Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye

Dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye

Dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye

“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”​—IMIGANI 3:5, 6.

1. Ni gute muri iki gihe ubumenyi bw’abantu butugeraho cyane kuruta mbere hose?

UBU ku isi hose hakwirakwizwa ibinyamakuru bigera ku 9.000 bisohoka buri munsi. Buri mwaka, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine hasohoka ibitabo bishya bigera ku 200.000. Bavuga ko ugereranyije, muri Werurwe 1998, kuri Internet hari hamaze kuboneka imiyoboro itangirwaho amakuru igera kuri miriyoni 275. Bavuga ko buri kwezi uwo mubare wiyongeraho imiyoboro miriyoni 20. Abantu babona amakuru hafi kuri buri kintu cyose kurusha mbere hose. N’ubwo iyo mimerere ifite ibintu byiza izana, ayo amakuru menshi atangwa mu buryo burengeje urugero yagiye atera ibibazo.

2. Ni izihe ngorane zishobora guterwa no kubona amakuru menshi cyane atagira ingano?

2 Abantu bamwe na bamwe bagiye babatwa n’amakuru, ugasanga buri gihe bahorana amatsiko yo kudacikanwa n’amakuru agezweho ariko bakirengagiza ibintu by’ingenzi kurushaho. Abandi bo babona amakuru atuzuye mu bihereranye n’inzego zihambaye z’ubumenyi, hanyuma bagatekereza ko babaye ba kabuhariwe. Bashobora gufata ibyemezo bikomeye bishobora kubagirira nabi cyangwa bikagirira abandi nabi, bafatiye gusa ku bumenyi buciriritse baba bafite. Kandi buri gihe usanga hari akaga ko kuba bagezwaho amakuru y’ibinyoma cyangwa adahwitse. Akenshi usanga ari nta buryo bwiringirwa bwo kugenzura ko amakuru menshi atagira ingano ahuje n’ukuri kandi ko ashyize mu gaciro.

3. Ni iyihe miburo dusanga muri Bibiliya ku bihereranye no gukurikirana iby’ubwenge bw’abantu?

3 Kuva kera, kugira amatsiko byari kimwe mu bigize kamere muntu. Akaga kagendana no gutakaza igihe kirekire cyane umuntu akurikirana amakuru atagira umumaro ndetse wenda akaba yanateza akaga, kari kazwi kera cyane mu gihe cy’Umwami Salomo. Yagize ati “uhuguke: kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo; kandi kwiga cyane binaniza umubiri” (Umubwiriza 12:12). Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo igira iti “ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba, bakava mu byo kwizerwa” (1 Timoteyo 6:20, 21). Koko rero, muri iki gihe Abakristo bagomba kwirinda kwitegera ibitekerezo byangiza.

4. Ni mu buhe buryo bumwe dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova n’inyigisho ze?

4 Nanone kandi, byaba byiza ubwoko bwa Yehova bwitondeye amagambo aboneka mu Migani 3:5, 6 agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Kwiringira Yehova bikubiyemo kwamagana igitekerezo icyo ari cyo cyose kivuguruzanya n’Ijambo ry’Imana, cyaba gikomoka ku mitekerereze yacu bwite cyangwa ku ya bagenzi bacu. Kugira ngo turinde imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka, ni iby’ingenzi ko dutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu kugira ngo dushobore gutahura amakuru yangiza, bityo tuyagendere kure (Abaheburayo 5:14). Nimucyo dusuzume ahantu hamwe na hamwe ayo makuru aturuka.

Isi iyoborwa na Satani

5. Isoko imwe y’ibitekerezo byangiza ni iyihe, kandi se, ni nde bikomokaho?

5 Iyi si ni isoko irumbuka y’ibitekerezo byangiza (1 Abakorinto 3:19). Yesu Kristo yasenze Imana asabira abigishwa be ati “sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi” (Yohana 17:15). Kuba Yesu yarasabye ko abigishwa be barindwa “umubi” byemeza ko Satani agira ingaruka ku bari mu isi. Kuba turi Abakristo ntibiturinda byanze bikunze ibintu by’iyi si byatugiraho ingaruka mbi. Yohana yaranditse ati “tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu mubi” (1 Yohana 5:19). Muri iki gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka, ni bwo cyane cyane twakwitega ko Satani n’abadayimoni be bazuzuza isi amakuru yangiza.

