibisubizo? Dushobora kubibona mu magambo y’ubuhanuzi yahumetswe n’Imana arebana n’igihe cyagenwe. Atwizeza ko vuba aha, Yehova azasohoreza urubanza ku bantu babi bose. Icyo gihe ni bwo gusa isi “izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra.” Iryo ni ryo sezerano rikubiye mu buhanuzi buri mu Ijambo Ryera ry’Imana, riboneka muri Habakuki 2:14.

2. Igitabo cya Habakuki gikubiyemo izihe manza eshatu zaciwe n’Imana?

2 Igitabo cya Habakuki cyanditswe ahagana mu mwaka wa 628 M.I.C., gikubiyemo uruhererekane rw’imanza eshatu zose Yehova Imana yaciye. Ebyiri muri zo zamaze gusohozwa. Urwa mbere ni urwo Yehova yaciriye ishyanga rya kera ry’u Buyuda ryayobye. Bite se ku bihereranye n’urwa kabiri? Ni urwo Imana yaciriye Babuloni yarangwaga n’ibikorwa bikandamiza. Bityo rero, dufite impamvu zose zo kwiringira ko urwa gatatu muri izo manza zaciwe n’Imana, na rwo ruzasohozwa rwose. Mu by’ukuri, dushobora kwitega ko ruzasohozwa vuba aha cyane. Imana izarimbura ababi bose ku bw’abakiranutsi bariho muri iyi minsi y’imperuka. Uwa nyuma muri bo azarimburwa mu “ntambara” igenda idusatira yihuta cyane yo “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.”—Ibyahishuwe 16:14, 16.

3. Ni iki muri iki gihe kigomba kuzagera ku babi nta kabuza?

3 Intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana iragenda irushaho kwegereza cyane. Kandi urubanza Imana yaciriye abantu babi muri iki gihe ruzasohozwa nta kabuza, nk’uko urwo Yehova yaciriye u Buyuda na Babuloni rwasohojwe. Ariko se, kuki ubu tutakwishyira mu mimerere yari iri mu Buyuda bwo mu gihe cya Habakuki? Ni ibiki birimo bikorerwa muri icyo gihugu?

Igihugu cyuzuye imivurungano

4. Ni iyihe nkuru y’incamugongo Habakuki yumvise?

4 Tekereza Habakuki umuhanuzi wa Yehova, aragiye yiyicarira hejuru y’igisenge cy’inzu ye gishashe, kugira ngo yumve akayaga gahehereye ka nimugoroba. Iruhande rwe hari igikoresho cy’umuzika (Habakuki 1:1; 3:19). Ariko kandi, Habakuki yumvise inkuru y’incamugongo. Yehoyakimu, Umwami w’u Buyuda yishe Uriya maze ajugunya intumbi y’uwo muhanuzi mu mva za rubanda rusanzwe (Yeremiya 26:23). Ni iby’ukuri ko Uriya atakomeje kwiringira Yehova, yagize ubwoba maze ahungira mu Misiri. Ariko kandi, Habakuki azi ko urugomo rwa Yehoyakimu rutari rutewe n’icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gushyigikira icyubahiro cya Yehova. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu uwo mwami asuzugura amategeko y’Imana mu buryo bwuzuye, hamwe n’urwango afitiye umuhanuzi Yeremiya n’abandi bakorera Yehova.

5. Ni iyihe mimerere y’iby’umwuka irangwa i Buyuda, kandi se, Habakuki ayifatamo ate?

5 Habakuki abonye umwotsi ucumba uturuka ku bisenge by’amazu yo hafi aho. Abantu bosa uwo mubavu si abasenga Yehova. Barimo barakora ibikorwa by’idini ry’ikinyoma, bohejwe n’Umwami mubi Yehoyakimu w’u Buyuda. Mbega ibintu bigaragaza agasuzuguro! Amaso ya Habakuki yuzuye amarira, maze atakambye agira ati “Uwiteka we, nzataka utanyumvira ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho, ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye; kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano. Ni cyo gituma amategeko acogora, kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka; kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.”—Habakuki 1:2-4.

