Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushake Yehova dufite umutima uteguwe

Dushake Yehova dufite umutima uteguwe

Dushake Yehova dufite umutima uteguwe

UMUTAMBYI w’Umwisirayeli Ezira, yari umushakashatsi, intiti, umwandukuzi n’umwigisha ukomeye mu by’Amategeko. Nanone kandi, ku Bakristo bo muri iki gihe yabasigiye urugero ruhebuje mu bihereranye n’umurimo ukoranywe ubugingo bwose. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko yakomeje kugira imibereho irangwa no kwiyegurira Imana ndetse no mu gihe yabaga i Babuloni, umujyi wari wuzuye imana z’ikinyoma no gusenga abadayimoni.

Kuba Ezira yari afite imibereho irangwa no kwiyegurira Imana ntibyapfuye kwizana gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Yashyizeho imihati. Koko rero, atubwira ko “yari yaramaramaje mu mutima we [“yarateguriye umutima we,” “NW”] gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze.”—Ezira 7:10.

Kimwe na Ezira, abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bifuza gukora ibyo Yehova abasaba byose n’ubwo baba mu isi irwanya ugusenga k’ukuri. Bityo rero, nimucyo dusuzume ukuntu natwe dushobora gutegura umutima wacu, ni ukuvuga umuntu w’imbere—hakubiyemo ibitekerezo byacu, imyifatire yacu, ibyifuzo byacu hamwe n’intego zidusunikira kugira ibintu dukora—kugira ngo ‘dushake amategeko y’Uwiteka ngo tuyasohoze.’

Dutegure umutima wacu

“Gutegura” bisobanura “gutunganya ikintu mbere y’igihe hagamijwe umugambi runaka: gushyira ikintu mu mimerere ituma cyakoreshwa ikintu cyihariye, kigakoreshwa mu kintu iki n’iki, cyangwa muri gahunda iyi n’iyi.” Birumvikana ariko ko niba waragize ubumenyi nyakuri ku byerekeye Ijambo ry’Imana kandi ukaba wareguriye Yehova ubuzima bwawe, nta gushidikanya ko icyo gihe umutima wawe wagaragaye ko uri mu mimerere yo kuba uteguwe kandi ko ushobora kugereranywa n’‘ubutaka bwiza’ Yesu yerekejeho mu mugani w’umubibyi.—Matayo 13:18-23.

Icyakora, umutima wacu ukeneye guhora witabwaho kandi ugatunganywa buri gihe. Kubera iki? Hari impamvu ebyiri. Iya mbere, ni ukubera ko imyifatire ishobora konona, imeze nk’uko ibyatsi bibi bimera mu busitani, ishobora gushinga imizi mu buryo bworoshye, cyane cyane muri iyi “minsi y’imperuka,” ubwo “ikirere” cya gahunda ya Satani cyuzuyemo imbuto zonona z’imitekereze ishingiye kuri kamere kurusha mbere hose (2 Timoteyo 3:1-5; Abefeso 2:2). Impamvu ya kabiri irebana n’ubutaka ubwabwo. Ubutaka buramutse butitaweho, nyuma y’igihe gito bushobora kumagara, bugakomera maze bukarumba. Cyangwa se, abantu benshi cyane bashobora gukandagira mu busitani nta cyo bitayeho, bakaribata ubutaka bagasiga bwabaye nk’urutare. Ubutaka bwo mu buryo bw’ikigereranyo bwo mu mutima wacu na bwo ni uko. Bushobora kurumba buramutse butitaweho cyangwa buribaswe n’abantu batitaye ku cyatuma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka.

Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twese dushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”—Imigani 4:23.

Ibintu bituma “ubutaka” bwo mu mutima wacu bukungahara

Nimucyo dusuzume ibintu bimwe na bimwe, cyangwa se imico izakungahaza “ubutaka” bwo mu mutima wacu ku buryo butuma habaho imikurire myiza. Birumvikana ariko ko hari ibintu byinshi bizatuma umutima wacu urushaho kuba mwiza, ariko aha ngaha turi busuzume bitandatu: kwemera ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kwicisha bugufi, kutagira uburyarya, gutinya Imana, ukwizera n’urukundo.

Yesu yagize ati “abishimye ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW). Kimwe n’uko inzara yo mu buryo bw’umubiri itwibutsa ko tugomba kurya, kumenya ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bituma duhora dusonzeye ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka. Muri kamere y’abantu habamo icyo cyifuzo gikomeye cyo kubona ibyo kurya nk’ibyo, bitewe n’uko bituma imibereho yabo igira ireme hamwe n’intego. Ibigeragezo bituruka kuri gahunda y’ibintu ya Satani, cyangwa ubunebwe bukabije mu birebana no kwiga, bishobora gutuma tutabangukirwa no kumenya ko dukeneye ibyo bintu. Ndetse na Yesu yagize ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”—Matayo 4:4.

