Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Yesu Kristo ashobora kuturengera

Uko Yesu Kristo ashobora kuturengera

Uko Yesu Kristo ashobora kuturengera

IBYO Yesu Kristo yakoze kugira ngo afashe abantu igihe yari ari hano ku isi byari bihebuje. Ibyo ni ko byari biri rwose ku buryo igihe umuntu umwe wabyiboneye n’amaso ye yari amaze kurondora ibintu byinshi byabayeho mu mibereho ya Yesu, yagize ati “ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze; byakwandikwa byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi” (Yohana 21:25). Kubera ko Yesu yakoze ibintu byinshi cyane ku isi, dushobora kwibaza tuti ‘ni gute yaba umurengezi wacu mu ijuru? Mbese, dushobora kungukirwa n’impuhwe za Yesu zuje ubwuzu uhereye ubu?’

Igisubizo gisusurutsa umutima cyane kandi kigatanga icyizere. Bibiliya itubwira ko Kristo yinjiye “mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu” (Abaheburayo 9:24). Ni iki yadukoreye? Intumwa Pawulo yagize iti “[Kristo] ntiyinjijwe Ahera cyane [“mu ijuru ubwaho”] n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye, amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.”—Abaheburayo 9:12; 1 Yohana 2:2.

Mbega ukuntu iyo ari inkuru nziza! Aho kugira ngo kuzamurwa mu ijuru kwa Yesu bitume umurimo we uhebuje yakoreraga abantu urangira, ahubwo byatumye ashobora gukorera abantu ibintu byinshi kurushaho. Ibyo byatewe n’uko Imana ibigiranye ubuntu bwayo butagira akagero, yashyizeho Yesu kugira ngo abe “umukozi ukorera abantu bose,” (NW )—umutambyi mukuru—wicaye “iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru.”—Abaheburayo 8:1, 2.

“Umukozi ukorera abantu bose”

Bityo rero, igihe Yesu yari kuba ageze mu ijuru, yari kuba umukozi ukorera abantu bose. Yari gukora umurimo umeze nk’uwo umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yakoreraga abantu basengaga Imana mu bihe bya kera. Uwo murimo se wari uwuhe? Pawulo yagize ati “umutambyi [mukuru] wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma wa wundi [Yesu Kristo wazamutse akajya mu ijuru] na we akwiriye kugira icyo atura.”—Abaheburayo 8:3.

Yesu yari afite ikintu cyo gutura cyarutaga kure cyane icyo umutambyi mukuru wa kera yaturaga. “Ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi” yashoboraga guhumanura Isirayeli ya kera mu buryo bw’umwuka mu rugero runaka, mbese ‘amaraso ya Kristo . . . [ntiyari] kuzarushaho guhumanura imitima yacu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho?’—Abaheburayo 9:13, 14.

Nanone kandi, Yesu ni umukozi ukorera abantu bose uhebuje bitewe n’uko yahawe ukudapfa. Muri Isirayeli ya kera, ‘ababaye abatambyi ni benshi, kuko urupfu rwababuzaga guhoraho.’ Ariko se, bite ku bihereranye na Yesu? Pawulo yaranditse ati “afite ubutambyi budakuka. Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire” (Abaheburayo 7:23-25; Abaroma 6:9). Ni koko, mu ijuru iburyo bw’Imana tuhafite umukozi udukorera twese, ‘uhoraho iteka ngo adusabire.’ Tekereza nawe icyo ibyo bintu bisobanura kuri twe muri iki gihe!

Igihe Yesu yari ku isi, abantu bajyaga baza bamugana ari benshi kugira ngo abafashe, kandi rimwe na rimwe bajyaga bakora urugendo rurerure kugira ngo bungukirwe n’ubufasha bwe (Matayo 4:24, 25). Abantu bakomoka mu mahanga yose bashobora kubona ubufasha bwa Yesu mu buryo bworoshye ari mu ijuru. Aho ari hirengeye ho mu ijuru, buri gihe aba ashobora kuboneka kuko ari umukozi ukorera abantu bose.

