Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwiyoroshya—Umuco ugira uruhare mu kwimakaza amahoro

Ukwiyoroshya—Umuco ugira uruhare mu kwimakaza amahoro

Ukwiyoroshya​—Umuco ugira uruhare mu kwimakaza amahoro

Mbega ukuntu isi yaba ishimishije buri wese aramutse agaragaje umuco wo kwiyoroshya! Abantu baba banyurwa, abagize umuryango batagitongana cyane, imiryango y’ubucuruzi itakirushanwa cyane kandi amahanga atakirwana cyane. Mbese, wakwifuza kuba ku isi nk’iyo?

ABAGARAGU nyakuri ba Yehova Imana barimo baritegura kuzaba mu isi nshya ye yasezeranyijwe, aho umuco wo kwiyoroshya mu rwego rw’isi yose uzaba utabonwa ko ari intege nke, ahubwo ubonwa ko ari impano ikomeye ukaba n’ingeso nziza (2 Petero 3:13). Mu by’ukuri, na n’ubu barimo barihingamo uwo muco wo kwiyoroshya. Kubera iki? Cyane cyane kubera ko ibyo ari byo Yehova abasaba. Umuhanuzi we Mika yaranditse ati “yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—Mika 6:8.

Kwiyoroshya bishobora gusobanura ibintu bitari bike, urugero nko kutiyemera cyangwa kutirata no kutabangukirwa no kwiratana ubushobozi bw’umuntu, ibyo yagezeho n’ibyo atunze. Dukurikije uko igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kibivuga, nanone kwiyoroshya bisobanura “kutarenga imipaka.” Umuntu wiyoroshya ntarengera imipaka y’amahame agenga imyifatire myiza. Nanone kandi, yemera ko hariho imipaka ku bihereranye n’ibyo agomba hamwe n’ibyo ashobora gukora. Aba azi ko hari ibintu adafitiye uburenganzira. Nta gushidikanya ko twumva dukunze abantu biyoroshya. Umusizi w’Umwongereza witwaga Joseph Addison yaranditse ati “nta kintu cyaba cyiza kuruta kwiyoroshya by’ukuri.”

Kwiyoroshya si kamere abantu badatunganye bavukana. Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twihingemo uwo muco. Ijambo ry’Imana risobanura ingero nyinshi z’ibintu byabayeho bigaragaza ukwiyoroshya mu buryo bunyuranye, kugira ngo bidutere inkunga.

Abami babiri barangwaga no kwiyoroshya

Dawidi ni umwe mu bagaragu ba Yehova bari indahemuka cyane kurusha abandi, akaba yarasigiwe kuzaba umwami wa Isirayeli akiri umusore. Nyuma y’aho, Umwami Sawuli wari ku ngoma icyo gihe yashyize Dawidi mu bigeragezo bikomeye, agerageza kumwica kandi amuhatira kuba mu buhungiro.—1 Samweli 16:1, 11-13; 19:9, 10; 26:2, 3.

Ndetse no muri iyo mimerere, Dawidi yazirikanaga ko ibyo yagombaga gukora mu gihe yari kuba agerageza kurinda ubuzima bwe byari bifite imipaka. Igihe kimwe ubwo Dawidi yari ari mu butayu, yanze guha Abishayi uruhushya rwo kugirira nabi Umwami Sawuli wari usinziriye, agira ati ‘[nkurikije uko Yehova abibona] sinabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta’ (1 Samweli 26:8-11). Dawidi yari azi ko atari we wari ukwiriye kuvana Sawuli ku ntebe y’ubwami. Muri ubwo buryo, icyo gihe Dawidi yagaragaje umuco wo kwiyoroshya binyuriye mu kutarenga imipaka mu birebana n’imyifatire ikwiriye. Mu buryo nk’ubwo, abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bazi ko ‘bakurikije uko Yehova abibona,’ (NW ) hari ibintu badashobora gukora rwose n’ubwo ubuzima bw’umuntu bwaba buri mu kaga.—Ibyakozwe 15:28, 29; 21:25.

