Guhindura byose bishya—nk’uko byahanuwe
Guhindura byose bishya—nk’uko byahanuwe
“Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore, byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti . . . ‘ayo magambo [ni] ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ ”—IBYAHISHUWE 21:5.
1, 2. Kuki mu buryo bukwiriye abantu benshi batitabira ibihereranye no kumenya icyo igihe kizaza kibahishiye?
MBESE, waba warigeze kuvuga cyangwa gutekereza uti ‘ni nde uzi ibizaba ejo?’ Ushobora kwiyumvisha impamvu abantu batihutira gufora ibyo igihe kizaza kibahishiye, cyangwa ngo bapfe kwizera abantu bashobora kuvuga nta mbebya ko bazi guhanura ibizabaho. Nta bushobozi na buke abantu bafite bwo guhanura mu buryo nyabwo ibintu bizaba mu mezi cyangwa mu myaka iri imbere.
2 Ikinyamakuru cyitwa Forbes ASAP cyasohoye inomero yibandaga ku gihe. Muri iyo nomero, uwitwa Robert Cringely, akaba ayobora ikiganiro cyo kuri televiziyo gihitishwamo amakuru yakorewe ubushakashatsi, yaranditse ati “amaherezo igihe gituma twese ducishwa bugufi, ariko kandi nta wucishwa bugufi n’uko igihe gihise kurusha abantu bahanura iby’igihe kizaza. Kugerageza gufora iby’igihe kizaza, ni umukino duhora dutsindirwamo hafi buri gihe. . . . Ariko kandi, abitwa ko ari ba kabuhariwe bakomeza guhanura.”
3, 4. (a) Bamwe usanga bafite ikihe cyizere ku bihereranye n’ikinyagihumbi gishya? (b) Ni ibihe bintu bihuje n’ukuri abandi bitega ku byerekeranye n’igihe kizaza?
3 Ushobora kuba warabonye ko uko abantu bashishikazwa cyane n’ikinyagihumbi gishya, ari na ko bishobora gusa n’aho abantu benshi cyane batekereza iby’igihe kizaza. Mu ntangiriro z’umwaka ushize,
igazeti yitwa Maclean’s yagize iti “ku Banyakanada benshi, umwaka wa 2000 ushobora kuba ari umwaka umeze nk’iyindi yose yo kuri kalendari, ariko birashoboka ko wazahurirana n’intangiriro nshya koko.” Umwarimu wo muri Kaminuza y’i York witwa Chris Dewdney yatanze impamvu ituma abantu bagira icyizere, agira ati “icyo kinyagihumbi gisobanura ko dushobora gukaraba intoki, tukazezaho ikinyejana giteye ubwoba rwose.”4 Ariko se, ibyo byaba byumvikana nk’aho ari icyifuzo gusa? Iperereza ryakozwe muri Kanada ryagaragaje ko 22 ku ijana by’ababajijwe ari bo bonyine “bemera ko umwaka wa 2000 uzazana n’intangiriro nshya ku isi.” Mu by’ukuri, abageze hafi kuri kimwe cya kabiri “biteze ko hazabaho ubundi bushyamirane bwo mu rwego rw’isi yose”—ni ukuvuga intambara y’isi yose—mu myaka 50 iri imbere. Uko bigaragara, abenshi bumva ko ikinyagihumbi gishya kidashobora kutuvaniraho ibibazo dufite, ngo gihindure ibintu byose bishya. Bwana Michael Atiyah, akaba yarahoze ari perezida w’umuryango umwe wo mu Bwongereza witwa Royal Society, yaranditse ati “ibintu bigenda bihinduka mu buryo bwihuse . . . bisobanura ko ikinyejana cya makumyabiri na kimwe kizateza ibibazo bikomeye ku isanzuramuco ryacu ryose uko ryakabaye. Ibibazo bihereranye n’ukwiyongera kw’abaturage, umusaruro utiyongera, guhumanya ibidukikije n’ubukene bwogeye hose byamaze kutugeraho kandi bigomba guhagurukirwa vuba na bwangu.”
