Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bakeneye ihumure cyane!

Abantu bakeneye ihumure cyane!

Abantu bakeneye ihumure cyane!

“Mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera; ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga; kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.”—UMUBWIRIZA 4:1.

MBESE, ushaka kubona ihumure? Waba se wifuza cyane ko umucyo wo guhozwa warasira mu gicu cy’umwijima wo kwiheba? Mbese, wumva wifuza cyane ikintu cyaguhumuriza, n’iyo cyaba gito, kugira ngo cyoroshye intimba yatewe n’imibereho yononwe n’imibabaro ikabije cyane hamwe n’ibintu bidashimishije byakubayeho?

Twese tujya dukenera cyane kubona ihumure no guterwa inkunga. Ibyo biterwa n’uko mu buzima hari ibintu byinshi cyane bitubabaza. Twese dukenera kubona uburinzi, kumva dususurutse no kugira umuntu utugaragariza urukundo. Hari bamwe muri twe bageze mu za bukuru, kandi ibyo bikaba bitabashimishije. Abandi bo usanga baramanjiriwe mu buryo bwimbitse bitewe n’uko ubuzima buba butaragenze nk’uko bari babyiteze. Ndetse hari n’abandi bashegeshwe n’inkuru z’incamugongo ziturutse ku bisubizo byo kwa muganga usuzuma indwara.

Byongeye kandi, abantu bake ni bo bahakana ko ibintu biba muri iki gihe byatumye ihumure n’ibyiringiro bikenerwa mu rugero rwagutse. Mu kinyejana gishize honyine, abantu basaga miriyoni ijana bahitanywe n’intambara. * Abo hafi ya bose basize imiryango ifite agahinda—ba nyina na ba se, abavandimwe na bashiki babo, abapfakazi n’imfubyi—bakeneye ihumure mu buryo bukomeye. Muri iki gihe, abantu basaga miriyari baba mu bukene bukabije. Kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ntibashobora kwivuza no kubona imiti ya ngombwa buri gihe. Mu mihanda yahumanyijwe yo mu mijyi minini, usanga hazerera abana b’inzererezi babarirwa muri za miriyoni, benshi muri bo bakaba bakoresha ibiyobyabwenge kandi bagakora umwuga w’uburaya. Impunzi zibarirwa muri za miriyoni zibabarira mu nkambi ziteye agahinda.

Icyakora, imibare—uko ishobora kuba ari minini kose—ntigaragaza umubabaro n’agahinda abantu bamwe ku giti cyabo bahanganye na byo mu mibereho yabo bwite. Urugero, reka turebe iby’uwitwa Svetlana, umukobwa w’inkumi ukomoka mu karere ka Balkans wavukiye mu butindi. * Yagize ati “kugira ngo tubone amafaranga, ababyeyi banjye bajyaga banyohereza gusabiriza cyangwa kwiba. Imibereho yo mu muryango yarazambye cyane bigera n’aho mfatwa ku ngufu n’umuntu wo mu muryango wa bugufi. Naje kubona akazi ko guhereza abantu ibiryo muri resitora, maze mama, ari na we wahabwaga amafaranga nahembwaga, avuga ko nindamuka ntakaje ako kazi aziyahura. Ibyo byose byatumye nishora mu buraya. Nari mfite imyaka 13 gusa. Byageze aho ntwara inda, maze nyikuzamo. Igihe nari mfite imyaka 15, nasaga n’umuntu w’imyaka 30.”

Uwitwa Laimanis, akaba ari umusore ukomoka muri Lativiya, avuga ibihereranye n’ukuntu akeneye ihumure hamwe n’ibintu bibabaje byamubayeho bigatuma aba umuntu wihebye. Igihe yari afite imyaka 29, yagize impanuka y’imodoka yamumugaje igice cyo hepfo cyose kuva mu rukenyerero. Yumvise nta byiringiro na busa afite, maze yirundumurira mu bisindisha. Nyuma y’imyaka itanu yari intere—ari ikirema cyabaswe n’inzoga, kidafite ibyiringiro by’igihe kizaza. Ni hehe yashoboraga kubonera ihumure?

Cyangwa se tekereza k’uwitwa Angie. Umugabo we yari yarabazwe mu bwonko incuro eshatu, ku ncuro ya mbere byari byaratumye amugara uruhande rumwe. Hanyuma, hashize imyaka itanu nyuma y’aho abagiwe bwa nyuma, yagize impanuka ikomeye cyane, yashoboraga no kuba yaramuhitanye. Igihe umugore we yinjiraga mu cyumba cy’indembe maze akabona aho umugabo we yari aryamye atumva nyuma yo gukomereka mu mutwe mu buryo bukomeye cyane, yari azi ko hari hari ikintu kibabaje cyane cyari cyegereje. Imibereho ye n’iy’umuryango we yo mu gihe kizaza yari igiye gukomera. Ni gute yari kubona ubufasha n’inkunga?

Ku birebana n’uwitwa Pat we, umunsi umwe wo mu itumba mu myaka runaka ishize wasaga n’aho utangiye nk’uko bisanzwe. Ariko kandi, iminsi itatu yakurikiyeho, nta kintu na kimwe ayiziho. Nyuma y’aho, umugabo we yamubwiye ko yabanje kugira ububabare bukomeye mu gatuza, hanyuma umutima we ugahagarara burundu. Umutima waratangiye utera vuba vuba kandi mu buryo budasanzwe, hanyuma urekera aho gutera burundu. Guhumeka byarahagaze. Pat yagize ati “mu by’ukuri, dukurikije uko abaganga babibonaga, nari napfuye.” Ariko kandi, mu buryo runaka yaje kubaho. Yerekeje ku gihe kirekire yamaze mu bitaro agira ati “natewe ubwoba n’ibizamini byinshi bankoreraga, cyane cyane igihe bageragezaga gutuma umukaya w’umutima wanjye wiyegeranya ukongera ukirambura maze ugahagarara, nk’uko wari warabikoze mbere.” Ni iki cyashoboraga kumuha ihumure n’inkunga yari akeneye muri icyo gihe gikomeye?

Joe na Rebecca bapfushije umuhungu w’imyaka 19 azize impanuka y’imodoka. Bagize bati “nta na rimwe twari twarigeze duhura n’ikintu kidushengura nk’icyo. N’ubwo mu gihe cyahise twajyaga twifatanya n’abandi mu kuririra ababo babaga bapfuye, mu by’ukuri ntitwigeze dushavura nk’uko tumeze ubu.” Ni iki cyashoboraga kubamara iryo ‘shavu’—ni ukuvuga intimba ikomeye iterwa no gupfusha umuntu ukunda cyane?

Abo bantu bose, hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni, mu by’ukuri babonye isoko y’ihumure n’inkunga isumba izindi. Kugira ngo wibonere ukuntu nawe ushobora kungukirwa n’iyo soko, ngaho komeza usome.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Umubare nyawo w’abasirikare n’abasivili bapfuye ntuzwi. Urugero, mu mwaka wa 1998, igitabo cyitwa Facts About the American Wars, cyerekeza ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose yonyine kigira kiti “amakuru menshi avuga ko umubare w’abantu bose hamwe bazize Intambara ya Kabiri y’Isi Yose (abasirikare n’abasivili) ari miriyoni 50, ariko abantu benshi bize iyo ngingo babyitondeye batekereza ko umubare nyawo ari munini cyane—ukaba ukubye kabiri uwo nguwo.”

^ par. 6 Izina ryarahinduwe.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

UNITED NATIONS/PHOTO BY J. K. ISAAC

UN PHOTO 146150 BY O. MONSEN