Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wagombye kumenya ku bihereranye n’ubupfumu

Icyo wagombye kumenya ku bihereranye n’ubupfumu

Icyo wagombye kumenya ku bihereranye n’ubupfumu

GUSOBANURA ubupfumu bwo muri iki gihe biragoye. Ibyo biterwa n’uko ababukora banyuranye cyane. Nta butware bahuriyeho cyangwa inyigisho cyangwa igitabo cyera bemera bose, bituma bagira imyizerere runaka bahuriyeho bose. Nanone kandi, batandukanira ku migenzo, imiterere ya gahunda, imihango, n’ibitekerezo bagira ku byerekeye imana zigomba kubahwa. Umwanditsi umwe yagize ati “amadini agendera ku bintu by’amayobera aha abantu ‘isoko’ bavanamo ibitekerezo ‘nta kiguzi.’ ” Undi yagize ati “benshi mu Bapagani Bavuguruwe ntibavuga rumwe hafi kuri buri kintu cyose.”

Kuri benshi, inyigisho zivuguruzanya si ikibazo. Igitabo kimwe kiyobora abifuza kuba abapfumu kigira kiti “mu gihe uhuye n’ikibazo cy’ingorabahizi ku bihereranye n’inyigisho zisa n’aho zivuguruzanya, suzuma izo nyigisho maze ufate umwanzuro ku birebana n’iyo ugomba gukurikira. Umva icyo umutima wawe ukubwira. Mu yandi magambo, wumve ufite umudendezo rwose wo gutoranya mu bitabo by’imihango hamwe n’udutabo dusobanura iby’iyo mihango kugira ngo uhitemo icyo wumva gikwiriye.”

Ku bantu bazi imiterere y’ukuri, bene izo nyigisho zivuguruzanya ni ikibazo. Ukuri ni ikintu gifatika, ikintu kiriho koko. Ibintu ntibiba ukuri bitewe n’uko gusa umuntu yumva ari ukuri cyangwa abyiringiye cyangwa abyemera ko ari ukuri. Urugero, hari igihe abaganga batekerezaga ko bashobora kuvura umusonga baramutse bafashe inkoko nzima bakayica mo ibice bibiri maze bagashyira ibyo bice ku gituza cy’umurwayi. Nta gushidikanya, hari abarwayi benshi bemeraga babikuye ku mutima ko ibyo byashoboraga kubavura. Ariko kandi, imyizerere yabo hamwe n’ibyiringiro byabo ntibyari bihuje n’ukuri gufatika—bene ibyo bikorwa ntibivura umusonga. Abantu si bo bashyiraho ukuri; bihatira gusobanukirwa ibyako.

Bibiliya ivuga ko ikubiyemo ukuri ku bihereranye n’ibintu by’umwuka. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yabwiye Se mu isengesho ati “ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Abantu benshi bakora iby’ubupfumu ntibemeranya. Ahubwo usanga bashakira ibyo guhishurirwa n’ubuyobozi mu migani y’imihimbano, amadini ya kera ndetse no muri siyansi ishingiye ku bintu by’inzozi. None se, ntibyaba bihuje n’ubwenge ko nibura twasuzuma icyo Bibiliya ibivugaho? N’ubundi kandi, abantu hafi ya bose ku isi bemera ko ari igitabo cyera. Nanone kandi, ni kimwe mu nyandiko zo mu rwego rw’idini za kera cyane zarokotse. Bibiliya yanditswe mu gihe cy’imyaka 1.600, ariko kandi, inyigisho zayo zose zirahuza. Nimucyo tugereranye inyigisho za Bibiliya n’imyizerere imwe n’imwe abantu baharanira guteza imbere iby’ubupfumu bakunze guhurizaho muri iki gihe.

Ni bande baba mu buturo bw’umwuka?

Ikibazo cy’ingenzi mu gushakisha ukuntu twasobanukirwa ibintu by’umwuka ni iki gikurikira: ni bande batuye mu buturo bw’umwuka? N’ubwo abapfumu benshi bo muri iki gihe ari abayoboke b’idini gakondo ryemera imana nyinshi, bamwe basenga imanakazi ikomeye, ibonwa ko isohoza inshingano z’uburyo butatu, ni ukuvuga umukobwa, umubyeyi n’umukecuru rukukuri, bishushanya inzego eshatu z’ibanze z’ubuzima. Umukunzi wayo ni imana ifite amahembe. Abandi bapfumu basenga imana n’imanakazi ziri kumwe. Umwanditsi umwe yagize ati “Imanakazi n’Imana zibonwa ko ari uburyo imbaraga z’igitsina gore n’iz’igitsina gabo zigaragarizamo mu byaremwe. Buri yose [ikaba ifite] ibintu byihariye biyiranga, ku buryo iyo zihujwe zibyara ubuzima mu buryo buhwitse.” Undi mwanditsi yanditse agira ati “amwe mu mahitamo y’ingenzi cyane mu bihereranye n’ubupfumu, ni ukuntu uhitamo imana (Imana/Imanakazi) muzakorana. . . . Umwuga w’ubupfumu uguha umudendezo wo kwihitiramo, hanyuma ukazajya wubaha ubwoko bw’Imana zawe bwite.”

