Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ubona abanyarugomo nk’uko Imana ibabona?

Mbese, ubona abanyarugomo nk’uko Imana ibabona?

Mbese, ubona abanyarugomo nk’uko Imana ibabona?

Kuva kera abantu bakunda abagabo b’ibigango bafite imbaraga nyinshi n’ubutwari, kandi bakabubaha. umwe mu bagabo bari bameze batyo, ni intwari yo mu migani y’imihimbano yo mu bugiriki bwa kera yitwaga héraclès cyangwa hercule nk’uko abaroma bamwitaga.

HÉRACLÈS yari intwari y’icyatwa ifite ububasha ndengakamere, akaba yari umurwanyi urusha abandi ibigango. Dukurikije uko inkuru ya rubanda ibivuga, ngo yari icyimanyi cy’imana, akaba umwana w’imana y’Abagiriki yitwaga Zeus na nyina Alcmene, wari umuntu. Ibigwi bye byatangiye igihe yari akiri uruhinja aryamye mu gatanda ke. Igihe imana y’ingore yari ifitiye Héraclès ishyari yoherezaga ibiyoka bibiri binini ngo bimwice, yarabinize arabyica. Hanyuma y’aho mu mibereho ye yarwanye intambara, anesha ibisimba biteye ubwoba, kandi arwana na rupfu kugira ngo arokore umukunzi we. Nanone kandi, yashenye imijyi, asambanya abagore ku ngufu, ajugunya umwana w’umuhungu hasi ari hejuru y’umunara muremure, kandi yica umugore we n’abana be.

N’ubwo Héraclès atari umuntu nyakuri wabayeho, kuva mu bihe bya kera cyane, yagiye avugwa mu migani y’imihimbano yerekeranye n’ibihugu bya kera Abagiriki bari bazi. Abaroma bamusengaga bavuga ko ari imana; abacuruzi n’abagenzi baramusengaga kugira ngo abahe uburumbuke kandi abarinde guhura n’akaga. Inkuru zivuga ibigwi bye zagiye zishishikaza abantu mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi.

Inkomoko y’iyo nkuru ya rubanda

Mbese, inkuru zivuga ibya Héraclès hamwe n’izindi ntwari zivugwa mu migani y’imihimbano zaba zishingiye ku bintu byabayeho koko? Mu buryo runaka, birashoboka. Bibiliya ivuga iby’igihe cyabayeho mu mateka yo hambere y’abantu, ubwo “imana” hamwe n’ “ibyimanyi by’imana” zariho koko hano ku isi.

Mu gihe Mose yasobanuraga iby’icyo gihe, yaranditse ati “abantu batangiye kugwira mu isi, babyara abakobwa; abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.”​—⁠Itangiriro 6:​1, 2.

Abo ‘bana b’Imana’ ntibari abantu; bari abana b’Imana b’abamarayika. (Gereranya na Yobu 1:⁠6; 2:​1; 38:​4, 7.) Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yuda yavuze ko hari abamarayika bamwe “batarinze ubutware bwabo, ahubwo bakareka, ubuturo bwabo” (Yuda 6). Mu yandi magambo, bavuye mu myanya bari barahawe mu muteguro w’Imana wo mu ijuru, kubera ko bahisemo kwibanira n’abagore beza bo ku isi. Yuda yongeraho ko abo bamarayika bagomye bari bameze nk’abaturage b’i Sodomu n’i Gomora, ‘bihaye ubusambanyi, no kwendana mu buryo imibiri itaremewe.’​—⁠Yuda 7.

Bibiliya ntitanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ibikorwa byose by’abo bamarayika bigometse. Ariko kandi, inkuru za rubanda za kera zo mu Bugiriki hamwe n’ahandi, zivuga ibihereranye n’imana hamwe n’imanakazi nyinshi zabanaga n’abantu, haba mu buryo bugaragara cyangwa butagaragara. Iyo ziyambikaga umubiri wa kimuntu, zabaga zifite uburanga bw’igitangaza. Zararyaga, zaranywaga, zarasinziraga kandi zikagira imibonano mpuzabitsina hagati yazo ubwazo zikanayigirana n’abantu. N’ubwo zagombaga kuba zera kandi zifite ukudapfa, zarabeshyaga kandi zikariganya, zaratonganaga kandi zikarwana, zikareshya abagore kandi zikabafata ku ngufu. N’ubwo izo nkuru zo mu migani y’imihimbano zagiye zibarwa mu buryo bwo kuzitaka kandi zikagorekwa, zishobora kuba zigaragaza imimerere nyakuri yari iriho mu gihe cyabanjirije Umwuzure ivugwa mu gitabo cya Bibiliya cy’Itangiriro.

