Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova—afite amaboko n’ububasha

Yehova—afite amaboko n’ububasha

Yehova​—afite amaboko n’ububasha

“Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”​—YESAYA 40:26.

1, 2. (a) Ni iyihe soko y’ingufu igaragara twese twishingikirizaho? (b) Sobanura impamvu Yehova ari we Soko y’imbaraga zose mu buryo bw’ibanze.

IMBARAGA ni ikintu abenshi muri twe dufatana uburemere buke cyane. Urugero, ntitujya twita cyane ku ngufu z’amashanyarazi ziduha urumuri n’ubushyuhe cyangwa se ku kuntu bitworohera gucomeka igikoresho cy’amashanyarazi icyo ari cyo cyose dushobora kuba dutunze. Iyo umuriro ubuze mu buryo butunguranye, ni bwo gusa tubona ko haramutse hatabayeho amashanyarazi, mu mijyi ubuzima bw’abantu bwahagarara. Amenshi mu mashanyarazi twishingikirizaho aturuka mu buryo buziguye ku isoko itanga ingufu ku isi yiringirwa cyane kurusha andi masoko yose—ni ukuvuga izuba. * Buri sogonda, iryo ziko ry’izuba ritwika toni miriyoni eshanu z’ibintu byo mu rwego rwa shimi, rigahundagaza ku isi imbaraga zibeshaho ubuzima.

2 Izo ngufu zose z’izuba ziva hehe? Ni nde wubatse urwo ruganda rubyara ingufu rwo mu ijuru? Yehova Imana ni we wabikoze. Muri Zaburi 74:16 hamwerekezaho hagira hati “waremye umucyo n’izuba.” Ni koko, Yehova ni we Soko y’ikirenga y’imbaraga zose, nk’uko ari na we Soko y’ubuzima bwose. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ntitwagombye na rimwe gufatana uburemere buke imbaraga ze. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova atwibutsa ko twakubura amaso tukareba ibintu biba mu kirere, urugero nk’izuba n’inyenyeri, maze tugatekereza ku kuntu byaje kubaho. “Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”​—Yesaya 40:26; Yeremiya 32:17.

3. Ni gute twungukirwa n’ukuntu Yehova agaragaza imbaraga ze?

3 Kubera ko Yehova afite imbaraga nyinshi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko izuba rizakomeza kuduha urumuri n’ubushyuhe ubuzima bwacu bushingiyeho. Ariko kandi, twishingikiriza ku mbaraga z’Imana kugira ngo tubone ibindi byinshi birenze ibintu by’umubiri by’ibanze dukenera. Gucungurwa tukavanwa mu cyaha no mu rupfu, ibyiringiro byacu by’igihe kizaza no kuba twiringira Yehova, byose bifitanye isano ya bugufi cyane n’ukuntu akoresha imbaraga ze (Zaburi 28:6-9; Yesaya 50:2). Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi zitanga igihamya cy’uko Yehova afite imbaraga zo kurema no gucungura, gukiza ubwoko bwe no kurimbura abanzi be.

Imbaraga z’Imana zigaragarira mu byaremwe

4. (a) Kuba Dawidi yaritegereje ikirere nijoro byamugizeho izihe ngaruka? (b) Ni iki ibintu biba mu kirere bihishura ku bihereranye n’imbaraga z’Imana?

