Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isi nshya—Mbese, uzaba uyirimo?

Isi nshya—Mbese, uzaba uyirimo?

Isi nshya​—Mbese, uzaba uyirimo?

“Nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.”​—UMUBWIRIZA 3:12, 13.

1. Kuki dushobora kugira icyizere ku birebana n’igihe kizaza?

ABANTU benshi batekereza ko Imana Ishoborabyose ari Imana itagoragozwa, ikagatiza. Nyamara, uwo murongo wavuzwe haruguru ni ukuri uzibonera mu Ijambo ryayo ryahumetswe. Uhuza n’uko ari “Imana igira ibyishimo” no kuba yarashyize ababyeyi bacu ba mbere muri paradizo yo ku isi (1 Timoteyo 1:11, NW; Itangiriro 2:7-9). Mu gihe dushaka gusobanukirwa iby’imibereho y’igihe kizaza Imana isezeranya ubwoko bwayo, ntitwagombye gutangazwa no kumenya ibihereranye n’imimerere izatuma tugira umunezero urambye.

2. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe utegerezanya amatsiko?

2 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ahantu hatatu muri hane Bibiliya ihanura ibyerekeye “ijuru rishya n’isi nshya” (Yesaya 65:17). Bumwe muri ubwo buhanuzi bwiringirwa bwanditswe mu Byahishuwe 21:1. Imirongo ikurikiraho ivuga ibihereranye n’igihe Imana Ishoborabyose izahindura mu buryo bukomeye imimerere yo ku isi ikaba myiza kurushaho. Izahanagura amarira y’agahinda. Nta muntu uzongera gupfa azize gusaza, indwara, cyangwa impanuka. Kuboroga, kurira no gutaka bizaba bitakiriho. Mbega ibyiringiro bishimishije! Ariko se, dushobora kwiringira tudashidikanya ko bizabaho, kandi se, ni izihe ngaruka ibyo byiringiro bishobora kutugiraho uhereye ubu?

Impamvu zituma tugira icyizere

3. Kuki dushobora kwiringira amasezerano ya Bibiliya ahereranye n’igihe kizaza?

3 Zirikana ukuntu mu Byahishuwe 21:5 hakomeza havuga. Hagaragaza ibyo Imana yavuze yicaye ku ntebe yayo y’ubwami yo mu ijuru, igira iti “dore, byose ndabihindura bishya.” Iryo sezerano ry’Imana ni ryiza cyane kurusha itangazo iryo ari ryo ryose ryaba rivuga ko igihugu runaka kibonye ubwigenge, riruta inyandiko iyo ari yo yose yo muri iki gihe yaba ivuga iby’uburenganzira bw’ibanze bw’abantu, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose abantu baba bifuza kuzageraho mu gihe kizaza. Ni itangazo ryiringirwa mu buryo budasubirwaho, ryatanzwe n’Uwo Bibiliya ivugaho ko ‘atabasha kubeshya’ (Tito 1:2). Byaba byumvikana uramutse utekereje ko twahagararira aha, maze tukishimira ibyo byiringiro bihebuje kandi tukiringira Imana. Ariko kandi, ntitugomba guhagarara. Hari ibindi byinshi tugomba kumenya ku bihereranye n’igihe kizaza.

4, 5. Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya twamaze gusuzuma bushobora gukomeza icyizere dufite ku bihereranye n’ibyo duhishiwe mu gihe kizaza?

4 Tekereza gato ku byo igice kibanziriza iki cyagaragaje ku byerekeye amasezerano avugwa muri Bibiliya ahereranye n’ijuru rishya n’isi nshya. Yesaya yahanuye iby’iyo gahunda nshya, kandi ubuhanuzi bwe bwasohoye igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo maze bakongera gushyiraho ugusenga k’ukuri (Ezira 1:1-3; 2:1, 2; 3:12, 13). Ariko se, byaba ari ibyo gusa ubuhanuzi bwa Yesaya bwerekezagaho? Oya rwose! Ibintu yahanuye byari kuzagira isohozwa rikomeye kurushaho mu gihe cyari kuzaza nyuma ye cyane. Kuki tugera kuri uwo mwanzuro? Ni ukubera ibyo dusoma muri 2 Petero 3:13 no mu Byahishuwe 21:1-5. Iyo mirongo ivuga iby’ijuru rishya n’isi nshya, bizazanira Abakristo inyungu mu rwego rw’isi yose.

