Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira icyo umuntu ageraho binyuriye mu kutarambirwa

Kugira icyo umuntu ageraho binyuriye mu kutarambirwa

Kugira icyo umuntu ageraho binyuriye mu kutarambirwa

KUTARAMBIRWA ni umuco wabaye ingume mu bihe bya none. Abantu benshi batekereza ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho bifitanye isano cyane no kuba ari ahantu hakwiriye kandi akahaba mu gihe gikwiriye, kurusha uko byaba bifitanye isano no kutarambirwa. None se ni nde wabanenga? Itangazamakuru ryuzuye amagambo yamamaza atsindagiriza mu buryo butazwi, igitekerezo cy’uko hafi buri kintu cyose wifuza gishobora kuboneka hakoreshejwe imihati mike cyane ishoboka n’amafaranga make kurushaho. Ibinyamakuru buri gihe bihora bisohora inkuru nyinshi cyane ku bihereranye n’abantu bagira icyo bageraho mu buryo bwihuse cyane, hamwe n’abanyemari bakize bakiri abana babona amafaranga abarirwa muri za miriyoni bakirangiza amashuri.

Umwanditsi wo mu kinyamakuru witwa Leonard Pitts yitotombye agira ati “mu muryango w’abantu batwawe umutima n’ibitekerezo bimeze nk’inzozi, kuba igihangange bisa n’aho byoroshye cyane. . . . Bisa n’aho ari ikintu buri wese yashoboraga kugeraho iyo gusa aza kuba asobanukiwe amayeri yakoresha, afite ubushobozi cyangwa se akaba yarafashijwe n’Imana.”

Kutarambirwa bisobanura iki?

Kutarambirwa bisobanura ‘gushikama nta gutezuka ku mugambi runaka, imimerere cyangwa se ku mushinga runaka watangiwe n’ubwo haba hariho inzitizi cyangwa tukananirwa kugera ku cyo twifuzaga.’ Bikubiyemo gukomeza gukora ikintu umuntu amaramaje mu gihe ahanganye n’amakuba, gukomera ku kintu, kutadohoka. Bibiliya itsindagiriza akamaro ko kugira uwo muco. Urugero, Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “ahubwo mubanze mushake [“mukomeze mushake mbere na mbere,” NW] ubwami,” “[mukomeze] mukomange ku rugi, muzakingurirwa,” “mukomeze gusenga mushikamye” na “mugundire ibyiza.”—Matayo 6:33; Luka 11:9; Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:21.

Ikintu cy’ingenzi mu bigize umuco wo kutarambirwa ni uguhangana n’imimerere itugeraho tudashobora kwirinda yo kunanirwa kugera ku cyo twifuzaga. Mu Migani 24:16 hagira hati “umukiranutsi, naho yagwa karindwi, yakongera akabyuka.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Iyo umuntu utarambirwa ahuye n’ingorane cyangwa agatsindwa, ‘arabyuka’ ‘agakomeza’ kandi akongera akagerageza, aho kugira ngo ‘aterere iyo.’

Ariko kandi, benshi usanga batiteguye guhangana n’ingorane cyangwa no gutsindwa bashobora guhura na byo. Kubera ko baba batarigeze bihingamo ubushake bwo kutarambirwa, badohoka mu buryo bworoshye cyane. Umwanditsi witwa Morley Callaghan yagize ati “abantu benshi cyane iyo batsinzwe babyitabira bakora ibintu bibonona bo ubwabo. Usanga bahugiye mu byo kwigirira impuhwe, ikosa bakariryoza buri muntu wese, bagahinduka abarakare, maze ... bagaterera iyo.”

Ibyo birababaje. Pitts yagize ati “twibagirwa ko hariho impamvu ituma tunyura mu bigeragezo, hari akamaro runaka tubonera mu makuba.” Ako kamaro ni akahe? Yashoje agira ati “[umuntu] amenya ko burya iyo atsinzwe aba adapfuye, kandi ko no gutsindwa atari iby’iteka ryose. Umuntu yunguka ubwenge bwimbitse. Akaba yiteguye.” Bibiliya yo ibivuga mu buryo busobanutse neza igira iti “umurimo wose utera inyungu.”—Imigani 14:23.

