Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye

Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye

BYAVUZWE NA MARCEL FILTEAU

“Nushakana n’uriya mugabo, ube witeguye kujya muri gereza.” Uko ni ko abantu babwiraga umukobwa nateganyaga gushyingiranwa na we. Reka mbasobanurire impamvu bavugaga ibyo bintu.

IGIHE navukaga mu mwaka wa 1927, intara ya Kanada ya Québec yari ibirindiro by’idini rya Gatolika. Hashize imyaka igera kuri ine nyuma y’aho, Cécile Dufour, akaba yari umukozi w’igihe cyose w’Abahamya ba Yehova, yatangiye kujya aza iwacu mu mujyi wa Montréal. Kubera iyo mpamvu, akenshi abaturanyi bacu bamushyiragaho iterabwoba. Mu by’ukuri, yafashwe incuro nyinshi kandi agirirwa nabi azira kubwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya. Bityo, bidatinze twamenye ukuri gukubiye mu magambo ya Yesu agira ati “muzangwa n’amahanga yose, abahora izina ryanjye.”—Matayo 24:9.

Muri icyo gihe, benshi batekerezaga ko nta muryango w’Abanyakanada bavuga Igifaransa warota uva mu idini ryawo rya Gatolika. N’ubwo ababyeyi banjye batigeze baba Abahamya babatijwe, bidatinze bageze ku mwanzuro w’uko inyigisho za kiliziya Gatolika zitari zihuje na Bibiliya. Bityo, bateye abana babo uko ari umunani inkunga yo gusoma ibitabo byanditswe n’Abahamya, kandi bashyigikiye abashikamye mu kuri kwa Bibiliya muri twe.

Nshikama mu bihe biruhije

Mu mwaka wa 1942, ubwo nari nkiri mu ishuri, natangiye gushishikazwa by’ukuri n’icyigisho cya Bibiliya. Icyo gihe ibikorwa by’Abahamya ba Yehova byari byarabuzanyijwe muri Kanada bitewe n’uko bakurikizaga urugero rw’Abakristo ba mbere kandi bakaba batarivangaga mu ntambara z’amahanga (Yesaya 2:4; Matayo 26:52). Mukuru wanjye witwaga Roland, yashyizwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’uburetwa azira kuba yari yaranze gufata intwaro mu ntambara y’isi yose icyo gihe yacaga ibintu.

Muri icyo gihe, Papa yampaye igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Igifaransa cyasobanuraga akababaro kageze ku Bahamya bo mu Budage kubera ko bangaga gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Adolph Hitler. * Numvise nsunikiwe kwitwara nk’abo bantu b’intwari batanze urugero mu birebana no gushikama, maze ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova yaberaga mu nzu y’umuntu. Nyuma y’igihe gito, natumiriwe kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nemeye iryo tumira nsobanukiwe mu buryo bwuzuye ko nashoboraga gufatwa ngafungwa.

Maze gusenga nsaba imbaraga, nakomanze ku nzu ya mbere. Umugore witonda yaranyitabye, hanyuma maze kumwibwira musomera amagambo yo muri 2 Timoteyo 3:16 agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro.”

Naramubajije nti “mbese, washimishwa no kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Bibiliya?”

Uwo mugore yaranshubije ati “yego.”

Bityo, namubwiye ko nari kuzazana mugenzi wanjye wari uzi Bibiliya kundusha, ibyo nkaba narabikoze mu cyumweru cyakurikiyeho. Nyuma y’icyo gikorwa cya mbere, numvise ndushijeho kugira icyizere, kandi namenye ko tudasohoza umurimo wacu ku bw’imbaraga zacu bwite. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, tuwusohoza tubifashijwemo na Yehova. Koko rero, ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko ‘imbaraga zisumba byose ari iz’Imana, zidaturuka kuri twe.’—2 Abakorinto 4:7.

Nyuma y’aho, umurimo wo kubwiriza wabaye ikintu nkora buri gihe mu mibereho yanjye, kandi ni na ko byagenze ku birebana no gufatwa hamwe no gufungwa. Ntibitangaje rero kuba abantu barabwiye umufiyansi wanjye bati “nushakana n’uriya mugabo, ube witeguye kujya muri gereza”! Ariko kandi, mu by’ukuri bene ibyo bintu byatubagaho si ishyano ryabaga ryaguye. Iyo twabaga twaraye muri gereza ijoro rimwe, ubusanzwe mugenzi wacu w’Umuhamya yaratwishingiraga tugafungurwa.

