Imibereho y’ibyishimo mu muryango irehereza abandi ku Mana
Ababwiriza b’ubwami barabara inkuru
Imibereho y’ibyishimo mu muryango irehereza abandi ku Mana
YEHOVA yahaye Yozefu umugisha wo kugira ubwenge bwinshi n’ubushishozi (Ibyakozwe 7:10). Ingaruka zabaye iz’uko ubumenyi bwimbitse Yozefu yari afite ‘bwanejeje Farawo n’abagaragu be bose.’—Itangiriro 41:37.
Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova aha abagize ubwoko bwe ubumenyi bwimbitse n’ubushishozi binyuriye mu cyigisho cyabo cya Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Ubwo bwenge n’ubushishozi byera imbuto nziza iyo inama zishingiye kuri Bibiliya zishyizwe mu bikorwa. Imyifatire yabo myiza akenshi yagiye ‘inezeza’ abayibona nk’uko inkuru zikurikira zituruka muri Zimbabwe zibigaragaza.
• Hari umugore wari ufite abaturanyi b’Abahamya ba Yehova. N’ubwo atakundaga Abahamya, yishimiraga ukuntu bitwara, cyane cyane ariko imibereho yabo yo mu rugo. Yabonye ko umugabo n’umugore bari bafitanye imishyikirano myiza cyane, kandi ko abana babo bumviraga. Mu buryo bwihariye, yabonye ko umugabo yakundaga umugore we cyane.
Ibitekerezo abantu benshi bahuriraho mu mico imwe n’imwe yo muri Afurika, ni uko iyo umugabo akunda umugore we, ngo uwo mugore agomba kuba yaramuhaye inzaratsi kugira ngo “amugire inganzwa.” Bityo rero, uwo mugore yegereye wa Muhamya w’umugore aramubaza ati “mbese, ushobora kumpa ku nzaratsi wahaye umugabo wawe kugira ngo umugabo wanjye na we ankunde nk’uko uwawe agukunda?” Uwo Muhamya yaramushubije ati “yoo, ibyo na byo, nzazikuzanira ejo nyuma ya saa sita.”
Ku munsi wakurikiyeho, mushiki wacu yasuye wa muturanyi we amushyiriye za “nzaratsi.” Zari inzaratsi bwoko ki? Yari amushyiriye Bibiliya hamwe n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Mu gihe bari bamaze gusuzuma ibikubiye mu gitabo Ubumenyi ku gice kivuga ngo “Gushinga Umuryango Uhesha Imana Icyubahiro,” yabwiye uwo mugore ati “izi ni zo ‘nzaratsi’ jye n’umugabo wanjye dukoresha kugira ngo buri wese agire mugenzi we ‘inganzwa,’ kandi ni yo mpamvu dukundana cyane.” Icyigisho cya Bibiliya cyaratangiye, maze uwo mugore agira amajyambere mu buryo bwihuse agera ubwo agaragaza ko yiyeguriye Yehova yibizwa mu mazi.
• Abapayiniya ba bwite babiri bakorana n’itorero rito riri hafi y’umupaka wa Zimbabwe na Mozambike wo mu majyaruguru y’uburasirazuba, bamaze ibyumweru bibiri batajya kubwiriza ku nzu n’inzu. Kubera iki? Ni ukubera ko abantu babasangaga mu rugo kugira ngo bumve ibyo bavugaga. Umwe muri abo bapayiniya asobanura uko byaje kugenda bityo agira ati “buri cyumweru twajyaga dukora urugendo rw’ibirometero 15 tugiye kuyoborera umuntu wari ushimishijwe icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Kugera muri ako karere byaratugoraga. Twagombaga kunyura mu byondo, kandi tukambuka imigezi yuzuye amazi atugera mu ijosi. Ibyo byadusabaga gushyira imyenda n’inkweto byacu ku mutwe, tukambuka uwo mugezi twoga, hanyuma tukongera kwambara tugeze hakurya.
“Abaturanyi b’uwo muntu wari ushimishijwe batangajwe cyane n’umwete twagiraga. Mu bantu babibonye, hari harimo umuyobozi w’idini wo muri ako karere. Yabwiye abayoboke be ati ‘mbese, ntimushaka kugira umwete nka bariya basore babiri b’Abahamya ba Yehova?’ Bukeye bwaho, benshi mu bayoboke be baje iwacu kureba impamvu twakomezaga guhatana cyane. Byongeye kandi, mu byumweru bibiri byakurikiyeho, twagiraga abashyitsi benshi cyane ku buryo tutanabonaga igihe cyo guteka!”
Umwe mu bantu basuye urugo rw’abapayiniya muri ibyo byumweru bibiri, ni wa muyobozi w’idini. Tekereza ibyishimo abo bapayiniya bagize ubwo yemeraga kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo!