Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi

“Dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho.”—2 PETERO 1:19.

1, 2. Ni uruhe rugero ushobora kuvuga rw’umuntu wari mesiya w’ikinyoma?

MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, ba mesiya b’ibinyoma bagiye bagerageza guhanura iby’igihe kizaza. Mu kinyejana cya gatanu I.C., umuntu wiyitaga Mose yemeje Abayahudi bari batuye ku kirwa cya Crète ko ari we mesiya bari bategereje, kandi ko yari kuzabakiza ababakandamiza. Ku munsi bari barasezeranyijwe ko ari bwo bazabohorwa, baramukurikiye abajyana ahantu harehare hitegeye Inyanja ya Mediterane. Yababwiye ko bagombaga kwiroha mu nyanja gusa, maze ikigabanyamo kabiri bagatambuka. Abenshi mu biroshye mu nyanja bararohamye, nuko uwo mesiya w’ikinyoma abura atyo.

2 Mu kinyejana cya 12, muri Yemen hadutse “mesiya.” Calife, cyangwa umutegetsi, yamusabye kwerekana ikimenyetso kigaragaza ubumesiya bwe. Uwo “mesiya” yatanze igitekerezo cy’uko uwo mutegetsi yategeka ko bamuca umutwe. Yahanuye ko yari guhita azuka, kikaba ari cyo cyari kuba ikimenyetso kigaragaza ko ari we mesiya. Uwo mutegetsi yemeye uwo mugambi—maze iby’uwo “mesiya” birangirira aho.

3. Mesiya nyakuri ni nde, kandi se, ni iki umurimo we wagaragaje?

3 Ba mesiya b’ibinyoma hamwe n’ubuhanuzi bwabo nta kintu na kimwe bashobora kugeraho, ariko kwitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi nta na rimwe bituma umuntu amanjirwa. Mesiya nyakuri, ari we Yesu Kristo, yasohoreweho mu buryo nyabwo n’ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya. Urugero, umwanditsi w’Ivanjiri Matayo yaranditse, asubiramo ubuhanuzi bwa Yesaya, ati “ ‘mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, hafi y’inyanja, hakurya ya Yorodani, n’i Galilaya y’abapagani, abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi. Kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, bamurikirwa n’umucyo.’ Yesu ahera ubwo atangira kwigisha, avuga ati ‘mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi’ ” (Matayo 4:15-17; Yesaya 9:1, 2). Yesu ni we wari uwo ‘mucyo mwinshi,’ kandi umurimo we wagaragaje ko ari we Muhanuzi Mose yari yarahanuye. Abari kwanga gutega amatwi Yesu bari kuzarimburwa.—Gutegeka 18:18, 19; Ibyakozwe 3:22, 23.

4. Ni gute Yesu yasohoje ibivugwa muri Yesaya 53:12?

4 Nanone kandi, Yesu yasohoje amagambo y’ubuhanuzi yo muri Yesaya 53:12, amagambo agira ati ‘yasutse ubugingo bwe, ageza ku gupfa, abaranwa n’abagome; ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi, kandi asabira abagome.’ Kubera ko Yesu yari azi ko nyuma y’igihe gito yari kuzatanga ubuzima bwe bwa kimuntu ho incungu, yakomeje ukwizera kw’abigishwa be (Mariko 10:45). Ibyo yabikoze mu buryo butangaje binyuriye mu guhindura isura kwe.

Uguhindura isura kwa Yesu gukomeza ukwizera

5. Mu magambo yawe, ni gute wasobanura ibyo guhindura isura kwa Yesu?

5 Ibyo guhindura isura byari bifite icyo bihanura. Yesu yagize ati “umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be, afite ubwiza bwa Se, . . . Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe” (Matayo 16:27, 28). Mu by’ukuri se, haba hari zimwe mu ntumwa zaba zarabonye Yesu aje mu Bwami bwe? Muri Matayo 17:1-7, hagira hati “iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine basa. Ahindurirwa imbere yabo.” Mbega ibintu bitangaje! “Mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we.” Nanone kandi, haje “igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.’ Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane. Yesu arabegera, abakoraho, arababwira ati ‘nimuhaguruke, mwitinya.’ ”

6. (a) Kuki ibyo guhindura isura Yesu yabyise iyerekwa? (b) Guhindura isura kwa Yesu kwari umusogongero w’iki?