Imyanzuro ikomeye

Muri Mata 1943, neguriye Yehova ubuzima bwanjye, maze ibyo mbigaragaza binyuriye mu mubatizo wo mu mazi. Hanyuma, muri Kanama 1944, nagiye mu ikoraniro rinini ku ncuro ya mbere, ryabereye i Buffalo muri leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hafi y’umupaka wa Kanada. Hari hateranye abantu 25.000, kandi porogaramu yakanguye icyifuzo cyanjye cyo kuba umupayiniya, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa. Itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Kanada ryavuyeho muri Gicurasi 1945, maze mu kwezi kwakurikiyeho ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya.

Ariko kandi, uko nagendaga ndushaho kwifatanya mu murimo, ni na ko narushagaho kujya muri gereza kenshi. Igihe kimwe nashyizwe mu kasho kamwe na Mike Miller, umugaragu wa Yehova wizerwa wari umaze igihe. Twicaye hasi kuri sima maze turaganira. Ikiganiro twagiranye cyubaka mu buryo bw’umwuka, cyarankomeje mu buryo busesuye. Icyakora nyuma y’aho, hari ikibazo cyanje mu bwenge, ‘biba byaragenze bite iyo tuza kuba twaragiranye ubwumvikane buke maze ntitubashe kuvugana?’ Igihe namaranye n’uwo muvandimwe nkunda muri gereza, cyanyigishije rimwe mu masomo ahebuje kurusha ayandi nabonye mu mibereho yanjye—dukenera abavandimwe bacu, bityo rero tukaba tugomba kubabarirana kandi tukagirirana neza. Naho ubundi, nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, “nimushikurana, mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!”—Abagalatiya 5:15.

Muri Nzeri 1945, natumiriwe kujya gukora ku biro by’ishami rya Watch Tower Society i Toronto ho muri Kanada, aho twita kuri Beteli. Porogaramu yo mu buryo bw’umwuka yo kuri Beteli, mu by’ukuri yarubakaga kandi igakomeza ukwizera. Mu mwaka wakurikiyeho, noherejwe gukorera mu isambu ya Beteli, iri ku birometero bigera kuri 40 mu majyaruguru y’ibiro by’ishami. Igihe narimo nsarura inkeri ndi kumwe n’umukobwa wari ukiri muto witwa Anne Wolynec, sinabonye ko yari afite uburanga gusa, ahubwo nanabonye urukundo n’ishyaka yari afitiye Yehova. Twarakundanye, maze muri Mutarama 1947 turashyingiranwa.

Mu myaka ibiri n’igice yakurikiyeho, twakoreye ubupayiniya i Londres, Ontario, maze nyuma y’aho dukomereza ku Kirwa cya Cape Breton, aho twagize uruhare mu gushinga itorero. Hanyuma, mu mwaka wa 1949, twatumiriwe kujya mu ishuri rya 14 ry’Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower, aho twaherewe imyitozo yo kuba abamisiyonari.

Umurimo w’ubumisiyonari muri Québec

Abanyeshuri bakomoka muri Kanada bari barahawe impamyabumenyi mu mashuri ya Galeedi yatubanjirije bari baroherejwe gutangiza umurimo wo kubwiriza muri Québec. Mu mwaka wa 1950, twe hamwe n’abandi banyeshuri 25 twiganye mu ishuri rya 14 twabasanzeyo. Kuba abamisiyonari barakajije umurego mu murimo wabo, byatumye itotezwa hamwe n’urugomo rw’udutsiko tw’insoresore byakururwaga n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’i Roma byiyongera.

