Yehova ntazatinda
Yehova ntazatinda
“Naho [ibyerekanywe] byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera.”—HABAKUKI 2:3.
1. Ubwoko bwa Yehova bwagaragaje ko bwiyemeje gukora iki, kandi se, ibyo byabusunikiye gukora iki?
“NZAHAGARARA hejuru y’umunara.” Ibyo ni byo Habakuki, umuhanuzi w’Imana, yari yariyemeje (Habakuki 2:1). Ubwoko bwa Yehova bwo mu kinyejana cya 20, na bwo bwagaragaje ko bwafashe icyemezo nk’icyo bumaramaje. Bityo, bwitabiriye bubigiranye umwete itumira ryatanzwe mu ikoraniro ritazibagirana ryabaye muri Nzeri 1922, ryagiraga riti “uyu ni wo munsi uruta indi minsi yose. Dore, Umwami araganje! Muri abakozi bo kumwamamaza. Ku bw’ibyo rero, nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.”
2. Mu gihe Abakristo basizwe bari bamaze gusubizwa mu mimerere yo kwitabira umurimo nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni iki bashoboraga gutangaza?
2 Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Yehova yasubije abasigaye basizwe bizerwa mu mimerere yo kwitabira umurimo. Kimwe na Habakuki, icyo gihe buri wese muri bo yashoboraga kuvuga ati “[nzahagarara] aho ndindira; kandi nzarangaguza ndeba aho ari, numva icyo ambwira.” Amagambo y’Igiheburayo yahinduwemo ‘kurangaguza ureba’ no ‘kurinda,’ yasubiwemo mu buhanuzi bwinshi cyane.
“Ntibizahera”
3. Kuki tugomba gukomeza kuba maso?
3 Mu gihe Abahamya ba Yehova batangaza umuburo w’Imana muri iki gihe, bagomba kuba maso kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo bite ku magambo asoza ubuhanuzi bukomeye bwa Yesu, bugira buti “namwe mube maso, kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo, niba ari nimugoroba, cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko, cyangwa umuseke utambitse, atazabatungura, agasanga musinziriye. Icyo mbabwiye, ndakibwira bose nti ‘mube maso’ ” (Mariko 13:35-37). Kimwe na Habakuki, kandi mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesu, tugomba gukomeza kuba maso!
4. Ni gute imimerere turimo muri iki gihe ihuje n’iyo Habakuki yari arimo ahagana mu mwaka wa 628 M.I.C.?
4 Birashoboka ko Habakuki yaba yararangije kwandika igitabo cye ahagana mu mwaka wa 628 M.I.C., ndetse na mbere y’uko Babuloni ihinduka ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Hari hashize imyaka myinshi hatangazwa urubanza Yehova yari yaraciriye Yerusalemu y’abahakanyi. Ariko kandi, nta kimenyetso icyo ari cyo cyose cyagaragazaga neza igihe iryo teka ryari kuzasohorezwa. Ni nde washoboraga kwemera ko hari hasigaye imyaka 21 gusa, kandi ko Babuloni ari yo Yehova yari kuzakoresha mu gusohoza urubanza rwe? Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, natwe ntituzi ‘umunsi n’igihe’ iyi gahunda izarangiriraho, ariko kandi Yesu yaduhaye umuburo mbere y’igihe, agira ati “mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—Matayo 24:36, 44.
5. Ni iki kidutera inkunga mu buryo bwihariye ku bihereranye n’amagambo yavuzwe n’Imana yanditswe muri Habakuki 2:2, 3?
5 Byari bikwiriye rwose ko Yehova aha Habakuki iyi nshingano ishishikaje, agira ati “andika ibyerekanywe; ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera” (Habakuki 2:2, 3). Muri iki gihe, ububi n’urugomo birogeye cyane mu rugero rwagutse ku isi hose, ibyo bikaba bigaragaza ko “[u]munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba” wegereje cyane. (Yoweli 3:4 [2:31 muri Biblia Yera].) Mu by’ukuri, amagambo Yehova yivugiye ubwe agira ati “ntibizahera,” ni amagambo atera inkunga!
