Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurimo wo kuroba abantu mu nyanja ya Égée

Umurimo wo kuroba abantu mu nyanja ya Égée

Umurimo wo kuroba abantu mu nyanja ya Égée

INYANJA ya Égée ifata ahantu hanini mu karere k’uburasirazuba bwa Mediterane, mu majyaruguru no mu burengerazuba bwayo hakaba hari u Bugiriki, ari na bwo bufite igice kinini, mu majyepfo hakaba ikirwa cya Crète naho mu burasirazuba hakaba Turukiya. Inyanja ya Égée irimo amazinga y’ibirwa byinshi n’uturwa duto, akaba ari na ho amahanga amwe n’amwe yo hambere yari afite isanzuramuco rikomeye yakomotse. Ibyo birwa bifite imbibi z’ibigorogoro bikabaho amazu make atatanye, mato kandi y’umweru atera ibishashi iyo izuba riyarasheho, byatumye umusizi umwe agereranya ibyo birwa n’ “amafarashi y’amabuye afite imigara y’igitangaza.”

Ntibitangaje rero kuba ibyo birwa byarahindutse hamwe mu hantu nyaburanga hareshya ba mukerarugendo benshi cyane ku isi! Ubwiza nyaburanga bw’ibyo birwa bushimangirwa n’imico yo mu rwego rwo hejuru y’abagabo n’abagore baba aho ngaho akaba ari na ho bakorera. Kubera ko ari abantu babona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri kandi barangwa n’umuco wo kwakira abashyitsi, ariko bakaba bifatira imyanzuro, byongera akarusho mu buryo bwihariye kuri ako karere gateye ukwako.

Benshi mu baturage bo muri ibyo birwa batunzwe no kuroba mu mazi yo mu Nyanja ya Égée. Icyakora, hari ‘uburobyi’ bw’ingenzi bw’ubundi bwoko burimo butanga umusaruro utubutse muri ako karere. “Abarobyi b’abantu,” ni ukuvuga ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, bagenda banyura mu birwa bya Égée bahindura abantu abigishwa b’Abakristo.—Matayo 4:18, 19; Luka 5:10.

Mu binyejana bigera hafi kuri 19 bishize, ababwirizabutumwa b’Abakristo basuye ibirwa bya Égée. Ahagana mu mwaka wa 56 I.C., igihe intumwa Pawulo yari igarutse ivuye mu rugendo rwayo rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yahagaze umwanya muto ku birwa bya Lésivos, Kiyo, Samo, Kosi na Rodo. Kubera ko Pawulo yari asanzwe ari umubwiriza w’umunyamwete, agomba kuba yarabwirije bamwe mu bari batuye ibyo birwa (Ibyakozwe 20:14, 15, 24; 21:1, 2). Nyuma y’imyaka ibiri yamaze afungiwe i Roma, birashoboka cyane ko yajyaga asura ikirwa cya Crète maze akifatanya mu murimo wa Gikristo aho ngaho. Ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere, intumwa Yohana yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimo, bayihora kuvuga “ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 1:9). Ni gute ababwiriza b’ubutumwa bwiza bo muri iki gihe bagera ku ntego yabo muri ibyo birwa?

Kampeni zo kubwiriza zihesha ingororano

Kubwiriza muri ayo mazinga y’ibirwa biragoye kandi bisaba byinshi. Bisaba gushyiraho imihati ikomeye no kwitanga. Ibirwa bimwe na bimwe biritaruye cyane. Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu haba mu mazi cyangwa mu kirere usanga ari imbonekarimwe muri bimwe muri ibyo birwa, mu bindi ho ugasanga nta n’ububaho, cyane cyane mu gihe cy’imbeho. Inyanja ishobora kubamo umuhengeri mwinshi, cyane cyane iyo meltemia—ni ukuvuga imiyaga ikaze ifite igihe iziramo ituruka mu majyaruguru—yahushye. Byongeye kandi, imidugudu yo mu birwa byinshi iri ahantu hitaruye kandi kuyigeramo biraruhije bitewe n’uko imihanda irimo ivumbi kandi ikaba itarimo kaburimbo, akenshi kuyinyuramo biba bigoye. Imidugudu imwe n’imwe umuntu ashobora kuyigeramo ari uko gusa akoresheje ubwato buto.