5. Ni hehe twavana ibisobanuro byiringirwa birebana n’ibyo duhishiwe mu gihe kizaza?
5 Ushobora kwibaza uti ‘mbese, ubwo abantu badashobora guhanura ibyo igihe kizaza kiduhishiye, iby’igihe kizaza ntitwagombye kubyirengagiza rwose?’ Igisubizo ni oya! Mu by’ukuri, abantu ntibashobora guhanura ibizabaho mu buryo buhuje n’ukuri; ariko kandi, ntitugomba gutekereza ko nta n’umwe ubishoboye. None se, ni nde wabishobora, kandi se kuki twagombye kugira icyizere ku bihereranye n’igihe kizaza? Ushobora kubona ibisubizo bishimishije by’ibyo bibazo mu buhanuzi bune bwihariye. Bwanditswe mu gitabo gitunzwe n’abantu benshi kandi gisomwa na benshi kurusha ibindi byose, kikaba ari na cyo gitabo abantu benshi basobanukirwa nabi kandi birengagiza—ni ukuvuga Bibiliya. Icyo waba utekereza kuri Bibiliya cyose n’ukuntu waba wumva ko uyizi kose, byakugirira umumaro wirebeye ubwawe iyo mirongo ine y’ingenzi y’Ibyanditswe. Mu by’ukuri, ihanura ibyerekeye igihe kizaza gitanga icyizere rwose. Byongeye kandi, ubwo buhanuzi bune bw’ingenzi, bugaragaza uko imibereho yawe yo mu gihe kizaza hamwe n’iy’abo ukunda ishobora kuzaba imeze.
6, 7. Yesaya yahanuye ryari, kandi se, ni gute ubuhanuzi bwe bwasohoye mu buryo butangaje?
6 Ubuhanuzi bwa mbere buboneka mu gitabo cya Yesaya, igice cya 65. Mbere yo kubusoma, iyumvishe neza mu bwenge bwawe uko ibintu byari bimeze—igihe byandikwaga n’imimerere byerekezagaho. Yesaya, umuhanuzi w’Imana wanditse ayo magambo, yabayeho mu myaka isaga ikinyejana mbere y’uko ubwami bw’u Buyuda buvanwaho. Bwavanyweho igihe Yehova yarekaga kurinda Abayahudi b’abahemu, agatuma Abanyababuloni bahindura Yerusalemu umusaka n’abantu baho bakabajyana mu bunyage. Ibyo byabayeho hashize imyaka isaga ijana Yesaya abihanuye.—2 Ngoma 36:15-21.
7 Ku birebana n’imimerere ishingiye ku mateka y’isohozwa ry’ubuhanuzi, wibuke ko Yesaya yahanuye ayobowe n’Imana, akavuga izina ry’Umuperesi wari utarakavuka, ari we Kuro, amaherezo waje kunesha Babuloni (Yesaya 45:1). Kuro yashyiriyeho Abayahudi urufatiro kugira ngo basubire mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 M.I.C. Mu buryo butangaje, Yesaya yari yarahanuye iby’uko kugarurwa, nk’uko tubisoma mu gice cya 65. Yibanze ku mimerere Abisirayeli bari kuzabamo mu gihe bari kuba bamaze gusubira mu gihugu cyabo.
8. Ni iyihe mibereho yo mu gihe kizaza irangwa n’ibyishimo yahanuwe na Yesaya, kandi se, ni ayahe magambo ashishikaje mu buryo bwihariye?
8 Muri Yesaya 65:17-19, dusoma ngo “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema; kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero. Nzanezererwa i Yerusalemu, nishimire abantu banjye; kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi.” Nta gushidikanya, imimerere yavuzwe na Yesaya yari myiza cyane kuruta iyo Abayahudi barimo igihe bari bakiri i Babuloni. Yahanuye imimerere y’umunezero n’ibyishimo. Noneho reka turebe aya magambo ngo “ijuru rishya n’isi nshya.” Ubwo ni bwo bwa mbere mu ncuro enye zose ayo magambo agaragara muri Bibiliya, kandi iyo mirongo y’Ibyanditswe uko ari ine ishobora kugira ingaruka zitaziguye ku mibereho yacu yo mu gihe kizaza, ndetse inahanura iby’iyo mibereho.
9. Ni gute Abayahudi bo mu gihe cya kera barebwaga n’isohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya 65:17-19?
