Imana isubiza amasengesho
Imana isubiza amasengesho
Koruneliyo yari umuntu washakaga kwemerwa n’Imana binyuriye mu gusenga buri gihe kandi abivanye ku mutima. Byongeye kandi, yakoresheje neza umwanya yari afite wo kuba yari umusirikare mukuru. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ‘yagiriraga ubuntu bwinshi’ abantu bakennye.—Ibyakozwe 10:1, 2.
MURI icyo gihe, itorero rya Gikristo ryari rigizwe n’abantu bizera b’Abayahudi, abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi hamwe n’Abasamariya. Koruneliyo yari Umunyamahanga utarakebwe kandi ntiyari mu bagize itorero rya Gikristo. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko amasengesho ye yari imfabusa? Oya. Yehova Imana yitaye kuri Koruneliyo hamwe n’ibikorwa bye byarangwaga n’amasengesho avuganywe umwete.—Ibyakozwe 10:4.
Binyuriye ku buyobozi bw’umumarayika, Koruneliyo yahujwe n’itorero rya Gikristo (Ibyakozwe 10:30-33). Ingaruka zabaye iz’uko we n’abagize umuryango we bagize igikundiro cyo kuba Abanyamahanga ba mbere batakebwe bemewe mu itorero rya Gikristo. Yehova Imana yabonye ko inkuru y’ibyabaye kuri Koruneliyo ubwe yari ikwiriye kwandikwa mu nkuru za Bibiliya. Nta gushidikanya, yagize ihinduka mu bintu byinshi kugira ngo ahuze imibereho ye n’amahame y’Imana mu buryo bwuzuye (Yesaya 2:2-4; Yohana 17:16). Inkuru y’ibyabaye kuri Koruneliyo yagombye gutera inkunga mu buryo bukomeye abantu bo mu mahanga yose bashaka kwemerwa n’Imana muri iki gihe. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.
Ingero zo muri iki gihe
Umukobwa wo mu Buhindi yari akeneye ihumure mu buryo bukomeye. Yari yarashyingiwe afite imyaka 21, akaba yari afite abana babiri. Ariko kandi, nyuma gato y’aho abyariye umwana we wa kabiri, umugabo we yarapfuye. Mu buryo butunguranye, yapfakaye afite imyaka 24, asigarana umukobwa w’amezi abiri n’umuhungu w’amezi 22. Ntibitangaje rero kuba yari akeneye ihumure! Ni hehe yari kwerekera? Mu ijoro rimwe ubwo yari ahangayitse cyane, yarasenze ati “Data wo mu ijuru, ndakwinginze mpumuriza binyuriye mu Ijambo ryawe.”
Bukeye bwaho, hari umushyitsi waje kumusura. Yari umwe mu Bahamya ba Yehova. Uwo munsi, umurimo we wo ku nzu n’inzu wari wamugoye cyane bitewe n’uko abantu bake ari bo bari bamukinguriye. Yari ari hafi kwitahira bitewe n’uko yari ananiwe kandi yacitse intege rwose, ariko mu buryo runaka atazi yumvise asunikiwe gusura nibura indi nzu imwe gusa. Aho ni ho yasanze wa mupfakazi ukiri muto. Yamuhaye ikaze kandi yemera igitabo cyasobanuraga Bibiliya. Uwo mugore yaboneye ihumure rikomeye mu gusoma icyo gitabo no mu biganiro
yagiranye n’uwo Muhamya. Yamenye ibihereranye n’isezerano ry’Imana ryo kuzazura abapfuye n’ibyerekeranye n’Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo vuba aha. Icy’ingenzi kurushaho, yamenye Imana imwe y’ukuri ari yo Yehova, kandi arayikunda, yo yari yashubije isengesho rye.Uwitwa Nora, akaba atuye mu mujyi wa George ho muri Afurika y’Epfo, yagennye ukwezi kose kugira ngo yifatanye mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza ubutumwa. Mbere y’uko atangira, yasenze Yehova ashyizeho umwete, amusaba ko yamufasha kubona umuntu ushimishijwe by’ukuri no kwiga Bibiliya. Ifasi yahawe kubwirizamo yari irimo n’inzu y’umuntu wari waragiye agaragariza Nora ubukana igihe yamusuraga mbere y’aho. Nora yagize ubutwari, yongera gukomanga kuri iyo nzu. Icyamutangaje, ni uko yasanze harimo undi muntu mushya ukodesha iyo nzu witwa Noleen wari warayimukiyemo. Byongeye kandi, Noleen hamwe na nyina bari barimo basenga Imana bayisaba ko yabafasha gusobanukirwa Bibiliya. Nora yagize ati “igihe nabasabaga ko nabayoborera icyigisho cya Bibiliya, barishimye cyane.” Noleen na nyina bagize amajyambere mu buryo bwihuse. Nyuma y’igihe runaka, bombi batangiye kwifatanya na Nora muri uwo murimo wo gukiza mu buryo bw’umwuka.