6 Birashoboka ko ibyo bintu biteye ubwoba byaba byarabereye kuri imwe mu mpinga z’Umusozi wa Herumoni, aho Yesu n’izo ntumwa eshatu baraye iryo joro. Uko bigaragara, icyo gikorwa cyo guhindura isura cyabaye nijoro, ibyo bikaba byaranatumye kiba ikintu gishishikaje mu buryo bwihariye. Impamvu imwe yatumye Yesu acyita iyerekwa ni uko Mose na Eliya, bo bari bamaze igihe kirekire barapfuye, batari bahari mu buryo nyakuri. Kristo wenyine ni we wari uhari nyakuhaba (Matayo 17:8, 9). Uko kwigaragaza arabagirana cyane byatumye Petero, Yakobo na Yohana babona mu buryo butangaje, ibi by’umusogongero gusa, ukuhaba kwa Yesu afite ikuzo n’ububasha bwa Cyami. Mose na Eliya bashushanya abaraganwa na Yesu basizwe, kandi iryo yerekwa ryatsindagirije mu buryo bukomeye cyane ubuhamya Yesu yatanze ku bihereranye n’Ubwami bwe n’igihe yari kuzaba ari umwami.

7. Tuzi dute ko Petero yibukaga neza ibyabaye mu gihe cyo guhindura isura kwa Yesu?

7 Guhindura isura kwe kwagize uruhare mu gukomeza ukwizera kw’izo ntumwa uko ari eshatu zari kuzagira umwanya w’ingenzi mu itorero rya Gikristo. Kurabagirana ko mu maso ha Kristo, kwererana kw’imyenda ye hamwe n’ijwi ry’Imana ubwayo ryavugaga ko Yesu ari Umwana Wayo ikunda cyane bagombaga kumvira—ibyo byose byageze ku ntego yabyo mu buryo bugira ingaruka nziza cyane. Ariko kandi, izo ntumwa nta wundi muntu zagombaga kubwira iby’iryo yerekwa kugeza aho Yesu yari kuzukira. Nyuma y’imyaka igera kuri 32, Petero yari acyibuka neza iryo yerekwa. Yaryerekejeho yerekeza no ku cyo ryashushanyaga, maze arandika ati “burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye. Kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.”—2 Petero 1:16-18.

8. (a) Amagambo Imana yavuze yerekeza ku Mwana wayo yibandaga ku ki? (b) Igicu cyabonetse mu gihe Yesu yahinduraga isura cyagaragazaga iki?

8 Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi, ni amagambo Imana yivugiye igira iti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.” Ayo magambo atsindagiriza ko Yesu ari we Mwami wimitswe n’Imana, ibyaremwe byose bikaba bigomba kumwumvira. Igicu cyakingirije izo ntumwa cyagaragazaga ko isohozwa ry’iryo yerekwa ryari kuzaba mu buryo butaboneka. Ryari kubonwa n’abari kuba bafite amaso yo gusobanukirwa bonyine, bazi kandi bakaba bemera “ikimenyetso” cy’ukuhaba kwa Yesu mu buryo butagaragara afite ububasha bwa Cyami (Matayo 24:3). Mu by’ukuri, kuba Yesu yarabahaye amabwiriza yo kutagira uwo babwira ibyo bari babonye kugeza aho yari kuzazurirwa akava mu bapfuye, bigaragaza ko yari kuzahabwa icyubahiro n’ikuzo nyuma yo kuzuka kwe.

9. Kuki guhindura isura kwa Yesu byagombye gukomeza ukwizera kwacu?

9 Petero amaze kwerekeza ku guhindura isura kwa Yesu, yagize ati “nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era” (2 Petero 1:19-21). Guhindura isura kwa Yesu bitsindagiriza ko ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ari iryo kwiringirwa. Tugomba kwitondera iryo jambo kandi ntidukurikize “imigani yahimbwe n’ubwenge,” idashyigikiwe kandi itemerwa n’Imana. Guhindura isura kwa Yesu byagombye gutuma turushaho kwizera ijambo ry’ubuhanuzi mu buryo buhamye, bitewe n’uko ibyerekanywe mbere y’igihe bihereranye n’uko Yesu yari kuzaba ameze afite ikuzo kandi afite ububasha bwa Cyami byabaye impamo. Ni koko, dufite igihamya kidashidikanywaho kigaragaza ko Kristo ahari muri iki gihe ari Umwami wo mu ijuru ufite imbaraga.