Yesaya 65:17-19, ryarebaga Abayahudi bo mu gihe cya kera bagarutse mu gihugu cyabo, nk’uko Yesaya yari yarabihanuye neza neza, bakongera kuhagarura ugusenga kutanduye (Ezira 1:1-4; 3:1-4). Birumvikana ko wiyumvisha ko bagarutse mu gihugu cyabo kuri iyi si bari basanzweho, atari ahandi hantu runaka mu kirere. Kwiyumvisha ibyo bishobora kudufasha kubona icyo Yesaya yashakaga kuvuga igihe yavugaga iby’ijuru rishya n’isi nshya. Si ngombwa ko dukekeranya, nk’uko bamwe babigenza, ku bihereranye n’ubuhanuzi budasobanutse bwa Nostradamus cyangwa ubw’abandi bantu bahanura iby’igihe kizaza. Bibiliya ubwayo isobanura neza icyo Yesaya yashakaga kuvuga.
9 Isohozwa rya mbere ry’ibyavuzwe muri10. Ni gute tugomba gusobanukirwa “isi” nshya yahanuwe na Yesaya?
10 Muri Bibiliya, ijambo “isi,” si ko buri gihe riba ryerekeza kuri uyu mubumbe wacu. Urugero, muri Zaburi 96:1 hagira hati ‘wa si we, ririmbira Uwiteka.’ Tuzi ko uyu mubumbe wacu—ni ukuvuga ubutaka bw’imusozi n’inyanja ngari—udashobora kuririmba. Abantu ni bo baririmba. Ni koko, muri Zaburi 96:1 herekeza ku bantu batuye ku isi. * Ariko kandi, muri Yesaya 65:17 hanavugwa “ijuru rishya.” Niba “isi” igereranya umuryango mushya w’abantu bari mu gihugu cy’Abayahudi, “ijuru rishya” ryo ryerekeza ku ki?
11. Ni iki amagambo “ijuru rishya” yerekezaho?
11 Igitabo cyitwa Cyclopædia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature, cyanditswe na M’Clintock hamwe na Strong, kigira kiti “igihe cyose hagaragajwe imimerere ishingiye ku iyerekwa ry’ubuhanuzi, ijambo ijuru riba risobanura . . . ubutware butegeka bwose hamwe uko bwakabaye . . . buri hejuru y’abantu kandi bukabategeka, nk’uko ijuru risanzwe riri hejuru y’isi kandi rikaba riyitegeka.” Hanyuma, ku byerekeranye n’amagambo ngo “ijuru n’isi” akoresherejwe hamwe, cya gitabo Cyclopædia gisobanura ko ‘mu mvugo y’ubuhanuzi, ayo magambo yerekeza ku mimerere ya gipolitiki y’abantu bo mu nzego zitandukanye. Ijuru ni ubutware bw’ikirenga; isi ni rubanda rwo hasi, ni ukuvuga abaturage bategekwa n’abantu babasumba.’
12. Ni mu buhe buryo Abayahudi bo mu gihe cya kera babonye “ijuru rishya n’isi nshya”?
12 Igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo, babonye icyo twakwita gahunda nshya y’ibintu. Hari hariho inteko nshya y’abayobozi. Zerubabeli wakomokaga ku Mwami Dawidi yari umutware, naho Yosuwa we akaba umutambyi mukuru (Hagayi 1:1, 12; 2:21; Zekariya 6:11). Abo bari bagize “ijuru rishya.” Bari bari hejuru ya nde? Iryo ‘juru rishya’ ryari hejuru y’ “isi nshya,” ni ukuvuga umuryango w’abantu biyejeje, bakaba bari barasubiye mu gihugu cyabo kugira ngo basane Yerusalemu n’urusengero rwayo rwo gusengeramo Yehova. Bityo rero, muri ubwo buryo nyakuri, hari hariho ijuru rishya n’isi nshya mu isohozwa ryari ryerekeye Abayahudi muri icyo gihe.
13, 14. (a) Ni hehe handi haboneka amagambo “ijuru rishya n’isi nshya” twagombye gusuzuma? (b) Kuki ubuhanuzi bwa Petero budushishikaza mu buryo bwihariye muri iki gihe?
13 Mwitonde ingingo y’ingenzi igamijwe itabisoba. Aha ngaha, ikigamijwe si ukugerageza gusobanura Bibiliya tugamije kugwiza ubuhanga, cyangwa kureba amateka ya kera twihitira gusa. Ibyo ushobora kubibona ugiye ahandi hantu haboneka amagambo ngo “ijuru rishya n’isi nshya.” Muri 2 Petero igice cya 3, urahasanga ayo magambo, kandi uri bubone ko birebana n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza.