5 Nk’uko twabivuze mbere, amagambo ngo “ijuru rishya n’isi nshya” yakoreshejwe incuro enye muri Bibiliya. Twasuzumye eshatu muri zo, kandi twageze ku myanzuro itera inkunga. Mu buryo bwumvikana neza, Bibiliya yahanuye ko Imana izavanaho ububi n’ibindi bintu bituma abantu bababara, kandi ko nyuma y’aho izaha abantu imigisha myinshi cyane muri gahunda nshya yayo yasezeranyijwe.

6. Ni iki ubuhanuzi bwa kane buvuga iby’ “ijuru rishya n’isi nshya” buhanura?

6 Nimucyo noneho dusuzume ahandi hantu hari hasigaye, haboneka ya magambo ngo “ijuru rishya n’isi nshya,” muri Yesaya 66:22-24, hagira hati “ ‘nk’uko ijuru rishya n’isi nshya, ibyo nzarema, bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z’abancumuye; kuko inyo zabo zitazapfa, kandi n’umuriro ntuzime; bazatera abantu bose gushishwa.’ ”

7. Kuki twagombye gufata umwanzuro w’uko ibivugwa muri Yesaya 66:22-24 bizasohozwa mu gihe kizaza?

7 Ubwo buhanuzi, bwasohoreye ku Bayahudi bongeye gutura mu gihugu cyabo, ariko bwagombaga kuzagira irindi sohozwa. Ibyo byagombaga kuzaba imyaka myinshi nyuma y’igihe urwandiko rwa kabiri rwa Petero hamwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe byandikiwe, kuko byerekezaga ku “ijuru rishya n’isi nshya” byo mu gihe kizaza. Dushobora kwitega isohozwa ryabwo rikomeye kandi ryuzuye muri gahunda nshya. Reka turebe ibintu bimwe na bimwe dushobora kwitega kuzabona.

8, 9. (a) Ni mu buryo ki ubwoko bw’Imana ‘buhora’ imbere yayo? (b) Ubuhanuzi buvuga ko abagaragu ba Yehova bazajya bamusenga ‘uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi’ busobanura iki?

8 Mu Byahishuwe 21:4 hagaragaje ko urupfu rutazongera kubaho ukundi. Ibyanditswe muri Yesaya 66 bihuza n’ibyo. Ku murongo wa 22, dushobora kubona ko Yehova azi neza ko ijuru rishya n’isi nshya bitazaba iby’igihe gito, ngo bigire iherezo. Ikindi kandi, ubwoko bwe buzahoraho; ‘buzahora’ imbere ye. Ibyo Imana yamaze gukorera ubwoko bwayo bwatoranyijwe biduha impamvu zituma tugira icyizere. Abakristo b’ukuri bagiye batotezwa mu buryo burangwa n’ubugome, ndetse hanashyizweho imihati ikomeye yari igamije kubatsembaho (Yohana 16:2; Ibyakozwe 8:1). Ndetse n’abanzi b’ubwoko bw’Imana bari bakomeye cyane, urugero nk’Umwami w’Abami w’Abaroma witwaga Nero, hamwe na Adolf Hitileri, na bo ubwabo ntibashoboye gutsembaho indahemuka z’Imana, zitirirwa izina ryayo. Yehova yarinze itorero ry’ubwoko bwe, kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko ashobora gutuma rikomeza kubaho iteka ryose.

