Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“[Mana] ohereza umucyo wawe”

“[Mana] ohereza umucyo wawe”

“[Mana] ohereza umucyo wawe”

Nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe [“n’ukuri kwawe,” “NW”], binyobore.”​—ZABURI 43:3.

1. Ni gute Yehova ahishura imigambi ye?

YEHOVA azirikana abagaragu be cyane mu bihereranye n’uburyo abamenyesha imigambi ye. Aho kuduhishurira ukuri kose icyarimwe mu mucyo umurika cyane uduhuma amaso, agenda atumurikira gahoro gahoro. Urugendo turimo mu nzira y’ubuzima rushobora kugereranywa n’urugendo umugenzi afata anyura mu nzira ndende. Atangira kugenda mu gitondo kare atabona neza. Mu gihe izuba ritangiye kurasa buhoro buhoro rikiri kure cyane, uwo mugenzi aba ashobora kumenya ibintu bimwe na bimwe mu bimukikije. Ibindi aba abireba ibirorirori. Ariko kandi, mu gihe izuba rikomeza kugenda rizamuka, ashobora kureba kure cyane mu birometero byinshi. Uko ni na ko bimeze ku rumuri rwo mu buryo bw’umwuka rutangwa n’Imana. Itwemerera gusobanukirwa ibintu bike mu gihe runaka. Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, yatangaga urumuri rwo mu buryo bw’umwuka mu buryo nk’ubwo. Nimucyo dusuzume ukuntu Yehova yagiye amurikira ubwoko bwe mu bihe bya kera n’ukuntu abumurikira muri iki gihe.

2. Ni gute Yehova yatanze umucyo mu bihe bya mbere y’Ubukristo?

2 Zaburi ya 43 ishobora kuba yarahimbwe n’abahungu ba Kora. Kubera ko bari Abalewi, bari bafite igikundiro cyo kwigisha abantu Amategeko y’Imana (Malaki 2:7). Birumvikana ko Yehova ari we wari Umwigisha wabo Mukuru, kandi ni we bishingikirizagaho we Soko y’ubwenge bwose (Yesaya 30:20). Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “[ Mana] . . . ohoreza umucyo wawe n’umurava wawe [“ukuri kwawe,” NW ] , binyobore” (Zaburi 43:1, 3). Igihe cyose Abisirayeli babaga ari abizerwa kuri Yehova, yabigishaga inzira ze. Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Yehova yarabatonesheje abaha umucyo n’ukuri by’uburyo buhambaye cyane. Ibyo Imana yabikoze igihe yoherezaga Umwana wayo ku isi.

3. Ni mu buryo ki Abayahudi bageragejwe no kwigisha kwa Yesu?

3 Igihe Yesu Kristo Umwana w’Imana yari umuntu, yari ‘umucyo w’isi’ (Yohana 8:12). Yigishirije abantu ibintu “byinshi mu migani”—bikaba byari ibintu bishya (Mariko 4:2). Yabwiye Pontiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Icyo gitekerezo cyari gishya ku Muroma kandi nta gushidikanya ko cyari gishya rwose ku Bayahudi bakundaga ishyanga ryabo, bitewe n’uko batekerezaga ko Mesiya yari kuzahirika Ubwami bw’Abaroma maze agasubiza Isirayeli ikuzo yahoranye. Yesu yari arimo agaragaza umucyo uturuka kuri Yehova, ariko amagambo ye ntiyashimishije abategetsi b’Abayahudi “bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana” (Yohana 12:42, 43). Benshi muri ubwo bwoko bahisemo gutsimbarara ku migenzo yabo yashyizweho n’abantu aho kwemera umucyo wo mu buryo bw’umwuka n’ukuri byaturukaga ku Mana.—Zaburi 43:3; Matayo 13:15.