14 Intumwa Petero yanditse urwandiko rwayo hashize imyaka isaga 500 nyuma y’aho Abayahudi basubiriye mu gihugu cyabo. Petero wari umwe mu ntumwa za Yesu yari arimo yandikira abigishwa ba Kristo, ari na we ‘Mwami’ uvugwa muri 2 Petero 3:2. Ku murongo wa 4, Petero avuga iby’ “isezerano ryo kuza [“kuhaba,” NW ]” kwa Yesu, ibyo bikaba bituma ubwo buhanuzi bugirana isano rya bugufi cyane n’igihe turimo. Hariho ibihamya byinshi bigaragaza ko uhereye igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga, Yesu yatangiye kuhaba mu buryo bw’uko ari Umutegetsi ufite ubutware mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 6:1-8; 11:15, 18). Ibyo bigira ibisobanuro byihariye, iyo urebye ibindi bintu Petero yahanuye muri icyo gice.
15. Ni gute ubuhanuzi bwa Petero buhereranye n’ “ijuru rishya” burimo busohora?
15 Muri 2 Petero 3:13, dusoma ngo “nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Wenda waba umaze gusobanukirwa ko Yesu, ubu wamaze kwimikwa mu ijuru, ari we Mutegetsi w’ibanze muri iryo ‘juru rishya’ (Luka 1:32, 33). Ariko kandi, indi mirongo ya Bibiliya igaragaza ko adategeka wenyine. Yesu yasezeranyije ko intumwa ze hamwe n’abandi bameze nka zo bari kuzagira umwanya mu ijuru. Mu gitabo cy’Abaheburayo, intumwa Pawulo yerekeje kuri abo, ivuga ko ari “abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru.” Kandi Yesu yavuze ko abagize iryo tsinda bari kuzicarana na we ku ntebe z’ubwami mu ijuru. (Abaheburayo 3:1, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo; Matayo 19:28; Luka 22:28-30; Yohana 14:2, 3.) Ingingo twibandaho ni uko hari abandi bazafatanya na Yesu gutegeka, bakaba bamwe mu bagize ijuru rishya. Hanyuma se, ni iki Petero yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “isi nshya”?
16. Ni iyihe ‘si nshya’ yamaze kubaho?
16 Kimwe n’uko byagenze mu isohozwa rya kera—igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo—isohozwa ryo muri iki gihe ry’ibivugwa muri 2 Petero 3:13, rihereranye n’abantu bagandukira ubutegetsi bw’iryo juru rishya. Ushobora kubona abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bagandukira ubwo butegetsi babyishimiye. Barimo barungukirwa na porogaramu yabwo yo kwigisha, kandi bihatira gukurikiza amategeko yabwo aboneka muri Bibiliya (Yesaya 54:13). Abo ni bo bagize urufatiro rw’ “isi nshya,” mu buryo bw’uko bagize umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu bo mu mahanga yose, b’indimi zose n’amoko yose, kandi bakaba bakorera hamwe bagandukira Umwami uganje, ari we Yesu Kristo. Ikintu cy’ingenzi ni uko ushobora kuba umwe mu bagize uwo muryango!—Mika 4:1-4.
17, 18. Kuki amagambo aboneka muri 2 Petero 3:13 aduha impamvu ituma dutegerezanya amatsiko iby’igihe kizaza?
17 Ntiwibwire ko ibintu birangiriye aha, ko nta bundi bumenyi burambuye dufite ku bihereranye n’igihe kizaza. Mu by’ukuri, mu gihe uraba usuzuma imirongo ikikije amagambo yo muri 2 Petero igice cya 3, uri bubonemo ibimenyetso bigaragaza ko hari ihinduka rikomeye rizabaho mu gihe kiri imbere. Ku murongo wa 5 n’uwa 6, Petero yandika ibihereranye n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Umwuzure warimbuye isi mbi yari iriho icyo gihe. Ku murongo wa 7, Petero avuga ko “ijuru n’isi bya none,” ni ukuvuga ubutegetsi hamwe n’abaturage muri rusange, byabikiwe ‘umunsi w’amateka, uzarimbura abatubaha Imana.’ Ibyo byemeza ko amagambo “ijuru n’isi” aterekeza ku ijuru n’isi nyabyo, ahubwo ko yerekeza ku bantu no ku butegetsi bwabo.