Intwari za kera, abagabo b’ibirangirire

Abamarayika batumviye bambaye umubiri wa kimuntu bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abagore, maze abo bagore babyara abana. Abo bana ntibari abana basanzwe. Bari Abanefili, ku ruhande rumwe ari abantu ku rundi bakaba abamarayika. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti “muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu, babyarana na bo abana: ni bo za ntwari za kera, zari ibirangirire.”​—⁠Itangiriro 6:⁠4.

Ijambo ry’Igiheburayo “nephilim” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “ibigusha,” ni ukuvuga abantu bagusha abandi cyangwa batuma bitura hasi binyuriye ku bikorwa by’urugomo. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba inkuru ya Bibiliya yongeraho ko ‘isi yari yuzuye urugomo’ (Itangiriro 6:​11). Imana z’ibyimanyi zivugwa mu migani y’imihimbano, urugero nka Héraclès n’intwari y’Abanyababuloni yitwaga Gilgamesh zisa cyane rwose n’Abanefili.

Zirikana ko Abanefili bitwaga ‘intwari’ n’ “ibirangirire.” Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku muntu w’umukiranutsi Nowa, wabayeho mu gihe kimwe na bo, Abanefili ntibari bashishikajwe no guteza imbere icyatuma Yehova amenyekana. Bari bashishikajwe n’icyatuma bo ubwabo baba ibirangirire, bakagira ikuzo kandi bakamamara. Binyuriye ku bikorwa bigaragaza imbaraga, nta gushidikanya bikaba byari bikubiyemo urugomo no kuvusha amaraso, babaye ibirangirire nk’uko babyifuzaga cyane mu isi y’abatubaha Imana bari babakikije. Bari intwari zifite ububasha ndengakamere muri icyo gihe cyabo​—⁠baratinywaga, bakubahwa, kandi uko bigaragara ntibashoboraga gutsindwa.

N’ubwo Abanefili hamwe n’ababyeyi babo b’abamarayika bononekaye bashobora kuba barabaye ibirangirire mu maso y’abantu bo mu gihe cyabo, nta gushidikanya ko batari bafite izina ryiza mu maso y’Imana. Imibereho yabo yari ­iteye ishozi. Kubera iyo mpamvu, Imana yahagurukiye kurwanya abo bamarayika bononekaye. Intumwa Petero yaranditse iti ‘Imana ntiyababariye abamarayika bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye mu mworera, ibabohesha iminyururu y’umwijima, ngo barindirwe gucirwa ho iteka; kandi ntiyababariye isi ya kera, ahubwo yarokoranye Nowa, umubwiriza wo gukiranuka, n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure.’​—2 Petero 2:​4, 5.

Mu gihe cy’Umwuzure w’isi yose, abamarayika bigometse biyambuye umubiri wa kimuntu, maze basubira mu buturo bw’umwuka bakozwe n’ikimwaro. Imana yarabahannye ibabuza kongera kwambara imibiri ya kimuntu. Abanefili, ni ukuvuga ba bantu bari bafite ubushobozi ndengakamere babyawe n’abamarayika batumviye, bose baratikiye. Nowa wenyine hamwe n’umuryango we muto ni bo barokotse Umwuzure.

Abagabo b’ibirangirire muri iki gihe

Muri iki gihe, imana hamwe n’ibyimanyi byazo ntizikiba ku isi. Nyamara urugomo ruragwiriye. Abagabo b’ibirangirire bo muri iki gihe usanga basingizwa mu bitabo, muri za filimi, kuri televiziyo no mu muzika. Ntibashobora na rimwe gutekereza ibyo guhindurira ubakubise undi musaya, gukunda abanzi babo, gushaka amahoro, kubabarira cyangwa kugendera kure ibikorwa by’urugomo (Matayo 5:​39, 44; Abaroma 12:​17; Abefeso 4:​32; 1 Petero 3:​11). Ahubwo intwari zo muri iki gihe zishimagizwa kubera imbaraga zazo n’ubushobozi bwazo bwo kurwana, kwihorera, kwihimura ku rugomo ziba zagiriwe zikoresheje urugomo rurushijeho kuba rubi. *

Uko Imana ibona bene abo bantu ntibyigeze bihinduka uhereye mu minsi ya Nowa. Yehova ntanezezwa n’abantu bakunda urugomo, ndetse nta n’ubwo ashimishwa n’ibigwi byabo. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Uwiteka agerageza abakiranutsi: ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo, umutima we urabanga.”​—⁠Zaburi 11:⁠5.