Uko inyenyeri yo mu ruturuturu ibandura

10. “Inyenyeri yo mu ruturuturu” yavuzwe na Petero yerekeza kuri nde, kandi se, kuki ushubije utyo?

10 Petero yaranditse ati “muzaba mukoze neza, [nimwita ku ijambo ry’ubuhanuzi], kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira.” Mbese, “inyenyeri yo mu ruturuturu” ni nde cyangwa se ni iki? Amagambo ngo “inyenyeri yo mu ruturuturu,” aboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, kandi asobanurwa kimwe n’amagambo ngo “inyenyeri yo mu rukerera” (NW ). Mu Byahishuwe 22:16, Yesu Kristo yitwa “inyenyeri yaka yo mu ruturuturu [“yo mu rukerera,” NW ] .” Mu bihe bimwe na bimwe by’umwaka, bene izo nyenyeri ni zo za nyuma zibandurira aherekera mu burasirazuba. Zibandura mbere gato y’uko izuba rirasa, bityo rero, ziba zigaragaza ko hatangiye undi munsi. Petero yakoresheje amagambo ngo “inyenyeri yo mu ruturuturu,” yerekeza kuri Yesu mu gihe Yari kuzaba amaze guhabwa ububasha bwa Cyami. Icyo gihe, Yesu yabanduriye mu isanzure ryose ry’ikirere, hakubiyemo n’isi yacu! Kubera ko ari Inyenyeri yo mu Ruturuturu ya Kimesiya, agaragaza ko hagiye gutangira undi munsi, cyangwa ikindi gihe cy’amateka, ku bw’abantu bose bumvira.

11. (a) Kuki ibivugwa muri 2 Petero 1:19 bidashaka kuvuga ko “inyenyeri yo mu ruturuturu” ibandurira mu mitima nyamitima y’abantu? (b) Ni gute wasobanura ibivugwa muri 2 Petero 1:19?

11 Hari ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya usanga bwumvikanisha igitekerezo cy’uko amagambo yavuzwe n’intumwa Petero yanditswe muri 2 Petero 1:19, yerekeza ku mutima nyamutima w’umuntu. Umutima w’umuntu mukuru upima hagati y’amagarama 250 kugeza kuri 300 gusa. None se, ni gute Yesu Kristo—ubu akaba ari ikiremwa cy’umwuka gifite ikuzo mu ijuru kidashobora gupfa—ashobora kurasira muri izo ngingo ntoya z’umubiri w’umuntu (1 Timoteyo 6:16)? Birumvikana ko imitima yacu y’ikigereranyo igira uruhare muri ibyo bintu, kuko ari yo ituma twita ku ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi. Ariko rero, itegereze ubigiranye ubwitonzi ibyanditswe muri 2 Petero 1:19, uri bubone ko Bibiliya yitwa New World Translation ikoresha akitso kugira ngo interuro isa n’aho iri mu dukubo ivuga ngo “rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira,” iyitandukanye n’amagambo yavuzwe mbere muri uwo murongo hamwe n’amagambo ngo “mu mitima yanyu.” Uwo murongo ushobora kuvugwa muri ubu buryo bukurikira: ‘dufite ijambo ry’ubuhanuzi rirushaho gukomera; kandi muzaba mugize neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima, ni ukuvuga, mu mitima yanyu, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira.’