Hashize iminsi ibiri nyuma y’aho tugereye mu mujyi wa Rouyn ari na ho twari twaroherejwe bwa mbere gukorera umurimo w’ubumisiyonari, Anne yarafashwe ashyirwa inyuma mu modoka y’abapolisi. Bwari bubaye ubwa mbere agerwaho n’ibintu nk’ibyo, kubera ko yakomokaga mu mudugudu muto wo mu ntara ya Manitoba, ho muri Kanada, aho atari akunze kubona umupolisi. Ubusanzwe, yumvise agize ubwoba, kandi yibutse ya magambo agira ati “nushakana n’uriya mugabo, ube witeguye kujya muri gereza.” Icyakora, mbere y’uko abapolisi bagenda, nanjye barambonye, maze banshyira mu modoka hamwe na Anne. Yarambwiye ati “nshimishijwe n’uko nkubonye!” Ariko kandi, yari atuje mu buryo butangaje, maze aravuga ati “ibintu nk’ibi byabaye ku ntumwa bazihora kubwiriza ibihereranye na Yesu” (Ibyakozwe 4:1-3; 5:17, 18). Nyuma y’aho kuri uwo munsi twararekuwe hatanzwe ingwate.

Hashize igihe kigera ku mwaka ibyo bintu bitubayeho, ubwo twari turi mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu mu ifasi yacu nshya i Montréal, numvise urusaku rw’abantu bivumbuye, maze mbona agatsiko k’insoresore zarakaye zirimo zitera amabuye. Igihe nari ngiye gutabara Anne na mugenzi we bari bari kumwe mu murimo, abapolisi barahageze. Aho kugira ngo abo bapolisi bafate abari bagize ako gatsiko, bafashe Anne na mugenzi we bakoranaga umurimo! Igihe bari bari muri gereza, Anne yibukije uwo Muhamya wari ukiri mushya ko bari barimo basohorerwaho n’amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.”—Matayo 10:22.

Hari igihe kimwe Abahamya ba Yehova bo muri Québec bari bararezwe imanza zigera ku 1.700 zari zitegereje kuburanishwa. Muri rusange, twashinjwaga ko ngo dukwirakwiza ibitabo birwanya ubutegetsi cyangwa ko twakwirakwizaga ibitabo tutabifitiye uruhushya. Ibyo byatumye Urwego rwa Watch Tower Society Rushinzwe Ibihereranye n’Amategeko rurega ubutegetsi bwa Québec. Nyuma y’imyaka myinshi y’urugamba rw’amategeko, Yehova yaduhaye gutsinda imanza ebyiri zikomeye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kanada. Mu kwezi k’Ukuboza 1950 twahanaguweho icyaha ku kirego cy’uko ngo ibitabo byacu byarwanyaga ubutegetsi, naho mu kwezi k’Ukwakira 1953, uburenganzira bwacu bwo gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya batagombye kubyakira urushya bwarashyigikiwe. Bityo, twiboneye mu buryo bugaragara cyane ukuntu Yehova mu by’ukuri ari we “buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”—Zaburi 46:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.

Mu buryo bugaragara, umubare w’Abahamya bo muri Québec wariyongereye uva kuri 356 mu mwaka wa 1945 ubwo natangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya, usaga 24.000 muri iki gihe! Koko rero, byagenze nk’uko ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarabihanuye bugira buti “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda.”—Yesaya 54:17.

Dukorera umurimo mu Bufaransa

Muri Nzeri 1959, jye na Anne twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli y’i Paris ho mu Bufaransa, aho nahawe inshingano yo kugenzura imirimo irebana no gucapa. Mbere y’uko tuhagera muri Mutarama 1960, gucapa byari byaragiye bikorwa n’ikigo cy’ubucuruzi. Kubera ko icyo gihe Umunara w’Umurinzi wari waraciwe mu Bufaransa, twacapaga iyo gazeti buri kwezi igasohoka ari agatabo k’amapaji 64. Ako gatabo kitwaga “The Interior Bulletin of Jehovah’s Witnesses” (Igazeti y’Akarere Yandikwa n’Abahamya ba Yehova), kandi kabaga gakubiyemo ibice byabaga bigomba kwigwa mu matorero muri uko kwezi. Kuva mu mwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 1967, umubare w’abantu bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza mu Bufaransa wariyongereye uva ku 15.439 ugera ku 26.250.

Amaherezo, abenshi mu bamisiyonari boherejwe mu tundi turere, bamwe boherezwa mu bihugu bivuga Igifaransa byo muri Afurika, naho abandi basubira i Québec. Kubera ko Anne atari ameze neza kandi akaba yaragombaga kubagwa, twasubiye i Québec. Mu gihe Anne yari amaze imyaka itatu avurwa, yongeye gusubirana amagara mazima. Hanyuma nahawe inshingano yo gusura amatorero, buri cyumweru ngasura itorero rimwe, kugira ngo nditere inkunga mu buryo bw’umwuka.