6. Ni gute imyidagaduro ishobora gutuma umuntu ahinduka ikinya mu byerekeranye n’umuco?

6 Nanone kandi, twakwitega ko amwe muri ayo makuru yangiza ashobora gusa n’aho nta cyo atwaye (2 Abakorinto 11:14). Urugero, zirikana imyidagaduro na za porogaramu zayo zihita kuri televiziyo, za filimi, imizika n’inyandiko. Abantu benshi bemera ko ahanini, imyidagaduro imwe n’imwe iteza imbere ibikorwa by’akahebwe, urugero nk’ubwiyandarike, urugomo no gusabikwa n’ibiyobyabwenge. Mu gihe abantu baba bagiye mu myidagaduro runaka maze ku ncuro ya mbere bakabona ibintu bikemangwa mu birebana n’umuco, bishobora kubatera inkeke. Ariko kandi iyo umuntu akomeje kubireba yikurikiranya, ashobora guhinduka ikinya. Ntitwagombye na rimwe kuzigera tubona ko imyidagaduro ishyigikira ibitekerezo byangiza yemewe cyangwa ko nta cyo itwaye.—Zaburi 119:37.

7. Ni ubuhe bwenge bwa kimuntu bushobora konona icyizere twari dufitiye Bibiliya?

7 Reka turebe indi soko y’amakuru ashobora kwangiza umuntu—ni ukuvuga ibitekerezo bitagira ingano byandikwa n’abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe hamwe n’intiti, bashidikanya ku manyakuri ya Bibiliya. (Gereranya na Yakobo 3:15.) Ibyo bitekerezo biboneka kenshi mu magazeti akomeye no mu bitabo bikunze gusomwa n’abantu benshi, kandi bishobora konona icyizere umuntu yari afitiye Bibiliya. Abantu bamwe na bamwe banezezwa no gupfobya ubutware bw’Ijambo ry’Imana ugasanga bahugira mu byo gukekeranya kudashira. Akaga nk’ako kari kariho mu gihe cy’intumwa nk’uko bigaragarira neza mu magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, igira iti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bakurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.

Abanzi b’ukuri

8, 9. Ni gute ubuhakanyi burimo bwigaragaza muri iki gihe?

8 Abahakanyi bashobora guteza akandi kaga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Intumwa Pawulo yahanuye ivuga ko mu biyitaga Abakristo hari kuzavuka ubuhakanyi (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:3). Mu buryo buhuje n’isohozwa ry’amagambo ye, nyuma y’urupfu rw’intumwa, ubuhakanyi bukomeye bwatumye habaho Kristendomu. Muri iki gihe, nta buhakanyi bukomeye buboneka mu bwoko bw’Imana. Ariko kandi, hari abantu bake batuvuyemo, kandi bamwe muri bo biyemeje guharabika Abahamya ba Yehova binyuriye mu gukwirakwiza ibinyoma no kubavugaho ibintu uko bitari. Hari bake bakorana n’andi matsinda mu kurwanya mu buryo buteguwe ugusenga kutanduye. Mu kubigenza batyo, baba barimo bashyigikira umuhakanyi wa mbere, ari we Satani.

9 Abahakanyi bamwe na bamwe baragenda barushaho gukoresha uburyo bunyuranye bwo gushyikirana n’abantu benshi, hakubiyemo na Internet, kugira ngo bakwirakwize amakuru y’ibinyoma ku Bahamya ba Yehova. Ingaruka ziba iz’uko iyo abantu bafite imitima itaryarya bakoze ubushakashatsi ku myizerere yacu, bashobora kugira batya bakagwa kuri poropagande z’abahakanyi. Ndetse hari n’Abahamya bagiye bitegera ayo makuru yangiza batabizi. Byongeye kandi, rimwe na rimwe abahakanyi bagira uruhare muri za porogaramu zihitishwa kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo. Ni iyihe myifatire ihuje n’ubwenge tugomba kugira mu birebana n’ibyo?