18 Hanyuma y’ibyo, Petero yasobanuye ko umunsi wa Yehova ugiye kuza uzakora igikorwa gikomeye cyo gusukura, ugategurira inzira ijuru rishya n’isi nshya bivugwa ku murongo wa 13. Zirikana uko uwo murongo urangiza uvuga—ngo “ibyo gukiranuka kuzabamo.” Mbese, ibyo ntibigaragaza ko hari
ihinduka runaka rikomeye dutegereje, rizatuma ibintu biba byiza kurushaho? Mbese, ibyo ntibituma twiringira kuzabona ibintu bishya rwose, igihe abantu bazishimira cyane kubaho, kurusha uko babyishimira muri iki gihe? Niba ushobora kwiyumvisha ibyo bintu, wamaze kugira ubumenyi bwimbitse mu birebana n’ibyo Bibiliya yahanuye, ubwo bumenyi bwimbitse bukaba bufitwe n’abantu bake ugereranyije.19. Ni iyihe mimerere igitabo cy’Ibyahishuwe kivugamo “ijuru rishya n’isi nshya” dutegereje mu gihe kiri imbere?
19 Ariko kandi, reka dukomeze. Twamaze kubona aho amagambo ngo “ijuru rishya n’isi nshya” aboneka muri Yesaya igice cya 65, n’ahandi aboneka muri 2 Petero igice cya 3. Noneho tujye mu Byahishuwe igice cya 21, ahandi ayo magambo aboneka muri Bibiliya. Aha nanone, gusobanukirwa imimerere ibyo byavuzwemo biri budufashe. Dusubiye inyuma ho ibice bibiri, mu Byahishuwe igice cya 19, tubonamo intambara yavuzwe mu magambo y’ikigereranyo ashishikaje—ariko ikaba atari intambara ishyamiranya ibihugu bitavuga rumwe. Ku ruhande rumwe, hari “Jambo ry’Imana.” Birashoboka ko waba uzi ko iryo ari izina ry’icyubahiro rya Yesu Kristo (Yohana 1:1, 14). Ari mu ijuru, kandi iryo yerekwa rimugaragaza ari kumwe n’ingabo ze zo mu ijuru. Bararwana na nde? Icyo gice kivuga “abami,” “abatware b’ingabo,” n’abantu bo mu nzego zinyuranye, baba “aboroheje n’abakomeye.” Iyo ntambara irebana n’umunsi wa Yehova ugiye kuza, igihe cyo kuvanaho ububi burundu (2 Abatesalonike 1:6-10). Igice gikurikiraho, Ibyahishuwe igice cya 20, gitangira kivuga ibyo kuvanwaho kwa “ya nzoka ya kera, [ari] yo Mwanzi na Satani.” Ibyo biduha urufatiro rwo gusuzuma Ibyahishuwe igice cya 21.
20. Mu Byahishuwe 21:1 hagaragaza irihe hinduka rikomeye rizabaho mu gihe kiri imbere?
20 Intumwa Yohana yatangije aya magambo ashishikaje igira iti “mbona ijuru rishya n’isi nshya: kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.” Dushingiye ku byo twamaze kubona muri Yesaya igice cya 65 no muri 2 Petero igice cya 3, dushobora kumenya tudashidikanya ko ibyo bitavuga ko ijuru nyajuru n’umubumbe wacu hamwe n’amazi awuriho bizavanwaho ngo bisimbuzwe ibindi. Nk’uko byagaragajwe mu bice byabanje, abantu babi hamwe n’ubutegetsi bwabo, hakubiyemo n’umutegetsi utaboneka, ari we Satani, bizavanwaho. Koko rero, icyasezeranyijwe aha ni gahunda nshya y’ibintu irebana n’abantu bari ku isi.
21, 22. Yohana atwizeza ko tuzabona iyihe migisha, kandi se, guhanagura amarira ku maso bisobanura iki?
21 Ibyo tubyemera tudashidikanya iyo dukomeje gusuzuma ubwo buhanuzi buhebuje. Umurongo wa 3 urangiza uvuga ibirebana n’igihe Imana izabana n’abantu, ikerekeza ibitekerezo byayo mu buryo bw’ingirakamaro ku bantu bakora ibyo ishaka (Ezekiyeli 43:7). Ku murongo wa 4 n’uwa 5, Yohana akomeza agira ati “[Yehova a]zahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize. Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore, byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ ” Mbega ubuhanuzi bwubaka!
