Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abarwanya Imana ntibazatsinda!

Abarwanya Imana ntibazatsinda!

Abarwanya Imana ntibazatsinda!

“Bazakurwanya, ariko ntibazakubasha.”​—YEREMIYA 1:19.

1. Ni iyihe nshingano Yeremiya yahawe, kandi se, umurimo we wamaze igihe kingana iki?

YEHOVA yahaye umusore Yeremiya inshingano yo kuba umuhanuzi uhanurira amahanga (Yeremiya 1:5). Ibyo byabayeho ku ngoma y’Umwami mwiza Yosiya w’i Buyuda. Umurimo wa Yeremiya wo guhanura warakomeje, ugeza no mu gihe cy’imidugararo cyabanjirije igitero cy’Abanyababuloni, ubwo bigaruriraga Yerusalemu maze bakajyana ubwoko bw’Imana mu bunyage.—Yeremiya 1:1-3.

2. Ni gute Yehova yakomeje Yeremiya, kandi se, kurwanya uwo muhanuzi byasobanuraga iki?

2 Ubutumwa bw’urubanza Yeremiya yasabwaga gutangaza, bwagombaga gutuma bamurwanya nta kabuza. Bityo rero, Imana yaramukomeje imutegurira kuzahangana n’ibyari kuzabaho (Yeremiya 1:8-10). Urugero, umutima w’uwo muhanuzi wakomejwe n’aya magambo agira ati “ ‘bazakurwanya, ariko ntibazakubasha; kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yeremiya 1:19). Kurwanya Yeremiya byari kuba ari ukurwanya Imana. Muri iki gihe, Yehova afite itsinda ry’abagaragu be rigereranywa n’umuhanuzi, inshingano yaryo ikaba imeze nk’iya Yeremiya. Kimwe na we, na bo bavuga ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi bashize amanga. Kandi ubwo butumwa bugira ingaruka ku bantu bose no ku mahanga yose, izo ngaruka zikaba zishobora kuba nziza cyangwa mbi, bishingiye ku kuntu babwakira. Kimwe n’uko byari bimeze mu gihe cya Yeremiya, hari abarwanya Imana binyuriye mu kurwanya abagaragu bayo n’imirimo bashinzwe n’Imana.

Abagaragu ba Yehova baribasiwe

3. Kuki abagaragu ba Yehova bagiye bibasirwa?

3 Kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwoko bwa Yehova bwagiye bwibasirwa. Mu bihugu byinshi, abantu bafite imigambi mibisha bagiye bashakisha uburyo bwo gupfukirana—ni koko, uburyo bwo gucecekesha—ibyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Babaga basunitswe n’Umwanzi wacu mukuru, ari we Diyabule, “[u]zerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). “Ibihe by’abanyamahanga” bimaze kurangira mu mwaka wa 1914, Imana yimitse Umwana wayo kugira ngo abe Umwami mushya w’isi, imuha itegeko rigira riti “tegeka hagati y’abanzi bawe” (Luka 21:24; Zaburi 110:2). Kristo yakoresheje ububasha bwe yirukana Satani mu ijuru amujugunya ahahereranye n’isi. Kubera ko Diyabule azi ko ashigaje igihe gito, atura umujinya we Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo (Ibyahishuwe 12:9, 17). Ni iki ibitero by’urudaca by’abo barwanya Imana byagezeho?

4. Ni ibihe bigeragezo byageze ku bwoko bwa Yehova mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’isi Yose, ariko se ni iki cyabayeho mu mwaka wa 1919 no mu wa 1922?

4 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, abagaragu basizwe ba Yehova bahanganye n’ibigeragezo byinshi byagerageje ukwizera kwabo. Bagizwe urw’amenyo kandi baraharabikwa, bashakishwa n’ibitero by’inzererezi, kandi barakubitwa. Nk’uko Yesu yari yarabihanuye, ‘banzwe n’amahanga yose’ (Matayo 24:9). Mu gihe cy’imidugararo yo mu ntambara, abanzi b’Ubwami bw’Imana bakoresheje amayeri yari yarakoreshejwe mu kurwanya Yesu Kristo. Baharabitse ubwoko bwa Yehova bavuga ko bugandisha abantu, kandi bibasira ab’imena mu bari bagize umuteguro w’Imana ugaragara. Muri Gicurasi 1918, leta yatanze uburenganzira bwo gufata J. F. Rutherford wari perezida wa Watch Tower Society, hamwe n’abandi barindwi bari bafatanyije na we mu buryo bwa bugufi cyane. Abo bagabo uko ari umunani bakatiwe igifungo gihanitse, maze bajyanwa muri gereza yo muri Atlanta, muri leta ya Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyuma y’amezi icyenda bararekuwe. Muri Gicurasi 1919, urukiko rw’ubujurire rw’akarere rwemeje ko abaregwa batari baraburanishijwe mu buryo burangwa n’ubutabera, bituma urubanza rusubirwamo. Urwo rubanza rwasubijwe mu rukiko kugira ngo rwongere ruburanishwe, ariko nyuma y’aho leta yaje kuvanaho ibyo birego, maze Umuvandimwe Rutherford n’abo bari bafatanyije bahanagurwaho icyaha burundu. Bongeye gutangira imirimo yabo, kandi amakoraniro yabereye i Cedar Point, ho muri leta ya Ohio, mu mwaka wa 1919 no mu wa 1922, yatumye umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ufata indi ntera.

5. Ni gute Abahamya ba Yehova bashoboye guhangana n’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage?

5 Mu myaka ya za 30, hadutse ubutegetsi bw’igitugu, maze u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani byibumbira hamwe, kugira ngo bikore icyiswe Axe y’ubutegetsi bw’ibihangange. Mu ntangiriro z’iyo myaka, ibitotezo bya kinyamaswa byasutswe ku bwoko bw’Imana, cyane cyane mu Budage bwategekwaga n’ishyaka rya Nazi. Hashyizweho amategeko yo kubuzanya umurimo. Amazu yarasatswe n’abari bayatuyemo barafatwa. Ababarirwa mu bihumbi byinshi bashyizwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bazira ko banze kwihakana ukwizera kwabo. Iyo ntambara yo kurwanya Imana n’ubwoko bwayo, yari igamije gutsemba Abahamya ba Yehova mu karere kose kayoborwaga n’ubwo butegetsi bw’igitugu. * Igihe Abahamya bajyaga mu nkiko z’u Budage kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, Minisitiri w’Ubutabera muri leta ya Reich yateguye umushinga wagutse cyane w’iby’urubanza kugira ngo atume batazigera bagira icyo bageraho. Uwo mushinga wagiraga uti “inkiko ntizigomba gutsindwa ngo zigendere ku mabwiriza ahereranye n’amategeko agaragara gusa; ahubwo zigomba gushakisha uburyo bwo gusohoza inshingano zazo zikomeye kandi zikabubona, kabone n’ubwo zabangamirwa n’amategeko asanzwe akurikizwa.” Ibyo byasobanuraga ko ubutabera butari kuzajya bukurikizwa. Abayobozi ba Nazi bemeje ko ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bihungabanya umutekano w’abantu, cyangwa ko ari ibya gashozantambara, kandi ko ‘byabangamiraga imizamukire y’Ishyaka [rya Nazi].’

6. Ni iyihe mihati yashyizweho kugira ngo umurimo wacu uhagarikwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na nyuma y’aho?