10. Ni iyihe myifatire irangwa n’ubwenge twagombye kugira ku bihereranye na poropagande z’abahakanyi?

10 Intumwa Yohana yahaye Abakristo amabwiriza y’uko batagombaga kwakira abahakanyi mu ngo zabo. Yaranditse iti “nihagira uza iwanyu, atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire, kandi ntimuzamuramutse muti ‘ni amahoro’; kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi” (2 Yohana 10, 11). Kwirinda kugirana imishyikirano iyo ari yo yose n’abo bantu baturwanya bizaturinda imitekerereze yabo yononekaye. Kwitegera inyigisho z’abahakanyi binyuriye ku buryo bunyuranye bwo gushyikirana bukoreshwa muri iki gihe byatugirira nabi nk’uko byagenda mu gihe twaba twakiriye umuhakanyi ubwe mu ngo zacu. Nta na rimwe twagombye kuzigera twemerera amatsiko ngo adukururire muri iyo nzira ishobora kuduteza amakuba!—Imigani 22:3.

Mu itorero

11, 12. (a) Mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere ibitekerezo byangiza byavaga he? (b) Ni gute Abakristo bamwe na bamwe bananiwe gushikama mu bihereranye no gushyigikira inyigisho ziva ku Mana?

11 Reka nanone turebe ikindi kintu gishobora kuba isoko y’ibitekerezo byangiza. Umukristo witanze ashobora kugira ingeso yo kuvuga amagambo atabanje kuyatekerezaho, n’ubwo yaba atagambiriye kwigisha ibinyoma (Imigani 12:18). Kubera ko twese dufite kamere yo kudatungana, rimwe na rimwe hari ubwo tuzajya ducumuza ururimi rwacu (Imigani 10:19; Yakobo 3:8). Uko bigaragara, mu gihe cy’intumwa Pawulo mu itorero hari abantu bamwe na bamwe bananirwaga gutegeka ururimi rwabo ugasanga bajya impaka za ngo turwane bapfa amagambo (1 Timoteyo 2:8). Hari n’abandi bahaga agaciro cyane ibitekerezo byabo, ndetse bagera n’ubwo bakemanga ubutware bwa Pawulo (2 Abakorinto 10:10-12). Uwo mwuka watuma habaho ubushyamirane bitari ngombwa.

12 Rimwe na rimwe, ubwo bwumvikane buke bwavagamo “impaka” zirimo urugomo, bigahungabanya amahoro y’itorero (1 Timoteyo 6:5; Abagalatiya 5:15). Pawulo yerekeje kuri abo bantu babyutsaga izo mpaka, yandika agira ati “nihagira uwigisha ukundi, ntiyemere amagambo mazima y’Umwami wacu Yesu Kristo, n’ibyigisho bihura no kubaha Imana, aba yikakarije kwihimbaza, ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n’intambara z’amagambo zivamo ishyari, n’intonganya, n’ibitutsi, no gukeka ibibi.”—1 Timoteyo 6:3, 4.

13. Ni iyihe myifatire abenshi mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite?

13 Igishimishije ni uko mu bihe by’intumwa abenshi mu Bakristo bari abizerwa kandi bakomeje gushyira umutima ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bari bahugiye mu ‘gusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo’ kandi bakomezaga ‘kwirinda kwanduzwa n’iby’isi,’ badatakaza igihe cyabo bajya impaka zitagira umumaro ku magambo (Yakobo 1:27). Birindaga “kwifatanya n’ababi” ndetse no mu itorero rya Gikristo, kugira ngo barinde imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 15:33; 2 Timoteyo 2:20, 21.

14. Turamutse tutitonze, ni gute kungurana ibitekerezo mu buryo busanzwe bishobora kuvamo intonganya zangiza?

14 Mu buryo nk’ubwo, imimerere yavuzwe muri paragarafu ya 11 si yo iranga amatorero y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe. Ariko nanone, byaba byiza tumenye ko izo mpaka zitagira umumaro zishobora kuvuka. Birumvikana ko ari ibisanzwe kuganira ku nkuru za Bibiliya cyangwa kugira icyo twibaza ku bihereranye n’ibintu runaka bitarahishurwa bizaba bigize isi nshya yasezeranyijwe. Kandi kungurana ibitekerezo ku birebana n’ibintu bya bwite, urugero nk’imyambarire no kwirimbisha cyangwa guhitamo uburyo bwo kwidagadura, nta kibi kirimo. Ariko kandi, turamutse tugize ingeso yo gutsimbarara ku bitekerezo byacu kandi tukarakara mu gihe abandi batemeranyije natwe ku kintu runaka, amaherezo ushobora gusanga itorero ryariciyemo ibice bitewe n’utubazo tudafashije. Ikiganiro gitangira gisa n’aho nta cyo gitwaye gishobora kwangiza rwose.

