Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gufasha abantu b’ingeri zose mu Buholandi

Gufasha abantu b’ingeri zose mu Buholandi

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Gufasha abantu b’ingeri zose mu Buholandi

ABURAHAMU yari umuntu wari ufite ukwizera kudasanzwe. Intumwa Pawulo yavuze ko igihe Aburahamu ‘yahamagarwaga’ yumviye ijwi ry’Imana, maze “agenda, atazi iyo ajya.” Aburahamu amaze kwimuka n’umuryango we wose uko wakabaye, ‘yabaye umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe’ mu gihe cy’imyaka ijana y’ubuzima bwe yari isigaye.—Abaheburayo 11:8, 9.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Abahamya ba Yehova benshi bemeye guca agahigo bimukira mu kindi gihugu, kugira ngo bakore aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi. Hari abandi bize kuvuga urundi rurimi kugira ngo bashobore kubwiriza abanyamahanga bimukiye mu gihugu cyabo. Nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza, uwo mwuka mwiza wuguruye “irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye” mu Buholandi, aho abaturage miriyoni imwe mu baturage bagera kuri miriyoni 15 bahatuye, ari abo mu bindi bihugu.—1 Abakorinto 16:9.

◻ Uwitwa Bahram, wahoze yigisha umukino wo kurwana witwa Kung Fu, yaje aturuka mu gihugu kimwe cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Yahawe Bibiliya hamwe n’ibitabo bya Watch Tower. Mu gihe cy’ukwezi kumwe, Bahram yamenye ko yari yabonye ukuri. We n’umugore we batangijwe icyigisho, ariko hari ingorane yari ihari—umuntu wabigishaga Bibiliya ntiyavugaga ururimi rwabo. Bashyikiranaga baca amarenga, bakavugana “bakoresheje amaboko n’ibirenge” nk’uko babyivugira. Nyuma y’igihe runaka, Bahram n’umugore we bashoboye kubona itorero ryakoreshaga ururimi rwabo kavukire, maze nyuma y’aho bagira amajyambere mu buryo bwihuse. Ubu Bahram ni Umuhamya wabatijwe.

◻ Umugabo n’umugore bashakanye b’Abaholandi bakora umurimo w’ubupayiniya, begereye umugabo ukomoka muri Indoneziya wari uhagaze imbere y’iduka rinini. Igihe uwo mugabo n’umugore we bamuvugishaga mu rurimi rwe bwite, byaramutangaje kandi biramushimisha. Hanyuma, hakozwe gahunda zo kuzamusura iwe mu rugo. Byaje kumenyekana ko yari yarabaye mu Burusiya mu gihe cy’imyaka isaga 20, muri icyo gihe akaba yarabaye umuhanga kabuhariwe mu byerekeye indwara z’abagore. Yavugaga ko atemera ko Imana ibaho, ariko yiyemereye ko igihe cyose yabyazaga umugore, yatangaraga cyane agira ati “mbega ukuntu umubiri w’umuntu ukozwe mu buryo butunganye! Mbega igitangaza!” Yemeye kwiga Bibiliya, maze nyuma y’igihe gito aza kwemera ko hariho Umuremyi wita ku bantu (1 Petero 5:6, 7). Ubu ni umuvandimwe wabatijwe, kandi yifatanya n’itorero rikoresha Ikinyandoneziya ry’i Amsterdam.

◻ I Rotterdam, kimwe mu byambu binini kurusha ibindi byose byo ku isi bihagararamo amato menshi, hari itsinda ry’abapayiniya bagiye bagaragaza ubuhanga mu kubwiriza amatsinda y’abantu bavuga indimi zinyuranye bomokera kuri icyo cyambu buri munsi. Ingaruka z’umurimo w’iryo tsinda ry’ababwiriza basusurutse, zabaye iz’uko abasare benshi, hakubiyemo n’umwerekeza w’ubwato, umukozi wo mu biro bishinzwe ibyo mu nyanja, hamwe n’uwahoze ashinzwe kurinda abantu, bemeye ukuri. Ubu na bo bagira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose.—Matayo 24:14.

Nk’uko bimeze mu tundi turere tw’isi, Abahamya ba Yehova bo mu Buholandi biyemeje gusohoza uruhare rwabo mu gutangariza ubutumwa bwiza bw’iteka abantu bo mu mahanga yose, n’amoko yose n’indimi zose n’imiryango yose.—Ibyahishuwe 14:6.