Salomo umuhungu w’Umwami Dawidi na we yagaragaje umuco wo kwiyoroshya igihe yari akiri umusore, n’ubwo yawugaragaje mu buryo butandukanye n’ubwo ho gato. Igihe Salomo yimikwaga, yumvaga adakwiriye gusohoza inshingano iremereye yo kuba umwami. Yarasenze ati “Uwiteka, Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya.” Uko bigaragara, Salomo ubwe yari azi ko atari afite ubushobozi kandi ko yari ataraba inararibonye. Bityo rero, yagaragaje ukwiyoroshya aho kwiyemera cyangwa ngo yirate. Salomo yasabye Yehova ko yamuha umutima ujijutse, kandi ibyo yasabye yarabihawe.—1 Abami 3:4-12.

Mesiya n’integuza ye

Imyaka isaga 1.000 nyuma y’igihe cya Salomo, Yohana Umubatiza yakoze umurimo wo gutegurira Mesiya inzira. Kubera ko Yohana yari integuza y’Uwasizwe, yari arimo asohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Yashoboraga kwiratana igikundiro yari afite. Nanone kandi, Yohana yashoboraga kugerageza kwihesha icyubahiro bitewe n’uko yari mwene wabo wa Mesiya wo mu buryo bw’umubiri. Ariko kandi, Yohana yabwiye abandi ko bitari bimukwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto za Yesu. Kandi igihe Yesu yamusangaga kugira ngo amubatirize mu Ruzi rwa Yorodani, Yohana yaravuze ati “ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe; none ni wowe unsanze?” Ibyo bigaragaza ko Yohana atari umuntu wiyemeraga. Yarangwaga no kwiyoroshya.—Matayo 3:14; Malaki 3:23, 24 [4:5, 6 muri Biblia Yera]; Luka 1:13-17; Yohana 1:26, 27.

Igihe Yesu yari amaze kubatizwa, yatangiye gukora umurimo w’igihe cyose, abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. N’ubwo Yesu yari umuntu utunganye, yaravuze ati ‘nta cyo mbasha gukora ubwanjye. Sinkurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.’ Byongeye kandi, Yesu ntiyashakaga guhabwa icyubahiro n’abantu, ahubwo yahaga Yehova icyubahiro muri buri kintu cyose yakoraga (Yohana 5:30, 41-44). Mbega umuco wo kwiyoroshya!

Biragaragara rero ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka—urugero nka Dawidi, Salomo, Yohana Umubatiza, ndetse n’umuntu wari utunganye Yesu Kristo—bagaragaje umuco wo kwiyoroshya. Ntibirataga, ntibirariraga cyangwa ngo bibone, kandi ntibigeze barenga imipaka ikwiriye. Ingero zabo ziha abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe impamvu zihagije zituma bihingamo umuco wo kwiyoroshya kandi bakawugaragaza. Ariko kandi, hariho izindi mpamvu zituma babikora.

Muri iki gihe cy’amateka ya kimuntu kirangwa n’imivurungano, kwiyoroshya ni umuco w’agaciro kenshi ku Bakristo b’ukuri. Utuma umuntu agirana amahoro na Yehova Imana, na bagenzi be, ndetse na we ubwe akigirira amahoro.

Kugirana amahoro na Yehova Imana

Dushobora kugirana amahoro na Yehova ari uko gusa tutarengereye imipaka idushyiriraho mu birebana no gusenga k’ukuri. Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, barenze imipaka bari barashyiriweho n’Imana, bityo baba abantu ba mbere bataranzwe n’umuco wo kwiyoroshya. Batakaje igihagararo cyiza bari bafite imbere ya Yehova, batakaza ubuturo bwabo, imibereho yo mu gihe kizaza n’ubuzima bwabo (Itangiriro 3:1-5, 16-19). Mbega ukuntu bishyuye indishyi ivunanye!