4. Tuzi dute ko abigishwa ba Yesu bari gukomeza gukura mu birebana n’ubumenyi?

4 Icyakora, abagabo n’abagore bake b’imitima itaryarya bemeye ukuri Yesu yigishije babigiranye ibyishimo. Bakomeje kugira amajyambere nta gutezuka mu byerekeranye n’uko basobanukirwaga imigambi y’Imana. Ariko kandi, igihe iherezo ry’ubuzima bw’Umwigisha wabo bwo ku isi ryari ryegereje, bari bagifite byinshi bagomba kwiga. Yesu yarababwiye ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira” (Yohana 16:12). Koko rero, abigishwa bari kuzakomeza kugenda bakura mu birebana no gusobanukirwa ukuri kw’Imana.

Umucyo ukomeza kumurika

5. Ni ikihe kibazo cyavutse mu kinyejana cya mbere, kandi se, ni bande bari bafite inshingano yo kugikemura?

5 Nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, umucyo uva ku Mana warushijeho kumurika urabagirana cyane kurusha mbere hose. Mu iyerekwa intumwa Petero yabonye, Yehova yahishuye ko kuva icyo gihe Abanyamahanga batakebwe bashoboraga kuba abigishwa ba Kristo (Ibyakozwe 10:9-17). Iryo ryari ihishurwa! Nyamara kandi, nyuma y’aho haje kuvuka ikibazo: mbese, Yehova yaba yarasabaga abo Banyamahanga gukebwa mu gihe bari kuba bamaze kuba Abakristo? Icyo kibazo nticyari cyarashubijwe mu iyerekwa, kandi cyaje gutuma mu Bakristo havuka impaka zikaze. Cyagombaga gukemurwa kugira ngo ubumwe bwabo bw’agaciro kenshi butavaho buhungabana. Ku bw’ibyo rero, “intumwa n’abakuru baterani[ye]” i Yerusalemu kugira ngo ‘bajye inama y’ayo magambo.’—Ibyakozwe 15:1, 2, 6.

6. Ni ubuhe buryo intumwa n’abakuru bakurikije igihe basuzumaga ikibazo kirebana no gukebwa?

6 Ni gute abari bari muri iyo nama bashoboraga kumenya ibyo Imana ishaka ku birebana n’Abanyamahanga bizeraga? Yehova ntiyohereje umumarayika wo kuyobora ibyo biganiro, ndetse nta n’ubwo yagize ibyo ahishurira abari aho binyuriye mu iyerekwa. Icyakora, intumwa n’abakuru ntibatereranywe burundu badahawe ubuyobozi. Basuzumye ubuhamya bwatanzwe n’Abayahudi bamwe b’Abakristo bari barabonye ukuntu Imana yari yaratangiye kugenderera abanyamahanga, isuka umwuka wayo wera ku Banyamahanga batakebwe. Nanone kandi, bakoze ubushakashatsi mu Byanditswe kugira ngo babone ubuyobozi. Ingaruka yabaye iy’uko umwigishwa Yakobo yatanze inama ishingiye ku murongo w’Ibyanditswe ufite icyo wigisha. Mu gihe bari barimo batekereza ku bihamya, ibyo Imana ishaka byaragaragaye neza. Abantu bo mu mahanga ntibagombaga gukebwa kugira ngo bakunde bemerwe na Yehova. Intumwa n’abakuru bahise bandika batazuyaje imyanzuro bagezeho kugira ngo Abakristo bagenzi babo bayoborwe na yo.—Ibyakozwe 15:12-29; 16:4.

7. Ni mu buryo ki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiye bagira amajyambere buhoro buhoro?

7 Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bayobozi ba kidini b’Abayahudi batsimbararaga ku migenzo y’abakurambere babo, Abakristo benshi b’Abayahudi barishimye igihe babonaga ibyo bisobanuro bishya bihambaye byerekeye umugambi w’Imana warebaga abanyamahanga, n’ubwo kubyemera byasabaga ko bahindura uburyo babonagamo Abanyamahanga muri rusange. Yehova yahaye umugisha umutima wabo wo kwicisha bugufi, maze “amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.”—Ibyakozwe 15:31; 16:5.