4 Intumwa Pawulo yasobanuye ivuga ko ‘ububasha [bw’Umuremyi wacu] buhoraho, bugaragara neza bugaragazwa n’ibyo yaremye’ (Abaroma 1:20). Hashize ibinyejana byinshi mbere y’aho, umwanditsi wa Zaburi Dawidi, wari umushumba, agomba kuba yarakundaga kureba hejuru mu kirere nijoro, akaba yarabonye ukuntu ikirere gihambaye n’ukuntu Umuremyi wacyo afite imbaraga nyinshi. Yaranditse ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu n’iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” (Zaburi 8:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.) N’ubwo Dawidi yari afite ubumenyi buciriritse ku bihereranye n’ibintu biba mu kirere, yari asobanukiwe ko nta cyo yari cyo rwose ugereranyije n’Umuremyi w’isanzure rinini ry’ikirere cyacu. Muri iki gihe, abahanga mu bya siyansi yiga iby’ikirere bazi byinshi cyane byerekeranye n’ukuntu isanzure ry’ikirere ari rinini cyane hamwe n’ukuntu imbaraga zituma ibaho ari nyinshi. Urugero, batubwira ko buri sogonda izuba ryacu ritanga ingufu zingana n’izatangwa no guturitsa toni miriyari 100.000 z’ubumara bugira ingufu cyane bwitwa TNT (trinitrotoluène). * Agace gato cyane k’izo ngufu ni ko kagera ku isi; ariko kandi karahagije kugira ngo kabesheho ubuzima bwose buri ku mubumbe wacu. N’ubwo bimeze bityo ariko, izuba ryacu si yo nyenyeri ifite imbaraga nyinshi kurusha izindi mu kirere. Hari inyenyeri zimwe na zimwe mu isogonda imwe gusa zitanga imirasire ifite ingufu zingana n’izo izuba ritanga mu munsi wose. Tekereza rero imbaraga Uwaremye ibyo bintu biba mu kirere afite! Mu buryo bukwiriye, Elihu yiyamiriye agira ati “Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira: ifite ububasha buhebuje.”—Yobu 37:23.

5. Ni ikihe gihamya kigaragaza imbaraga za Yehova tubonera mu mirimo ye?

5 ‘Niturondora’ ‘imirimo y’Uwiteka’ nk’uko Dawidi yabigenje, tuzibonera igihamya cy’imbaraga zayo ahantu hose—haba mu muyaga no mu mihengeri, mu nkuba no mu mirabyo, mu nzuzi zikomeye no mu misozi iteye neza (Zaburi 111:2; Yobu 26:12-14). Byongeye kandi, nk’uko Yehova yibukije Yobu, inyamaswa zitanga igihamya cy’imbaraza Ze. Muri zo hari Behemoti, cyangwa imvubu. Yehova yabwiye Yobu ati “imbaraga zayo ziri mu matako yayo, . . . Amaguru yayo ameze nk’ibihindizo by’ibyuma” (Yobu 40:15-18). Imbaraga ziteye ubwoba z’imbogo na zo zari zizwi cyane mu bihe bya Bibiliya, kandi Dawidi yasenze asaba ko yakizwa “akanwa k’intare” n’“amahembe y’imbogo.”—Zaburi 22:22, umurongo wa 21 muri Biblia Yera; Yobu 39:9-11.

6. Mu Byanditswe, ikimasa kigereranywa n’iki, kandi kuki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Kubera ko ikimasa kigira imbaraga, muri Bibiliya gikoreshwa mu kugereranya imbaraga za Yehova. * Iyerekwa intumwa Yohana yabonye ryerekeranye n’intebe y’ubwami ya Yehova rigaragaza ibizima bine, kimwe muri byo kikaba cyari gifite mu maso hasa n’ah’ikimasa (Ibyahishuwe 4:6, 7). Uko bigaragara, umwe mu mico ine y’ingenzi ya Yehova yagaragajwe n’abo bakerubi, ni imbaraga. Indi mico ni urukundo, ubwenge n’ubutabera. Kubera ko imbaraga ari ikintu cy’ingenzi mu bigize kamere y’Imana, gusobanukirwa neza ibyerekeye imbaraga zayo n’ukuntu izikoresha, bizatuma turushaho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi kandi bizadufasha kwigana urugero rwayo binyuriye mu gukoresha neza imbaraga izo ari zo zose twaba dufite.—Abefeso 5:1.

“Uwiteka Nyiringabo, umunyambaraga”

7. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko icyiza kizanesha ikibi?