6. Byagendekeye bite amategeko n’ubutabera i Buyuda?

6 Ni koko, kurimbura n’urugomo birogeye. Aho Habakuki yerekeje amaso hose, ahabona imidugararo, intonganya n’imvururu. ‘Amategeko yaracogoye,’ nta cyo agishobora gukora. Naho se ubutabera? Ibyo byo ‘ntibigihingutswa’! Ntibijya byubahirizwa. Ahubwo, “inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi,” zihigika amategeko yakagombye kurinda abatariho urubanza. ‘Imanza zitabera ziragoramye’ rwose. Barazononnye. Mbega ibintu bibabaje!

7. Ni iki Habakuki yiyemeje gukora?

7 Habakuki acecetse umwanya muto, maze atekereza kuri iyo mimerere. Mbese, ibyo bizatuma acogora? Oya rwose! Nyuma yo gutekereza ku bitotezo byose byageze ku bagaragu b’Imana bizerwa, uwo mugabo w’indahemuka yongeye kwiyemeza, mu buryo budasubirwaho, gukomeza gushikama ari umuhanuzi wa Yehova udahungabana. Habakuki azakomeza gutangaza ubutumwa bw’Imana—n’ubwo kubigenza atyo byamushyira mu kaga ko gupfa.

Yehova akora “umurimo” urenze ubwenge

8, 9. Ni uwuhe ‘murimo’ urenze ubwenge urimo ukorwa na Yehova?

8 Mu iyerekwa, Habakuki abonye abayoboke b’idini ry’ikinyoma basuzugura Imana. Iyumvire nawe ibyo Yehova ababwira, agira ati “yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze.” Birashoboka ko Habakuki yaba arimo yibaza impamvu Imana ibwiye abo bantu babi ityo. Hanyuma yumvise Yehova ababwira ati “mwumirwe; kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere, naho mwawubwirwa” (Habakuki 1:5). Mu by’ukuri, Yehova ubwe ni we ugiye gukora umurimo badashobora kwemera. Ariko se, uwo murimo ni uwuhe?

9 Habakuki ateze amatwi amagambo y’Imana akurikiyeho abigiranye ubwitonzi, amagambo yanditswe muri Habakuki 1:6-11. Ubwo ni ubutumwa bwa Yehova—kandi nta mana y’ikinyoma cyangwa ikigirwamana kitagira ubuzima gishobora kububuza gusohora, ubutumwa bugira buti “mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho, ngo bakwire isi yose, bahindure igihugu kitari icyabo. Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba; imanza zabo n’icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye. N’amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega, asohoka bwije, gukara; abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta: ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure; baguruka nk’igisiga kihutira gushiha inyama no kugira iby’urugomo; bahanga amaso imbere yabo; kandi bakoranya imfate, nk’abarunda umusenyi. Ni ukuri, baseka abami, n’ibikomangoma na byo barabishinyagurira; bahinyura ibihome byose; kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata. Maze bakihuta nk’umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.”

10. Ni bande Yehova ahagurukije?

10 Mbega ubuhanuzi bw’umuburo bwatanzwe n’Isumba Byose! Yehova ahagurukije Abakaludaya, ishyanga ry’inkazi ry’i Babuloni. Mu gihe bagenda ‘bakwira isi yose,’ bari bwigarurire ahantu henshi cyane. Mbega ukuntu biteye ubwoba! Abakaludaya ni abo “gutinywa kandi batera ubwoba,” bakaba ari abantu bakaze kandi babi. Bishyiriraho ayabo mategeko atagoragozwa. ‘Imanza zabo ni izo bihangiye.’

11. Ni gute wasobanura ibihereranye n’ukuntu ingabo z’Abanyababuloni zigabye igitero ku Buyuda?

11 Amafarashi y’Abanyababuloni yihuta kurusha ingwe zizi kunyaruka cyane. Abagendera ku mafarashi babo barakaze kurusha amasega ashonje, ahiga nijoro. Kubera ko ‘amafarashi yabo’ ashyugumbwa ashaka kugenda, ‘arahonda ibinono hasi’ (NW) ubudacogora. Aturutse kure i Babuloni, yerekeza i Buyuda. Kubera ko Abakaludaya baguruka nk’igisiga cyihutira gushiha inyama, mu kanya rwose bari bube bacakiye umuhigo wabo. Ariko se, ibyo biri bube ari igitero cyo gusahura gusa, kigizwe n’abasirikare bake? Oya rwose! “Bose bazan[ywe] no kugira iby’urugomo,” ari ingabo nyinshi cyane zizanywe no kurimbura. Mu maso habo ubona bashishikaye cyane, baragenda bagana i Buyuda n’i Yerusalemu mu karere k’i burengerazuba, bihuta cyane nk’umuyaga w’i burasirazuba. Ingabo z’Abanyababuloni ziragenda zifata imbohe nyinshi cyane, ku buryo ‘zikoranya imfate, nk’izirunda umusenyi.’

