Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu abantu bakeneye umurengezi

Impamvu abantu bakeneye umurengezi

Impamvu abantu bakeneye umurengezi

UMUGABO wahoze yiyemera kandi w’umunyamahane yagize ati ‘nari urenganya n’umunyarugomo.’ Yahoze ari umutukanyi wagiriraga abandi nabi, wari warabujije amahwemo abigishwa ba Yesu Kristo batinyaga Imana, kandi akabagabaho ibitero mu buryo bwa kinyamaswa. Yavuze abigiranye umutima ushima ati “ariko narababariwe.” N’ubwo bishobora gusa n’aho bigoye kubyemera, uwo mugabo watotezaga abandi abigiranye urugomo rudasanzwe, yaje kuba Umukristo wizerwa, ni ukuvuga intumwa Pawulo.—1 Timoteyo 1:12-16; Ibyakozwe 9:1-19.

Si ko buri wese yakoze ibintu nk’ibyo Pawulo yakoze. Ariko kandi, twese tujya tunanirwa gukora ibihuje n’amahame y’Imana. Kubera iki? Kubera ko “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Byongeye kandi, biroroshye cyane ko twanegekazwa no kwiheba, wenda tukumva turi babi cyane ku buryo tutababarirwa n’Imana. Mu gihe Pawulo yatekerezaga kuri kamere ye ibogamira ku gukora ibyaha, we ubwe yagize ati “yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” Mu gusubiza ikibazo yari amaze kubaza, yaranditse ati “Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu!”—Abaroma 7:24, 25.

Ni gute Umuremyi ukiranuka yashoboraga kugirana imishyikirano n’abanyabyaha? (Zaburi 5:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Zirikana ko Pawulo yagize ati “Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Undi muntu wababariwe n’Imana yasobanuye agira ati “nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby’abari mu isi bose.”—1 Yohana 2:1, 2.

Kuki Yesu Kristo yitwa “Umurengezi kuri Data wa twese”? Kandi se, ni mu buryo ki Yesu ari ‘impongano’ y’ibyaha?

Impamvu umurengezi akenewe

Yesu yaje mu isi “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu asubirane, cyangwa atume umuntu runaka cyangwa ikintu runaka kibohorwa. Uburyo inshinga ikomokaho ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “incungu” yatondaguwemo, bwumvikanisha igitekerezo cyo gutwikira cyangwa gutanga impongano y’ibyaha (Zaburi 78:38). Ijambo ry’Ikigiriki, urugero nk’iryakoreshejwe muri Matayo 20:28, mu buryo bwihariye ryakoreshwaga ryerekeza ku kiguzi cyatangwaga kugira ngo bacungure imfungwa z’intambara, cyangwa kugira ngo babohore abagaragu. Kugira ngo ibisabwa mu rwego rw’ubutabera byubahirizwe, ikintu runaka gitangwa kiguranywe ikindi gihwanyije na cyo agaciro.

Abantu bagiye mu bubata bitewe n’uko umuntu wa mbere yigometse ku Mana. Nk’uko bigaragazwa mu Itangiriro igice cya 3, uwo muntu wari utunganye—ari we Adamu—yahisemo kugira imyifatire yo kutumvira Yehova Imana. Mu kubigenza atyo, yarigurishije we n’abamukomotseho bari bataravuka, yishyira mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Muri ubwo buryo, Adamu yakoze ikosa ryatumye we ubwe ndetse n’abamukomotseho bose batakaza impano y’ubuzima bwa kimuntu butunganye.—Abaroma 5:12, 18, 19; 7:14.

Muri Isirayeli ya kera, Imana yashyizeho gahunda yo gutamba ibitambo by’amatungo kugira ngo ibyaha by’ubwo bwoko bihongererwe cyangwa bitwikirwe (Abalewi 1:4; 4:20, 35). Mu by’ukuri, ubuzima bw’ayo matungo yatambwaga, bwatangwaga mu cyimbo cy’ubuzima bw’umunyabyaha (Abalewi 17:11). Ku bw’ibyo rero, ‘umunsi w’impongano’ washoboraga nanone kwitwa “umunsi w’incungu.”—Abalewi 23:26-28.

Ariko kandi, kubera ko amatungo yari hasi y’abantu, ‘ntibyashobokaga ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha [burundu]’ (Abaheburayo 10:1-4). Kugira ngo igitambo kigire agaciro gahagije ku buryo gishobora guhongerera, cyangwa gukuraho ibyaha burundu, cyagombaga kuba kinganya agaciro n’icyo Adamu yatakaje. Iringaniza risabwa n’ubutabera ryasabaga ko haboneka umuntu utunganye (Yesu Kristo) kugira ngo azibe icyuho cy’icyo undi muntu utunganye (Adamu) yari yaratakaje. Ubuzima bw’umuntu utunganye ni bwo bwonyine bwashoboraga gutanga ikiguzi cy’incungu cyo gucungura abakomotse kuri Adamu bakava mu bubata umubyeyi wabo wa mbere yari yarabagurishijemo. Ihame ry’uko “ubugingo buhorerwa ubundi” ryari kuzuza ibisabwa n’ubutabera nyakuri.—Kuva 21:23-25.

Igihe Adamu yakoraga icyaha maze agakatirwa urwo gupfa, urubyaro rwe rwari rutarakavuka rwari rukiri mu rukiryi rwe, kandi ku bw’ibyo rwapfanye na we. Umuntu utunganye Yesu, ari we “Adamu wa nyuma,” yanze kubyara abana ku bushake bwe (1 Abakorinto 15:45). Yari afite urubyaro rwari rutaravuka rwari rukiri mu rukiryi rwe igihe yapfaga ari umuntu utunganye akaba igitambo. Ku bw’ibyo rero, bishobora kuvugwa ko ari nk’aho ubwoko bwa kimuntu bwashoboraga kumukomokaho bwari mu rukiryi rwe bwapfanye na we. Yesu yafashe umuryango wa Adamu wari warokamwe n’icyaha n’urupfu awugira uwe. Yahaze uburenganzira yari afite bwo kugira umuryango we bwite. Binyuriye mu gutanga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ho igitambo, Yesu yaguze abantu bose bakomotse kuri Adamu kugira ngo bashobore guhinduka umuryango We, ababera ‘Se Uhoraho.’—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.

Igitambo cy’incungu cya Yesu cyuguruye irembo kugira ngo abantu bumvira bababarirwe n’Imana kandi bahabwe ubuzima bw’iteka. Kubera iyo mpamvu, intumwa Pawulo yaranditse iti “ibihembo by’ibyaha [ni] urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Nta kindi twakora uretse gusingiza Yehova ku bw’urukundo n’impuhwe yagaragaje mu gutanga incungu, akayitanga bimuhenze cyane we ubwe hamwe n’Umwana we ukundwa cyane (Yohana 3:16). Nta gushidikanya kandi ko Yesu yagaragaye ko ari we ‘murengezi kuri Data wa twese’ igihe yazurwaga agahabwa ubuzima bwo mu ijuru, maze agashyikiriza Imana agaciro k’igitambo cye cy’incungu mu ijuru * (Abaheburayo 9:11, 12, 24; 1 Petero 3:18). Ariko se, ni gute Yesu Kristo ubu arimo agaragaza ko ari we murengezi wacu mu ijuru?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Reba igice cya 4 n’icya 7 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu bwabaye ikiguzi cyo gucungura urubyaro rwa Adamu