Imbaraga z’isengesho
Imbaraga z’isengesho
Izuba ririmo rirarenga mu mudugudu wa Nahori mu Burasirazuba bwo Hagati. Umugabo ukomoka muri Siriya witwa Eliyezeri ageze ku iriba riri inyuma y’uwo mudugudu ashoreye ingamiya icumi. N’ubwo rwose Eliyezeri ananiwe kandi afite inyota, ikimuhangayikishije cyane kurushaho ni ibyo abandi bakeneye. Yaje aturuka mu gihugu cy’amahanga, azanywe no gushakira umuhungu wa shebuja umugore. Byongeye kandi, agomba kubona uwo mugore muri bene wabo wa shebuja. Ni gute ari busohoze uwo murimo utoroshye?
ELIYEZERI yiringira imbaraga z’isengesho. Abigiranye ukwizera gutangaje, kumeze nk’uk’umwana muto, asabye ibi bikurikira abigiranye ukwicisha bugufi: “Uwiteka, Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore, mpagaze ku isōko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe, nyweho’, akansubiza ati, ‘nywaho, nduhira n’ingamiya zawe’: abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe; ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”—Itangiriro 24:12-14.
Kuba Eliyezeri yiringiye imbaraga z’isengesho ntibimubereye imfabusa. N’ikimenyimenyi, dore umukobwa wa mbere uje ku iriba ni umwuzukuru wa mwene se wa Aburahamu! Izina rye ni Rebeka, kandi ntarashyingirwa, azira amakemwa mu birebana n’umuco kandi afite uburanga. Ikindi kintu kidasanzwe, ni uko adahaye Eliyezeri amazi yo kunywa gusa, ahubwo akaba agiye no kuzimya inyota y’ingamiya ze zose abigiranye ubugwaneza. Nyuma y’aho, umuryango umaze kubivuganaho, Rebeka yemeye atazuyaje gusubiranayo na Eliyezeri bakajya mu gihugu cya kure, kugira ngo abe umugore wa Isaka, umuhungu wa Aburahamu. Mbega ukuntu isengesho rya Eliyezeri ryashubijwe mu buryo bushishikaje kandi bugaragara neza, bikaba byarabayeho mu gihe Imana yajyaga igira icyo ikora mu buryo bw’igitangaza rimwe na rimwe gusa ku bintu bibaho!
Dushobora kwigira byinshi ku isengesho rya Eliyezeri. Ryagaragaje ukwizera kwe gutangaje, ukwicisha bugufi no kuba yarahangayikishwaga n’ibyo abandi bakeneye mu buryo buzira ubwikunde. Nanone kandi, isengesho rya Eliyezeri ryagaragaje ko yagandukiraga uburyo Yehova yakoranaga n’abantu. Nta gushidikanya, yari azi ubucuti bwihariye Imana yari ifitanye na Aburahamu, kimwe n’isezerano Ryayo ry’uko imigisha yo mu gihe kizaza yari kuzagera ku bantu bose binyuriye kuri Aburahamu (Itangiriro 12:3). Kubera iyo mpamvu, Eliyezeri yatangije isengesho rye amagambo agira ati “Uwiteka, Mana ya databuja Aburahamu.”
Yesu Kristo yakomotse kuri Aburahamu, akaba ari we wari kuzakoreshwa mu guha umugisha abantu bose bumvira (Itangiriro 22:18). Niba muri iki gihe twifuza ko amasengesho yacu asubizwa, tugomba kugaragaza tubigiranye ukwicisha bugufi ko twemera uburyo Imana ikoranamo n’abantu binyuriye Yohana 15:7.
ku Mwana wayo. Yesu Kristo yagize ati “nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.”—Umwigishwa wa Kristo wiboneye ukuri kw’ayo magambo ya Yesu ni intumwa Pawulo. Kuba yariringiraga imbaraga z’isengesho ntibyamubereye imfabusa rwose. Yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kugeza ku Mana imihangayiko yabo yose binyuriye mu isengesho, kandi abaha igihamya agira ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga’ (Abafilipi 4:6, 7, 13). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko ibyo Pawulo yasabye Imana byose asengana umwete yabihawe? Reka tubirebe.
