Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, mu Baroma 12:19, intumwa Pawulo yaba yari irimo igaragaza ko Abakristo batagomba kurakara ubwo yagiraga iti “bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo [“uburakari muburekere umwanya wabwo,” NW]”?

Mu by’ukuri, si byo. Aha ngaha, intumwa Pawulo yari irimo yerekeza ku burakari bw’Imana. Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko Abakristo baramutse bazabiranyijwe n’uburakari nta cyo byaba bitwaye. Mu buryo bweruye, Bibiliya itugira inama yo kwirinda kurakara. Reka turebe inama nke zatoranyijwe mu zagiye zitangwa n’Imana.

“Reka umujinya, va mu burakari: ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa” (Zaburi 37:8). “Umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza” (Matayo 5:22). “Dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya” (Abagalatiya 5:19, 20). “Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo” (Abefeso 4:31). “Umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Byongeye kandi, igitabo cy’Imigani kitugira inama kenshi yo kwirinda kugira umujinya cyangwa kwihutira kurakazwa n’udukosa duto duto n’amakosa ya kimuntu.—Imigani 12:16; 14:17, 29; 15:1; 16:32; 17:14; 19:11, 19; 22:24; 25:28; 29:22.

Imirongo ikikije mu Baroma 12:19 ihuje n’izo nama. Pawulo yatugiriye inama y’uko urukundo rwacu rwaba urukundo ruzira uburyarya, ko twasabira umugisha abadutoteza, ko twagerageza gutekereza neza ku bandi, ko tutakwitura umuntu inabi yatugiriye kandi ko twahatanira kubana amahoro n’abantu bose. Hanyuma, yaduteye inkunga agira ati “bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo [“uburakari muburekere umwanya wabwo,” NW ] , kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.’ ”—Abaroma 12:9, 14, 16-19.

Ni koko, ntitugomba kureka ngo uburakari bube bwadusunikira kwihorera twitura abandi inabi batugiriye. Ubumenyi dufite ku bihereranye n’imimerere n’ukuntu tubona ibyerekeye ubutabera ntibitunganye. Nitureka uburakari bukadusunikira kwihorera, akenshi uzasanga twakoze ibintu bidakwiriye. Ibyo byaba bisohoza intego y’Umwanzi w’Imana, ari we Diyabule. Hari ahandi Pawulo yanditse agira ati “nimurakara ntimugakore icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimubererekere Satani.”—Abefeso 4:26, 27.

Imyifatire myiza kurushaho, imyifatire ihuje n’ubwenge kurushaho, ni iyo kureka Imana ikaba ari yo igena igihe igomba kuzahorera hamwe n’uwo igomba kuzahora. Ishobora kubikora izi ibintu byose mu buryo bwuzuye, kandi igihano cyose itanze kizagaragaza ubutabera bwayo butunganye. Dushobora kubona ko ibyo ari byo Pawulo yashakaga kumvikanisha mu Baroma 12:19, iyo tuzirikanye ko yerekeje ku mirongo yo mu Gutegeka kwa Kabiri 32:35, 41, ikubiyemo amagambo agira ati “guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura.” (Gereranya n’Abaheburayo 10:30.) Bityo, n’ubwo amagambo ngo “bw’Imana,” ataboneka mu nyandiko y’Ikigiriki, abahinduzi benshi bo muri iki gihe bayongeye mu Baroma 12:19. Ibyo bituma havugwa muri ubu buryo bukurikira: “mureke Imana ibe ari yo ihora” (The Contemporary English Version); “mubererekere uburakari bw’Imana” (American Standard Version); “mureke Imana ihane niba ibishaka” (The New Testament in Modern English); “mureke Imana ibe ari yo yitura.”—The New English Bible.

Ndetse no mu gihe twaba dutukwa cyangwa dutotezwa n’abanzi b’ukuri, dushobora kugaragaza ko twiringira amagambo Mose yumvise yasobanuraga kamere ya Yehova Imana, amagambo agira ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.”Kuva 34:6, 7, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.