Turinde ikibitsanyo cyacu

15. Ni mu rugero rungana iki “inyigisho z’abadayimoni” zishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni iyihe nama itangwa mu Byanditswe?

15 Intumwa Pawulo itanga umuburo igira iti ‘umwuka uvuga weruye uti “mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” ’ (1 Timoteyo 4:1). Ni koko, ibitekerezo byangiza bishobora guteza akaga gakomeye rwose. Mu buryo bwumvikana, Pawulo yinginze incuti ye yakundaga ari yo Timoteyo, agira ati “Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba, bakava mu byo kwizerwa.”—1 Timoteyo 6:20, 21.

16, 17. Ni iki Imana yatubikije, kandi se ni gute twagombye kukirinda?

16 Ni gute twakungukirwa n’uwo muburo urangwa n’urukundo muri iki gihe? Timoteyo yahawe ikibitsanyo—ikintu cy’agaciro yagombaga kwitaho kandi akakirinda. Icyo cyari igiki? Pawulo asobanura agira ati “ujye ukomeza ikitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe [u]mwuka [w]era utubamo” (2 Timoteyo 1:13, 14). Koko rero, ikibitsanyo cya Timoteyo cyari gikubiyemo “amagambo mazima,” “ibyigisho bihura no kubaha Imana” (1 Timoteyo 6:3). Mu buryo buhuje n’ayo magambo, muri iki gihe Abakristo biyemeje kurinda ukwizera kwabo hamwe n’ibintu bigize ukuri byose uko byakabaye, ibyo babikijwe.

17 Kurinda icyo kibitsanyo hakubiyemo kwihingamo ibintu runaka, urugero nk’akamenyero keza ko kwiga Bibiliya no gusengana umwete buri gihe, ari na ko ‘tugirira bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10; Abaroma 12:11-17). Pawulo akomeza atanga inama igira iti “ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi” (1 Timoteyo 6:11, 12). Kuba Pawulo yarakoresheje amagambo nk’aya ngo “ujye urwana intambara nziza” na “usingire,” bigaragaza neza ko tugomba kunanira ibintu bishobora kutugiraho ingaruka zangiza mu buryo bw’umwuka tubishishikariye kandi twivuye inyuma.

Tugomba kugira ubushishozi

18. Ni gute twagaragaza gushyira mu gaciro kwa Gikristo mu bihereranye n’uko tubona ibintu bivugwa n’abantu b’isi?

18 Birumvikana ko mu gihe turwana intambara nziza yo kwizera tugomba kugira ubushishozi (Imigani 2:11, NW; Abafilipi 1:9). Urugero, gukemanga ibintu byose bivuzwe n’abantu b’isi byaba bidashyize mu gaciro (Abafilipi 4:5, NW; Yakobo 3:17). Ibitekerezo by’abantu si ko byose binyuranyije n’Ijambo ry’Imana. Mu buryo buziguye, Yesu yerekeje ku kuntu abarwayi bagomba kujya kwa muganga ubishoboye—uwo ukaba ari umwuga udafite aho uhuriye n’ibintu by’umwuka (Luka 5:31). N’ubwo mu gihe cya Yesu ubuvuzi bwari butaragatera imbere ugereranyije, yemeye ko hari hariho inyungu runaka umuntu yashoboraga kubonera mu bufasha bwa muganga. Abakristo muri iki gihe bagaragaza ugushyira mu gaciro mu bihereranye n’ibintu bivugwa n’abantu b’isi, ariko kandi birinda rwose kwitegera ibintu ibyo ari byo byose bishobora kubangiza mu buryo bw’umwuka.