Yesu ni Umutambyi Mukuru bwoko ki?

Ibisobanuro byerekeza kuri Yesu Kristo byanditswe mu nkuru zo mu Mavanjiri, bituma tudashidikanya ku bihereranye n’ukuntu akunda gufasha abandi kandi akaba agira impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Mbega ukuntu yarangwaga n’umwuka w’ubwitange! Incuro nyinshi, bagiye bamurogoya yiherereye, mu gihe we n’abigishwa be babaga barimo bagerageza gufata ikiruhuko bari bakeneye cyane. Aho kumva ko avukijwe ibihe by’agaciro by’amahoro n’ituze, ‘yaterwaga impuhwe’ n’abantu babaga bashaka ko abafasha. Ndetse n’igihe Yesu yabaga ananiwe, ashonje kandi afite inyota, ‘yabakiraga abigiranye ubugwaneza’ (NW ), kandi yabaga yiteguye kureka kurya iyo yabaga ashobora kugira abanyabyaha bafite umutima utaryarya afasha.—Mariko 6:31-34; Luka 9:11-17; Yohana 4:4-6, 31-34.

Yesu yagize impuhwe bimutera gufata ingamba zihamye kugira ngo ahaze ibyo abantu babaga bakeneye mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka (Matayo 9:35-38; Mariko 6:35-44). Byongeye kandi, yabigishije uko babona uburuhukiro n’ihumure birambye (Yohana 4:7-30, 39-42). Urugero, mbega ukuntu itumira rye bwite yahaye abantu rishishikaje, itumira rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”—Matayo 11:28, 29.

Urukundo Yesu yakundaga abantu rwari rukomeye cyane ku buryo amaherezo yatanze ubugingo bwe ku bw’abantu b’abanyabyaha (Abaroma 5:6-8). Ku bihereranye n’ibyo, intumwa Pawulo yatanze igitekerezo kigira kiti ‘mbese ubwo [Yehova Imana] atimanye Umwana we, akamutanga ku bwacu twese, azabura ate kumuduhana n’ibindi byose? Kristo Yesu ni we wapfuye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw’Imana, adusabira.’—Abaroma 8:32-34.

Umutambyi Mukuru ushobora kwishyira mu mwanya w’abandi

Igihe Yesu yari umuntu, yarashonje, agira inyota, arananirwa, agira intimba n’umubabaro kandi arapfa. Imihangayiko n’ibigeragezo yagiye yihanganira, byatumye agira ibikwiriye byose mu buryo bwihariye cyane, kugira ngo akorere abantu bababara imirimo y’Umutambyi Mukuru. Pawulo yaranditse ati “[Yesu] yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.”—Abaheburayo 2:17, 18; 13:8.

Yesu yagaragaje ko ashoboye gufasha abantu kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, kandi ko abishaka. Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko agomba kwinginga Imana ikagatiza kandi itarangwa n’imbabazi, ihora yiganyira kubabarira? Oya rwose, kubera ko Bibiliya itwizeza ko ‘[Yehova ari] mwiza, yiteguye kubabarira.’ Nanone kandi igira iti “nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose” (Zaburi 86:5; 1 Yohana 1:9). Mu by’ukuri, amagambo n’ibikorwa bya Yesu birangwa n’ubwuzu bigaragaza impuhwe za Se, imbabazi ze n’urukundo rwe.—Yohana 5:19; 8:28; 14:9, 10.

Ni gute Yesu aruhura abanyabyaha bihana? Abaruhura binyuriye mu kubafasha kubonera ibyishimo no kunyurwa mu mihati ivuye ku mutima bashyiraho, kugira ngo bashimishe Imana. Mu gihe Pawulo yandikiraga Abakristo bagenzi be basizwe, yavuze mu buryo buhinnye uko ibyo bintu biteye agira ati “nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru, ni we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse ko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.”—Abaheburayo 4:14-16.