Reka dufate urugero rw’ikirwa cya Icaria. Ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami 11 bo mu itorero rito ry’aho ngaho, ntibashobora kugera mu midugudu yose yo muri icyo kirwa no mu turwa duto twegeranye na cyo. Ku bw’ibyo rero, abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bo mu kirwa cya Samo baza kubafasha kubwiriza abantu bo muri Icaria, kimwe n’abo mu birwa bya Phournoi, Patimo na Lipsos. Vuba aha, mu gihe Abahamya bari bakoze kampeni yo kubwiriza yamaze iminsi ibiri, bashoboye gutanga amagazeti 650, udutabo 99 n’ibitabo 25 byibanda ku ngingo zishingiye kuri Bibiliya! Batangajwe no kuba barahuye n’abantu batari bafite ikintu na mba bazi kuri Yehova, abantu babingingiraga kuguma aho ngaho bakabigisha byinshi kuri Bibiliya. Hari umugore wabwiye Umuhamya umwe ati “dore ubu urigendeye. Nyamara kandi nari ngifite ibibazo byinshi kuri Bibiliya. Ubu se ni nde uzabimfashamo?” Uwo mushiki wacu w’Umukristokazi yamusezeranyije kuzakurikirana uko gushimishwa akoresheje telefoni, kandi yatangije icyigisho cya Bibiliya muri ubwo buryo.

Igihe umugenzuzi usura amatorero yasuraga Icaria, yakoze gahunda yo kuzenguruka ikirwa cyose uko cyakabaye mu mpera z’icyumweru kimwe. Yasabye ubufasha bw’ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 30 bo mu kirwa cya Samo. Abavandimwe baje byabaye ngombwa ko bacumbika muri hoteli amajoro abiri, kandi bagakodesha imodoka. Hari iminsi ibiri imvura yaguye ari nyinshi cyane, kandi iteganyabihe ryo mu mpera z’icyo cyumweru ryagaragazaga ko ikirere cyari kuzaba kimeze nabi. Ariko kandi, abavandimwe ntibaretse ngo ibyo bibakome imbere, bibukaga amagambo yo mu Mubwiriza 11:4, amagambo agira ati “uhora yitegereza umuyaga ntabiba; kandi uhora areba ibicu ntasarura.” Amaherezo, ikirere cyaje gusa n’igitamuruka buhoro, maze mu gihe abo bavandimwe bari bamaze kuzenguruka ikirwa cyose batangaza ubutumwa bwabo bw’ingenzi, basubiye imuhira bishimye kandi banyuzwe.

Ababwiriza 16 baba mu kirwa cya Andros bashyiraho imihati ikomeye kugira ngo babwirize icyo kirwa cyose uko cyakabaye. Mu gihe abavandimwe babiri bari bageze mu mudugudu witaruye, biyemeje kubwiriza abaturage bose. Baganiriye n’abantu babasanze mu ngo zabo, mu mihanda no mu mirima. Ndetse basuye n’ikigo cy’abapolisi kandi basigayo ibitabo n’amagazeti. Bari biteguye gutaha bafite icyizere cy’uko bari babwirije abaturage bose. Mu gihe bari barimo bava mu mudugudu rwagati, babonye umupadiri wo muri kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki wari uje aho ngaho. Bamaze kubona ko atabwirijwe, bamuhaye Inkuru y’Ubwami, ayakira yishimye. Ubwo noneho bari bizeye ko nta muntu n’umwe bari birengagije mu mihati yabo yo kubwiriza!

Gavdos (cyangwa Kilawuda)—akarwa gato kari munsi y’ikirwa cya Crète gatuwe n’abaturage 38 gusa—bavuga ko ari ko karere kari mu majyepfo y’u Burayi cyane kurusha utundi (Ibyakozwe 27:16). Umugenzuzi usura amatorero n’umugore we hamwe n’undi mugabo n’umugore bashakanye, bamaze iminsi itatu babwiriza aho ngaho. Kugira ngo badakoresha amafaranga menshi cyane, bararaga mu ihema. Abaturage bose bagejejweho ubutumwa bwiza, kandi abo bavandimwe bashimishijwe n’uko abaturage baho batagira urwikekwe. Nta kintu bari barigeze bumva ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova—cyaba kibi cyangwa cyiza. Abaturage bo muri ako karere, hakubiyemo n’umupadiri, bakiriye ibitabo 19 n’udutabo 13. Mu gihe abo Bahamya bari basubiye i Crète bari mu bwato buto, inyanja yajemo umuhengeri, bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga. Bagize bati “twashimiye Yehova ku bwo kuba twarageze imuhira amahoro, ariko nanone twaramusingije kubera ko yadufashije kubahisha izina rye muri ako karere kari mu majyepfo y’u Burayi cyane kurusha utundi.”