22 Tuza gato ubanze wumve ukuntu Bibiliya ihanura ibintu byiza. “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Ayo nta kuntu yaba yerekeza ku marira asanzwe yoza amaso yacu yangirika, ndetse nta n’ubwo ashobora kuba yerekeza ku marira y’ibyishimo. Oya rwose, amarira Imana izahanagura ni amarira aterwa n’imibabaro, agahinda, gushoberwa, ibikomere n’intimba. Ni gute dushobora kubyemera tudashidikanya? Mu by’ukuri, iryo sezerano ritangaje ryatanzwe n’Imana rihuza igikorwa cyo guhanagura amarira ku maso y’abantu no kuba ‘urupfu, umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa bitazabaho ukundi.’—Yohana 11:35.
23. Ubuhanuzi bwa Yohana butwizeza ko ari iyihe mimerere izavanwaho burundu?
23 Mbese, ibyo ntibigaragaza ko kanseri, indwara
yo kuva amaraso mu bwonko n’indwara z’umutima ndetse n’urupfu bizaba byavanyweho? Ni nde muri twe utarigeze apfusha uwo akunda bitewe n’indwara runaka, impanuka isanzwe cyangwa impanuka kamere? Aha ngaha, Imana isezeranya ko urupfu rutazongera kubaho, ibyo bikaba byumvikanisha ko abana bashobora kuzavuka icyo gihe batazabaho biteze kuzakura hanyuma bagasaza—amaherezo bagapfa. Nanone kandi, ubwo buhanuzi bwumvikanisha ko hatazongera kubaho indwara ya Alzheimer, ikaba ari indwara ituma ubushobozi bw’ubwonko bugenda bukendera, indwara imunga amagufwa, ibibyimba byo mu mura, indwara ifata imboni z’amaso igatuma ubushobozi bwo kureba bugenda bugabanuka, cyangwa umuntu agahuma—izo ndwara zikaba zibasira cyane abageze mu za bukuru.24. Ni gute “ijuru rishya n’isi nshya” bizaba ari imigisha, kandi se, ni iki tuzasuzuma ubutaha?
24 Nta gushidikanya, wakwemera ko urupfu, gusaza n’indwara, biramutse bivanyweho, gutaka no kuboroga byagabanuka. Ariko se, bite ku bihereranye n’ubukene butsikamira abantu, ibikorwa byo konona abana n’ivangura rikandamiza abantu rishingiye ku mimerere umuntu akomokamo cyangwa ku ibara ry’uruhu rwe? Ibyo bintu—byogeye cyane muri iki gihe—bibaye bizakomeza, ntitwaba tuvaniweho gutaka no kuboroga. Bityo rero, imibereho yo mu gihe cy’ “ijuru rishya n’isi nshya” ntizaba ivanze n’ibintu bitera agahinda biriho ubu. Mbega ihinduka! Icyakora, ubu tumaze gusuzuma ahantu hatatu gusa muri hane haboneka amagambo “ijuru rishya n’isi nshya” muri Bibiliya. Hari ahandi hamwe hasigaye hafitanye isano n’ibyo tumaze gusuzuma kandi hakaba hatsindagiriza impamvu bikwiriye ko dutegerezanya amatsiko ukuntu n‘igihe Imana izasohoreza isezerano ryayo ryo ‘guhindura byose bishya.’ Igice gikurikira cyibanda kuri ubwo buhanuzi n’icyo bushobora gusobanura ku birebana n’ibyishimo byacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 10 Bibliya Yera ihindura uwo murongo wo muri Zaburi 96:1, igira iti “mwa bari mu isi mwese mwe, muririmbire UWITEKA.” Iyitwa The Contemporary English Version yo igira iti “yewe muntu wese uri kuri iyi si, ririmbira UMWAMI ibisingizo.” Ibyo bihuje n’uko tubyumva, ko mu gihe Yesaya yavugaga ngo “isi nshya,” yari arimo yerekeza ku bwoko bw’Imana igihe bwari bumaze gusubira mu gihugu cyabwo.
Ni iki wibuka?
• Ni ahahe hantu hatatu Bibiliya ihanura ibyerekeye “ijuru rishya n’isi nshya”?
• Ni gute Abayahudi ba kera barebwaga n’isohozwa ryerekeranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya”?
• Dusobanukirwa ko amagambo yavuzwe na Petero ahereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya” yagize irihe sohozwa?
• Ni gute ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 21 bitwerekeza ku gihe kizaza gishimishije?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Nk’uko Yehova yari yarabihanuye, Kuro yashyiriyeho Abayahudi urufatiro rwatumye basubira mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 M.I.C.