Umurimo w’ubumisiyonari muri Afurika

Hashize imyaka mike nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1981, twishimiye kubona indi nshingano yo kujya kuba abamisiyonari muri Zaïre, ubu akaba ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abaturage baho bari abakene kandi bahuye n’amakuba menshi. Igihe twageragayo, hari hari Abahamya 25.753, ariko ubu uwo mubare wariyongereye usaga 113.000 kandi abantu 446.362 bateranye Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu mwaka wa 1999!

Mu mwaka wa 1984 ubutegetsi bwaduhaye ikibanza cya hegitari zigera kuri 200 kugira ngo twubake ibiro bishya by’ishami. Hanyuma mu kwezi k’Ukuboza 1985, mu murwa mukuru Kinshasa habereye ikoraniro mpuzamahanga ryari ririmo intumwa 32.000 zari zaturutse mu duce twinshi tw’isi. Hanyuma y’ibyo, ukurwanywa kwaturutse ku bayobozi ba kidini kwahungabanyije umurimo wacu muri Zaïre. Ku itariki ya 12 Werurwe 1986, abavandimwe bari bahagarariye umurimo bashyikirijwe ibaruwa yavugaga ko umuryango w’Abahamya ba Yehova wo muri Zaïre utemewe n’amategeko. Iryo tegeko ryabuzanyaga ibikorwa byacu byose ryari ryashyizweho umukono n’uwari umukuru w’igihugu icyo gihe, ari we Mobutu Sese Seko.

Bitewe n’ibyo bintu bitunguranye byari bibayeho, byabaye ngombwa ko dushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya igira iti “umunyamakenga, iyo abonye ibibi bije, arabyikinga” (Imigani 22:3). Twabonye uburyo bwo kubona impapuro, wino, za filimi z’amafoto, utuntu bakoresha mu icapiro hamwe n’imiti yo gukoresha tubikuye hanze y’igihugu kugira ngo ibitabo byacu tujye tubicapira i Kinshasa. Nanone kandi, twashyizeho uburyo bwacu bwite bwo kubikwirakwiza. Tumaze gushyira ibintu byose kuri gahunda, ubwo buryo bwacu bwakoraga neza cyane kurusha ndetse n’iposita ya leta!

Abahamya babarirwa mu bihumbi barafashwe barafungwa, kandi benshi bababazwaga urubozo mu buryo bwa kinyamaswa. Ariko kandi, uretse abantu bake gusa, bahanganye n’ibyo bikorwa bakorerwaga kandi bagakomeza kuba abizerwa. Nanjye ubwanjye narafunzwe, maze nibonera imimerere iteye ubwoba abavandimwe bari barimo muri za gereza. Incuro nyinshi wasangaga abapolisi ba maneko hamwe n’abategetsi badukandamiza mu buryo bwose, ariko Yehova buri gihe yagiye aducira akanzu.—2 Abakorinto 4:8.

Twari twarahishe amakarito agera ku 3.000 y’ibitabo mu nzu y’umucuruzi yabikwagamo ibintu. Ariko kandi, amaherezo umwe mu bakozi be yaje kubimenyesha abapolisi ba maneko, maze bafata uwo mucuruzi. Mu gihe bari bafashe inzira bagana kuri gereza, mu buryo batari biteze twahuriye mu nzira ndi mu modoka yanjye. Uwo mucuruzi yababwiye ko ari jye twari twarakoranye gahunda zo kubika ibyo bitabo. Abo bapolisi barahagaze bagira icyo babimbazaho, banshinja ko nari narashyize ibitabo binyuranyije n’amategeko mu nzu y’uwo mugabo yabikwagamo ibintu.

Narababajije nti “mbese, mufite kimwe muri ibyo bitabo?”

Baranshubije bati “yee, turagifite.”

Ndababaza nti “mbese, nshobora kukireba?”

Banzaniye igitabo kimwe, maze mbereka ipaji y’imbere iriho amagambo agira ati “cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Watch Tower Bible & Tract Society.”