Mu bisanzwe, gufata ibyo kurya bya buri gihe, mu buryo bushyize mu gaciro kandi bizima, bituma tugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umubiri, nanone kandi bigatuma umubiri ugirira ipfa ifunguro rikurikiraho ubwo igihe cyo kurifata kiba kigeze. Ibyo ni na ko bimeze mu buryo bw’umwuka. Ushobora kuba utekereza ko utari umuntu ukunda kwiga, ariko nuramuka ugize akamenyero ko gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi ukiga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya buri gihe, uzibonera ko ipfa ryawe rizagenda ryiyongera. Mu by’ukuri, uzajya utegerezanya amatsiko ibihe byawe byo kwiga Bibiliya. Bityo, ntugapfe guterera iyo gutya gusa; shyiraho imihati kugira ngo wihingemo ipfa ryiza ryo mu buryo bw’umwuka.

Kwicisha bugufi bituma umutima woroha

Kwicisha bugufi ni ikintu cy’ingenzi mu birebana no kugira umutima uteguwe bitewe n’uko bituma tuba abantu biteguye kwiga kandi bikadufasha kurushaho kubangukirwa no kwemera inama yuje urukundo no gukosorwa. Reka dusuzume urugero ruhebuje rw’Umwami Yosiya. Ku ngoma ye, habonetse inyandiko yari ikubiyemo Amategeko y’Imana yari yarahawe Mose. Igihe Yosiya yumvaga amagambo yo mu Mategeko maze akabona ukuntu ba sekuruza bari baratandukiriye cyane bakava mu gusenga kutanduye, yashishimuye imyambaro ye maze aririra imbere ya Yehova. Kuki Ijambo ry’Imana ryageze ku mutima w’umwami mu buryo bwimbitse bene ako kageni? Iyo nkuru ivuga ko umutima we wari “woroheje,” ku buryo yicishije bugufi amaze kumva amagambo ya Yehova. Yehova yazirikanye umutima wa Yosiya wicishaga bugufi kandi ukitabira ibintu, maze abimuhera umugisha.—2 Abami 22:11, 18-20.

Kwicisha bugufi byatumye abigishwa ba Yesu bari “abaswa batigishijwe” bashobora gusobanukirwa ukuri ko mu buryo bw’umwuka no kugushyira mu bikorwa, kandi ibyo byarisobye abantu bari “abanyabwenge n’abahanga” ariko bakaba bari bafite “ubwenge bw’abantu” gusa (Ibyakozwe 4:13; Luka 10:21; 1 Abakorinto 1:26). Abo bavuzwe nyuma ntibari biteguye kwemera ijambo rya Yehova bitewe n’uko imitima yabo yari inangijwe n’ubwibone. None se byaba bitangaje kuba Yehova yanga ubwibone?—Imigani 8:13; Daniyeli 5:20.

Kutarangwa n’uburyarya no gutinya Imana

Umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” (Yeremiya 17:9). Ubwo bushukanyi bwawo bwigaragariza mu buryo bunyuranye, urugero nk’igihe usanga dushakisha impamvu z’urwitwazo iyo dukoze amakosa. Nanone kandi, bugaragara iyo twihagararaho dushaka kwerekana ko inenge zikomeye cyane muri kamere yacu nta cyo zitwaye. Icyakora, kutarangwa n’uburyarya bizadufasha kunesha umutima ushukana binyuriye mu kudufasha kwemera ukuri ku birebana n’uko turi koko, kugira ngo dushobore kugira ibyo dukosora. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko atarangwaga n’uburyarya muri ubwo buryo igihe yasengaga agira ati “Uwiteka, unyitegereze, ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye.” Uko bigaragara, umwanditsi wa Zaburi yari yarateguye umutima we kugira ngo yemere gutunganywa na Yehova no kugeragezwa na we, n’ubwo byashoboraga kuba bisobanura ko agomba kwemera ko muri kamere ye harimo ingeso zimeze nk’inkamba agomba kunesha.—Zaburi 17:3; 26:2.

Gutinya Imana, bikaba bikubiyemo ‘kwanga ibibi,’ ni ubufasha bukomeye muri icyo gikorwa cyo gutunganywa (Imigani 8:13). N’ubwo umuntu utinya Yehova by’ukuri aba asobanukiwe ibyerekeye ineza yuje urukundo ya Yehova hamwe n’ubuntu bwe, buri gihe aba azi ko Yehova afite ubushobozi bwo guhana ndetse no kwica abantu batamwumvira. Yehova yagaragaje ko abantu bamutinya bari no kuzajya bamwumvira igihe yerekezaga kuri Isirayeli agira ati “icyampa bagahorana umutima umeze utyo, ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza, bo n’urubyaro rwabo iteka ryose!”—Gutegeka 5:29.

Uko bigaragara, intego yo gutinya Imana si iyo gutuma duhora mu mimerere yo kuganduka bitewe n’ubwoba buduhahamura, ahubwo ni iyo kudusunikira kumvira Data wuje urukundo, we tuzi ko mu by’ukuri ahora aharanira icyatuma tumererwa neza. Mu by’ukuri, gutinya Imana muri ubwo buryo bituma umuntu agira imibereho yo mu rwego rwo hejuru, kandi bigatuma umuntu agira ibyishimo, ibyo Yesu Kristo ubwe akaba yarabigaragaje mu rugero rwagutse.—Yesaya 11:3; Luka 12:5.