Muri ibyo bitekerezo nta na kimwe Bibiliya ishyigikira. Yesu Kristo yahariye umurimo we wose uko wakabaye kwigisha abandi ibyerekeye Yehova, ‘Imana y’ukuri yonyine’ (Yohana 17:3). Bibiliya igira iti ‘Uwiteka arakomeye, akwiriye gusingizwa cyane; kandi ateye ubwoba arusha imana zose. Kuko imana z’abanyamahanga zose ari ibigirwamana.’—1 Ngoma 16:25, 26.

Bite se ku bihereranye na Diyabule? Inkoranyamagambo yitwa Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary isobanura ubupfumu ko ari “uburyo bwo gushyikirana na diyabule.” Muri iki gihe, kubona umupfumu wakwemerera ko ibyo bisobanuro ari ukuri byagorana cyane, kubera ko benshi batanemera ko Satani Diyabule abaho. Umugore umwe ukiri muto uvugwa mu kinyamakuru cyitwa The Irish Times ko ari “umupfumu wo mu rwego rwo hejuru akaba n’umuyobozi w’abapfumu bakomeye cyane kurusha abandi bose bo muri Irilande,” atekereza muri ubu buryo: “kwemera ko Diyabule abaho bisobanura kwemera Ubukristo . . . [Diyabule] ntashobora kuba mu isanzure ry’ikirere kitarimo Imana.”

Bibiliya yemeza ko Diyabule abaho kandi ikamushinja ko ari we nyirabayazana w’imyinshi mu mibabaro n’imidugararo iri ku isi (Ibyahishuwe 12:12). Yesu ntiyigishije ko Diyabule abaho gusa, ahubwo yanagaragaje ko bishoboka ko umuntu yakora ibyo Diyabule ashaka atabizi. Urugero, abayobozi ba kidini bo mu kinyejana cya mbere bari biyiziho gukiranuka, bavugaga ko mu buryo runaka bari abana b’Imana kandi bakibwira ko bakoraga ibyo Imana ishaka. Yesu we washoboraga kumenya ibyari mu mitima yabo, si ko yabibonaga. Yababwiye adaciye ku ruhande ati “mukomoka kuri so, Satani; kandi ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora” (Yohana 8:44). Byongeye kandi, igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kivuga ko Diyabule ari we ‘uyobya abari mu isi bose.’—Ibyahishuwe 12:9.

Mbese, habaho ubumaji bwiza?

Birumvikana ko kuva kera, buri gihe ubumaji bugendana n’ibintu by’amayobera. * Abantu benshi, baba abo mu bihe bya kera n’abo muri iki gihe, bemera ko ubupfumu bukorwa n’abapfumu, bakabukora bagamije kugirira abandi nabi. Abapfumu bavugwaho kuba bafite ubushobozi bwo guteza abantu ububabare bukomeye ndetse bakaba banabica bakoresheje ubupfumu. Mu bihe bya kera, abapfumu bagiye bashinjwa kuba ari bo babaga bihishe inyuma y’ibyago bitagira ingano, hakubiyemo indwara, urupfu no kurumba kw’imyaka.

Abapfumu bo muri iki gihe bahakana bivuye inyuma ibyo birego. N’ubwo bemera ko rimwe na rimwe hajya habaho abapfumu b’abahemu bashakira abandi ibibi, benshi bemeza ko ibikorwa byabo by’ubupfumu bikoreshwa mu kuzanira abantu inyungu aho kubagirira nabi. Abapfumu bigisha ko ibikorwa by’ubupfumu byungura umupfumu inkubwe eshatu, kandi bakavuga ko icyo ari ikintu cy’ingenzi kibabuza kuvuma abandi. Ingero z’ubwo bupfumu bwitwa ko ngo buzanira abantu ibyiza hakubiyemo imitongero yo kukurinda ubwawe, guhumanura inzu yawe uyirukanamo imbaraga mbi ziba zarasizwemo n’umuntu wahoze ayituyemo, iyo gutuma umuntu agukunda, gutuma uvurwa neza kandi ukagira ubuzima bwiza, iyo gutuma utirukanwa ku kazi hamwe n’ituma ubona amafaranga. Kubera ubwo bubasha busesuye bene ako kageni bwitirirwa ubupfumu, ntibitangaje kuba bwaramamaye mu bantu benshi cyane.

Icyakora, Bibiliya yo nta tandukaniro ishyira hagati y’ubupfumu bwiza n’ubupfumu bubi. Mu Mategeko Mose yahawe, Imana yagaragaje icyo ibitekerezaho mu buryo bweruye. Yagize iti “ntimukagire ibyo muragurisha” (Abalewi 19:26). Nanone kandi, dusoma ngo “muri mwe ntihazaboneke . . . uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha.”—Gutegeka 18:10, 11.