8. (a) Tuzi dute ko nyuma y’uko ikinyejana cya mbere kirangira hashoboraga kwitegwa umucyo mwinshi kurushaho? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume bifitanye isano n’ibyo?

8 Umucyo wo mu buryo bw’umwuka wakomeje kugenda umurika mu kinyejana cya mbere. Ariko kandi, Yehova ntiyahishuriye Abakristo ba mbere buri kantu kose kagize imigambi ye. Intumwa Pawulo yabwiye bagenzi bayo bari bahuje ukwizera bo mu kinyejana cya mbere iti “none turebera mu ndorerwamo ibirorirori” (1 Abakorinto 13:12). Iyo ndorerwamo ntiyari ifite ahantu hagaragaza ishusho mu buryo bwiza cyane. Bityo rero, bari kubanza gusobanukirwa umucyo wo mu buryo bw’umwuka mu rugero ruciriritse. Nyuma y’urupfu rw’intumwa, umucyo wamaze igihe runaka warakendereye, ariko mu bihe bya vuba aha ubumenyi bw’Ibyanditswe bwaragwiriye (Daniyeli 12:4). Ni gute Yehova amurikira ubwoko bwe muri iki gihe? Kandi se, mu gihe yaguye ubumenyi dufite tukarushaho gusobanukirwa Ibyanditswe, ni gute twagombye kubyitabira?

Umucyo ugenda urushaho kwiyongera buhoro buhoro

9. Ni ubuhe buryo bwo kwiga Bibiliya bwihariye kandi bugira ingaruka nziza bwakoreshwaga n’Abigishwa ba Bibiliya ba mbere?

9 Mu bihe bya none, agashashi ka mbere k’umucyo nyakuri katangiye kuboneka ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 19 mu myaka ya za 70, mu gihe itsinda ry’abagabo n’abagore b’Abakristo batangiraga kwiga Ibyanditswe babishishikariye. Bashyizeho uburyo bw’ingirakamaro bwo kwiga Bibiliya. Umuntu yabazaga ikibazo; hanyuma itsinda ryose rigasuzuma imirongo yose y’Ibyanditswe ifitanye isano n’icyo kibazo. Mu gihe umurongo umwe wa Bibiliya wabaga usa n’aho uvuguruza undi, abo Bakristo b’imitima itaryarya bihatiraga guhuza iyo mirongo yombi. Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bayobozi ba kidini bo muri icyo gihe, Abigishwa ba Bibiliya (nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe) bari bariyemeje kuyoborwa n’Ibyanditswe Byera, aho kuyoborwa n’imigenzo cyangwa inyigisho zahimbwe n’abantu. Mu gihe babaga bamaze gusuzuma ibihamya byose biboneka bishingiye ku Byanditswe, bandikaga imyanzuro babaga bagezeho. Muri ubwo buryo, ukuntu basobanukirwaga inyigisho nyinshi z’ibanze za Bibiliya byagendaga bikosorwa.

10. Ni ibihe bitabo by’ingirakamaro by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditswe na Charles Taze Russell?

10 Charles Taze Russell ni we wari intangarugero muri abo Bigishwa ba Bibiliya. Yanditse uruhererekane rw’ibitabo by’ingirakamaro bitandatu by’imfashanyigisho za Bibiliya byitwaga Études des Écritures. Umuvandimwe Russell yari afite umugambi wo kwandika umubumbe wa karindwi wari kuba ukubiyemo ibisobanuro by’ibitabo bya Bibiliya bya Ezekiyeli n’Ibyahishuwe. Yagize ati “igihe cyose nzabonera urufunguzo nzandika Umubumbe wa Karindwi.” Ariko kandi, yongeyeho ati “Umwami naramuka ahaye urufunguzo undi muntu, ashobora kuwandika.”