6 Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, umurimo w’ubwoko bw’Imana waraciwe kandi ubuzanywa muri Ositaraliya, Kanada no mu bindi bihugu byakoronijwe n’u Bwongereza biri mu muryango witwa Commonwealth—muri Afurika, Aziya no mu birwa bya Karayibe na Pasifika. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abanzi bari bafite ijambo rikomeye hamwe n’abantu babwirwaga ibintu uko bitari, batangiye guhindura ‘amategeko urwitwazo rw’igomwa’ (Zaburi 94:20). Ariko kandi, ibibazo bihereranye no kuramutsa ibendera hamwe n’amategeko y’uturere runaka yabuzanyaga umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, byarwanyirijwe mu nkiko, kandi imyanzuro y’inkiko yo kuturenganura yafashwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabaye igihome gishyigikira umudendezo wo kuyoboka Imana. Imihati y’abanzi nta cyo yagezeho, ibyo tukaba tubikesha Yehova. Igihe intambara yarangiraga mu Burayi, ya mategeko yo kubuzanya umurimo yavanyweho. Abahamya babarirwa mu bihumbi bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bararekuwe, ariko kandi intambara ntiyari irangiye. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ikimara kurangira, hatangiye Intambara yo Kurebana Igitsure. Ibihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba na byo byakandamije ubwoko bwa Yehova. Ubutegetsi bwashyizeho akabwo kugira ngo butambamire umurimo wacu wo kubwiriza kandi buwuhagarike, buhagarike ibyo gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi buvaneho amakoraniro ya rusange. Hari benshi bafunzwe cyangwa boherejwe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato kandi ivunanye.

Dukomeze kujya mbere mu murimo wo kubwiriza!

7. Ni iki cyageze ku Bahamya ba Yehova bo muri Polonye, mu Burusiya, no mu bindi bihugu mu myaka ya vuba aha?

7 Uko imyaka ibarirwa muri za mirongo yagendaga ihita, ni na ko umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wagendaga urushaho kwaguka. Mu mwaka wa 1982, n’ubwo Polonye yari ikigendera ku buyobozi bwa Gikomunisiti, yemeye ko hakorwa amakoraniro y’umunsi umwe. Hanyuma, haje kubera amakoraniro mpuzamahanga mu mwaka wa 1985. Haje gukurikiraho amakoraniro mpuzamahanga manini cyane yabaye mu mwaka wa 1989, ateranamo abantu babarirwa mu bihumbi bari baturutse mu Burusiya no muri Ukraine. Muri uwo mwaka, Hongiriya na Polonye byahaye Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Ku muhindo w’umwaka wa 1989, ni bwo Urukuta rw’i Berlin rwashenywe. Mu mezi make nyuma y’aho, twahawe ubuzima gatozi mu Budage bw’i Burasirazuba, kandi nyuma y’aho gato, i Berlin habera ikoraniro mpuzamahanga. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, hari harimo hashyirwaho imihati yo kubonana n’abavandimwe bo mu Burusiya mu buryo bwa bwite. Bamwe mu bategetsi b’i Moscou barasuwe, maze mu mwaka wa 1991, Abahamya ba Yehova bahabwa ubuzima gatozi. Kuva icyo gihe, umurimo waragutse mu buryo butangaje cyane mu Burusiya, hamwe no mu bihugu byari byarahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

8. Ni ibiki byageze ku bwoko bwa Yehova mu myaka 45 nyuma y’aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiriye?

8 N’ubwo mu turere tumwe na tumwe ibitotezo byacogoye, mu tundi ho byariyongereye. Mu myaka 45 yakurikiye iherezo ry’intambara ya kabiri y’isi yose, hari ibihugu byinshi byanze guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Byongeye kandi, ibyemezo byo kuduca cyangwa kubuzanya umurimo wacu, byashyizweho mu bihugu 23 byo muri Afurika, ibihugu 9 byo muri Aziya, 8 byo mu Burayi, 3 byo muri Amerika y’Epfo, na 4 byo mu bihugu bimwe na bimwe bigizwe n’ibirwa.