12. Ni iyihe myifatire igaragajwe n’Abanyababuloni, kandi se, ni mu buryo ki uwo mwanzi utangaje ‘ari bukore ibizira’?

12 Ingabo z’Abakaludaya ziseka abami, n’abayobozi bakuru zikabashinyagurira, abo bose bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bahagarika umuvuduko wazo udacogora. ‘Zihinyura ibihome byose,’ kubera ko igihome icyo ari cyo cyose gifatwa iyo Abanyababuloni ‘batinze igitaka’ cyo kuzamukiraho bakakigabaho igitero. Mu gihe cyagenwe na Yehova, uwo mwanzi utangaje ‘ari bwihute nk’umuyaga.’ Mu kugaba igitero i Buyuda n’i Yerusalemu, ‘ari bukore ibizira’ mu buryo bw’uko agirira nabi ubwoko bw’Imana. Mu gihe umuyobozi w’Abakaludaya ari bube amaze kunesha mu buryo bwihuse cyane, ari bwirate agira ati ‘amaboko yacu [tuyakesha] imana yacu.’ Ariko se mbega ukuntu mu by’ukuri nta cyo azi!

Impamvu yumvikana ituma [Habakuki] agira ibyiringiro

13. Kuki Habakuki afite ibyiringiro n’icyizere mu buryo bwuzuye?

13 Habakuki amaze gusobanukirwa bihagije ibyerekeye umugambi wa Yehova, none arushijeho kugira ibyiringiro mu mutima we. Avuze amagambo yo gusingiza Yehova arangwa n’icyizere cyuzuye. Nk’uko bigaragara muri Habakuki 1:12, uwo muhanuzi agize ati ‘mbese nturi Ihoraho, Uwiteka [“Yehova,” NW] Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo uzapfa.’ Ni koko, Yehova ni Imana “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose”—igihe kidashira.—Zaburi 90:1, 2.

14. Ni iyihe myifatire abahakanyi b’i Buyuda bagaragaje?

14 Uwo muhanuzi atekereje ku byo yeretswe n’Imana kandi ashimishijwe n’ubumenyi ibyo bimwunguye, none akomeje agira ati “Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka; nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana.” Imana yaciriye ho iteka abahakanyi b’i Buyuda, none bakwiriye guhanwa na Yehova mu buryo bukomeye. Bagombaga kumubona ko ari we Rutare rwabo, igihome nyakuri kimwe rukumbi cyabo, ubuhungiro bwabo n’Isoko yabo y’agakiza. (Zaburi 62:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 94:22; 95:1.) Ariko kandi, abayobozi b’abahakanyi b’i Buyuda ntibagiranye n’Imana imishyikirano ya bugufi, kandi bakomeza gukandamiza abasenga Yehova badafite icyo babatwaye.

15. Ni mu buryo ki Yehova afite “amaso atunganye, adakunda kureba ikibi”?

15 Uwo muhanuzi wa Yehova ababajwe cyane n’iyo mimerere. Bityo, agize ati “ufite amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi” (Habakuki 1:13). Ni koko, Yehova afite “amaso atunganye, adakunda kureba ikibi,” ni ukuvuga, kwihanganira ibibi.

16. Ni gute wavuga mu magambo ahinnye ibyanditswe muri Habakuki 1:13-17?

16 Ku bw’ibyo rero, Habakuki arimo aribaza ibibazo runaka bikangura ibitekerezo. Arabajije ati “kuki ureba abakora uburiganya, ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka; ugahwanya abantu n’amafi yo mu nyanja, nk’ibyikurura hasi, bitagira umwami ubitegeka? Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima. Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we; kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka. Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga?”—Habakuki 1:13-17.