19, 20. (a) Ni gute abasaza bakorana ubushishozi mu gihe bafasha abantu bavuga ibintu bitarangwa n’ubwenge? (b) Ni gute itorero rigenza abantu bakomeza gushyigikira inyigisho z’ibinyoma?

19 Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko abasaza bagira ubushishozi mu gihe basabwe gufasha abantu bavuga ibintu bitarangwa n’ubwenge (2 Timoteyo 2:7). Rimwe na rimwe, abagize itorero bashobora kugwa mu mutego wo kujya impaka ku tuntu tw’ubusabusa no ku bintu bishingiye ku gukekeranya gusa. Abasaza bagombye guhihibikanira ibyo bintu mu maguru mashya kugira ngo barinde ubumwe bw’itorero. Byongeye kandi, birinda guhimbira abavandimwe babo impamvu zitari zo zaba zibatera gukora ibintu runaka kandi ntibahutiraho ngo babe bababona nk’abahakanyi.

20 Pawulo yasobanuye umwuka ubufasha bugomba gutangwamo. Yagize ati “bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’[u]mwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza” (Abagalatiya 6:1). Yuda yerekeje mu buryo bwihariye ku Bakristo bahatana n’ikibazo gihereranye no gushidikanya, yandika amagambo agira ati “ababagisha impaka mubagirire impuhwe: abandi mubakirishe ubwoba, mubahubuje mu muriro” (Yuda 22, 23). Birumvikana ariko ko niba umuntu yarahawe inama kenshi ariko agakomeza gushyigikira inyigisho z’ibinyoma, abasaza bagomba gufata ingamba zitajenjetse kugira ngo barinde itorero.—1 Timoteyo 1:20; Tito 3:10, 11.

Twuzuze mu bwenge bwacu ibintu bishimwa

21, 22. Ni mu biki twagombye kumenya guhitamo, kandi se, ni ibiki tugomba kuzuza mu bwenge bwacu?

21 Itorero rya Gikristo ryamaganira kure amagambo yangiza “[akwirakwira] nk’igisebe cy’umufunzo” (2 Timoteyo 2:16, 17; Tito 3:9). Ibyo ni ko biri, ayo magambo yaba agaragaza ‘ubwenge’ bw’isi buyobya, yaba se ari za poropagande z’abahakanyi, cyangwa se ari amagambo atatekerejweho avugwa n’abagize itorero. N’ubwo kugira icyifuzo cyiza cyo kumenya ibintu bishya bishobora kuba ingirakamaro, kugira amatsiko mu buryo butagira rutangira bishobora gutuma twitegera ibitekerezo byangiza. Ntituyobewe imigambi ya Satani (2 Abakorinto 2:11). Tuzi ko arimo ashyiraho imihati ikomeye kugira ngo aturangaze bityo abone uko yatuma ducogora mu murimo dukorera Imana.

22 Nimucyo twebwe abagabura beza dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye (1 Timoteyo 4:6). Nimucyo dukoreshe igihe cyacu tubigiranye ubwenge, tumenya guhitamo amakuru twumva. Ubwo ni bwo tutazahungabanywa mu buryo bworoshye na poropagande zikomoka kuri Satani. Koko rero, nimucyo dukomeze kwita ku bintu “[by’ukuri] byose, ibyo kūbahwa, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, . . . ingeso nziza, . . . [n’]ishimwe.” Nitwuzuza ibyo bintu mu bwenge bwacu no mu mitima yacu, Imana itanga amahoro izabana natwe.—Abafilipi 4:8, 9.

Ni iki twize?

• Ni gute ubwenge bw’isi bushobora guteza akaga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka?

• Ni iki dushobora gukora kugira ngo twirinde amakuru yangiza atangwa n’abahakanyi?

• Ni ayahe magambo yagombye kwirindwa mu itorero?

• Ni gute gushyira mu gaciro kwa Gikristo bigaragazwa mu gihe umuntu agerageza gukurikira amakuru atagira ingano aboneka muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Amagazeti menshi n’ibitabo byinshi bikundwa n’abantu benshi binyuranyije n’amahame ya Gikristo tugenderaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo bashobora kungurana ibitekerezo bitabaye ngombwa ko buri wese atsimbarara ku bitekerezo bye