6. Ni gute dushobora kuzarokoka umunsi wo gusohorezaho imanza wegereje?
Habakuki 2:4). Abategetsi hamwe n’abantu b’abibone kandi b’abanyamururumba bateye ikizinga mu mateka yo muri iki gihe, bayandurisha amaraso y’abantu babarirwa muri za miriyoni batariho urubanza, cyane cyane mu gihe cy’intambara ebyiri z’isi yose no mu itsembatsemba rishingiye ku moko. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abagaragu b’Imana basizwe bakunda amahoro bakomeje kwihangana mu buryo bwizerwa. Bagize “ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri.” Abagize iryo shyanga, hamwe na bagenzi babo, ni ukuvuga abagize “izindi ntama,” bakurikiza inama igira iti “mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we rutare ruhoraho iteka ryose.”—Yesaya 26:2-4; Yohana 10:16.
6 None se, ni gute dushobora kuzarokoka uwo munsi wegereje wo gusohoza urubanza? Yehova asubiza ashyira itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’inkozi y’ibibi, agira ati “dore, umutima we wishyize hejuru, ntumutunganyemo; ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe” (7. Mu buryo buhuje n’ukuntu Pawulo yakoresheje amagambo yo muri Habakuki 2:4, ni iki tugomba gukora?
7 Mu gihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo, yasubiye mu magambo yavuzwe muri Habakuki 2:4, ibwira ubwoko bwa Yehova iti “mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. ‘Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira’ ” (Abaheburayo 10:36-38). Iki gihe turimo si igihe cyo kudohoka cyangwa kugwa mu mutego wo kurarikira ubutunzi n’inzira z’ibinezeza bitagira rutangira ziranga isi ya Satani. Ni iki tugomba gukora kugeza aho “igihe kigufi cyane” gisigaye kizashirira? Kimwe na Pawulo, twebwe abagize ishyanga ryera rya Yehova, tugomba ‘gusingira ibiri imbere, tukamaranira kugera’ ku buzima bw’iteka (Abafilipi 3:13, 14). Kandi kimwe na Yesu, tugomba ‘kwihangana ku bw’ibyishimo byadushyizwe imbere.’—Abaheburayo 12:2.
8. “Umuntu” uvugwa muri Habakuki 2:5 ni nde, kandi se, kuki ari nta cyo azageraho?
8 Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bagaragu ba Yehova, muri Habakuki 2:5, havuga iby’“umuntu” udashobora kugera ku ntego ye, kabone n’ubwo ‘yagwiza irari nk’iry’ikuzimu.’ Uwo muntu ‘utagira ubwo ahaga,’ ni nde? Uwo ‘muntu’ ugizwe n’ibice byinshi ufite umururumba nk’uwa Babuloni yo mu gihe cya Habakuki, akaba agizwe n’ubutegetsi bwa gipolitiki—bwaba ubutegetsi bw’igitugu bwa Fascisme, bwaba ubwa Nazi, ubw’Abakomunisiti, cyangwa ndetse n’ubwiyita ko bushingiye kuri demokarasi—arwana intambara agamije kwagura imipaka y’ibihugu bye. Nanone kandi, yuzuza Sheoli, cyangwa imva, ubugingo butariho urubanza. Ariko kandi, uwo ‘muntu’ w’umuriganya w’isi ya Satani ugizwe n’ibice byinshi, ukabya kwigamika yibwira ko afite agaciro, agerageza ‘kwikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose,’ ariko ntabigeraho. Yehova Imana ni we wenyine ushobora gutuma abantu bose bunga ubumwe, kandi azabikora binyuriye ku Bwami bwa Kimesiya.— Matayo 6:9, 10.
Ishyano rya mbere mu mahano atanu akomeye
9, 10. (a) Ni iki Yehova akomeza atangaza binyuriye kuri Habakuki? (b) Ku birebana no kuronka ubutunzi mu buryo bw’uburiganya, byifashe bite muri iki gihe?
9 Binyuriye ku muhanuzi we Habakuki, Yehova yatangaje uruhererekane rw’amahano atanu, akaba ari imanza zigomba gusohozwa kugira ngo isi itegurirwe kuzaturwa n’abantu bizerwa basenga Imana. Abo bantu bafite imitima ikiranuka ‘babiciyemo umugani’ wavuzwe na Yehova. Muri Habakuki 2:6, dusoma ngo “azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!”