Nabibukije mbabwira nti “ibyo mufite mu ntoki zanyu ni umutungo wa Amerika nta bwo ari ibya Zaïre. Ubutegetsi bwanyu bwashyizeho itegeko ribuzanya urwego rwemewe n’amategeko rw’umuryango w’Abahamya ba Yehova bo muri Zaïre nta bwo ari iribuzanya Watch Tower Bible & Tract Society yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ku bw’ibyo, mugomba kwitondera ibyo bitabo cyane.”

Barandetse ndagenda kuko nta cyemezo cy’urukiko bari bafite cyo kumfata. Kuri uwo mugoroba twafashe amakamyo abiri tujya kuri ya nzu yabikwagamo ibintu, maze dupakira bya bitabo tubimaramo. Igihe abategetsi bazaga bukeye bw’aho, bararakaye cyane basanze iyo nzu irimo ubusa. Icyo gihe barimo banshakisha kubera ko noneho bari bafite icyemezo cy’urukiko cyo kumfata. Barambonye, ariko kubera ko nta modoka bari bafite ni jye witwaye tugiye kuri gereza! Hari undi Muhamya wamperekeje kugira ngo aze gufata imodoka yanjye mbere y’uko bayijyana.

Nyuma y’amasaha umunani bamaze bampata ibibazo, bafashe icyemezo cyo kunca mu gihugu. Ariko naberetse fotokopi y’ibaruwa ubutegetsi bwari bwarampaye yemezaga ko ari jye wari warashinzwe gukurikirana umutungo w’umuryango w’Abahamya ba Yehova wo muri Zaïre icyo gihe wari warabuzanyijwe. Bityo, nemerewe gukomereza ibikorwa byanjye kuri Beteli.

Nyuma y’imyaka ine dukorera mu bigeragezo byaterwaga n’uko umurimo wari ubuzanyijwe muri Zaïre, narwaye igisebe mu gifu cyavaga amaraso, kikaba cyarashyize ubuzima bwanjye mu kaga. Hafashwe icyemezo cy’uko njya kwivuriza muri Afurika y’Epfo, aho ibiro by’ishami byanyitayeho bihagije, maze nza gukira. Nyuma y’imyaka umunani namaze nkorera umurimo muri Zaïre, ikaba mu by’ukuri yarabayemo ibintu bitazibagirana kandi bishimishije, mu mwaka wa 1989 twimukiye ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 1998, twasubiye mu gihugu cyacu, kandi kuva icyo gihe twongeye gukora kuri Beteli yo muri Kanada.

Nshimira ku bw’umurimo nakoze

Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka 54 maze nkora umurimo w’igihe cyose, nshimira cyane ku bwo kuba narakoresheje imbaraga z’ubusore bwanjye mu murimo wa Yehova w’agaciro. N’ubwo byagiye biba ngombwa ko Anne yihanganira imimerere myinshi igoranye, ntiyigeze yitotomba, ahubwo yagiye anshyigikira mu bikorwa byacu byose. Twembi, twagiye tugira igikundiro cyo gufasha abantu benshi kumenya Yehova, abenshi muri bo ubu bakaba bakora umurimo w’igihe cyose. Ni ibintu bishimishije cyane kubona bamwe mu bana babo ndetse n’abuzukuru babo bakorera Imana yacu ikomeye, ari yo Yehova!

Niringira ntashidikanya ko nta kintu na kimwe iyi si ishobora gutanga cyagereranywa n’inshingano hamwe n’imigisha Yehova yaduhaye. Mu by’ukuri, twagiye twihanganira ibigeragezo byinshi, ariko byose byagiye bigira uruhare mu kubaka ukwizera kwacu no kwiringira Yehova. Koko rero, yatubereye umunara tuboneramo imbaraga, atubera ubuhungiro n’ubufasha, biboneka mu buryo bworoshye mu gihe cy’amakuba.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Icyo gitabo cyabanje kwandikwa mu Kidage cyitwa Kreuzzug gegen das Christentum (Intambara yo Kurwanya Ubukristo). Cyahinduwe mu Gifaransa no mu Gipolonye, ariko nticyigeze gihindurwa mu Cyongereza.

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Jye na Anne dukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1947; ndi kumwe na Anne muri iki gihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abantu twasanze muri Zaïre bakundaga ukuri kwa Bibiliya