11. Ni iyihe sano iri hagati y’igihe hamwe n’ukuntu dusobanukirwa imigambi y’Imana?

11 Ayo magambo yavuzwe na C. T. Russell agaragaza ikintu cy’ingenzi mu bigize ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa imirongo runaka ya Bibiliya—igihe kigeze. Umuvandimwe Russell yari azi ko atashoboraga guhatira umucyo gutanga urumuri ku bihereranye n’igitabo cy’Ibyahishuwe, kimwe n’uko umugenzi ufite ubwira adashobora guhendahenda izuba ngo rirase mbere y’uko igihe cyaryo kigera.

Byarahishuwe—ariko bihishurwa mu gihe cyagenwe n’Imana

12. (a) Ni ryari ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanuka neza cyane? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ko ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya bushingiye ku ngengabihe y’Imana? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

12 Nk’uko nyuma y’urupfu rwa Yesu n’izuka rye ari bwo intumwa zasobanukiwe ubuhanuzi bwinshi buhereranye na Mesiya, ni na ko muri iki gihe Abakristo basobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya mu buryo burambuye rwose mu gihe gusa bumaze gusohozwa (Luka 24:15, 27; Ibyakozwe 1:15-21; 4:26, 27). Igitabo cy’Ibyahishuwe ni igitabo cy’ubuhanuzi, bityo rero twagombye kwitega ko tuzagisobanukirwa neza cyane uko ibintu kivuga bizagenda bihishurwa. Urugero, C. T. Russell ntiyashoboraga gusobanukirwa neza icyo inyamaswa itukura y’ikigereranyo ivugwa mu Byahishuwe 17:9-11 isobanura, bitewe n’uko imiryango ishushanywa n’iyo nyamaswa, ari yo Umuryango w’Amahanga n’Umuryango w’Abibumbye, yabayeho nyuma y’aho apfiriye. *

13. Bigenda bite rimwe na rimwe iyo hatanzwe umucyo ku bihereranye n’ingingo runaka yo muri Bibiliya?

13 Igihe Abakristo ba mbere bamenyaga ko Abanyamahanga batakebwe bashoboraga kuba bagenzi babo bahuje ukwizera, iryo hinduka ryatumye havuka ikindi kibazo ku bihereranye no kumenya niba byari ngombwa ko abanyamahanga bakebwa. Ibyo byasunikiye intumwa n’abakuru kongera gusuzuma icyo kibazo cyo gukebwa cyose uko cyakabaye. Ubwo buryo ni na bwo bukurikizwa no muri iki gihe. Iyo habonetse umucyo mwinshi ku bihereranye n’ingingo runaka ishingiye kuri Bibiliya, rimwe na rimwe bituma abagaragu b’Imana basizwe, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bongera gusuzuma ingingo zifitanye isano na yo, nk’uko ingero za vuba aha zibigaragaza.—Matayo 24:45.

14-16. Ni gute kugira ibyo duhindura ku bitekerezo twari dufite ku bihereranye n’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka byagize ingaruka ku kuntu dusobanukirwa ibivugwa muri Ezekiyeli igice cya 40 kugeza ku cya 48?

14 Mu mwaka wa 1971, ibisobanuro by’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli byasohotse mu gitabo cyari gifite umutwe uvuga ngo “Les nations sauront que je suis Jéhovah—Comment?” Hari igice cyo muri icyo gitabo cyasobanuraga mu buryo buhinnye iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero (Ezekiyeli igice cya 40 kugeza ku cya 48). Icyo gihe, bibandaga cyane ku kuntu iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero ryari kuzasohora mu isi nshya.—2 Petero 3:13.