7 Mu Byanditswe, Yehova yitwa ‘Imana Ishoborabyose,’ izina rikaba ritwibutsa ko tutagombye na rimwe kuzigera dupfobya imbaraga ze cyangwa ngo dushidikanye ko afite ubushobozi bwo kunesha abanzi be (Itangiriro 17:1; Kuva 6:3). Gahunda y’ibintu ya Satani ishobora gusa n’aho yashinze imizi, ariko mu maso ya Yehova “amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungugu ufashe ku minzani” (Yesaya 40:15). Nta gushidikanya ko icyiza kizanesha ikibi, binyuriye kuri izo mbaraga z’Imana. Mu gihe ububi bugwiriye, dushobora guhumurizwa no kumenya ko “Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli” azavanaho ububi burundu iteka ryose.—Yesaya 1:24 Zaburi 37:9, 10.

8. Ni izihe ngabo zo mu ijuru ziyoborwa na Yehova, kandi se, ni ikihe gihamya dufite kitugaragariza ko zifite imbaraga?

8 Imvugo ngo “Uwiteka Nyiringabo,” iboneka muri Bibiliya incuro 285, akaba ari ikindi kintu kitwibutsa imbaraga z’Imana. “Ingabo” zivugwa aha ngaha ni umutwe w’ibiremwa by’umwuka biyoborwa na Yehova (Zaburi 103:20, 21; 148:2). Mu ijoro rimwe gusa, umwe muri abo bamarayika yishe abasirikare b’Abasiriya bagera ku 185.000 bari bagerereje Yerusalemu (2 Abami 19:35). Nitumenya neza imbaraga ingabo za Yehova zo mu ijuru zifite, ntituzakangishwa mu buryo bworoshye n’abaturwanya. Igihe umuhanuzi Elisa yari agoswe n’umutwe w’ingabo zamuhigaga, nta cyo byari bimubwiye, bitewe n’uko mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku mugaragu we, yashoboraga kubona umutwe w’ingabo nyinshi zo mu ijuru zari zimushyigikiye, binyuriye mu kurebesha amaso yo kwizera.—2 Abami 6:15-17.

9. Kuki kimwe na Yesu twagombye kugira icyizere cy’uko tuzarindwa n’Imana?

9 Yesu na we yari azi ko ashyigikiwe n’abamarayika igihe yari agoswe n’agatsiko kari kitwaje intwaro n’impiri mu busitani bwa Getsemani. Yesu amaze kubwira Petero ko agomba gusubiza inkota mu rwubati rwayo, yamubwiye ko iyo biba ngombwa yashoboraga gusaba Se akamwoherereza “abamarayika basāga legiyoni cumi n’ebyiri” (Matayo 26:47, 52, 53). Niba mu buryo nk’ubwo dusobanukiwe n’ibyerekeye ingabo zo mu ijuru ziyoborwa n’Imana, nanone tuziringira byimazeyo ko dushyigikiwe n’Imana. Intumwa Pawulo yaranditse iti “none ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?”—Abaroma 8:31.

10. Yehova akoresha imbaraga ze ku bw’inyungu za nde?

10 Ku bw’ibyo rero, dufite impamvu zose zituma twiringira uburinzi bwa Yehova. Buri gihe akoresha imbaraga ze mu buryo bw’ingirakamaro kandi mu buryo buhuje n’indi mico ye—ubutabera, ubwenge n’urukundo (Yobu 37:23; Yeremiya 10:12). Mu gihe abantu b’ibikomerezwa bo akenshi usanga bakandagira abakene n’abaciye bugufi ku bw’inyungu zabo zishingiye ku bwikunde, Yehova we “akura uworoheje mu mukungugu” kandi ni “nyir’imbaraga zo gukiza” (Zaburi 113:5-7; Yesaya 63:1). Nk’uko Mariya, nyina wa Yesu warangwaga no kwiyoroshya kandi utarishyiraga hejuru yari abisobanukiwe, “Ushoborabyose” akoresha imbaraga ze mu buryo buzira ubwikunde ku bw’inyungu z’abamutinya, agacisha bugufi abibone, kandi agashyira hejuru aboroheje.—Luka 1:46-53.