Umutima uteguwe uba ukungahaye mu byo kwizera

Umutima ufite ukwizera gukomeye, uba uzi ko ibyo Yehova adusaba byose cyangwa adutegeka binyuriye mu Ijambo rye buri gihe biba bikwiriye kandi bigamije icyatuma tumererwa neza kuruta ibindi byose (Yesaya 48:17, 18). Umuntu ufite bene uwo mutima abonera ibyishimo byimbitse no kunyurwa mu gushyira mu bikorwa inama iboneka mu Migani 3:5, 6, inama igiri iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Icyakora umutima udafite ukwizera, nta bwo uba witeguye kwiringira Yehova, cyane cyane iyo kubigenza utyo biba bikubiyemo kugira ibyo umuntu yigomwa, urugero nko kugira imibereho yoroheje kugira ngo umuntu yerekeze ibitekerezo ku nyungu z’Ubwami (Matayo 6:33). Hari impamvu zumvikana zituma Yehova abona ko umutima utizera ari “mubi.”—Abaheburayo 3:12.

Kuba twizera Yehova bigaragarira mu bintu byinshi, hakubiyemo n’ibintu dukora turi ahiherereye mu nzu yacu. Dufate urugero rw’ihame riboneka mu Bagalatiya 6:7 rigira riti “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura.” Niba twizera iryo hame bizagaragarira mu bintu runaka, urugero nka za filimi tureba, ibitabo dusoma, urugero twigamo Bibiliya hamwe no mu masengesho yacu. Ni koko, ukwizera gukomeye kudusunikira kubibira “umwuka,” ni ikintu cy’ingenzi gituma tugira umutima witeguye kwemera Ijambo rya Yehova no kuryumvira.—Abagalatiya 6:8.

Urukundo—umuco ukomeye kurusha iyindi

Mu by’ukuri urukundo rutuma ubutaka bwo mu mutima wacu bwitabira Ijambo rya Yehova kurusha uko bimeze ku yindi mico yose. Bityo rero, mu gihe intumwa Pawulo yarugereranyaga n’ukwizera n’ibyiringiro, yasobanuye ko urukundo ari rwo ‘ruruta’ iyo mico yindi (1 Abakorinto 13:13). Umutima wuzuyemo gukunda Imana ubonera kunyurwa n’ibyishimo byinshi cyane mu kuyumvira; rwose nturakazwa n’ibyo Imana isaba. Intumwa Yohana yaranditse iti ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya’ (1 Yohana 5:3). Nanone muri icyo cyerekezo, Yesu yagize ati “umuntu nankunda, azitondere ijambo ryanjye, na Data azamukunda” (Yohana 14:23). Zirikana ko urwo rukundo ari urwa babiri. Ni koko, Yehova akunda mu buryo bwimbitse abagirana na we imishyikirano ishingiye ku rukundo.

Yehova azi ko turi abantu badatunganye kandi ko buri gihe tumucumuraho. N’ubwo bimeze bityo ariko, ntatwitarura. Icyo Yehova ashaka mu bagaragu be ni “umutima wuzuye,” umutima udusunikira kumukorera tubikunze tubigiranye “ubugingo bwishimye” (1 Ngoma 28:9, NW). Birumvikana ko Yehova azi ko bidusaba igihe n’imihati kugira ngo twihingemo imico myiza mu mutima wacu, bityo tukera imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, aratwihanganira, “kuko azi imimererwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Kubera ko Yesu na we yagaragazaga imyifatire nk’iyo, nta na rimwe yigeze anenga abigishwa be abigiranye ubukana kubera amakosa yabo, ahubwo yarabafashaga kandi akabatera inkunga abigiranye ukwihangana. Mbese, urwo rukundo, imbabazi no kwihangana Yehova na Yesu bagaragaje ntibidusunikira kurushaho kubakunda?—Luka 7:47; 2 Petero 3:9.

Niba rimwe na rimwe bijya bikubera intambara kurandura imyifatire iba yarashinze imizi mu buryo bwimbitse, imeze nk’ibyatsi bibi byameze mu busitani, cyangwa niba kumenagura utugeso turi muri kamere tumeze nk’ibumba ryumagaye bikugora, ntugacogore cyangwa ngo ucike intege. Ahubwo, komeza gushyiraho imihati kugira ngo utere imbere ari na ko ‘ukomeza gusenga ushikamye,’ utaretse no gusaba Yehova umwinginga ko yaguha umwuka we ushyizeho umwete (Abaroma 12:12). Kubera ko azaguha ubufasha abikunze, kimwe na Ezira, uzashobora rwose kugira umutima uteguwe mu buryo bwuzuye, kugira ngo ‘ushake amategeko y’Uwiteka ngo uyasohoze.’

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ezira yakomeje kugira imibereho irangwa no kwiyegurira Imana n’igihe yari i Babuloni

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]

Garo Nalbandian