17. (a) Mu gihe Abanyababuloni bagaba igitero ku Buyuda no kuri Yerusalemu, ni gute barimo basohoza umugambi w’Imana? (b) Ni iki Yehova ari buhishurire Habakuki?

17 Mu gihe Abanyababuloni baza kugaba igitero i Buyuda no ku murwa waho, ari wo Yerusalemu, bari bukore ibihuje n’irari ryabo bwite. Ntibari bumenye ko barimo bakoreshwa n’Imana mu gusohoza urubanza rwayo rukiranuka yaciriye ubwoko bwahemutse. Biroroshye kwiyumvisha impamvu bikomeye kugira ngo Habakuki asobanukirwe ko Imana yari kuzakoresha Abanyababuloni b’abagome, kugira ngo isohoze urubanza rwayo. Abo Bakaludaya batarangwa n’imbabazi, ntibasenga Yehova. Babona abantu nk’‘amafi, nk’ibyikurura hasi’ bagomba gufata bakabitegeka. Ariko rero Habakuki nta bwo ari bukomeze kuba ku nkeke igihe kirekire. Bidatinze Yehova ari buhishurire umuhanuzi we ko Abanyababuloni batazibera aho badahanwe, ku bw’iminyago bafashe babigiranye umururumba, no ku bw’umwenda w’amaraso bamennye babigiranye ubugome.—Habakuki 2:8.

Yiteguye kumva andi magambo abwirwa na Yehova

18. Ni irihe somo dushobora kuvana ku myifatire ya Habakuki, nk’uko bigaragazwa muri Habakuki 2:1?

18 Ubu noneho ariko, Habakuki ategereje kumva andi magambo ari bubwirwe na Yehova. Uwo muhanuzi avuze amaramaje ati “nzahagarara hejuru y’umunara, aho ndindira; kandi nzarangaguza ndeba aho ari, numva icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye” (Habakuki 2:1). Habakuki ashishikajwe cyane n’icyo Imana iri buvuge binyuriye kuri we, kuko ari umuhanuzi. Kubera ko yizera ko Yehova ari Imana itihanganira ibibi, bitumye yibaza impamvu ububi bukomeza kubaho, ariko yiteguye kureka imitekerereze ye ikagororwa. None se, bite ku bihereranye natwe? Mu gihe twibajije impamvu ibintu runaka bibi bikomeza kwihanganirwa, icyizere dufite cy’uko Yehova ari Imana ikiranuka, cyagombye gutuma dukomeza gushyira mu gaciro no kumutegereza.—Zaburi 42:6, 12, umurongo wa 5 n’uwa 11 muri Biblia Yera.

19. Mu buryo buhuje n’amagambo Imana yabwiye Habakuki, ni gute byagendekeye Abayahudi bayobye?

19 Mu buryo buhuje n’ibyo yabwiye Habakuki, Imana yasohoje urubanza yaciriye ishyanga ryayobye ry’Abayahudi, igihe yatumaga Abanyababuloni batera i Buyuda. Mu mwaka wa 607 M.I.C., barimbuye Yerusalemu hamwe n’urusengero, bica abakuze kimwe n’abakiri bato, kandi bajyana abantu benshi ho iminyago (2 Ngoma 36:17-20). Nyuma y’igihe kirekire bamaze mu bunyage i Babuloni, Abayahudi basigaye bizerwa baje gusubizwa mu gihugu cyabo, hanyuma baza kongera kubaka urusengero. Ariko kandi, nyuma y’aho Abayahudi bongeye guhemukira Yehova—cyane cyane igihe bangaga kwemera ko Yesu ari we Mesiya.

20. Ni gute Pawulo yifashishije ibivugwa muri Habakuki 1:5 mu gusobanura ibirebana no kwanga Yesu?

20 Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe n’Intumwa 13:38-41, intumwa Pawulo yagaragarije Abayahudi bo muri Antiyokiya uko byari kuzabagendekera mu gihe bari kuba banze Yesu, bityo bikaba byari ugusuzugura igitambo cye cy’incungu. Pawulo yasubiye mu magambo yo muri Habakuki 1:5, ayavanye mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante, atanga umuburo agira ati “mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoraho ngo ‘dore, mwa banyagasuzuguro mwe, mutangare, murimbuke, kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu, uwo mutazemera, naho umuntu yawubasobanurira.’ ” Mu buryo buhuje n’amagambo yasubiwemo na Pawulo, isohozwa rya kabiri ry’ibivugwa muri Habakuki 1:5 ryabayeho igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu n’urusengero rwayo, mu mwaka wa 70 I.C.