Ibyo umuntu asabye byose si ko abihabwa
Mu murimo wa Pawulo waziraga ubwikunde, yari afite imibabaro yaterwaga n’icyo yasobanuye ko ari “ihwa ryo mu mubiri” (2 Abakorinto 12:7, NW). Ibyo byashoboraga kuba byari imihangayiko yo mu bwenge no mu byiyumvo yaterwaga n’abamurwanyaga hamwe na “bene Data b’ibinyoma” (2 Abakorinto 11:26; Abagalatiya 2:4). Cyangwa se byashoboraga kuba byari ikintu kimubuza amahwemo mu mubiri bitewe n’ububabare bw’amaso bwari bwaramubayeho akarande (Abagalatiya 4:15). Uko byari bimeze kose, iryo “hwa ryo mu mubiri,” (NW) ryatumaga Pawulo yumva acitse intege. Yaranditse ati “ninginze Umwami wacu gatatu, ngo [r]imvemo.” Ariko kandi, ibyo Pawulo yasabye ntiyabihawe. Pawulo yasobanuriwe ko inyungu zo mu buryo bw’umwuka yari yaramaze guhabwa n’Imana, urugero nk’imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo, zari zihagije. Byongeye kandi, Imana yaravuze iti ‘aho intege nke ziri, ni ho imbaraga zanjye zuzura.’—2 Abakorinto 12:8, 9.
Ni irihe somo tuvana ku ngero za Eliyezeri na Pawulo? Koko rero, Yehova Imana yumva amasengesho y’abantu bashaka kumukorera bicishije bugufi. Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko buri gihe abaha ibyo basabye, kuko Imana ibona ibintu mu buryo bwagutse cyane. Izi icyatuzanira inyungu zihebuje cyane kurusha uko twe tubizi. Icy’ingenzi kurushaho, buri gihe ikora ibintu mu buryo buhuje n’umugambi wayo nk’uko wanditswe muri Bibiliya.
Igihe cyo gukiza mu buryo bw’umwuka
Imana isezeranya ko mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bw’Umwana wayo buzategeka isi izakiza abantu indwara zose zo mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu byiyumvo (Ibyahishuwe 20:1-3; 21:3-5). Abakristo batarangwa n’uburyarya bategerezanya amatsiko iyo mibereho yo mu gihe kizaza yasezeranyijwe, bizera mu buryo bwuzuye ko Imana ifite ubushobozi bwo kubisohoza. N’ubwo batiteze ko bakizwa muri ubwo buryo bw’igitangaza muri iki gihe, basenga Imana bayisaba ko yabahumuriza ikabaha n’imbaraga kugira ngo bahangane n’ibigeragezo. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, mu gihe barwaye bashobora gusenga Imana bayisaba ubuyobozi mu birebana no kubona uburyo bwo kwivuza bwiza cyane kurusha ubundi bahuje n’umutungo wabo.
Hari amadini amwe n’amwe atera abarwayi inkunga yo gusenga kugira ngo bakizwe ubu, bakabikora berekeza ku bikorwa byo gukiza mu buryo bw’igitangaza byakozwe na Yesu hamwe n’intumwa ze. Ariko kandi, ibyo bitangaza byakorwaga hagamijwe umugambi wihariye. Byatanze igihamya cy’uko Yesu Kristo yari Mesiya nyakuri, kandi byagaragaje ko Imana yari itacyemera ishyanga ry’Abayahudi, ikaba yaremeraga itorero rya Gikristo ryari rimaze igihe gito rivutse. Muri icyo gihe, impano zo gukora ibitangaza zari zikenewe kugira ngo zikomeze ukwizera kw’iryo torero rya Gikristo ryari rigishingwa. Igihe iryo torero rishya ryari rimaze guhama mu buryo runaka, kandi rimaze gukura, impano zo gukora ibitangaza ‘zararangijwe.’—1 Abakorinto 13:8, 11.
Muri iki gihe kigoye, Yehova Imana arimo arayobora abamusenga mu murimo w’ingenzi cyane kurushaho wo gukiza mu buryo bw’umwuka. Mu gihe abantu bagifite igihe, bakeneye mu buryo bwihutirwa kwitabira inama ibinginga igira iti “nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa; nimumwambaze akiri bugufi; umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, na we aramugirira ibambe; agarukire Imana yacu; kuko izamubabarira rwose pe.”—Yesaya 55:6, 7.
Abanyabyaha bihannye barimo barakizwa mu buryo bw’igitangaza binyuriye ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Yehova Imana arimo arafasha abantu babarirwa muri za miriyoni bakomoka mu mahanga yose kwihana ibyaha byabo no kugirana na we imishyikirano myiza mbere y’uko imperuka y’iyi gahunda mbi igera, binyuriye mu guha abagaragu be imbaraga zo gukora uwo murimo urokora ubuzima. Abantu bose basenga nta buryarya basaba uko gukizwa ko mu buryo bw’umwuka hamwe n’abantu bose basenga basaba ubufasha bwo gukora uwo murimo wo gukiza, mu by’ukuri amasengesho yabo arimo arasubizwa.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
Eliyezeri ari kumwe na Rebeka/The Doré Bible Illustrations/Dover Publications