Yehova ahishurira abagaragu be imbaraga ze

11. Ni ikihe gihamya kigaragaza imbaraga z’Imana Abisirayeli biboneye mu mwaka wa 1513 M.I.C.?

11 Mu bihe byinshi, Yehova yagiye agaragariza abagaragu be imbaraga ze. Kimwe muri ibyo bihe, ni igihe yazigaragarije ku Musozi Sinayi mu mwaka wa 1513 M.I.C. Muri uwo mwaka, Abisirayeli bari baramaze kubona igihamya gitangaje cy’imbaraga z’Imana. Ibyago cumi bya kirimbuzi byari byarahishuye ukuboko gukomeye kwa Yehova n’ukuntu imana zo mu Misiri nta cyo zari zimaze. Nyuma y’aho gato, ukuntu bambutse Inyanja Itukura mu buryo bw’igitangaza no kurimbuka kw’ingabo za Farawo, byabahaye ikindi gihamya cy’imbaraga z’Imana. Hashize amezi atatu nyuma y’aho, munsi y’Umusozi Sinayi, Yehova yatumiriye Abisirayeli kugira ngo bamubere ‘amaronko, abatoranyije mu mahanga yose.’ Ku rwabo ruhande, basezeranyije bagira bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:5, 8). Hanyuma, Yehova yabahaye igihamya kigaragaza imbaraga ze mu buryo bushishikaje. Mu gihe inkuba zahindaga, imirabyo ikarabya, hakumvikana n’ijwi rirenga cyane ry’ihembe, Umusozi Sinayi wacumbye umwotsi kandi uratigita. Abantu bari bahagaze ahitaruye bahinze umushyitsi. Ariko kandi, Mose yababwiye ko ibyo bintu bari bamaze kwibonera byagombaga kubigisha gutinya Imana, gutinya kwari kubasunikira kumvira Imana yabo ishobora byose kandi y’ukuri yonyine, ari yo Yehova.—Kuva 19:16-19; 20:18-20.

12, 13. Ni iyihe mimerere yatumye Eliya ava ku murimo we, ariko se ni gute Yehova yamukomeje?

12 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, mu gihe cya Eliya, ku Musozi Sinayi hongeye kubera ikindi kintu kigaragaza imbaraga z’Imana. Uwo muhanuzi yari yaramaze kubona imikorere y’imbaraga z’Imana. Imana ‘yakinze ijuru’ mu gihe cy’imyaka itatu n’igice bitewe n’ubuhakanyi bw’ishyanga rya Isirayeli (2 Ngoma 7:13). Mu gihe cy’amapfa yari yaratewe n’icyo gikorwa, ibikona ni byo byajyaga bigaburira Eliya ku kagezi k’i Keriti, maze nyuma y’aho agafu gake n’uturanguzwa tw’amavuta byaje gutuburwa mu buryo bw’igitangaza kugira ngo abone ibyo kurya. Ndetse Yehova yahaye Eliya ububasha bwo kuzura umwana w’uwo mupfakazi. Amaherezo, mu isuzuma ritangaje cyane ku bihereranye n’Ubumana ryabereye ku Musozi Karumeli, umuriro wavuye mu ijuru maze ukongora igitambo cya Eliya (1 Abami 17:4-24; 18:36-40). Ariko kandi, nyuma y’aho gato, Eliya yagize ubwoba kandi acika intege igihe Yezebeli yamukangishaga ashaka kumwica (1 Abami 19:1-4). Yarahunze ava muri icyo gihugu, atekereza ko umurimo we wo guhanura urangiye. Kugira ngo Yehova amugarurire icyizere kandi amukomeze, yamugaragarije imbaraga z’Imana mu buryo bwa bwite abigiranye ubugwaneza.