9 Mu buryo nk’ubwo, abizerwa ku Mana, bakaba ari bamwe mu bazaba bagize isi nshya ari wo muryango w’abasenga by’ukuri bazaba bari mu isi nshya, bazakomeza kubaho, buri wese ku giti cye, bitewe n’uko bazaba basenga Umuremyi w’ibintu byose mu buryo butanduye. Uko gusenga ntikuzajya gukorwa rimwe na rimwe cyangwa mu buryo budafite gahunda. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli binyuriye kuri Mose, yabasabaga gukora ibikorwa runaka byo gusenga buri kwezi, nk’ibyakorwaga mu gihe cy’imboneko z’ukwezi, na buri cyumweru, hamwe n’ibyakorwaga ku munsi w’Isabato. (Abalewi 24:5-9; Kubara 10:10; 28:9, 10; 2 Ngoma 2:3, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Bityo rero, muri Yesaya 66:23 herekeza kuri gahunda yo gusenga Imana ya buri gihe kandi ihoraho, uko icyumweru gihise ikindi kigataha n’uko ukwezi guhise ukundi kugataha. Icyo gihe, ibyo kutemera ko Imana ibaho hamwe n’uburyarya bwa kidini ntibizabaho. “Abantu bose bazajya baza gusenga imbere” ya Yehova.

10. Kuki ushobora kwiringira ko isi nshya itazahora yononwa n’ababi iteka?

10 Muri Yesaya 66:24 hatwizeza ko amahoro no gukiranuka bizaba biganje mu isi nshya, bitazigera na rimwe bisumbirizwa. Abantu babi ntibazabyonona. Wibuke ko muri 2 Petero 3:7, havuga ko dutegereje ‘umunsi w’amateka, uzarimbura abatubaha Imana.’ Abatubaha Imana ni bo bazavanwaho. Abatariho urubanza ntibazagerwaho n’ikibi, mu buryo bunyuranye n’uko bigenda kenshi mu ntambara z’abantu, aho usanga umubare w’abasivili bahitanwa cyangwa bakamugazwa n’intambara uruta uw’abasirikare. Umucamanza Ukomeye atwizeza ko umunsi we uzaba ari umunsi wo kurimbura abatubaha Imana.

11. Yesaya agaragaza ko mu gihe kizaza bizagendekera bite umuntu uwo ari we wese utera Imana umugongo hamwe na gahunda yayo yo gusenga?

11 Abakiranutsi bazarokoka bazibonera ko ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ari ukuri. Umurongo wa 24 uhanura ko ‘intumbi z’abacumuye’ kuri Yehova zizaba igihamya kigaragaza urubanza rwe. Amagambo ashishikaje Yesaya yakoresheje ashobora gusa n’aho ateye ishozi. Ariko kandi, ahuje n’ibintu byabayeho mu mateka. Inyuma y’inkike za Yerusalemu ya kera, hari ahantu barundaga imyanda, kandi rimwe na rimwe banahazanaga intumbi z’abagizi ba nabi ba ruharwa babaga babonwa ko badakwiriye guhambwa mu cyubahiro. * Inyo hamwe n’umuriro wahacanwaga byahitaga bivanaho uwo mwanda n’izo ntumbi. Uko bigaragara, Yesaya yakoresheje ayo magambo y’ikigereranyo kugira ngo agaragaze iherezo ry’urubanza Yehova azasohoreza ku bantu bamugomera.

Ibyo yasezeranyije

12. Ni ibihe bintu bindi Yesaya atumenyesha ku bihereranye n’imibereho yo mu isi nshya?

12 Mu Byahishuwe 21:4, hatubwira ibintu runaka bitazongera kubaho muri gahunda nshya igiye kuza. Hanyuma se, ni iki kizaba icyo gihe? Ubuzima buzaba buteye bute? Mbese, hari ibitekerezo runaka byiringirwa twabona? Yego. Yesaya igice cya 65 hasobanura mu buryo bw’ubuhanuzi imimerere tuzagira Yehova natwemerera kuzabaho igihe azarema mu buryo budasubirwaho iryo juru rishya n’isi nshya. Abazagira umugisha wo kuba mu isi nshya mu buryo burambye, ntibazasaza ngo amaherezo bapfe. Muri Yesaya 65:20, haduha icyizere hagira hati “ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye; kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa apfe amaze imyaka ijana.”

13. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 65:20 bitwizeza ko ubwoko bw’Imana buzaba mu mutekano?

13 Igihe ayo magambo yasohorezwaga bwa mbere ku bwoko bwa Yesaya, ibyo byavugaga ko abana bo muri icyo gihugu bari bafite umutekano. Nta banzi babinjiragamo, nk’uko Abanyababuloni bari barigeze kubikora, ngo bashimute ibibondo, cyangwa se ngo bice abagabo bageze igihe cyo kumererwa neza mu mibereho yabo (2 Ngoma 36:17, 20). Mu isi nshya yegereje, abantu bazagira amahoro, umutekano, kandi bashobore kwishimira ubuzima. Nihagira umuntu uhitamo kwigomeka no gucumura ku Mana, uwo ntazemererwa gukomeza kubaho. Imana izamuvanaho. Bizagenda bite se niba uwo muntu uzaba wigometse agakora icyaha azaba ageze mu myaka ijana? Azapfa nk’ “umwana” ugereranyije n’uko yari kuzabaho ubuzira herezo.—1 Timoteyo 1:19, 20; 2 Timoteyo 2:16-19.

14, 15. Ufatiye ku bivugwa muri Yesaya 65:21, 22, ni ibihe bikorwa bihesha ingororano ushobora gutegerezanya amatsiko?

14 Aho kwibanda ku kuntu umunyabyaha ucumura nkana ashobora kuzavanwaho, Yesaya asobanura imibereho izaba yiganje mu isi nshya. Gerageza kwiyumvisha mu bwenge ukuntu waba umeze uri muri iyo mimerere. Ikintu gishobora kubanza kuza mu bwenge bwawe ni ibintu bisanzwe bigushishikaza. Ibyo ni byo Yesaya yavuze ku murongo wa 21 n’uwa 22, aho yagize ati “bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi; kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.”

15 Niba utazi kubaka cyangwa ukaba utarigeze na rimwe ukora imirimo ijyanye no guhinga, ubuhanuzi bwa Yesaya bwumvikanisha ko hari inyigisho zigutegereje. Ariko se, waba witeguye kuziga ubifashijwemo n’abarimu babishoboye, wenda n’abaturanyi b’abagwaneza bakagutera ingabo mu bitugu babyishimiye? Yesaya ntiyavuze niba inzu yawe izaba ifite amadirishya manini atagira ibirahuri amanitsemo amarido, ku buryo ushobora kwishimira akayaga gahehereye ko mu turere tw’ubushyuhe, cyangwa niba izaba ifite amadirishya y’ibirahuri, ayo ushobora kuzajya ureberamo ukitegereza imihindagurikire y’ibihe. Mbese, uzubaka inzu ifite igisenge kiberamye kugira ngo ijye imena amazi n’urubura? Cyangwa se imimerere y’ikirere yo mu karere k’iwanyu izagusaba kugira igisenge gishashe—nk’icyo mu Burasirazuba bwo Hagati—igisenge ushobora guteraniraho n’umuryango wawe kugira ngo mufate amafunguro ashimishije kandi muganire?—Gutegeka 22:8; Nehemiya 8:16.

16. Kuki ushobora kwitega ko imibereho yo mu isi nshya izatunyura mu gihe cy’iteka?

16 Ikintu cy’ingenzi kuruta ibyo kumenya ibyo bintu mu buryo burambuye, ni uko uzagira ahantu hawe bwite ho gutura. Hazaba ari ahawe—atari nk’uko biri muri iki gihe aho ushobora kwiyuha akuya wubaka inzu ariko igaturwamo n’undi muntu. Nanone kandi, muri Yesaya 65:21 havuga ko uzatera inzabibu ukarya imbuto zazo. Uko bigaragara, ibyo byerekana muri make uko imimerere izaba imeze muri rusange. Imihati yawe, ni ukuvuga imbuto z’imirimo yawe bwite, izakunyura mu buryo bwimbitse. Ibyo uzashobora kubikora mu gihe kirekire mu mibereho yawe—mu ‘myaka nk’i[y’i]biti.’ Nta gushidikanya, ibyo bihuje na ya magambo ngo ibintu ‘byose [ni] bishya’!—Zaburi 92:13-15, umurongo wa 12-14 muri Biblia Yera.