“Kudutabara mu gihe gikwiriye”

None se, ni iki twakora mu gihe duhanganye n’ibibazo twumva biturenze ku buryo tutashobora kubyikemurira—indwara ikomeye, umutwaro uturemereye w’umutima wicira urubanza, gucika intege mu buryo bukomeye hamwe no kwiheba? Dushobora gukoresha uburyo Yesu na we ubwe yajyaga akoresha buri gihe—ni ukuvuga igikundiro cy’agaciro kenshi cy’isengesho. Urugero, mu ijoro ryabanjirije umunsi yatanzeho ubuzima bwe ku bwacu, yakomeje ‘gusenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi’ (Luka 22:44). Ni koko, Yesu azi uko biba bimeze iyo umuntu asenga Imana ashyizeho umwete cyane. “Amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.”—Abaheburayo 5:7.

Yesu azi ukuntu ‘kumvwa’ no kongererwa imbaraga bisobanura byinshi ku bantu (Luka 22:43). Byongeye kandi, yatanze isezerano rigira riti “icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. . . . Musabe muzahabwa, ngo umunezero wanyu ube wuzuye” (Yohana 16:23, 24). Ku bw’ibyo rero, dushobora gusaba Imana dufite icyizere cy’uko izareka Umwana wayo agakoresha ubutware bwe hamwe n’agaciro k’igitambo cye cy’incungu ku bwacu.—Matayo 28:18.

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu mwanya Yesu arimo mu ijuru, azatanga ubufasha bukwiriye mu gihe gikwiriye. Urugero, niba twarakoze icyaha tukaba tucyicuza tubivanye ku mutima, dushobora guhumurizwa n’amagambo atanga icyizere agira ati “dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka” (1 Yohana 2:1, 2). Umurengezi wacu wo mu ijuru akaba ari na we Uduhumuriza azatwingingira, kugira ngo amasengesho tuvuga mu izina rye kandi mu buryo buhuje n’Ibyanditswe asubizwe.—Yohana 14:13, 14; 1 Yohana 5:14, 15.

Tugaragaze ko dushimira ku bw’ubufasha bwa Kristo

Hari ibindi bisabwa birenze gusaba Imana binyuriye ku Mwana wayo gusa. ‘Kristo yaducunguye’ akoresheje agaciro k’igitambo cye cy’incungu, maze mu buryo bw’ikigereranyo aba ‘shebuja wacunguye’ ubwoko bwa kimuntu (Abagalatiya 3:13; 4:5; 2 Petero 2:1). Dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’ibyo Kristo adukorera byose binyuriye mu kwemera ko turi abe, kandi tukitabira tubigiranye ibyishimo itumira rye rigira riti “umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW ] iminsi yose, ankurikire” (Luka 9:23). ‘Kwiyanga’ si ugupfa kuvuga gusa ko umuntu ahinduye shebuja. N’ubundi kandi, Kristo “yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye, akanabazukira” (2 Abakorinto 5:14, 15). Ku bw’ibyo rero, gushimira ku bw’incungu bizagira ingaruka mu buryo bwimbitse ku bihereranye n’uko tubona ibintu, ku ntego zacu hamwe no ku mibereho yacu. Kuba ‘Yesu Kristo, watwitangiye’ tumurimo umwenda w’iteka ryose, byagombye kudusunikira kwiga byinshi kurushaho ku bimwerekeyeho no ku byerekeye Se wuje urukundo, ari we Yehova Imana. Nanone kandi, twagombye kwifuza gukura mu birebana no kwizera, tukabaho mu buryo buhuje n’amahame y’ingirakamaro y’Imana, kandi tukagira “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:13, 14; Yohana 17:3.

Itorero rya Gikristo ni uburyo tuboneramo ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka, inkunga n’ubuyobozi mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45-47; Abaheburayo 10:21-25). Urugero, niba hari abantu barwaye mu buryo bw’umwuka, bashobora ‘gutumira abakuru [abasaza] b’itorero [bashyizweho.]’ Yakobo yongeyeho amagambo atanga icyizere agira ati “kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: kandi naba yarakoze ibyaha, azaba abibabariwe.”—Yakobo 5:13-15.