Kuki Imana yavuze ityo? Si ukubera ko iba igamije kutuvutsa icyatugirira umumaro. Yehova yahaye abagize ubwoko bwe ayo mategeko kubera ko yabakundaga kandi atashakaga ko biroha mu bubata bw’ubwoba n’imiziririzo. Ahubwo, atumirira abagaragu be kumwegera kugira ngo abahe ibintu baba bakeneye. Ni we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Intumwa Yohana yijeje bagenzi bayo bahuje ukwizera igira iti “icyo dusaba cyose tugihabwa [n’Imana], kuko twitondera amategeko yayo, tugakora ibishimwa imbere yayo.”—1 Yohana 3:22.

Bite se ku bihereranye n’imyuka mibi?

Abapfumu benshi bemeranya na Bibiliya kuri iyi ngingo: imyuka mibi ibaho. Mu ngingo imwe yanditswe n’umugabo uharanira guteza imbere iby’ubupfumu, yatanze umuburo ugira uti “abazimu bariho: baba mu isi itaboneka iteganye n’iyi yacu yuzuyemo ibiremwa bifite ubuzima. . . . Amagambo nk’aya ngo, ‘Akadayimoni,’ ‘Umwuka Mubi’ na ‘Dayimoni’ ahuje n’ukuri cyane. Iyo myuka ifite imbaraga cyane. . . . Ifite ubwenge kurusha iyindi . . . ishobora kwinjira mu isi yacu (haramutse hagize umuntu uyifasha bihagije akayugururira amarembo). . . . Ishobora kwinjira mu mubiri wawe . . . ndetse ikagaragaza ko mu rugero runaka yakwifatiye. Ni koko, ibyo bihuje neza neza n’inkuru za kera zitubwira iby’ababaga batewe na Dayimoni.”

Mu bihe bya Bibiliya, abadayimoni bateraga abantu bakabababaza mu buryo bunyuranye. Bamwe mu babaga batewe barajunjamaga, abandi bakaba impumyi, abandi bagasara, naho abandi bakagira imbaraga ndengakamere (Matayo 9:32; 12:22; 17:15, 18; Mariko 5:2-5; Luka 8:29; 9:42; 11:14; Ibyakozwe 19:16). Rimwe na rimwe ububabare bwariyongeraga cyane mu gihe abadayimoni benshi babaga batereye umuntu icyarimwe (Luka 8:2, 30). Ku bw’ibyo rero, nta gushidikanya ko hari impamvu yumvikana ituma Yehova aburira ubwoko bwe ko bugomba kugendera kure ubupfumu n’ibindi bikorwa byose by’amayobera.

Idini rishingiye ku kuri

Muri iki gihe, abantu benshi bakurikira ubupfumu kubera ko busigaye busa n’aho ari idini gakondo ridafite icyo ritwaye kandi ryiza. Mu turere tumwe na tumwe bwaremewe. Abantu ntibabutinya. Ahubwo, akenshi usanga babupfobya. Mu mimerere ubworoherane bwo mu rwego rw’idini butuma abantu benshi bayoboka ibintu bitanafite epfo na ruguru, ubupfumu bwahawe umwanya w’icyubahiro rwose.

Koko rero, amadini yahindutse isoko aho abantu baba bafite umudendezo wo guhitamo irihuje n’ibyo bakeneye, kimwe n’uko umuntu yagura umuguru w’inkweto. Mu buryo bunyuranye n’ibyo, Yesu yavuze ko hari amahitamo hagati y’ibintu bibiri gusa. Yagize ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7:13, 14). Ubusanzwe, dufite umudendezo wo guhitamo inzira tunyuramo. Ariko kandi, kubera ko imibereho yacu myiza y’iteka iri mu kaga, ayo mahitamo ni ay’ingenzi cyane. Kugira ngo tumurikirwe mu buryo bw’umwuka, tugomba kunyura mu nzira y’ukuri—inzira iboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, honyine.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Mu Cyongereza, hari bamwe bakoresha ijambo ryanditswe ngo “magick” kugira ngo bagaragaze itandukaniro riri hagati y’ibikorwa bitandukanye by’amayobera n’ubumaji bukinirwa kuri platifomu. Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Nzeri 1993, ku ipaji ya 26, ku ngingo ivuga ngo “Mbese, Hari Akaga Kari mu Gukora Iby’Ubumaji?”

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Abantu benshi muri iki gihe babona ko ubupfumu ari idini gakondo ritagize icyo ritwaye

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Buri gihe, ubupfumu bwagiye bugendana n’ibikorwa by’amayobera

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Mbese, abakora iby’ubupfumu baba bakora ibyo Diyabule ashaka batabizi?

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Bibiliya ihishura inzira y’ukuri