10 Aha, hatsindagirizwa inyungu ziboneka mu buryo bw’ubuhemu. Mu isi idukikije, umukire agenda arushaho gukira, n’umukene akagenda arushaho gukena. Abacuruza ibiyobyabwenge n’abatekamutwe birundanyirizaho akayabo k’amafaranga, mu gihe rubanda rwa giseseka ruba rwicwa n’inzara. Kimwe cya kane cy’abatuye isi bavugwaho kuba ari abatindi nyakujya. Imimerere y’ubuzima iteye ubwoba mu bihugu byinshi. Abifuza imimerere irangwa no gukiranuka ku isi, biyamirira bagira bati ‘bizageza ryari,’ ibi bintu bibi bikomeza kwiyongera! Nyamara, imperuka iri bugufi! Koko rero, ibyerekanywe ‘ntibizahera.’
11. Ni iki Habakuki avuga ku birebana no kumena amaraso y’abantu, kandi se, kuki dushobora kuvuga ko muri iki gihe isi ibarwaho umwenda ukomeye wo kumena amaraso?
11 Uwo muhanuzi abwira umugome ati “ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga, aguhoye amaraso y’abantu, n’urugomo igihugu cyagiriwe, n’umurwa n’abawutuyemo bose” (Habakuki 2:8). Mbega umwenda wo kumena amaraso uri ku isi muri iki gihe! Yesu yavuze yeruye ati “abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Ariko kandi, mu kinyejana cya 20 cyonyine, amahanga hamwe n’udutsiko dushingiye ku moko bibarwaho umwenda w’amaraso, byahitanye abantu basaga miriyoni ijana. Abantu bose bifatanya muri ubwo bwicanyi bw’agahomamunwa bazabona ishyano!
Ishyano rya kabiri
12. Ni irihe shyano rya kabiri ryanditswe na Habakuki, kandi se, ni gute dushobora kumenya tudashidikanya ko ubutunzi buboneka mu buryo bw’uburiganya butazagira umumaro?
12 Ishyano rya kabiri, rivugwa muri Habakuki 2:9-11, rizabonwa n’umuntu “ushakira inzu ye inyungu mbi, kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k’umubi!” Inyungu ziboneka mu buryo bw’uburiganya nta cyo zizamara, nk’uko umwanditsi wa Zaburi abigaragaza neza agira ati “ntubitinye, umuntu natunga, icyubahiro cy’inzu ye kikagwira: kuko napfa, atazagira icyo ajyana; icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.” (Zaburi 49:17, 18, umurongo wa 16 n’uwa 17 muri Biblia Yera.) Ku bw’ibyo rero, zirikana inama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Pawulo, agira ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana, ngo tubinezererwe.”—1 Timoteyo 6:17.
13. Kuki tugomba gukomeza gutangaza umuburo w’Imana?
13 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko muri iki gihe hatangwa ubutumwa buhereranye n’urubanza rw’Imana! Igihe Abafarisayo barwanyaga ko abantu bashimagizaga Yesu bavuga ko ari “Umwami uje mu izina ry’Uwiteka,” yaravuze ati “ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura” (Luka 19:38-40). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe ubwoko bw’Imana muri iki gihe bwaba bunaniwe gushyira ahagaragara ububi buri mu isi, ‘ibuye ryatakira ku nkike’ (Habakuki 2:11). Nimucyo rero dukomeze gutangaza umuburo w’Imana tubigiranye ubutwari!
Ishyano rya gatatu hamwe n’ikibazo kirebana n’umwenda w’amaraso
14. Amadini y’isi abarwaho uwuhe mwenda w’amaraso?
14 Ishyano rya gatatu ryatangajwe binyuriye kuri Habakuki rivuga ibihereranye n’ikibazo kirebana n’umwenda w’amaraso. Muri Habakuki 2:12, hagira hati ‘azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!’ Muri iyi gahunda y’ibintu, akenshi gukiranirwa bijyana no kumena amaraso. Ahanini, amadini y’isi ni yo yagiye aba nyirabayazana w’ubwicanyi bw’agahomamunwa kurusha ubundi bwose bwabayeho mu mateka. Muri ibyo twavuga Intambara z’Abanyamisaraba zashyamiranyije abiyita Abakristo n’Abisilamu; urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwo muri Hisipaniya no muri Amerika y’Epfo rwaciraga urubanza abataravugaga rumwe na yo; Intambara y’Imyaka Mirongo Itatu yo mu Burayi, yabaye hagati y’Abaporotesitanti n’Abagatolika; hamwe n’intambara zamennye amaraso menshi cyane kurusha izo zose, ni ukuvuga intambara ebyiri z’isi yose zarwanywe muri iki kinyejana cyacu, zombi zikaba zaratangiriye mu karere Kristendomu yiganjemo.