Nimucyo tuvane isomo ku gutsindwa kwa Adamu na Eva, kubera ko ugusenga k’ukuri gushyira imipaka ku byo tugomba gukora. Urugero, Bibiliya ivuga ko “abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo [batazaragwa] ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Yehova adushyiriraho iyo mipaka abigiranye ubwenge ku bw’inyungu zacu, kandi natwe tugaragaza ubwenge binyuriye mu kutarenga iyo mipaka (Yesaya 48:17, 18). Mu Migani 11:2 hatubwira ko “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi.”

Bite se mu gihe umuteguro wo mu rwego rw’idini waba utubwiye ko dushobora kurenga iyo mipaka ariko tugakomeza kugirana amahoro n’Imana? Uwo muteguro waba urimo ugerageza kutuyobya. Ku rundi ruhande, umuco wo kwiyoroshya udufasha kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana.

Kugirana amahoro na bagenzi bacu

Nanone kandi, umuco wo kwiyoroshya ugira uruhare mu gutuma abantu bagirana imishyikirano y’amahoro. Urugero, iyo ababyeyi batanze urugero mu bihereranye no kunyurwa n’ibintu bya ngombwa bakenera no mu birebana no gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, birashoboka cyane rwose ko abana babo bagira imyifatire nk’iyo. Icyo gihe, abakiri bato bazarushaho kuba abantu banyurwa mu buryo bworoshye n’ibyo bafite, n’ubwo buri gihe atari ko bazajya babona ibyo bifuza. Ibyo bizabafasha kubaho mu buryo bworoheje, kandi imibereho y’umuryango izarushaho kurangwa n’amahoro.

Abantu bafite inshingano y’ubuyobozi bagomba gushyiraho imihati bakaba abantu biyoroshya kandi bakirinda gukoresha nabi ubutware bwabo. Urugero, Abakristo bategekwa “kudatekereza ibirenze ibyanditswe” (1 Abakorinto 4:6). Abasaza b’itorero babona ko batagomba kugerageza guhatira abandi kwemera amahitamo yabo bwite. Ahubwo, bakoresha Ijambo ry’Imana rikaba urufatiro bashingiraho batera abandi inkunga yo kugira imyifatire ikwiriye mu birebana n’uburyo bitwara, imyambarire, kwirimbisha, cyangwa imyidagaduro (2 Timoteyo 3:14-17). Mu gihe abagize itorero babona ko abasaza batarenga imipaka dushyirirwaho n’Ibyanditswe, bituma bubahwa kandi bigatuma mu itorero harangwa umwuka ususurutse, w’urukundo kandi w’amahoro.

Kugira amahoro umuntu ku giti cye

Abantu biyoroshya bagororerwa amahoro yo mu mutima. Umuntu wiyoroshya ntusanga ashishikajwe no kugera ku bintu bihambaye. Ibyo ntibishaka kuvuga ko atagira intego za bwite. Urugero, ashobora kugira icyifuzo cyo guhabwa inshingano z’inyongera mu murimo, ariko yishingikiriza ku Mana, kandi inshingano za Gikristo izo ari zo zose ahawe azitirira Yehova. Ntizibonwa ko ari izo we ubwe yigereyeho. Ibyo bituma uwo muntu wiyoroshya arushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, we ‘Mana itanga amahoro.’—Abafilipi 4:9.

Reka tuvuge ko rimwe na rimwe tujya twumva dusuzuguwe n’abandi bantu. Mbese, ntibyarushaho kuba byiza dusuzuguwe bitewe n’uko twiyoroshya, kuruta gukora ibintu bitarangwa no kwiyoroshya kugira ngo batwiteho? Abantu biyoroshya ntibagira irari rikomeye ryo gushaka kugera ku bintu bihambaye. Bityo, usanga bifitiye amahoro, ibyo bikaba ari ingirakamaro mu bihereranye no kumererwa neza mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri.