17. Ni irihe sezerano ababyeyi babona ko ritera inkunga mu buryo bwihariye?

17 Niba uri umubyeyi, aya magambo azakugera ku mutima, amagambo agira ati “ntibazaruhira ubusa, kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho. Maze ubwo bazaba batarantabaza, nzabatabara; kandi bakivuga nzumva” (Yesaya 65:23, 24). Mbese, uhereye ku byakubayeho waba uzi ukuntu ‘kubyara abana bo kubona amakuba’ bibabaza? Si ngombwa ko turondora ibibazo abana bashobora guhura na byo, bibabaza ababyeyi babo n’abandi. Byongeye kandi, twese twiboneye ababyeyi baba bahugiye cyane mu kazi kabo, mu mirimo runaka cyangwa mu byo kwinezeza, ku buryo bamarana n’abana babo igihe gito cyane. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova we aduha icyizere cy’uko azatwumva kandi akaduha ibyo dukeneye, ndetse na mbere y’uko tubimusaba.

18. Kuki ushobora kwitega ko uzishimira kubana n’inyamaswa mu isi nshya?

18 Mu gihe utekereza ibyo ushobora kuzishimira mu isi nshya, iyumvishe imimerere ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi rivuga, rigira riti “ ‘isega n’umwana w’intama bizarishanya; intare zizarisha ubwatsi nk’inka; umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana, kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 65:25). Abanyabugeni bagerageje gushushanya iyo mimerere, ariko rero si ishusho bapfuye kwitekerereza uko bishakiye nk’uko umwuga wabo ubibemerera. Iyo mimerere izabaho koko. Amahoro azasagamba mu bantu, kandi azaba ajyanye n’amahoro bazaba bafitanye n’inyamaswa. Hari abahanga benshi mu byerekeye ibinyabuzima hamwe n’abantu bakunda inyamaswa bamara imyaka myinshi mu mibereho yabo biga ibyerekeranye n’ubwoko bumwe na bumwe bw’inyamaswa, cyangwa wenda bakiga ubwoko bumwe gusa bushamikiye ku bundi. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, tekereza ibyo uzashobora kumenya, igihe inyamaswa zizaba zitagitinya abantu. Icyo gihe, uzashobora kwegera ndetse n’inyoni hamwe n’uturemwa duto cyane twibera mu ishyamba ry’inzitane—ni koko uzabyitegereza, ugire icyo ubyigaho, kandi ubyishimire (Yobu 12:7-9). Ibyo uzabikora nta nkomyi, nta kaga ushobora gutezwa n’abantu cyangwa inyamaswa. Yehova agira ati “ntibizaryana, kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Mbega ihinduka rizabaho ugereranyije n’ibyo tubona hamwe n’ibitugeraho muri iki gihe!

19, 20. Kuki ubwoko bw’Imana butandukanye cyane n’abantu benshi bo muri iki gihe?

19 N’ubwo usanga abantu bahangayikishijwe cyane n’ikinyagihumbi gishya, nk’uko twabibonye mbere, ntibashobora guhanura mu buryo nyakuri ibyerekeye igihe kizaza. Ibyo bituma abenshi bamanjirwa, bakaba mu rujijo cyangwa bakiheba. Umuyobozi wa kaminuza yo muri Kanada witwa Peter Emberley, yaranditse ati “amaherezo usanga [abantu bakuru] benshi bahangana n’ibibazo by’ibanze bihereranye n’ubuzima. Ndi nde? Mu by’ukuri se, ni iki mparanira? Ni uwuhe murage nsigiye abo mu gihe kizaza? Muri icyo kigero baba bagezemo cyo mu buzima rwagati, usanga baharanira gushyira imibereho yabo kuri gahunda no gutuma igira intego.”