Urundi rugero rugaragaza imbaraga z’isengesho, ni urw’umugabo n’umugore bashakanye batuye mu mujyi wo muri Afurika y’Epfo wa Johannesburg. Ku mugoroba umwe ari ku wa Gatandatu mu mwaka wa 1996, ishyingiranwa rya Dennis na Carol ryari rigiye gusenyuka rwose. Uburyo bwa nyuma bitabaje, biyemeje gusenga basaba ubufasha, ibyo bakaba barabikoze ubutitsa kugeza nijoro mu gicuku. Bukeye bwaho saa 5:00 za mu gitondo, Abahamya ba Yehova babiri bakomanze ku rugi rwabo. Dennis yakinguye urugi, maze ababwira ko baba bategereje kugeza igihe ahamagariye umugore we. Hanyuma Dennis yaburiye umugore we amubwira ko naramuka ahaye abo Bahamya ikaze bakinjira mu nzu, kubirukana byashoboraga kuza kugorana. Carol yibukije Dennis ko bari bahoze basenga basaba ubufasha, kandi amubwira ko ibyo bishobora kuba ari bwo buryo Imana yakoresheje mu gusubiza amasengesho yabo. Bityo, abo Bahamya bahawe ikaze binjira mu nzu, maze batangiza icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Dennis na Carol bashimishijwe cyane n’ibyo bize. Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, bagiye mu materaniro ku ncuro ya mbere mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo muri ako karere. Binyuriye mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bari barize muri Bibiliya, Dennis na Carol babonye umuti w’ibibazo bari bafite mu ishyingiranwa ryabo. Ubu ni abantu basenga Yehova bishimye, babatijwe kandi buri gihe bageza ku baturanyi babo imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya.
Bite se niba wigaya ukumva udakwiriye gusenga?
Hari abantu bamwe na bamwe bafite imitima itaryarya bashobora kwigaya bakumva badakwiriye gusenga bitewe n’uko bagendera mu nzira y’ubuzima mbi cyane. Yesu Kristo yaciye umugani w’umugabo wari umeze atyo, akaba yari umukoresha w’ikoro wari usuzuguritse. Igihe uwo mugabo yinjiraga mu rugo rw’urusengero, yarigaye yumva adakwiriye kwegera ahantu hasanzwe havugirwa amasengesho. ‘Yahagaze kure, yikubita mu gituza ati “Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha” ’ (Luka 18:13). Dukurikije uko Yesu abivuga, isengesho ry’uwo mugabo ryarumviswe. Ibyo bigaragaza ko Yehova Imana agira imbabazi zirangwa n’impuhwe koko, kandi ko yifuza gufasha abanyabyaha bihana nta buryarya.
Reka dusuzume urugero rw’umusore wo muri Afurika y’Epfo witwa Paul. Igihe Paul yari akiri umwana yajyaga ajya mu materaniro ya Gikristo ari kumwe na nyina. Ariko mu gihe yari mu mashuri yisumbuye, yatangiye kujya yifatanya n’abasore batakurikizaga inzira z’Imana.
Amaze kuva mu ishuri, yagiye kuba umusirikare mu ngabo z’ubutegetsi bwo muri Afurika y’Epfo bwahoze bugendera ku ivangura ry’amoko. Hanyuma, mu buryo atari yiteze, umukobwa wari incuti ye yagize atya ahagarika umubano wabo. Iyo mibereho idatuma umuntu anyurwa yatumye Paul asigara yumva yihebye cyane. Yagize ati “ku mugoroba umwe, nasenze Yehova maze musaba ko yamfasha, n’ubwo mu gihe cy’imyaka myinshi ntari narigeze negera Imana mbivanye ku mutima.”Nyuma gato y’aho Paul amariye kuvuga isengesho rye, nyina yamutumiriye kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka (Luka 22:19). Paul yumvise bidasanzwe kuba nyina yaramutumiye, kubera ko yari yarabaye mu mibereho y’akahebwe kandi akaba ataragaragazaga na gato ko ashishikajwe na Bibiliya. Yagize ati “nabonye ko iryo tumira ari bwo buryo Yehova akoresheje mu gusubiza isengesho ryanjye, kandi numvise ko nanjye ngomba kubyitabira.” Kuva ubwo, Paul yatangiye kujya ajya mu materaniro yose ya Gikristo. Mu gihe yari amaze amezi ane yiga Bibiliya, yujuje ibisabwa kugira ngo abatizwe. Byongeye kandi, yahagaritse amashuri ye y’imyuga, maze ahitamo umwuga wo kwifatanya mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza. Muri iki gihe, Paul ni umugabo wishimye, ntagiterwa kwiheba n’imibereho ye yo mu gihe cyahise. Amaze imyaka 11 akora ku biro by’ishami bya Watch Tower Society muri Afurika y’Epfo.
Koko rero, Yehova Imana asubiza amasengesho abigiranye impuhwe kandi ‘akagororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Vuba aha, umunsi ukomeye wa Yehova uzaza, maze ukureho ububi bwose. Hagati aho, Yehova arimo arasubiza amasengesho abagize ubwoko bwe bamutura bamusaba imbaraga n’ubuyobozi mu gihe bifatanya babigiranye umwete mu murimo w’ingenzi wo kubwiriza. Uko ni ko abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose barimo bazanwa mu itorero rya Gikristo kandi bagahabwa umugisha wo kugira ubumenyi bwa Bibiliya buyobora ku buzima bw’iteka.—Yohana 17:3.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Isengesho rivuye ku mutima rya Koruneliyo ryatumye asurwa n’intumwa Petero
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Isengesho ryafashije abantu benshi mu gihe cy’imihangayiko
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Ni byiza gusenga umuntu asaba ubufasha kugira ngo asobanukirwe Bibiliya
Abagabo n’abagore bashakanye bashobora gusenga basaba ubufasha kugira ngo bakomeze ishyingiranwa ryabo