Twihingemo kandi dukomeze kurangwa n’umuco wo kwiyoroshya

Adamu na Eva barirekuye barangwa no kutiyoroshya—iyo ngeso bayiraze ababakomotseho. Ni iki gishobora kudufasha kwirinda kugwa muri iryo kosa ababyeyi bacu ba mbere baguyemo? Ni gute dushobora kwihingamo umuco mwiza wo kwiyoroshya?

Mbere na mbere, gusobanukirwa neza umwanya dufite ugereranyije n’uwa Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi, bizadufasha. Ni ibihe bintu twagezeho twebwe ku giti cyacu twakwihandagaza tuvuga ko bishobora kugereranywa n’ibikorwa by’Imana? Yehova yabajije umugaragu we wizerwa Yobu ati “igihe nashingaga imfatiro z’isi, wari he? Niba uzi ubwenge bivuge” (Yobu 38:4). Nta gisubizo Yobu yashoboye gutanga. Mbese, natwe ntidufite ubwenge, ubushobozi n’ubumenyi biciriritse? Mbese, kwemera ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira si ingirakamaro?

Byongeye kandi, Bibiliya itubwira amagambo agira ati “isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka isi n’abayibamo.” Ibyo bikubiyemo ‘inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.’ Yehova ashobora kuvuga ati “ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye” (Zaburi 24:1; 50:10; Hagayi 2:8). Ni ubuhe butunzi dushobora kurata bwagereranywa n’ubwa Yehova? Ndetse n’ikimenyimenyi, umuntu ukize cyane kurusha abandi bose nta mpamvu afite yo kwiratana ibyo atunze! Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko twakurikiza inama yahumetswe intumwa Pawulo yahaye Abakristo b’i Roma, inama igira iti “ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari.”—Abaroma 12:3.

Twebwe abagaragu b’Imana bifuza kwihingamo umuco wo kwiyoroshya, twagombye gusenga dusaba ko twakwera imbuto z’umwuka—ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ukwizera, kwicisha bugufi no kwirinda (Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23). Kubera iki? Ni ukubera ko buri muco muri yo uzatuma kwiyoroshya birushaho kutworohera. Urugero, urukundo dukunda bagenzi bacu ruzadufasha kurwanya kamere ibogamira ku kwirata cyangwa ku kwiyemera. Kandi kwirinda bizatuma tudahubuka ahubwo uzatuma dufata igihe cyo gutekereza mbere y’uko dukora ibintu bitarangwa no kwiyoroshya.

Nimucyo tube maso! Tugomba kuba maso buri gihe tukirinda imitego yo kutiyoroshya. Babiri mu bami bavuzwe mbere si ko igihe cyose barangwaga no kwiyoroshya. Umwami Dawidi yabuze amakenga arahubuka abarura Abisirayeli, icyo kikaba cyari igikorwa kitari gihuje n’ibyo Yehova ashaka. Umwami Salomo yaranzwe no kutiyoroshya ku buryo yageze n’ubwo yirundumurira mu bikorwa byo gusenga kw’ikinyoma.—2 Samweli 24:1-10; 1 Abami 11:1-13.

Igihe cyose iyi gahunda y’ibintu itarangwa no kubaha Imana izaba ikiriho, kwiyoroshya bizajya bisaba ko tuba maso nta guhuga. Ariko kandi, iyo mihati si imfabusa. Mu isi nshya y’Imana, umuryango wa kimuntu uzaba ugizwe n’abantu biyoroshya gusa. Bazajya babona ko kwiyoroshya ari impano ikomeye, aho kubona ko ari intege nke. Mbega ukuntu bizaba bihebuje igihe abantu bose n’imiryango yose bazahabwa umugisha bakagira amahoro azanwa no kwiyoroshya!

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yesu yitiriraga Yehova ibintu byose yakoraga abigiranye ukwiyoroshya