9. Ni ibihe bintu byageze ku bagaragu ba Yehova bo muri Malawi?

9 Kuva mu mwaka wa 1967, Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bagezweho n’ibitotezo bya kinyamaswa. Bagenzi bacu duhuje ukwizera bo muri icyo gihugu ntibashoboraga kugura amakarita y’ishyaka rya politiki, bitewe n’igihagararo cyabo cyo kutivanga kubera ko ari Abakristo b’ukuri (Yohana 17:16). Nyuma y’aho habereye inama y’ishyaka ryitwaga Malawi Congress Party mu mwaka wa 1972, ibikorwa byo kubahohotera byafashe indi ntera. Abavandimwe bameneshejwe mu ngo zabo, kandi bimwa akazi. Ababarirwa mu bihumbi barahunze bava mu gihugu, kugira ngo baticwa. Ariko se, abo barwanyaga Imana n’ubwoko bwayo, baba baratsinze? Reka da! Nyuma y’aho imimerere ihindukiye mu mwaka wa 1999, muri Malawi hatanzwe raporo y’ababwiriza b’Ubwami bagera ku 43.767, kandi abantu basaga 120.000 bateraniyeyo amakoraniro y’intara. Mu murwa mukuru hubatswe ibiro bishya by’ishami.

Bashakisha impamvu z’urwitwazo

10. Nk’uko byagendekeye Daniyeli, ni iki abarwanya ubwoko bw’Imana bo muri iki gihe bakoze?

10 Abahakanyi, abayobozi ba kidini hamwe n’abandi, ntibashobora kwihanganira kumva ubutumwa bwacu buboneka mu Ijambo ry’Imana. Abaturwanya botswa igitutu n’abanyamadini bamwe na bamwe bo muri Kristendomu, maze bagashakisha impamvu yitwa ko ari impamvu yemewe n’amategeko kugira ngo basobanure igituma baturwanya. Ni ayahe mayeri akoreshwa rimwe na rimwe? None se, ni iki abagambanyi bakoze kugira ngo bibasire umuhanuzi Daniyeli? Muri Daniyeli 6:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera, dusoma ngo “abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware; ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro, kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro. Bukeye abo bagabo baravugana bati ‘nta mpamvu tubona kuri Daniyeli keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.’ ” Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abaturwanya bashakisha impamvu z’urwitwazo. Batera hejuru bavuga ibyerekeranye n’ “udutsiko tw’ingirwadini dushobora guteza akaga,” hanyuma bagaharabika Abahamya ba Yehova bavuga ko na bo bari muri utwo dutsiko. Binyuriye mu kutuvuga uko tutari, bahwihwisa amagambo afifitse agamije kudusebya kandi bakatuvuga ibinyoma, bibasira uburyo bwacu bwo kuyoboka Imana hamwe n’igihagararo cyacu cyo kwizirika ku mahame yo kubaha Imana.

11. Ni ibihe birego by’ibinyoma byagiye bizamurwa n’abantu bamwe na bamwe barwanya Abahamya ba Yehova?

11 Mu bihugu bimwe na bimwe, abanyamadini n’abanyapolitiki banga kwemera ko dukurikiza “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana” (Yakobo 1:27). N’ubwo umurimo wacu wa Gikristo ukorerwa mu bihugu 234, abaturwanya bihandagaza bavuga ko turi “idini ritazwi.” Hasigaye iminsi mike ngo habe ikoraniro mpuzamahanga mu mwaka wa 1998, ikinyamakuru cyo muri Athènes cyasubiye mu magambo yavuzwe n’umuyobozi w’idini ry’Aborutodogisi ryo mu Bugiriki, aho yihandagazaga avuga ko “[Abahamya ba Yehova] ari ‘idini ritazwi,’ ” nyamara kandi Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwari rwaremeje ko atari uko bimeze. Hashize iminsi mike nyuma y’aho, ikindi kinyamakuru cyo muri uwo mujyi cyagaragaje amagambo yavuzwe n’umuvugizi w’idini runaka, aho yavugaga ngo “[Abahamya ba Yehova] ntibashobora kuba ‘itorero rya Gikristo,’ kubera ko nta ho bahuriye n’ukwizera kwa Gikristo mu birebana no kwizera Yesu Kristo.” Ibyo biratangaje rwose, bitewe n’uko nta rindi tsinda ry’idini ryibanda cyane ku gukurikiza urugero rwa Yesu, kurusha uko Abahamya ba Yehova babikora!

