Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urufunguzo rutuma umuntu agira icyo ageraho ni uruhe?

Urufunguzo rutuma umuntu agira icyo ageraho ni uruhe?

Urufunguzo rutuma umuntu agira icyo ageraho ni uruhe?

ABASORE babiri b’abashakashatsi bakorana umwete, bari barimo bategura imashini isa ukwayo babigiranye ubwitonzi buhambaye, kugira ngo bakore isuzuma rikomeye cyane. Mu buryo butunguranye, umuyaga wa serwakira wateruye igikoresho kimeneka ubusa, ucyerereza mu kirere, maze mu buryo buteye agahinda cyane ugiceka hasi kirasandara. Abo basore bamaze gucika intege, bifashe ku munwa babuze icyo bavuga. Umurimo wabo bari barakoranye umwete kandi bawitondeye cyane, wari wasenyaguritse wahindutse ikirundo cy’ibiti n’ibyuma.

Kuri Orville na Wilbur Wright, ibyabaye kuri uwo munsi wo mu kwezi k’Ukwakira 1900, si bwo bwari bubaye ubwa mbere batsindwa mu buryo bubabaje mu mihati yabo yo kugerageza gukora imashini igendera mu kirere iremereye kurusha umwuka. Bari baramaze imyaka runaka kandi barakoresheje amafaranga atubutse bakora ubushakashatsi.

Ariko kandi, amaherezo baje kugira ingaruka nziza bitewe n’uko bakomeje guhatiriza. Ku itariki ya 17 Ukuboza 1903, ahitwa i Kitty Hawk, muri Carolina y’Amajyaruguru ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abo bavandimwe bitwaga Wright bashoboye kohereza mu kirere ubwa mbere icyasaga n’indege cyari gifite moteri, kiguruka amasegonda 12—icyo gihe kikaba ari gito ugereranyije n’icyo indege zo muri iki gihe zaguruka, ariko kikaba cyari gihagije kugira ngo gihindure isi burundu!

Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu bikorwa bye hafi ya byose, ahanini biterwa no kwihangana no kutarambirwa. Byaba ari ukwiga ururimi rushya, kwiga umwuga runaka cyangwa se kugirana ubucuti n’umuntu, ibintu byinshi by’agaciro bigerwaho binyuriye gusa ku mihati irangwa no kutadohoka. Umwanditsi witwa Charles Templeton yagize ati “incuro icyenda ku icumi, kugira icyo umuntu ageraho usanga mu buryo butaziguye biterwa n’ikintu kimwe: gukorana umwete.” Umwanditsi wo mu kinyamakuru witwa Leonard Pitts, Jr., yagize ati “tujya tuvuga ibihereranye n’impano runaka umuntu yifitiye, tukemera ko habaho amahirwe, ariko akenshi na kenshi ugasanga twirengagiza ibintu by’ingenzi. Gukorana umwete no gutsindwa kenshi. Kugera ku murimo hakiri kare, kandi ugataha ijoro riguye.”

Ibyo byemeza ibyo Bibiliya yavuze kera cyane igira iti “ukuboko k’umunyamwete kuzatwara” (Imigani 12:24). Kugira umwete bisobanura ko tutarambirwa mu mihati yacu. Ibyo ni ngombwa niba twifuza kurangiza icyo twatangiye gukora. Kutarambirwa bisobanura iki? Ni gute dushobora kugaragaza ko tutarambirwa mu gihe dukurikirana intego zacu, kandi se ni mu bihe bintu tugomba kutarambirwa? Ibyo bibazo biri busubizwe mu gice gikurikira.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Ifoto yatanzwe na U.S. National Archives