21. Ni gute Abayahudi bo mu gihe cya Habakuki babonaga “umurimo” w’Imana wo gukoresha Abanyababuloni kugira ngo barimbure Yerusalemu?

21 Ku Bayahudi bo mu gihe cya Habakuki, “umurimo” w’Imana wo gutuma Abanyababuloni barimbura Yerusalemu wari ikintu batashoboraga gutekereza, kubera ko uwo murwa wari icyicaro cya gahunda yo gusenga ya Yehova, hakaba hari n’ahantu umwami we wasizwe yicaraga ku ntebe y’ubwami (Zaburi 132:11-18). Bityo rero, nta na rimwe Yerusalemu yari yarigeze irimburwa mbere hose. Urusengero rwayo ntirwari rwarigeze rutwikwa. Inzu ya cyami ya Dawidi ntiyari yarigeze ineshwa. Nta washoboraga kwemera ko Yehova yari kuzatuma ibyo bintu bibaho. Ariko kandi, binyuriye kuri Habakuki, Imana yatanze umuburo wumvikana neza w’uko ibyo bintu bibabaje byari kuzabaho. Kandi amateka agaragaza ko byabayeho nk’uko byari byarahanuwe.

“Umurimo” w’Imana urenze ubwenge muri iki gihe

22. “Umurimo” wa Yehova urenze ubwenge ukubiyemo iki muri iki gihe?

22 Mbese, Yehova azakora “umurimo” urenze ubwenge muri iki gihe? Wiringire rwose ko azawukora, n’ubwo ibyo bisa n’aho birenze ubwenge ku bantu bashidikanya. Muri iki gihe bwo, umurimo urenze ubwenge uzaba ari igikorwa cyo kurimbura Kristendomu. Kimwe n’u Buyuda bwa kera, yihandagaza ivuga ko isenga Imana, nyamara yarononekaye mu buryo bwuzuye. Vuba aha, Yehova azavanaho buri gisigisigi cyose cya gahunda ya kidini ya Kristendomu, nk’uko azavanaho “Babuloni ikomeye,” ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:1-24.

23. Ni iki kindi umwuka w’Imana wasunikiye Habakuki gukora?

23 Yehova yari afitiye Habakuki undi murimo yagombaga gukora mbere y’uko Yerusalemu irimburwa mu mwaka wa 607 M.I.C. Ni ibihe bintu bindi Imana yari kubwira uwo muhanuzi wayo? Habakuki yari kumva ibintu byari gutuma afata inanga ye maze akaririmbira Yehova indirimbo z’akababaro abivanye ku mutima. Mbere na mbere ariko, umwuka w’Imana wari gusunikira uwo muhanuzi gutangaza ibyago bikomeye. Nta gushidikanya, twakwishimira kumenya icyo ayo magambo y’ubuhanuzi arebana n’igihe cyagenwe n’Imana asobanura mu buryo bwimbitse. Nimucyo noneho dukomeze dusuzume ubuhanuzi bwa Habakuki.

Mbese, uribuka?

• Ni iyihe mimerere yarangwaga i Buyuda mu gihe cya Habakuki?

• Ni uwuhe ‘murimo’ urenze ubwenge Yehova yakoze mu gihe cya Habakuki?

• Ni iyihe mpamvu Habakuki yari afite yo kugira ibyiringiro?

• Ni uwuhe ‘murimo’ urenze ubwenge Imana izakora muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Habakuki yibazaga impamvu Imana yaretse ububi bugakomeza kubaho. Nawe se ni uko?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Habakuki yahanuye ko amakuba yari kuzagwirira igihugu cy’u Buyuda kiyatejwe na Babuloni

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ibyataburuwe mu matongo y’i Yerusalemu, yarimbuwe mu mwaka wa 607 M.I.C.