Patimo ni ikirwa intumwa Yohana yari iriho ubwo yandikaga igitabo cya nyuma cya Bibiliya, igitabo cy’Ibyahishuwe. Kugeza mu myaka ya vuba aha, nta Muhamya wa Yehova n’umwe wabaga ku kirwa cya Patimo. Abavandimwe bo ku kirwa cya Samo bateguranye ubwitonzi kampeni yo kubwiriza muri icyo kirwa. Bari bazi ko bashoboraga kuzarwanywa mu buryo bukaze kubera ko icyo kirwa ari indiri ya Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki. Bashiki bacu babiri bari barimo babwiriza umugore umwe ubutumwa bwiza, batumiriwe kujya iwe mu rugo. Umugabo w’uwo mugore yakomeje kubaza uwari wohereje abo bashiki bacu mu rugo rwabo. Ubwo basobanuraga ko bari barimo basura buri rugo, yarongeye arababaza ati “muremeza koko ko ari nta muturanyi wabohereje hano?” Uwo mugore wari waramenye Abahamya ba Yehova igihe yari mu cyahoze ari Zaïre, nyuma y’aho yaje gusobanurira abo bashiki bacu uko byari byagenze muri icyo gitondo. Yagize ati “narimo nsenga Yehova, nk’uko nari nsanzwe mbigenza ku yindi minsi, musaba ko yakohereza bamwe mu Bahamya kuri iki kirwa. Umugabo wanjye yansetse. Igihe nababonaga ku muryango, jye n’umugabo wanjye twatangaye. Ni yo mpamvu yakomeje kubabaza uwari wabohereje mu rugo rwacu.” Uwo mugore yahise atangizwa icyigisho cya Bibiliya. Icyigisho cyayobowe hakoreshejwe telefoni mu gihe cy’amezi icumi, n’ubwo ibyo byatumye uwo mugore wari ushimishijwe ndetse na mushiki wacu wamuyoboreraga batanga amafaranga menshi. Yaje kubatizwa, none ubu ni we Muhamya wenyine uba kuri icyo kirwa intumwa Yohana yari yaraciriweho mu myaka 1.900 ishize.

‘Kuroba’ mu byambu

Amato atwara abagenzi ahagarara mu byambu byinshi byo mu birwa by’Inyanja ya Égée uko impeshyi itashye, azanye abantu benshi baje gusura ako karere mu biruhuko. Bityo, Abahamya ba Yehova baba bafite uburyo bwihariye bwo kugera ku bantu bo mu mahanga menshi n’indimi nyinshi. Amatorero aba afite mu bubiko bwayo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi nyinshi, kandi ababwiriza baha ba mukerarugendo amagazeti abarirwa mu bihumbi. Hari amato amwe n’amwe atwara abagenzi agera kuri ibyo byambu buri cyumweru, ibyo bigatuma abavandimwe babona uburyo bwiza cyane bwo kongera gusura abakozi b’ayo mato, ndetse bakanabayoborera ibyigisho bya Bibiliya.

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1996, mushiki wacu ukora umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza mu kirwa cya Rodo, yabwirije umusore ukomoka muri Jamayika wakoraga ku bwato butwara abagenzi bwazaga kuri icyo cyambu buri wa Gatanu. Ku wa Gatanu wakurikiyeho, uwo musore yaratumiwe kugira ngo azaze mu ikoraniro ry’intara ryari kuzabera kuri icyo kirwa. Uwo mushiki wacu w’umupayiniya yakoresheje Bibiliya y’Icyongereza, amufasha gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe by’ukuri kwa Bibiliya byari birimo bivugwa muri porogaramu. Uwo musore yatangajwe cyane n’urukundo rwagaragajwe n’Abahamya bari bari mu ikoraniro n’ukuntu bari basusurutse. Ku wa Gatanu wakurikiyeho, yatumiye abapayiniya babiri kugira ngo baze mu bwato. Abo bapayiniya bitwaje ibitabo by’Icyongereza n’Igihisipaniya. Mu gihe kitageze ku isaha, amasakoshi yabo yari asigayemo ubusa! Uwo musore ukomoka muri Jamayika yigaga Bibiliya buri wa Gatanu kugeza igihe impeshyi yarangiriye. Mu mpeshyi ikurikiraho yaragarutse, yiteguye gusubukura icyigisho cye. Icyakora, icyo gihe yafashe umwanzuro wo kuzahindura akazi kugira ngo azashobore kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Hanyuma, yarongeye aragenda. Mbega ukuntu abavandimwe b’i Rodo bashimishijwe no kumenya ko uwo musore yabatijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 1998!

Gufata ‘amafi’ agenda yimuka

Inyanja ya Égée izwiho kuba irimo amafi akunda kwimuka ari menshi, urugero nka za saradini n’ayitwa poisson-épée, yambuka amazi y’iyo nyanja, amaherezo akaza gufatirwa mu ncundura z’abarobyi b’abahanga. Mu buryo nk’ubwo, ababwiriza b’Ubwami babona abantu benshi bafite imitima yitabira ibintu mu bakozi b’abimukira bimukiye mu Bugiriki baturutse mu bihugu byinshi byo mu Burayi bw’i Burasirazuba.