Birumvikana ariko ko kugira ngo umuntu yongere abyutse umutwe amaze gutsindwa, atari ko buri gihe biba byoroshye. Rimwe na rimwe tuba duhanganye n’ibibazo bishobora gusa n’aho bigamije kuduhinyuza mu mihati yose dushyiraho kugira ngo tubikemure. Aho kugira ngo turusheho kwegera intego zacu, zishobora gusa n’aho buhoro buhoro zigenda zirushaho kutunyura mu myanya y’intoki. Dushobora kumva biturenze, nta cyo tugishoboye, kandi tukumva ducitse intege, ndetse tunihebye (Imigani 24:10). Ariko kandi, Bibiliya idutera inkunga igira iti “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.”Abagalatiya 6:9, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

Ni iki gishobora kudufasha kutarambirwa?

Intambwe ya mbere umuntu ashobora gutera kugira ngo atarambirwa mu nzira yahisemo, ni ukwishyiriraho intego z’ingirakamaro kandi zishobora kugerwaho. Nta gushidikanya ko ibyo intumwa Pawulo yari ibisobanukiwe. Yabwiye Abakorinto iti “ndiruka, ariko si nk’utazi iyo ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk’uhusha.” Pawulo yari azi ko kugira ngo imihati ye igire icyo igeraho, yagombaga kugira intego zisobanutse, kimwe n’umukinnyi wiruka mu isiganwa werekeza ibitekerezo bye ku kwambuka umurongo isiganwa rirangiriraho. Yabateye inkunga agira ati “ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe (1 Abakorinto 9:24, 26). Ni gute ibyo twabikora?

Mu Migani 14:15 hagira hati “umunyamakenga yitegereza aho anyura.” Ni iby’ubwenge ko rimwe na rimwe twajya twongera gusuzuma buri gihe uburyo turimo dukoresha, tukibaza aho turimo tugana kandi tukibaza niba hari ibyo dukeneye kugira icyo duhinduraho. Ni iby’ingenzi kuba dusobanukiwe neza mu bwenge bwacu ibyo twifuza kugeraho n’impamvu twifuza kubigeraho. Ntituzadohoka mu buryo bworoshye niba mu bwenge bwacu dukomeza gushimangira mu buryo buhamye igitekerezo cy’aho twifuza kuzagera. Umugani wahumetswe udutera inkunga ugira uti “boneza amaso imbere yawe,” kugira ngo “imigendere yawe yose ikomezwe.”—Imigani 4:25, 26.

Mu gihe umaze gutahura intego zawe izo ari zo, intambwe ikurikiraho ni iyo gusuzuma ukuntu uzabigenza kugira ngo uzazigereho. Yesu yarabajije ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara, akabara umubare w’impiya zayubaka” (Luka 14:28). Mu buryo buhuje n’iryo hame, hari umuntu w’impuguke wazobereye mu bihereranye no kuvura indwara zo mu mutwe wagize ati “kimwe mu bintu nagiye mbona ku bantu bagize icyo bageraho mu mibereho yabo, ni uko usanga basobanukiwe neza isano iri hagati y’imvano y’ibiba mu mibereho yabo. Abantu bagize icyo bageraho baba basobanukiwe ko niba bashaka ikintu runaka, bagomba gukora ibikenewe byose kugira ngo bakibone.” Gusobanukirwa neza intambwe zose za ngombwa tugomba gutera kugira ngo tugere ku byo twifuza, bizatuma dukomeza kubyerekezaho ibitekerezo. Nanone kandi, bizatuma birushaho kutworohera kongera kubyutsa umutwe niba twarananiwe kugera ku cyo twifuzaga. Gusuzuma ibintu muri ubwo buryo, ni byo byari bigize urufatiro rw’ibanze rwatumye Orville na Wilbur Wright bagira icyo bageraho.

Ku bw’ibyo rero, mu gihe unaniwe kugera ku cyo wifuzaga, kora uko ushoboye kose kugira ngo ubibone mu buryo burangwa n’icyizere kandi ubone ko ibyo bibaye hari icyo bikwigisha. Suzuma uko ibintu byifashe, utahure aho witwaye nabi, hanyuma ukosore ikosa cyangwa ukosore aho wagize intege nke. Kubiganiraho n’abandi birafasha, kubera ko “imigambi yose ikomezwa n’inama” (Imigani 20:18). Ubusanzwe, imihati yose ukoresheje ku kintu, ituma wiyungura ubuhanga n’ubwenge, amaherezo bikazatuma ugira icyo ugeraho.