15. (a) Ni iki amahanga akomeza gukora mu gihe ashyigikiwe n’amadini kandi akaba abyemeranyaho na yo? (b) Mbese, Umuryango w’Abibumbye ushobora guhagarika ibyo kugwiza intwaro kuri iyi si?
15 Kimwe mu bintu bibi cyane kurusha ibindi byose byaranze intambara ya kabiri y’isi yose, ni Itsembatsemba ry’Abayahudi ryakozwe n’abambari b’ishyaka rya Nazi, rikaba ryarahitanye Abayahudi babarirwa muri za miriyoni, hamwe n’izindi nzirakarengane zo mu Burayi. Vuba aha, ni bwo abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’i Roma mu Bufaransa batuye bavuga ko bananiwe kwamagana ibyo kohereza abantu babarirwa mu bihumbi amagana mu bigo byo kwicirwamo by’ishyaka rya Nazi. Nyamara kandi, amahanga aracyakomeza kwitegura kumena amaraso, ashyigikiwe cyangwa abyemeranyijweho n’amadini. Igazeti yitwa Time (inomero yandikwamo amakuru mpuzamahanga), iherutse kwerekeza ku Idini ry’Aborutodogisi ryo mu Burusiya igira iti “iryo dini ryavuguruwe na ryo rifite uruhare rukomeye mu bintu kera umuntu atashoboraga gutekereza: ni ukuvuga ibikoresho by’intambara by’u Burusiya. ... Guha umugisha indege z’intambara n’ibirindiro by’abasirikare, byabaye nk’akamenyero. Mu kwezi k’Ugushyingo, Kiliziya yageze n’aho yegurira [Imana] ububiko bw’intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya, bikaba byarakorewe mu Kigo cy’Abihaye Imana cy’i Moscou cyitwa Danilovsky, ari na cyo cyicaro cy’Umwepisikopi Mukuru w’u Burusiya.” Mbese, Umuryango w’Abibumbye ushobora guhagarika ibyo kongera kugwiza ibikoresho by’intambara bya kidayimoni muri iyi si? Oya rwose! Dukurikije ikinyamakuru cy’i Londres mu Bwongereza cyitwa The Guardian, hari umuntu umwe wegukanye Igihembo cy’Amahoro Cyitiriwe Nobeli wagize ati “igiteye inkeke mu by’ukuri, ni uko bya bihugu bitanu bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Umutekano, ari na byo bihugu bitanu bigurisha intwaro cyane kurusha ibindi byose ku isi.”
16. Ni iki Yehova azakorera amahanga ya gashozantambara?
16 Mbese, Yehova azasohoza urubanza yaciriye ayo mahanga ya ba gashozantambara? Muri Habakuki 2:13, hagira hati “dore, Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa?” “Uwiteka Nyiringabo”! Ni koko, Yehova afite ingabo zo mu ijuru z’abamarayika, izo azakoresha mu kurimbura abantu b’abarwanyi n’amahanga!
17. Mu gihe urubanza ruzaba rumaze gusohorezwa ku mahanga arangwa n’urugomo, ubumenyi ku byerekeye Yehova buzakwira ku isi mu rugero rungana iki?
17 Ni iki kizakurikiraho, Yehova namara gucira ho iteka ayo mahanga arangwa n’urugomo? Muri Habakuki 2:14, hatanga igisubizo hagira hati “isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra.” Mbega ibyiringiro bihebuje! Kuri Harimagedoni, ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo burundu (Ibyahishuwe 16:16). Atwizeza ko ‘aho ashyira ibirenge bye azahubahiriza,’ ni ukuvuga iyi si dutuyeho (Yesaya 60:13). Abantu bose bazigishwa inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, ku buryo ubumenyi bazagira ku byerekeye imigambi ihebuje ya Yehova buzakwira ku isi hose, nk’uko amazi y’inyanja asendera hose.
Ishyano rya kane n’irya gatanu
18. Ishyano rya kane ryatangajwe binyuriye kuri Habakuki ni irihe, kandi se, ni gute rigaragarira mu mimerere yerekeranye n’umuco irangwa mu isi yo muri iki gihe?