12. Ni iyihe mimerere iranga imitima y’abantu muri rusange, ariko se bimeze bite ku Bakristo b’ukuri?

12 Ni iyihe mimerere iranga imitima y’ikigereranyo y’abantu bakora ibyaha muri rusange? Rwose, imitima yabo iri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka! Icyakora niba turi Abakristo b’ukuri, ni nk’aho dufite itabaza rimurikira mu mitima yacu, ubundi ikaba yacura umwijima biramutse bitagenze bityo. Nk’uko bigaragazwa n’amagambo yavuzwe na Petero, Abakristo nyakuri bari kuzakomeza kuba maso kandi bakamenya ibyerekeye umuseke utangiza undi munsi, binyuriye mu kwitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ritanga urumuri. Bari kuzamenya ko inyenyeri yo mu ruturuturu itabanduriye mu mitima nyamitima y’abantu, ahubwo ko yabanduriye imbere y’ibyaremwe byose.

13. (a) Kuki dushobora kudashidikanya ko Inyenyeri yo mu Ruturuturu yabanduye? (b) Kuki Abakristo bashobora kwihanganira imimerere igoranye Yesu yahanuye ko yari kuzabaho muri iki gihe?

13 Iyo Nyenyeri yo mu Ruturuturu yarabanduye! Ibyo dushobora kubimenya tudashidikanya binyuriye mu kwita ku buhanuzi bukomeye bwa Yesu buhereranye no kuhaba kwe. Muri iki gihe turimo turibonera ukuntu ubwo buhanuzi bugenda busohora, mu gihe tubona intambara zitigeze zibaho mbere hose, inzara, imitingito y’isi n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi hose (Matayo 24:3-14). N’ubwo natwe Abakristo imimerere igoranye yahanuwe na Yesu itugiraho ingaruka, dushobora kwihangana dufite amahoro n’ibyishimo byo mu mutima. Kubera iki? Ni ukubera ko twitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi kandi tukaba twizera ibyo idusezeranya ko izadukorera mu gihe kizaza. Tuzi ko twegereje igihe gihebuje kurusha ibindi, bitewe n’uko iminsi y’ “imperuka” tuyigeze kure cyane (Daniyeli 12:4)! Isi iri mu mimerere iteye agahinda yahanuwe muri Yesaya 60:2, hagira hati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga.” Ni gute umuntu yabona inzira anyuramo muri uwo mwijima? Umuntu agomba kwitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi yicishije bugufi, ibyo akabikora uhereye ubu, igihe kitaramushirana. Abantu b’imitima itaryarya bagomba guhindukirira Yehova Imana, we Soko y’ubuzima n’umucyo. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Ibyakozwe 17:28.) Kubigenza atyo ni byo byonyine byatuma umuntu uwo ari we wese abona umucyo nyakuri mu buryo bw’umwuka, kandi akagira ibyiringiro byo kuzabaho mu gihe kizaza gihebuje Imana yateganyirije abantu bumvira.—Ibyahishuwe 21:1-5.

“Umucyo waje mu isi”

14. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzibonere isohozwa ry’ubuhanuzi buhebuje bwo muri Bibiliya?

14 Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yesu Kristo ubu ari Umwami utegeka. Kubera ko yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1914, hari ubundi buhanuzi buhebuje buzasohora. Kugira ngo tuzabone ukuntu buzasohora, tugomba kugaragaza ko turi abantu bicisha bugufi kandi bizera Yesu Kristo, tukihana imigenzereze yacu yo gukora ibyaha n’ibyaha twakoze tutaramenya ukuri. Birumvikana ko abakunda umwijima batazabona ubuzima bw’iteka. Yesu yagize ati “uko gucirwaho iteka ni uku; ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo, babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi; kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana: ariko ūkora iby’ukuri, ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.”—Yohana 3:19-21.

15. Ni gute bizatugendekera nituramuka twirengagije agakiza Imana yaduteganyirije binyuriye ku Mwana wayo?

15 Umucyo wo mu buryo bw’umwuka waje mu isi binyuriye kuri Yesu, kandi kumwumvira ni iby’ingenzi. Pawulo yaranditse ati “kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi, mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose” (Abaheburayo 1:1, 2). None se, bizagenda bite nitwirengagiza ako gakiza Imana yaduteganyirije binyuriye ku Mwana wayo? Pawulo yakomeje agira ati “mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, twebweho tuzarokoka dute, nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu, natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise, Imana ifatanije na bo guhamya, ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’[u]mwuka [w]era zagabwe nk’uko yabishatse?” (Abaheburayo 2:2-4). Ni koko, Yesu ni we w’ibanze mu birebana no gutangaza ijambo ry’ubuhanuzi.—Ibyahishuwe 19:10.