Uwitwa Rezi, yari afite imyaka icumi ubwo yasomaga bwa mbere ibyerekeye Yehova hamwe n’imigambi ye mu Munara w’Umurinzi no muri Réveillez-vous! Icyo gihe yari ari muri Alubaniya. Hashize imyaka itatu nyuma y’aho, yarimutse ari kumwe n’umuryango we bajya gutura mu kirwa cya Rodo. Umunsi umwe, Rezi yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kubona ubwoko bwe muri icyo gihugu yari aje guturamo. Bukeye bwaho, se yatahanye ayo magazeti yari amenyereye, ari yo Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ibyo bishimisha Rezi cyane. Rezi yaje guhura na mushiki wacu wari warahaye se ayo magazeti, maze bidatinze atangira kwiga mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Rimwe na rimwe, yajyaga asaba ko yayoborerwa icyigisho incuro eshatu mu munsi umwe! Nyuma y’amezi abiri yabaye umubwiriza utarabatizwa, maze muri Werurwe 1998, abatizwa afite imyaka 14. Uwo munsi yahise anatangira ubupayiniya bw’ubufasha, maze hashize amezi atandatu nyuma y’aho aba umupayiniya w’igihe cyose, cyangwa umukozi w’igihe cyose.

Umuvandimwe wo ku kirwa cya Cos, yiganaga n’abantu bakomoka mu Burusiya. Igihe yababazaga niba nta ncuti zabo zifuzaga kwiga Bibiliya, bamujyanye ku mugabo n’umugore bashakanye bakomoka muri Arumeniya—Leonidas n’umugore we Ophelia—mu mudugudu uri ku birometero nka 30. Abo bavandimwe bari bahishiwe ikintu cyari kubatungura. Uwo mugabo n’umugore bakomoka muri Arumeniya baberetse umufuka wuzuye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byo mu rurimi rw’Icyarumeniya no mu Kirusiya byanditswe na Watch Tower Society! Bavuze ko bari bariganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi ko bari baragize amajyambere bakagera ubwo baba ababwiriza batarabatizwa. Byabaye ngombwa ko bava mu gihugu cyabo bitewe n’imivurungano yo mu rwego rwa politiki hamwe n’ingorane z’iby’ubukungu. Bakigera mu kirwa cya Cos bahise batangira kwigana na nyina wa Leonidas na mushiki we bari bariyo. Muri ako kanya, uwo Muhamya yari afite ibyigisho bishya bya Bibiliya bitatu agomba kuyobora—kimwe akakiyoborera Ophelia, ikindi akakiyoborera Leonidas n’ikindi akakiyoborera nyina wa Leonidas na mushiki we. Ibyo byamusabaga ko incuro eshatu mu cyumweru akora urugendo rw’ibirometero 30 ku ipikipiki ajyayo agakora ibindi 30 agaruka. Hashize amezi runaka nyuma y’aho, Leonidas n’umugore we barabatijwe. Mbega ukuntu abavandimwe bo muri ako karere bagororewe kubera ko bagaragaje umwuka w’ubwitange!

Yehova ni we ukuza

Biragaragara ko Yehova aha imigisha imihati idatezuka y’ababwiriza b’Ubwami basaga 2.000 bakorana umwete mu birwa by’Inyanja ya Égée. Ubu aho ngaho hari amatorero y’Abahamya ba Yehova 44 n’amatsinda 25. Mu matsinda ahari, 17 ari mu ndimi z’amahanga, kubera ko Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Byongeye kandi, hari abapayiniya ba bwite 13 barimo bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bagere ku bantu benshi kurushaho mu mafasi yitaruye.

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Inyanja ya Égée yabaye ihuriro ry’iterambere ryo mu rwego rw’umuco n’ubucuruzi. Mu myaka ya vuba aha ibarirwa muri za mirongo, yahindutse ahantu ba mukerarugendo babarirwa mu bihumbi amagana bakunda gutemberera. Ariko icy’ingenzi kurushaho, kubera ko ababwiriza b’Ubwami ari “abarobyi b’abantu,” muri ibyo birwa bahasanze abantu benshi bafite imitima itaryarya bafite ishyaka ryo gusingiza Yehova. Bose hamwe, bitabiriye mu buryo bukomeye itumira ry’ubuhanuzi, rigira riti ‘nibubahe Uwiteka, bamamaze ishimwe rye mu birwa.’—Yesaya 42:12.

[Ikarita yo ku ipaji ya 22]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Inyanja ya Égée

U BUGIRIKI

Lésvos

Kiyo

Samo

Icaria

Phournoi

Patimo

Kosi

Rodo

Crète

TURUKIYA

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ikirwa cya Lésvos

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ikirwa cya Patimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ikirwa cya Crète