Dufate urugero: Hari umugabo wo muri Afurika y’Epfo wari ufunzwe wandikiye umusaza w’itorero agaragaza ukuntu yashimiraga “Abahamya ba Yehova bose bari barimo basohoza umurimo mwiza watangijwe na Yesu Kristo wo gufasha abantu guhatanira kugera mu Bwami bw’Imana.” Hanyuma yaranditse ati “ibyishimo byaransabye ubwo nabonaga ibaruwa yawe. Kuba uhangayikishijwe n’uko nacungurwa mu buryo bw’umwuka byankoze ku mutima mu buryo bwimbitse. Ndetse byabaye impamvu ikomeye kurushaho yatumye ntangira kwita ku itumira rya Yehova Imana ridusaba kwihana. Mu gihe cy’imyaka 27, nagiye nteshuka kandi nkayobagurika mu mwijima w’icyaha, nkarimanganya, ngakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ibikorwa by’ubwiyandarike kandi nkifatanya n’amadini akemangwa. Nyuma y’aho mariye guhura n’Abahamya ba Yehova, numva noneho amaherezo narabonye inzira—inzira iboneye! Icyo ngomba gukora gusa, ni ukuyikurikira.”

Mu gihe kizaza cya vuba aha tuzabona ubundi bufasha

Imimerere yo mu isi igenda irushaho kuzamba, ni igihamya kigaragara neza cy’uko turi mu gihe kirushya cyari kuzabaho mbere y’uko ‘umubabaro mwinshi’ utangira. Uhereye ubu, imbaga y’abantu benshi bakomoka mu mahanga yose, n’imiryango yose no mu moko yose n’indimi zose barimo ‘baramesa ibishura byabo, bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama’ (Ibyahishuwe 7:9, 13, 14; 2 Timoteyo 3:1-5). Binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, barimo barababarirwa ibyaha byabo kandi bagafashwa kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana—mu by’ukuri bakaba incuti zayo.—Yakobo 2:23.

Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo, ‘azaragira [abazaba barokotse umubabaro mwinshi], abuhire amasōko y’amazi y’ubugingo; kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo’ (Ibyahishuwe 7:17). Hanyuma, Kristo azasohoza imirimo ye y’Umutambyi Mukuru ayirangize. Azafasha incuti z’Imana zose kungukirwa mu buryo bwuzuye n’“amasōko y’amazi y’ubugingo”—haba mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo Yesu yatangije mu mwaka wa 33 I.C. hamwe n’ibyo yakomeje gukora ari mu ijuru kuva icyo gihe, noneho bizagezwa ku butungane.

Ku bw’ibyo rero, ntituzigere ducogora mu bihereranye no kugaragaza ko dushimira mu buryo bwimbitse ku bw’ibyo Imana na Kristo bakoze byose—hamwe n’ibyo barimo bakora—ku bwacu. Intumwa Pawulo yaduteye inkunga igira iti “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose . . . Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:4, 6, 7.

Hari uburyo bw’ingenzi bwo kugaragaza ko ushimira Yesu Kristo, Umurengezi wacu wo mu ijuru. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2000 izuba rimaze kurenga, Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi bazateranira hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo (Luka 22:19). Ubwo ni uburyo uzaba ubonye buzatuma urushaho gufatana uburemere mu buryo bwimbitse igitambo cy’incungu cya Kristo. Tugutumiranye ibyishimo byinshi kugira ngo uzaze guterana kandi wiyumvire ukuntu uburyo buhebuje bwateganyijwe n’Imana kugira ngo abantu babone agakiza binyuriye kuri Kristo bushobora kukuzanira inyungu iteka ryose. Baza Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bakubwire isaha nyayo iryo teraniro ridasanzwe rizaberaho n’aho rizabera.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu azi uko biba bimeze iyo umuntu asenga Imana ashyizeho umwete cyane

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Kristo azadufasha guhangana n’ibibazo biturenze ku buryo twe ubwacu tutashobora kubyikemurira

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Kristo adufasha binyuriye ku basaza buje urukundo