13 Mu gihe Eliya yari yihishe mu buvumo, yabonye ukuntu imbaraga z’uburyo butatu mu mbaraga zitegekwa na Yehova zagaragajwe mu buryo buteye ubwoba: ari zo umuyaga mwinshi wa serwakira, umutingito w’isi, hanyuma umuriro. Ariko kandi, mu gihe Yehova yavuganaga na Eliya, yamuvugishije mu “ijwi ryoroheje ry’ituza.” Yamuhaye indi nshingano yagombaga gusohoza, maze amumenyesha ko muri icyo gihugu hari hakiri abandi bantu bizerwa basenga Yehova bagera ku 7.000 (1 Abami 19:9-18). Kimwe na Eliya, mu gihe twaba ducitse intege bitewe no kutagira ingaruka nziza mu murimo wacu, dushobora kwinginga Yehova tukamusaba “imbaraga zisumba byose”—imbaraga zishobora kudukomeza kugira ngo dukomeze kubwiriza ubutumwa bwiza nta gucogora.—2 Abakorinto 4:7.

Imbaraga za Yehova zitwizeza ko amasezerano ye azasohozwa

14. Ni iki izina bwite rya Yehova rihishura, kandi se, ni gute imbaraga ze zifitanye sano n’izina rye?

14 Nanone kandi, imbaraga za Yehova zifitanye isano ya bugufi n’izina rye hamwe no gusohoza ibyo ashaka. Izina ryihariye ari ryo Yehova, risobanurwa ngo “Atuma Bibaho,” rihishura ko we ubwe atuma aba Nyir’ugusohoza amasezerano. Nta kintu na kimwe cyangwa umuntu ushobora kubuza Imana gusohoza imigambi yayo, icyakora abemeragato bo bashobora kubona ko idashobora gusohozwa. Nk’uko igihe kimwe Yesu yigeze kubwira intumwa ze, “ku Mana byose birashoboka.”—Matayo 19:26.

15. Ni gute Aburahamu na Sara bibukijwe ko nta kintu na kimwe cyananira Yehova?

15 Reka dufate urugero, Yehova yigeze gusezeranya Aburahamu na Sara ko abari kuzabakomokaho yari kuzabahindura ishyanga rikomeye. Ariko kandi, bamaze imyaka myinshi nta mwana baragira. Bombi bari bashaje cyane igihe Yehova yababwiraga ko iryo sezerano ryari riri hafi gusohozwa maze Sara akabiseka. Mu kumusubiza, marayika yaramubwiye ati “hari ikinanira Uwiteka se?” (Itangiriro 12:1-3; 17:4-8; 18:10-14). Hashize ibinyejana bine nyuma y’aho, igihe amaherezo Mose yakoranyirizaga mu Kibaya cy’i Mowabu abakomotse kuri Aburahamu—icyo gihe bari bamaze kuba ishyanga rikomeye—yabibukije ko Imana yari yarasohoje isezerano ryayo. Mose yagize ati “[mukomeza kubaho] kuko [Yehova] yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo, ikagukūza mu Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe. Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo, akakiguha ho gakondo, uko kiri na n’uyu munsi.”—Gutegeka 4:37, 38.

16. Kuki Abasadukayo baguye mu ikosa ryo kutemera ko abapfuye bazazuka?

16 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Yesu yaciriyeho iteka Abasadukayo batizeraga umuzuko. Kuki banze kwemera isezerano ry’Imana ry’uko yari kuzagarura abapfuye? Yesu yarababwiye ati ‘ntimwamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana’ (Matayo 22:29). Ibyanditswe bitwizeza ko “abari mu bituro bose bazumva ijwi [ry’Umwana w’umuntu], bakavamo” (Yohana 5:27-29). Niba tuzi icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umuzuko, icyizere dufitiye imbaraga z’Imana kizatwemeza ko abapfuye bazazuka. ‘Urupfu [Imana] izarumira bunguri kugeza iteka ryose . . . Uwiteka ni we wabivuze.’—Yesaya 25:8.