20 Ushobora kwiyumvisha impamvu ari uko ibintu bimeze ku bantu benshi. Bashobora kwifuza kwishimisha mu buzima bajya mu byo kwirangaza cyangwa mu myidagaduro ishimishije. Nyamara ntibazi ibyo igihe kizaza kibahishiye, ku buryo bashobora kubona ko ubuzima nta cyo buvuze, nta gahunda bufite habe n’intego nyakuri. Noneho, gereranya ibyo n’uko wowe ubona ibihereranye n’ubuzima, ushingiye ku byo tumaze gusuzuma. Uzi ko mu ijuru rishya no mu isi nshya Yehova yasezeranyije, tuzashobora guterera akajisho hirya no hino maze tukavuga tubivanye ku mutima tuti ‘ni koko, ibintu byose Imana yabihinduye bishya!’ Mbega ukuntu tuzabyishimira!

21. Ni iki ibintu bivugwa muri Yesaya 65:25 bihuriyeho n’ibivugwa muri Yesaya 11:9?

21 Gutekereza ku kuntu tuzaba tumeze turi mu isi nshya y’Imana, si ukwishyira hejuru. Ubu, Imana idutumirira ndetse idutera inkunga yo kuyisenga mu kuri no kuzuza ibisabwa kugira ngo tuzahabwe ubuzima, igihe ‘bizaba bitakiryana kandi ntibirimbure hose ku musozi wayo wera’ (Yesaya 65:25). Ariko se, wari uzi ko mbere y’aho Yesaya yakoresheje amagambo nk’ayo, kandi ko yongeyemo ingingo y’ingenzi cyane kuri twe kugira ngo tuzahabwe ubuzima mu isi nshya? Muri Yesaya 11:9, hagira hati “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka [“Yehova,” NW ] , nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”

22. Kuba twasuzumye ubuhanuzi bune bwa Bibiliya byagombye gutuma turushaho kwiyemeza iki?

22 “Kumenya Yehova.” Igihe ibintu byose Imana izaba yabihinduye bishya, abaturage b’isi bazagira ubumenyi nyakuri ku bihereranye na yo hamwe n’ibyo ishaka. Ibyo bizaba bikubiyemo ibirenze ibyo kwiga ibihereranye n’inyamaswa. Birarebana n’Ijambo ryayo ryahumetswe. Urugero, tekereza ukuntu twabonye ibintu byinshi cyane binyuriye gusa mu gusuzuma ubuhanuzi bune buvuga amagambo “ijuru rishya n’isi nshya” (Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1). Ufite impamvu nziza ituma usoma Bibiliya buri munsi. Mbese, icyo ni kimwe mu bigize gahunda yawe ya buri gihe? Niba atari ko biri se, ni irihe hinduka ushobora kugira ku buryo buri munsi wasoma ibintu runaka byavuzwe n’Imana? Uzibonera ko uretse kwiringira kuzagira imibereho y’ibyishimo mu isi nshya, uzarushaho no kwishima uhereye ubu, nk’uko byagendekeye umwanditsi wa Zaburi.—Zaburi 1:1, 2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Reba igitabo Étude perspicace, Umubumbe wa 1, ipaji ya 1034, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Ni gute wasubiza?

• Kuki dushobora gufata umwanzuro w’uko muri Yesaya 66:22-24 hahanura ibizabaho mu gihe kizaza?

• Ni iki cyane cyane utegerezanya amatsiko mu bintu bivugwa mu buhanuzi buboneka muri Yesaya 66:22-24 no muri Yesaya 65:20-25?

• Ni izihe mpamvu ufite zituma ugirira icyizere imibereho yo mu gihe kizaza?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Yesaya, Petero na Yohana bahanuye ibintu bizaba bigize “ijuru rishya n’isi nshya”