12. Mu gihe turwana intambara yacu yo mu buryo bw’umwuka ni iki tugomba gukora?

12 Duharanira kurwanirira ubutumwa bwiza no gutuma bushinga imizi, dukoresheje uburyo bwemewe n’amategeko (Abafilipi 1:7). Ikindi kandi, ntituzatatira cyangwa ngo dupfobye igihagararo cyacu kidakuka cyo kutanamuka ku mahame y’Imana ahereranye no gukiranuka (Tito 2:10, 12). Kimwe na Yeremiya, tugomba ‘gukenyera tukabwira [abantu ibyo Yehova] adutegeka byose,’ ntitwemerere abarwanya Imana kudushyiraho iterabwoba iryo ari ryo ryose (Yeremiya 1:17, 18). Ijambo Ryera rya Yehova ryagaragaje neza inzira ikwiriye tugomba kunyuramo. Ntidushaka kuzigera na rimwe twishingikiriza ku ‘maboko y’umubiri’ adakomeye, cyangwa ngo ‘twiringire igicucu cya Egiputa,’ ni ukuvuga iyi si (2 Ngoma 32:8; Yesaya 30:3; 31:1-3). Mu gihe turwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, tugomba gukomeza kwiringira Yehova n’umutima wacu wose, tukareka akajya ayobora intambwe zacu, kandi ntitwishingikirize ku buhanga bwacu (Imigani 3:5-7). Yehova aramutse atadushyigikiye ngo abe ari we ubwe uturinda, ibyo dukora byose byaba ari ‘ukuruhira ubusa.’—Zaburi 127:1.

Turatotezwa ariko ntitunamuka

13. Kuki dushobora kuvuga ko igikorwa cya kidayimoni cyo guhohotera Yesu cyaburijwemo?

13 Urugero rw’ibanze dufite mu bihereranye no kwiyegurira Yehova nta kunamuka, ni urwa Yesu washinjwe ibinyoma ko yagandishaga abantu kandi agahungabanya gahunda zashyizweho. Mu gihe Pilato yari amaze gusuzuma iby’urubanza rwa Yesu, yifuzaga kumurekura. Ariko rubanda, rwohejwe n’abayobozi ba kidini, rutera hejuru rusaba ko Yesu amanikwa, n’ubwo yari umwere. Mu cyimbo cye, basabye ko harekurwa Baraba—umugabo wari warafunzwe azira kugandisha abantu n’ubwicanyi! Pilato yongeye kugerageza kumvisha abo banzi badashyira mu gaciro uko ibintu byari bimeze, ariko amaherezo aza kuganzwa n’urusaku rw’abantu, akora ibyo bashakaga (Luka 23:2, 5, 14, 18-25). N’ubwo Yesu yapfiriye ku giti, icyo gikorwa cy’agahomamunwa cya kidayimoni cyo guhohotera Umwana w’Imana kandi ari umwere, cyaburijwemo burundu, kuko Yehova yazuye Yesu maze akamuzamura, akamushyira iburyo Bwe. Kandi ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., binyuriye kuri Yesu wahawe ikuzo, umwuka wera warasutswe, hashingwa itorero rya Gikristo—ni ukuvuga “icyaremwe gishya.”—2 Abakorinto 5:17; Ibyakozwe 2:1-4.