15 Icyakora, ingingo ebyiri zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1973 (mu Gifaransa) zagize ingaruka ku buryo twasobanukirwaga iyerekwa rya Ezekiyeli. Zasobanuraga urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwavuzwe n’intumwa Pawulo mu Baheburayo igice cya 10. Uwo Munara w’Umurinzi wasobanuye ko Ahera hamwe n’urugo rw’imbere rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka herekeza ku mimerere abasizwe baba barimo igihe bakiri ku isi. Igihe ibivugwa muri Ezekiyeli igice cya 40 kugeza ku cya 48 byongeraga gusuzumwa hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, basobanukiwe ko nk’uko urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rurimo rukora muri iki gihe, ari na ko urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa na rwo rugomba kuba rurimo rukora muri iki gihe. Mu buhe buryo?

16 Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, yabonye abatambyi barimo bagendagenda mu bikari by’urusengero mu gihe bakorera imiryango itari iy’abatambyi. Uko bigaragara, abo batambyi bagereranya “abatambyi b’ubwami,” ni ukuvuga abagaragu ba Yehova basizwe (1 Petero 2:9). Icyakora, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi ntibazakorera mu rugo rw’urusengero rwo ku isi (Ibyahishuwe 20:4). Muri icyo gihe hafi ya cyose, niba atari cyose, abasizwe bazaba bakorera Imana bari Ahera Cyane h’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, “mu ijuru ubwaho” (Abaheburayo 9:24). Kubera ko abatambyi bagaragara bajya kandi bava mu bikari byo mu rusengero rwa Ezekiyeli, iryo yerekwa rigomba kuba ririmo risohozwa muri iki gihe, mu gihe bamwe mu basizwe bakiri ku isi. Bityo rero, inomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 1 Werurwe 1999 yari ikubiyemo ibitekerezo bishya kuri iyi ngingo. Uko ni ko kugeza mu mpera z’ikinyejana cya 20, umucyo wo mu buryo bw’umwuka wagiye utangwa ku buhanuzi bwa Ezekiyeli.

Ba umuntu witeguye kugira icyo uhindura ku birebana n’uko ubona ibintu

17. Ni irihe hinduka wagize ku bihereranye n’uko wabonaga ibintu mu buryo bwa bwite kuva aho ugiriye ubumenyi ku byerekeye ukuri, kandi se, ni gute byakunguye?

17 Umuntu uwo ari we wese wifuza kugira ubumenyi ku byerekeye ukuri agomba kuba yiteguye ‘gufata mpiri ibitekerezwa mu mutima byose, ngo abigomorere Kristo’ (2 Abakorinto 10:5). Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye, cyane cyane iyo ibitekerezo runaka byashinze imizi mu buryo bukomeye. Urugero, mbere y’uko wiga ukuri kw’Imana, ushobora kuba warakundaga kwizihiza iminsi mikuru imwe n’imwe yo mu rwego rw’idini wifatanyije n’umuryango wawe. Nyuma y’aho utangiriye kwiga Bibiliya waje kumenya ko iyo minsi mikuru mu by’ukuri ifite inkomoko ya gipagani. Mu mizo ya mbere, ushobora kuba warajijinganyaga gushyira mu bikorwa ibyo wari urimo wiga. Icyakora, amaherezo urukundo ukunda Imana rwagaragaye ko rukomeye cyane ruganza ibyiyumvo bishingiye ku idini, bityo ureka kwifatanya mu bikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru idashimisha Imana. Mbese, Yehova ntiyaguhaye umugisha mu mwanzuro wafashe?—Gereranya n’Abaheburayo 11:25.

18. Ni gute twagombye kubyifatamo mu gihe turushijeho gusobanukirwa neza ukuri kwa Bibiliya?

18 Buri gihe iyo dukoze ibintu nk’uko Imana ibishaka turungukirwa (Yesaya 48:17, 18). Bityo rero, mu gihe turushijeho gusobanukirwa neza umurongo runaka wa Bibiliya, nimucyo tujye twishimira ku bwo kuba duteye imbere mu kuri! Mu by’ukuri, mu gihe dukomeza kumurikirwa biba bigaragaza ko turi mu nzira ikwiriye. “Inzira y’umukiranutsi,” ni “nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18). Ni iby’ukuri ko muri iki gihe tubona ibintu bimwe na bimwe bigize umugambi w’Imana “nk’ibirorirori.” Ariko kandi, ubwo igihe cyagenwe n’Imana kizaba kigeze, tuzabona ukuri mu bwiza bwako bwose, ibirenge byacu bipfa gusa kuzaba byaragumye mu “nzira” mu buryo buhamye. Hagati aho, nimucyo twishimire ukuri Yehova yasobanuye, ari na ko dutegereza kuzamurikirwa ku bindi bintu tutarasobanukirwa neza.