Imbaraga zitandukanye n’izo

Mu buryo bunyuranye rwose n’uko byari bimeze kuri abo bagabo b’intwari b’abanyarugomo, hari umuntu uzwi cyane kuruta abandi bose babayeho, ari we Yesu Kristo, akaba ari umuntu ukunda amahoro. Igihe yari ari ku isi ‘ntiyagiraga urugomo’ (Yesaya 53:​9). Igihe abanzi be bazaga kumufatira mu busitani bwa Getsemane, abigishwa be bari bafite inkota (Luka 22:​38, 47-51). Bashoboraga kuba barakoze agatsiko bakarwana bagerageza kumubuza gufatwa ngo ahabwe Abayahudi.​—⁠Yohana 18:⁠36.

Mu by’ukuri, intumwa Petero yakuye inkota yayo kugira ngo irengere Yesu, ariko Yesu yarayibwiye ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo; kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:​51, 52). Ni koko, urugomo rutera urundi rugomo, nk’uko amateka y’abantu yagiye abigaragaza incuro nyinshi. Uretse no kuba Yesu yari afite uburyo bwo kwirwanaho hakoreshejwe intwaro, yari afite n’ubundi buryo yashoboraga kwitabaza. Yakomeje abwira Petero ati “mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri?”​—⁠Matayo 26:⁠53.

Aho kugira ngo Yesu yitabaze urugomo cyangwa uburinzi bw’abamarayika, yaremeye afatwa n’abantu bamwishe. Kubera iki? Impamvu imwe ni uko yari azi ko igihe cyari kitaragera kugira ngo Se wo mu ijuru akure ibibi ku isi. Aho kugira ngo Yesu akemure ibibazo uko we yabyumvaga, yiringiye Yehova.

Ibyo ntibyagaragazaga intege nke, ahubwo byagaragazaga imbaraga zikomeye yari afite muri we. Yesu yagaragaje ko yari afite ukwizera gukomeye ku bihereranye n’uko Yehova yari kuzakemura ibibazo mu gihe Cye yagennye kandi mu buryo bwe. Yesu yarazamuwe ahabwa umwanya wo hejuru cyane, aba uwa kabiri kuri Yehova ubwe wenyine, ku bwo kumvira kwe. Intumwa Pawulo yanditse yerekeza kuri Yesu amagambo agira ati ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW ] . Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane, ikamuha izina risumba ayandi mazina yose: kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi; kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari [Umwami], ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.’​—⁠Abafilipi 2:​8-11.

Isezerano ryatanzwe n’Imana ryo kuvanaho urugomo

Abakristo b’ukuri bakurikiza urugero n’inyigisho basigiwe na Yesu mu mibereho yabo. Ntibashimagiza cyangwa ngo bigane abantu b’isi b’ibirangirire kandi b’abanyarugomo. Bazi ko mu gihe cyagenwe n’Imana bene abo bantu bazarimburwa bagakurwaho iteka ryose, nk’uko rwose abantu babi barimbutse mu minsi ya Nowa.

Imana ni Umuremyi w’isi hamwe n’abantu. Nanone kandi, ni Umutegetsi w’ikirenga ubifitiye uburenganzira (Ibyahishuwe 4:​11). Niba umucamanza w’umuntu afite ububasha ahabwa n’amategeko bwo guca imanza, Imana yo ifite ububasha bwinshi kurushaho bwo kubikora. Kuba yubahiriza amahame yayo akiranuka, n’urukundo ikunda abantu bayikunda, bizayisunikira gukuraho ubugome bwose hamwe n’abagome.​—⁠Matayo 13:​41, 42; Luka 17:​26-30.

Ibyo bizatuma ku isi habaho amahoro arambye, amahoro azaba ashingiye ku butabera no gukiranuka mu buryo butajegajega. Ibyo byahanuwe mu buhanuzi buzwi cyane buhereranye na Yesu Kristo, ubuhanuzi bugira buti “umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye: azitwa Igitangaza. Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.”​—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.

Bityo rero, hari impamvu zumvikana zituma Abakristo bakurikiza inama yahumetswe ya kera cyane igira iti “ntukagirire umunyarugomo ishyari; mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza; kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.”​—Imigani 3:31, 32.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Abantu b’abanyarugomo bagaragara mu mikino myinshi yerekanwa muri videwo hamwe na za filimi zishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi, akenshi usanga mu buryo bukabije kurushaho bagaragaza iyo mico mibi y’urugomo.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

INTWARI ZO MURI IKI GIHE ZISHIMAGIZWA KUBERA IMBARAGA ZAZO N’UBUSHOBOZI BWAZO BWO KWIHIMURA KU RUGOMO ZIBA ZAGIRIWE ZIKORESHEJE URUGOMO RURUSHIJEHO KUBA RUBI.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 26 yavuye]

Alinari/Art Resource, NY