Ikintu cya gatatu cya ngombwa kiranga umuco wo kutarambirwa, ni uguhozaho. Intumwa Pawulo idutera inkunga igira iti “uko urugero twagizemo amajyambere rwaba ruri kose, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri uko guhozaho” (Abafilipi 3:16, NW). Nk’uko umwarimu umwe yabivuze, “kudakabya no guhozaho mu gihe runaka bigira ingaruka nziza zikomeye.” Ibyo byagaragajwe neza mu mugani uzwi cyane wa Ésope uvuga ibihereranye n’akanyamasyo n’urukwavu. Akanyamasyo katsinze isiganwa n’ubwo kagendaga kazeduka cyane kurusha urukwavu. Kubera iki? Ni ukubera ko kari kabyitwayemo mu buryo buhamye kandi burangwa na gahunda. Ntikadohotse ngo kave mu isiganwa, ahubwo kahisemo umuvuduko kashoboraga gukomeza kugenderaho mu buryo buhuje n’ukuri, hanyuma kawunambaho kugeza igihe kagereye ku murongo karangirizaho isiganwa. Kubera ko umuntu ukorera kuri gahunda kandi agakora mu buryo buhamye ahora agira amajyambere, akomeza kugira imbaraga imusunika bityo akaba atadohoka cyangwa ngo akurwe mu isiganwa mu buryo bworoshye. Ni koko, jya ‘wiruka’ mu buryo buzatuma ugera ku ntego yawe.

Jya uhitamo intego z’ingirakamaro

Birumvikana ko kugira ngo kutarambirwa bigire akamaro, tugomba kwishyiriraho intego z’ingirakamaro. Abantu benshi usanga biruka inyuma y’ibintu bitazana ibyishimo. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, . . . ni we uzahabwa umugisha mu byo akora” (Yakobo 1:25). Ni koko, kwiyigisha kugira ngo umuntu asobanukirwe amategeko y’Imana yanditswe muri Bibiliya ni intego y’ingirakamaro rwose. Kubera iki? Ahanini, ni ukubera ko amategeko y’Imana ashingiye ku mahame yayo atunganye kandi akiranuka. Kubera ko ari Umuremyi, izi icyarushaho kubera cyiza ibiremwa byayo. Bityo rero, nidukomeza gushyiraho imihati yo kwiga amabwiriza y’Imana no kuyubahiriza mu mibereho yacu, bene iyo mihati izatuma tugira ibyishimo nta kabuza. Mu Migani 3:5, 6, hatanga isezerano rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, . . . Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”

Byongeye kandi, Yesu yavuze ko kunguka ubumenyi ku byerekeye Imana na Yesu ari byo bisobanura “ubugingo buhoraho” (Yohana 17:3). Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka” y’iyi gahunda (2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:3-13). Vuba aha Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga ubutegetsi bwayo bukiranuka, buzategeka abaturage b’isi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Ubwo butegetsi buzageza abantu bose bumvira mu gihe cy’amahoro, uburumbuke no kugubwa neza kitigeze kibaho mbere hose (Zaburi 37:10, 11; Ibyahishuwe 21:4). Mu Byakozwe 10:34 hagira hati ‘Imana ntirobanura ku butoni.’ Ni koko, buri wese atumirirwa kuzironkera iyo migisha!

Bibiliya ni igitabo cya kera cyuzuye ubwenge kandi gifite ireme. Kuyisobanukirwa bifata igihe kandi bisaba gushyiraho imihati. Ariko tubifashijwemo n’Imana—kandi niba dukomeza guhatana dushakisha ubumenyi buyikubiyemo—izaba igitabo dusobanukiwe cyane (Imigani 2:4, 5; Yakobo 1:5). Ariko kandi, gushyira mu bikorwa ibyo twiga bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Dushobora gukenera kugira ibyo duhindura mu mitekerereze yacu cyangwa akamenyero twihinzemo. Incuti cyangwa abagize umuryango wacu bashobora ndetse no kuturwanya mu gihe twiga Bibiliya batabikoreye ubugome. Bityo rero, kutadohoka ni iby’ingenzi. Intumwa Pawulo itwibutsa ko Imana izaha ubuzima bw’iteka abantu bagaragaza ko ‘bakora ibyiza badacogora’ (Abaroma 2:7). Abahamya ba Yehova bakwishimira kugufasha kugera kuri iyo ntego.

Iringire udashidikanya ko ushobora kuzagira icyo ugeraho niba utarambirwa kwiga ibyerekeye Imana hamwe n’ibyo ishaka, kandi ukaba uhatana kugira ngo ukomeze gushyira mu bikorwa ibyo wiga.—Zaburi 1:1-3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Uzagira icyo ugeraho niba utarambirwa kwiga ibyerekeye Imana hamwe n’ibyo ishaka

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Culver Pictures