18 Ishyano rya kane rivugwa muri Habakuki 2:15, muri aya magambo ngo “azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe, bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!” Ibyo byerekeza ku mimerere yononekaye itagira rutangira, y’akahebwe iranga isi ya none. Imyifatire yayo y’ubwiyandarike, ndetse ishyigikirwa n’imiryango ya kidini yemerera abantu gukora ibyo bishakiye, yafashe indi ntera. Indwara z’ibyorezo, urugero nka SIDA hamwe n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, zikomeje guca ibintu ku isi hose. Aho kugaragaraho “ubwiza bw’Uwiteka,” abantu bo muri iki gihe barangwa n’ingeso ya reka mbanze, baragenda barushaho kwishora mu bikorwa by’akahebwe kandi bagana ku munsi Imana izabasohorezaho urubanza rwayo. Kubera ko iyi si idakurikiza amategeko “[y]uzuweho no gukorwa n’isoni mu kigwi cy’icyubahiro,” igiye kuzanywera ku gikombe cy’umujinya wa Yehova, igikombe kigereranya ibyo ashaka ku birebana na yo. “Isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cya[yo].”—Habakuki 2:16.
19. Amagambo atangira yerekeranye n’ishyano rya gatanu yavuzwe na Habakuki yerekeza kuki, kandi se, kuki ayo magambo afite icyo asobanura mu isi ya none?
19 Amagambo atangira avuga ibyerekeye ishyano rya gatanu atanga umuburo mu buryo butajenjetse wo kwirinda gusenga ibishushanyo bibajwe. Yehova yasabye umuhanuzi gutangaza amagambo akomeye agira ati “azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘kanguka’; akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore, byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose” (Habakuki 2:19). Kugeza kuri uyu munsi wa none, Kristendomu hamwe n’abantu bari mu madini atari aya Gikristo ndetse n’abatagira idini, bapfukamira imisaraba, amashusho ya Bikira Mariya n’andi mashusho y’abantu n’ay’inyamaswa. Nta na kimwe muri ibyo kizashobora gukanguka ngo gikize abayoboke bacyo igihe Yehova azaba aje gusohoza urubanza. Izahabu n’ifeza byayagirijweho biba ibintu bitagira agaciro, ubigereranyije n’ubwiza buhebuje bwa Yehova Imana ihoraho iteka, n’ubwiza bw’ibiremwa bye bifite ubuzima. Nimucyo dusingize izina rye ritagereranywa iteka ryose!
20. Ni mu yihe gahunda y’urusengero dufite igikundiro cyo gukoreramo dufite ibyishimo?
20 Ni koko, Imana yacu Yehova ikwiriye gusingizwa mu buryo bwose. Nimucyo twite kuri uwo muburo utajenjetse wo kwirinda gusenga ibishushanyo, dufite ibyiyumvo bigaragaza ko tuyubaha mu buryo bwimbitse. Ariko kandi, tega amatwi! Yehova aracyakomeza kuvuga agira ati “Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera: isi yose iturize imbere ye” (Habakuki 2:20). Nta gushidikanya, uwo muhanuzi yazirikanaga urusengero rw’i Yerusalemu. Ariko kandi, twebweho muri iki gihe dufite igikundiro cyo gusengera muri gahunda y’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka ikomeye cyane kurushaho, Umwami wacu Yesu Kristo akaba yarashyizwe muri iyo gahunda, ngo abe Umutambyi Mukuru. Hano, mu rugo rwo ku isi rw’urwo rusengero, turahateranira, tukahakorera imirimo kandi tukahasengera, duha Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye rifite ikuzo. Kandi se mbega ukuntu tubonera ibyishimo mu gusenga Data wo ijuru wuje urukundo tubivanye ku mutima!
Mbese, uribuka?
• Ubona ute amagambo yavuzwe na Yehova agira ati “ntibizahera”?
• Amahano yatangajwe binyuriye kuri Habakuki asobanura iki muri iki gihe?
• Kuki tugomba gukomeza gutangaza umuburo wa Yehova?
• Dufite igikundiro cyo gukorera mu rugo rw’uruhe rusengero?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Kimwe na Habakuki, abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bazi ko Yehova atazatinda
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Mbese, wishimira igikundiro ufite cyo gusengera Yehova mu rugo rw’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 16 yavuye]
Ifoto yatanzwe na U.S. Army