14. Byagenze bite ubwo abayobozi ba kidini b’Abayahudi barwanyaga abigishwa ba Yesu?

14 Nyuma y’aho gato, abayobozi ba kidini bashyize iterabwoba ku ntumwa, ariko abo bigishwa ba Kristo ntibareka kuvuga ibintu bari barabonye kandi bumvise. Abigishwa ba Yesu basenze bavuga bati “Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose” (Ibyakozwe 4:29). Yehova yashubije isengesho bamutuye bamutakambira, binyuriye mu kubuzuza umwuka wera kandi abaha imbaraga, kugira ngo bakomeze gutangaza ubutumwa nta gutinya. Bidatinze, intumwa zongeye guhabwa itegeko ryo kutongera kubwiriza, ariko Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Gushyirwaho iterabwoba, gufatwa no gukubitwa, ntibyashoboye kubabuza gukwirakwiza umurimo wabo w’iby’Ubwami.

15. Gamaliyeli yari muntu ki, kandi se, ni iyihe nama yahaye abayobozi ba kidini barwanyaga abigishwa ba Yesu?

15 Ni gute abayobozi ba kidini babyifashemo? ‘Bazabiranyijwe n’uburakari, bashaka kwica [intumwa].’ Ariko kandi, umwigisha w’Amategeko witwaga Gamaliyeli wari Umufarisayo yari ahari, kandi yubahwaga na rubanda rwose. Amaze guheza intumwa by’akanya gato, zikava mu cyumba abagize urwo Rukiko bari bateraniyemo, yagiriye inama abo banzi b’abanyedini agira ati “yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. . . . Kandi none ndababwira nti ‘muzibukire aba bantu, mubarekure: kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu, bizatsindwa: ariko nibiba bivuye ku Mana, ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”—Ibyakozwe 5:33-39.

Nta ntwaro yacuriwe kuturwanya izagira icyo idutwara

16. Mu magambo yawe bwite, ni gute wasobanura ibyerekeye icyizere Yehova aha ubwoko bwe?

16 Gamaliyeli yatanze inama irangwa n’ubwenge, kandi iyo hagize abantu batuvuganira turabyishimira. Nanone kandi, twemera ko hagiye hafatwa imyanzuro ishyigikira umudendezo wo kuyoboka Imana, biturutse ku byemezo by’inkiko byabaga byafashwe n’abacamanza bakurikiza ubutabera. Birumvikana ariko ko kuba twizirika ku Ijambo ry’Imana bidashimisha abayobozi ba Kristendomu n’abandi bayobozi ba kidini bo muri Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:1-3). N’ubwo bo hamwe n’abo baba boheje baturwanya, duhabwa icyizere mu magambo akurikira: “ ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Yesaya 54:17.

17. N’ubwo abanzi baturwanya, kuki dukomeza kugira ubutwari?

17 Abanzi bacu baturwanya baduhora ubusa, ariko ntiducika intege (Zaburi 109:1-3). Nta na rimwe tuzigera twemerera abanga ubutumwa bwacu bwo muri Bibiliya, kudushyiraho iterabwoba, ngo batume dutatira ukwizera kwacu. N’ubwo twiteze ko intambara yacu yo mu buryo bw’umwuka izagenda irushaho gukara, tuzi iherezo ryabyo. Kimwe n’uko byagendekeye Yeremiya, tuzasohorerwaho n’amagambo y’ubuhanuzi agira ati “ ‘bazakurwanya, ariko ntibazakubasha; kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yeremiya 1:19). Ni koko rero, tuzi ko abarwanya Imana batazatsinda!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Babaye Abantu Bizerwa Kandi Badatinya Ubwo Bari Bahanganye n’Ikandamiza rya Nazi,” ku ipaji ya 24-28.

Ni gute wasubiza?

• Kuki abagaragu ba Yehova bagiye bibasirwa?

• Ni mu buhe buryo abanzi bagiye barwanya ubwoko bwa Yehova?

• Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko abarwanya Imana batazatsinda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Yeremiya yijejwe ko Yehova yari kuzaba ari kumwe na we

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abarokotse mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Agatsiko k’inzererezi gakorera Abahamya ba Yehova ibikorwa by’urugomo

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

J. F. Rutherford n’abo bari bafatanyije

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ku byerekeye Yesu, abarwanya Imana ntibatsinze