19. Ni ubuhe buryo bumwe tugaragazamo ko dukunda ukuri?

19 Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda umucyo mu buryo bw’ingirakamaro? Uburyo bumwe ni ugusoma Ijambo ry’Imana buri gihe—tukarisoma buri munsi niba bishoboka. Mbese, ufite gahunda ya buri gihe ukurikiza yo gusoma Bibiliya? Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! na yo aduha ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi byiza kugira ngo tubyishimire. Zirikana nanone ibitabo, udutabo n’izindi nyandiko zateguwe ku bw’inyungu zacu. Kandi se, bite ku bihereranye na za raporo zitera inkunga zivuga ibyerekeranye n’ibikorwa mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami zandikwa mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah?

20. Ni irihe sano riri hagati y’umucyo n’ukuri bituruka kuri Yehova no kuba tujya mu materaniro ya Gikristo?

20 Ni koko, Yehova yashubije mu buryo buhebuje isengesho rivugwa muri Zaburi 43:3. Uwo murongo ujya kurangira, dusoma ngo “[umucyo wawe n’ukuri kwawe] binjyane ku musozi wawe wera, no mu mahema yawe.” Mbese, waba utegerezanya amatsiko gusenga Yehova ufatanyije n’imbaga y’abandi bantu? Inyigisho z’iby’umwuka zitangirwa mu materaniro yacu ni uburyo bw’ingenzi Yehova atumurikiramo muri iki gihe. Ni iki dushobora gukora kugira ngo turusheho gufatana uburemere amateraniro ya Gikristo mu buryo bwimbitse? Tugutumiriye gusuzuma iyo ngingo ubishishikariye mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Nyuma y’urupfu rwa C. T. Russell, hateguwe igitabo cyiswe umubumbe wa karindwi w’ibitabo Études des Écritures, bagerageza gutanga ibisobanuro ku gitabo cya Ezekiyeli n’icy’Ibyahishuwe. Ibice bimwe by’uwo mubumbe byari bishingiye ku bisobanuro Russell yari yaragiye atanga kuri ibyo bitabo bya Bibiliya. Ariko kandi, igihe cyo guhishura icyo ubwo buhanuzi busobanura cyari kitarakagera, kandi muri rusange, ibisobanuro byatanzwe muri uwo mubumbe mu mibumbe igize Études des Écritures, ntibyari bifututse. Mu myaka yakurikiyeho, ubuntu bwa Yehova hamwe n’ibintu byagiye bibera ku isi byatumye Abakristo batahura mu buryo buhuje n’ukuri kurushaho icyo ibyo bitabo by’ubuhanuzi bisobanura.

Mbese, ushobora gusubiza?

• Kuki Yehova agenda ahishura imigambi ye buhoro buhoro?

• Ni gute intumwa n’abakuru bari i Yerusalemu bakemuye ikibazo kirebana no gukebwa?

• Ni ubuhe buryo bwo kwiga Bibiliya bwakoreshwaga n’Abigishwa ba Bibiliya ba mbere, kandi se, kuki bwari bwihariye?

• Sobanura ukuntu umucyo wo mu buryo bw’umwuka uhishurwa mu gihe cyagenwe n’Imana.

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Charles Taze Russell yari azi ko urumuri ku bihereranye n’igitabo cy’Ibyahishuwe rwari kuzatangwa mu gihe cyagenwe n’Imana