17. Ni ku wuhe munsi mu gihe kizaza kwiringira Yehova bizaba ari ngombwa mu buryo bwihariye?

17 Mu gihe kizaza cya vuba aha, hazabaho igihe buri wese muri twe azakenera kwiringira imbaraga zirokora z’Imana mu buryo bwihariye. Satani Diyabule azagaba igitero ku bwoko bw’Imana, buzaba busa n’aho butagira uburinzi (Ezekiyeli 38:14-16). Icyo gihe Imana izagaragaza imbaraga zayo zikomeye ku bw’inyungu zacu, bityo buri wese azamenya ko ari Yehova (Ezekiyeli 38:21-23). Iki ni cyo gihe tugomba kubaka ukwizera kwacu kandi tukihingamo kwiringira Imana Ishoborabyose, kugira ngo tutazahungabana muri icyo gihe kizaba kigoye.

18. (a) Ni izihe nyungu tubona iyo dutekereje ku mbaraga za Yehova? (b) Ni ikihe kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikira?

18 Nta gushidikanya, hari impamvu nyinshi zituma dutekereza ku mbaraga za Yehova. Mu gihe dutekereza ku mirimo ye, dusunikirwa gusingiza Umuremyi wacu Mukuru twicishije bugufi kandi tugashimira ku bwo kuba akoresha imbaraga ze mu buryo burangwa n’ubwenge kandi bwuje urukundo. Nitwiringira Yehova Nyiringabo, ntituzigera na rimwe dukangishwa. Tuzizera amasezerano ye mu buryo budahungabana. Ariko kandi, wibuke ko twaremwe mu ishusho y’Imana. Ku bw’ibyo, dufite n’imbaraga—n’ubwo ari mu rugero ruciriritse. Ni gute dushobora kwigana Umuremyi wacu mu bihereranye n’uburyo dukoresha imbaraga zacu? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Abantu benshi cyane bemera ko ibintu bicanwa bikomoka ku binyabuzima biba byaragiye byitindika mu gitaka, urugero nka peteroli n’ibiyikomokaho hamwe na nyiramugengeri—bikaba ari byo soko y’ibanze y’ingufu zikoreshwa mu bigo by’amashanyarazi—bikura ingufu zabyo ku zuba.

^ par. 4 Mu buryo bunyuranye n’ibyo, igisasu cya kirimbuzi gifite ingufu nyinshi cyane kurusha ibindi cyigeze kugeragezwa, cyari gifite ubushobozi bwo guturika kigatanga ingufu zihwanye na toni miriyoni 57 z’ubumara bwitwa TNT.

^ par. 6 Ikimasa cyo mu gasozi (imbogo) kivugwa muri Bibiliya gishobora kuba cyerekeza ku bisimba bimeze nk’inka byabagaho kera byitwa aurochs (mu Kilatini urus). Imyaka 2.000 ishize, izo nyamaswa zabonekaga ahitwa Gaule (muri iki gihe akaba ari mu Bufaransa), kndi Julius Caesar yazerekejeho yandika azisobanura agira ati “izo nyamaswa zitwa uri usanga zibura gato ngo zingane n’inzovu mu bunini, ariko kandi mu byerekeye kamere yazo, ibara n’imiterere yazo, usanga ari kimwe n’ibimasa. Zifite imbaraga nyinshi, kandi zigendera ku muvuduko uhambaye: nta muntu cyangwa igikoko zibabarira, zipfa gusa kuba zabibonye.”

Mbese, ushobora gusubiza ibi bibazo?

Ni gute ibyaremwe bitanga igihamya kigaragaza imbaraga za Yehova?

Ni izihe ngabo Yehova ashobora gukoresha mu gushyigikira ubwoko bwe?

Ni mu bihe bihe bimwe na bimwe Yehova yagaragarijemo imbaraga ze?

Ni ikihe cyemezo dufite cy’uko Yehova azasohoza amasezerano ye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

“Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru, ni nde waremye biriya?”

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto yafashwe na Malin, © IAC/RGO 1991

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Gutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova yagiye agaragaza imbaraga ze bituma twizera amasezerano ye