16. Kuki dushobora kwizera ubuhanuzi bwose bwa Yehova Imana mu buryo bwuzuye?

16 Nk’uko byamaze kuvugwa, Petero yagize ati “nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye.” Abantu bonyine ntibashobora gutanga ubuhanuzi bw’ukuri, ariko kandi, dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye ubuhanuzi bwose bw’Imana. Ubwo buhanuzi bukomoka kuri Yehova Imana ubwe. Yatumye abagaragu be bashobora gusobanukirwa ukuntu ubuhanuzi bwa Bibiliya bugenda busohora, akoresheje umwuka wera. Mu by’ukuri, dushimira Yehova ku bwo kuba twaragiye twibonera isohozwa ry’ubuhanuzi bwinshi nk’ubwo kuva mu mwaka wa 1914. Kandi tuzi neza ko byanze bikunze, ubuhanuzi busigaye buhereranye n’iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu, bwose buzasohora. Ni iby’ingenzi cyane ko dukomeza kwitondera ubuhanuzi bw’Imana, ari na ko tureka umucyo wacu ukamurika (Matayo 5:16). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova arimo atuma ‘umucyo utuvira mu mwijima’ w’icuraburindi ubundikiye isi muri iki gihe!—Yesaya 58:10.

17. Kuki dukeneye umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka ku Mana?

17 Umucyo uyu tuzi utuma tubona. Nanone kandi, utuma imyaka iduha ibyokurya bitandukanye cyane yera. Hatabayeho umucyo uyu tuzi ntitwabaho. Bite se ku bihereranye n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka? Uduha ubuyobozi kandi ukatwereka iby’igihe kizaza biba byarahanuwe mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Zaburi 119:105). Yehova Imana ‘yohereza umucyo we n’umurava we [“ukuri kwe,” NW ]’ (Zaburi 43:3). Mu by’ukuri, twagombye kugaragaza ko dushimira ibyo bintu twateganyirijwe mu buryo bwimbitse. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo twibuganizemo uwo mucyo w’ “ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana,” kugira ngo urusheho kuvira mu mitima yacu y’ikigereranyo.—2 Abakorinto 4:6; Abefeso 1:18.

18. Ni iki Inyenyeri yo mu Ruturuturu ya Yehova yiteguye gukora ubu?

18 Mbega ukuntu dufite imigisha yo kuba tuzi ko mu mwaka wa 1914, Yesu Kristo, ari we Nyenyeri yo mu Ruturuturu, yarasiye mu ijuru no mu isi yose, maze agatangira gusohoza ibyahanuwe na rya yerekwa rihereranye no guhindura isura kwe! Inyenyeri yo mu Ruturuturu ya Yehova ubu irahari, yiteguye gusohoza umugambi w’Imana mu rindi sohozwa ry’ibyahanuwe no guhindura isura kwa Yesu—ni ukuvuga “[i]ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Mu gihe iyi gahunda ishaje izaba imaze kuvanwaho, Yehova azasohoza isezerano rye rihereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya,” aho tuzashobora kumusingiza iteka, kubera ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru, akaba n’Imana y’ubuhanuzi nyakuri (2 Petero 3:13). Mu gihe tugitegereje uwo munsi ukomeye, nimucyo dukomeze kugendera mu mucyo w’Imana binyuriye mu kwitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute wasobanura ibyo guhindura isura kwa Yesu?

• Ni gute guhindura isura kwa Yesu bikomeza ukwizera?

• Inyenyeri yo mu Ruturuturu ya Yehova ni nde cyangwa ni iki, kandi se ni ryari yabanduye?

• Kuki twagombye kwitondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Mbese, ushobora kuvuga icyo guhindura isura kwa Yesu bisobanura?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Inyenyeri yo mu Ruturuturu yarabanduye. Mbese, waba uzi ukuntu yabanduye n’igihe yabanduriye?